ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • rq isomo 5 pp. 10-11
  • Ni Uwuhe Mugambi Imana Ifitiye Isi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni Uwuhe Mugambi Imana Ifitiye Isi?
  • Ni iki Imana Idusaba?
  • Ibisa na byo
  • Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?
    Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
  • Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Paradizo ivugwa muri Bibiliya izaba iri he?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Nyuma ya Harumagedoni, Paradizo ku Isi
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
Reba ibindi
Ni iki Imana Idusaba?
rq isomo 5 pp. 10-11

Isomo rya 5

Ni Uwuhe Mugambi Imana Ifitiye Isi?

Kuki Yehova yaremye isi? (1, 2)

Kuki ubu isi itari paradizo? (3)

Ni iki kizagera ku bantu babi? (4)

Mu gihe kizaza, ni iki Yesu azakorera abarwayi? abageze mu za bukuru? abapfuye? (5, 6)

Ni iki ugomba gukora kugira ngo imigisha yo mu gihe kizaza izakugereho? (7)

1. Yehova yaremye iyi si kugira ngo abantu bishimire kuyibaho iteka ryose. Yashakaga ko yahora ituwe n’abantu b’abakiranutsi kandi bishimye (Zaburi 115:16; Yesaya 45:18). Isi ntizigera irimburwa; izahoraho iteka ryose.​—Zaburi 104:5; Umubwiriza 1:4.

2. Mbere y’uko Imana irema umuntu, Yatoranyije agace gato k’isi maze igakoramo paradizo nziza cyane. Yakise ubusitani bwa Edeni. Aho ni ho yashyize umugabo n’umugore ba mbere, ari bo Adamu na Eva. Imana yari ibafitiye umugambi wo kubyara abana maze bakuzura isi yose. Buhoro buhoro, bari kuzagera ubwo bahindura isi yose paradizo.​—Itangiriro 1:28; 2:8, 15.

3. Adamu na Eva bakoze icyaha bica itegeko ry’Imana nkana. Bityo, Yehova abirukana mu busitani bwa Edeni. Paradizo yari izimiye (Itangiriro 3:1-6, 23). Icyakora, nta bwo Yehova yibagiwe umugambi we werekeye iyi si. Asezeranya kuzayihindura paradizo, aho abantu bazatura iteka ryose. Ariko se, ibyo azabigeraho ate?​—Zaburi 37:29.

4. Mbere y’uko iyi si iba paradizo, abantu babi bagomba kuyirandurwamo (Zaburi 37:38). Ibyo bizabaho kuri Harimagedoni, ari yo ntambara y’Imana izavanaho ubugizi bwa nabi. Hanyuma, Satani azafungwa igihe cy’imyaka 1.000. Ni ukuvuga ko nta bantu babi bazasigara bonona isi. Ubwoko bw’Imana ni bwo bwonyine buzarokoka.​—Ibyahishuwe 16:14, 16; 20:1-3.

5. Nyuma y’ibyo, Yesu Kristo azategeka iyi si muri iyo myaka 1.000 ari Umwami (Ibyahishuwe 20:6). Buhoro buhoro, azagenda adukiza ibyaha mu bwenge no mu mubiri. Tuzahinduka abantu batunganye nk’uko Adamu na Eva bari bameze mbere y’uko bakora icyaha. Bityo, ntihazongera kubaho ukundi indwara, gusaza, n’urupfu. Abantu barwaye bazakizwa, kandi abageze mu za bukuru bazongera kuba bato.​—Yobu 33:25; Yesaya 33:24; Ibyahishuwe 21:3, 4.

6. Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Yesu bw’Imyaka Igihumbi, abantu bizerwa bazakora imirimo yo guhindura isi yose paradizo (Luka 23:43). Nanone kandi, abantu babarirwa muri za miriyoni bapfuye bazazukira ubuzima bwa kimuntu hano ku isi (Ibyakozwe 24:15). Nibakora ibyo Imana ibasaba, bazakomeza kubaho ku isi iteka ryose. Batabigenje batyo, bazarimbuka iteka ryose.​—Yohana 5:28, 29; Ibyahishuwe 20:11-15.

7. Bityo rero, umugambi wa mbere w’Imana uhereranye n’isi uzasohozwa. Mbese, wakwishimira kuzagerwaho n’iyo migisha yo mu gihe kizaza? Niba ari ko bimeze rero, ukeneye gukomeza kwiga ibyerekeye Yehova no kumvira ibyo asaba. Kujya mu materaniro abera mu Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova yo hafi y’iwanyu, bizagufasha kubigeraho.​—Yesaya 11:9; Abaheburayo 10:24, 25.

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Paradizo yazimiye

[Amafoto yo ku ipaji ya 11]

Nyuma ya Harimagedoni, isi izahindurwa paradizo

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze