ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/11 p. 3
  • Ese twagombye kugira icyo tubaza Imana?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese twagombye kugira icyo tubaza Imana?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Ababi bashigaje igihe kingana iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Iringire Yehova maze ubeho
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Twishimane Imana y’agakiza kacu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Ukuri ku byerekeye Imana ni ukuhe?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/11 p. 3

Ese twagombye kugira icyo tubaza Imana?

HARI abavuga ko kugira icyo ubaza Imana ari amakosa. Bashobora kumva ko umuntu abajije Imana impamvu yemera ko ibintu runaka biba cyangwa ntireke ngo ibintu ibi n’ibi bibe, byaba ari ukuyubahuka. Ese nawe ni ko ubibona?

Niba ari ko ubibona, ushobora gutangazwa no kumenya ko hari abantu benshi beza bagiye babaza Imana ibibazo. Dore bimwe mu byo bayibajije:

Umugabo wizerwa Yobu yarabajije ati “kuki abantu babi bakomeza kubaho, bakisazira kandi bakagira ubutunzi bwinshi?”—Yobu 21:7.

Umuhanuzi w’indahemuka Habakuki yarabajije ati “kuki urebera abakora iby’uburiganya, ugakomeza kwicecekera igihe umuntu mubi amira bunguri umurusha gukiranuka?”—Habakuki 1:13.

Yesu Kristo yarabajije ati “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?”—Matayo 27:46.

Uramutse usomye imirongo y’Ibyanditswe ikikije iyo, wakwibonera ko nta kigaragaza ko Yehovaa Imana yarakajwe n’ibyo bibazo bamubajije babikuye ku mutima. Mu by’ukuri, kuba yemera ko tumubaza ibibazo si ibintu bitangaje. Urugero, Imana ntirakara iyo tuyisabye ibidutunga. Yishimira gusubiza ayo masengesho (Matayo 6:11, 33). Mu buryo nk’ubwo, yishimira kutumenyesha ibintu bishobora gutuma dukomeza kugira ubwenge buzima kandi tukumva dutuje mu mutima (Abafilipi 4:6, 7). Ndetse Yesu yabwiye abigishwa be ati “mukomeze gusaba muzahabwa” (Matayo 7:7). Amagambo akikije ayo agaragaza ko Yesu atavugaga gusa ibirebana no guhabwa ibintu by’umubiri, ahubwo ko yanavugaga ibyo guhabwa ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi twibaza.

Uramutse ubonye uburyo bwo kugira icyo ubaza Imana, ni ikihe kibazo muri ibi bikurikira wayibaza?

  • Kuki ndiho?

  • Bizangendekera bite nimfa?

  • Kuki wemera ko ngerwaho n’imibabaro?

Kubera ko “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana,” uzabona ibisubizo Imana itanga mu Ijambo ryayo Bibiliya (2 Timoteyo 3:16). Reka turebe icyatumye bamwe babaza ibyo bibazo, n’ibisubizo Bibiliya itanga.

a Bibiliya ivuga ko Yehova ari izina ry’Imana.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze