Indirimbo ya 71
Impano y’Imana y’umwuka wera
Igicapye
1. Wowe Mana, Data w’imbabazi,
Uruta imitima yacu.
Tworohereze umubabaro,
Duhumurishe umwuka wawe.
2. Data, twese twagucumuyeho;
Turi kure y’ikuzo ryawe.
Mana, turakwinginze uduhe
Umwuka wera, utuyobore.
3. Uhumuriza abananiwe,
Duhe imbaraga zituma,
Tuguruka nka kagoma rwose;
Uduhe umwuka wawe wera.
(Reba nanone Zab 51:13; Yoh 14:26; Ibyak 9:31.)