Indirimbo ya 130
Ubuzima ni igitangaza
Igicapye
1. Buri ruhinja, ndetse n’imvura, imirase y’izuba,
Buri hundo, biva ku Mana; birayihamya.
Tubeshwaho n’ibitangaza ikora.
Nta kindi twakora ku bw’iyo mpano, cyaruta gukunda Imana yayitanze.
(INYIKIRIZO)
Ntacyo twatanga ngo
Tuyibone rwose,
Kuko iyo mpano,
Ihebuje cyane.
2. Hari abantu batihangana, bagatekereza nka muka Yobu.
Ntituri nkabo; dusingiza Yah,
Tumushimira kuba atubeshaho.
Nta kindi twakora ku bw’iyo mpano, cyaruta gukunda bagenzi bacu cyane.
(INYIKIRIZO)
Ntacyo twatanga ngo
Tuyibone rwose,
Kuko iyo mpano,
Ihebuje cyane.
(Reba nanone Yobu 2:9; Zab 34:12; Umubw 8:15; Mat 22:37-40; Rom 6:23.)