Isomo rya 8
Imibereho yo mu Muryango Ishimisha Imana
Ni uwuhe mwanya umugabo afite mu muryango? (1)
Ni gute umugabo yagombye gufata umugore we? (2)
Ni izihe nshingano se w’abana afite? (3)
Ni uruhe ruhare umugore afite mu muryango? (4)
Ni iki Imana isaba ababyeyi n’abana? (5)
Ni iki Bibiliya ivuga ku bihereranye no kwahukana no gutana kw’abashakanye? (6, 7)
1. Bibiliya ivuga ko umugabo ari umutwe w’umuryango we (1 Abakorinto 11:3). Umugabo agomba kugira umugore umwe gusa. Bagomba kuba barashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko.—1 Timoteyo 3:2; Tito 3:1.
2. Umugabo agomba gukunda umugore we nk’uko yikunda. Yagombye kumufata nk’uko Yesu afata abigishwa be (Abefeso 5:25, 28, 29). Nta bwo yagombye rimwe na rimwe gukubita umugore we cyangwa se kumufata nabi mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ibiri amambu, yagombye kumugaragariza icyubahiro.—Abakolosayi 3:19; 1 Petero 3:7.
3. Se w’abana yagombye gukora atizigamye kugira ngo yite ku muryango we. Agomba guha umugore we n’abana be ibyo kurya, imyambaro, n’aho kuba. Nanone kandi, se w’abana agomba guha umuryango we ibyo ukeneye byo mu buryo bw’umwuka (1 Timoteyo 5:8). Afata iya mbere mu gufasha umuryango we kwiga ibyerekeye Imana n’imigambi yayo.—Gutegeka 6:4-9; Abefeso 6:4.
4. Umugore yagombye kuba umufasha mwiza w’umugabo we (Itangiriro 2:18). Yagombye kunganira umugabo we mu kwigisha no gutoza abana (Imigani 1:8). Yehova asaba umugore kwita ku muryango we mu buryo bwuje urukundo (Imigani 31:10, 15, 26, 27; Tito 2:4, 5). Yagombye kubaha umugabo we mu buryo bwimbitse.—Abefeso 5:22, 23, 33.
5. Imana isaba abana kumvira ababyeyi babo (Abefeso 6:1-3). Iba yiteze ko ababyeyi bigisha kandi bagakosora abana babo. Ababyeyi bakeneye kumarana igihe n’abana babo, kandi bakigana na bo Bibiliya, bita ku byo bakenera byo mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’ibyiyumvo (Gutegeka 11:18, 19; Imigani 22:6, 15). Ababyeyi ntibagombye na rimwe guhana abana babo mu buryo bwo kubahutaza cyangwa se bwa kinyamaswa.—Abakolosayi 3:21.
6. Mu gihe abashakanye bafite ingorane zo kutumvikana, bagombye kugerageza gushyira mu bikorwa inama za Bibiliya. Bibiliya idutera inkunga yo kugaragarizanya urukundo no kubabarirana (Abakolosayi 3:12-14). Ijambo ry’Imana ntiritera abantu inkunga yo kwitandukanya nk’aho ari bwo buryo bwo gukemura utubazo duto duto. Icyakora, umugore ashobora guhitamo kuva ku mugabo we niba (1) yanga nkana kwita ku muryango we, (2) agira amahane bikabije ku buryo ubuzima bw’umugore n’imibereho ye byaba biri mu kaga, cyangwa se (3) amurwanya bikabije ku buryo bimubera inkomyi yo kuyoboka Yehova.—1 Abakorinto 7:12, 13.
7. Abashakanye bagomba kwizerana. Ubusambanyi ni icyaha ku Mana no ku wo mwashakanye (Abaheburayo 13:4). Kugirana imibonano y’ibitsina n’undi muntu utari uwo mwashakanye, ni yo mpamvu yonyine yagombye gutuma Umukristo atana n’uwo bashakanye maze akongera gushaka undi (Matayo 19:6-9; Abaroma 7:2, 3). Yehova yanga urunuka ko abantu batana batabitewe n’impamvu ishingiye ku Byanditswe maze bagashakana n’undi muntu.—Malaki 2:14-16.
[Amafoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]
Imana iba yiteze ko ababyeyi bigisha kandi bagakosora abana babo
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Se w’abana wuje urukundo aha abo mu muryango we ibyo bakeneye byo mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri