ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • rq isomo 4 pp. 8-9
  • Umwanzi Ni Nde?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umwanzi Ni Nde?
  • Ni iki Imana Idusaba?
  • Ibisa na byo
  • Ba maso​—Satani ashaka kuguconshomera
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Umwanzi w’Ubuzima bw’Iteka
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Satani
    Nimukanguke!—2013
  • Tumenye umwanzi wacu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
Reba ibindi
Ni iki Imana Idusaba?
rq isomo 4 pp. 8-9

Isomo rya 4

Umwanzi Ni Nde?

Satani Umwanzi​—yakomotse hehe? (1, 2)

Ni gute Satani ayobya abantu? (3-7)

Kuki wagombye kurwanya Umwanzi? (7)

1. Ijambo “umwanzi” (diable) risobanura ubeshyera undi muntu. “Satani” bisobanura umwanzi cyangwa urwanya. Ayo ni amazina yitirirwa umwanzi w’Imana mukuru. Mu mizo ya mbere, yari umumarayika utunganye mu ijuru ari kumwe n’Imana. Icyakora, nyuma y’aho yaje kwishyira hejuru cyane maze ashaka ugusengwa kwari kugenewe Imana.​—Matayo 4:8-10.

2. Uwo marayika, ari we Satani, yavuganye na Eva binyuriye ku nzoka. Yamubwiye ibinyoma, maze amutera kutumvira Imana. Bityo rero, Satani akaba yarageze amajanja icyo twakwita “ubutegetsi bw’ikirenga” bw’Imana, cyangwa umwanya wo kuba ari Usumba Byose. Satani yateye abantu kwibaza niba Imana ifite uburenganzira bwo kuyobora, kandi niba ibikora ku bw’inyungu z’abo iyobora. Nanone kandi, Satani yashidikanyije ku kibazo cyo kumenya niba abantu bari gukomeza kuba indahemuka ku Mana. Mu kubigenza atyo, Satani ubwe yihinduye umwanzi w’Imana. Ni yo mpamvu yaje kwitwa Satani Umwanzi.​—Itangiriro 3:1-5; Yobu 1:8-11; Ibyahishuwe 12:9.

3. Satani agerageza gushukashuka abantu kugira ngo bajye bamusenga (2 Abakorinto 11:3, 14). Bumwe mu buryo yifashisha mu kuyobya abantu, ni idini ry’ikinyoma. Mu gihe idini ryigisha ibinyoma ku byerekeye Imana, riba risohoza umugambi wa Satani rwose (Yohana 8:44). Abantu bari mu madini y’ibinyoma bashobora kwizera ko basenga Imana y’ukuri n’umutima utaryarya. Nyamara ariko, baba barimo bakorera Satani. Ni we ‘mana y’iki gihe.’​—2 Abakorinto 4:4.

4. Ubupfumu ni ubundi buryo Satani yifashisha mu gushyira abantu mu bubasha bwe. Bashobora kwiyambaza imyuka ngo ibarinde, igirire nabi abandi, ibabwire iby’igihe kizaza, cyangwa ikore ibitangaza. Satani ni imbaraga mbi yihisha inyuma y’ibyo bikorwa byose. Tugomba guca ukubiri n’ibikorwa byose by’ubupfumu niba dushaka gushimisha Imana.​—Gutegeka 18:10-12; Ibyakozwe 19:18, 19.

5. Nanone kandi, Satani ayobya abantu binyuriye mu kwirata ubwoko by’agakabyo hamwe no gusenga imiteguro ya gipolitiki. Hari abantu bamwe bumva ko igihugu bakomokamo cyangwa ubwoko bwabo ari byiza kuruta iby’abandi. Nyamara ibyo si byo (Ibyakozwe 10:34, 35). Hari abandi bibwira ko imiteguro ya gipolitiki ari yo izakemura ibibazo by’abantu. Mu kubigenza batyo, baba barimo barwanya Ubwami bw’Imana. Ni bwo muti rukumbi w’ibibazo byacu.​—Daniyeli 2:44.

6. Ubundi buryo Satani ayobyamo abantu, ni ukubashukashukisha irari ryo gukora ibyaha. Yehova adusaba kwirinda ibyaha, bitewe n’uko azi ko bishobora kutugwa nabi (Abagalatiya 6:7, 8). Hari abantu bamwe bashobora kugusaba kwifatanya na bo muri bene ibyo bikorwa. Icyakora, ujye wibuka ko mu by’ukuri, Satani ari we uba ushaka ko wakora ibyo bintu.​—1 Abakorinto 6:9, 10; 15:33.

7. Satani ashobora kugutoteza cyangwa kukurwanya kugira ngo utere Yehova umugongo. Bamwe mu bantu wakundaga bashobora kurakazwa cyane n’uko urimo wiga Bibiliya. Abandi bashobora kugukoba. Ariko se, ni nde ukesha ubuzima bwawe? Satani ashaka kugukanga kugira ngo ureke kwiga ibyerekeye Yehova. Ntugahe Satani urwaho (Matayo 10:34-39; 1 Petero 5:8, 9)! Mu kurwanya Umwanzi, ushobora gushimisha Yehova kandi ukagaragaza ko ushyigikiye ubutegetsi Bwe bw’ikirenga.​—Imigani 27:11.

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Idini ry’ikinyoma, ubupfumu, no gukunda igihugu by’agakabyo, biyobya abantu

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Rwanya Satani ukomeza kwiga ibyerekeye Yehova

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze