ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ll igice 8 pp. 18-19
  • Urupfu rwa Yesu rukumariye iki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Urupfu rwa Yesu rukumariye iki?
  • Tega Imana amatwi uzabeho iteka
  • Ibisa na byo
  • Ubwami bw’Imana ni iki?
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Yesu Kristo—Uwatumwe n’Imana?
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Ubwami bw’Imana ni iki?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Ku birebana n’Ubwami bw’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
Reba ibindi
Tega Imana amatwi uzabeho iteka
ll igice 8 pp. 18-19

IGICE CYA 8

Urupfu rwa Yesu rukumariye iki?

Yesu yarapfuye kugira ngo dushobore kubaho. Yohana 3:16

Abagore bitegereza imva ya Yesu irimo ubusa

Hashize iminsi itatu Yesu apfuye, hari abagore baje ku mva ye basanga irimo ubusa. Yehova yari yamuzuye.

Yesu abonekera intumwa ze, nyuma yaho akazamuka mu ijuru

Nyuma yaho Yesu yabonekeye intumwa ze.

Yehova yazuye Yesu ari ikiremwa cy’umwuka gifite imbaraga kandi kidashobora gupfa. Abigishwa ba Yesu bamubonye ajya mu ijuru.

  • “Ibihembo” by’ibyaha ni ibihe?​—Abaroma 6:23.

  • Yesu yadukinguriye irembo rijya ku buzima bw’iteka.​—Abaroma 5:21.

Imana yazuye Yesu imugira Umwami w’Ubwami bwayo. Daniyeli 7:13, 14

Yesu ku ntebe y’Ubwami mu ijuru agategaka abantu bari ku isi yahindutse paradizo

Yesu yatanze ubuzima bwe kugira ngo acungure abantu (Matayo 20:28). Imana yatumye dushobora kubaho iteka binyuze kuri iyo ncungu.

Yehova yimitse Yesu kugira ngo abe Umwami utegeka isi. Azategekana n’abantu b’indahemuka 144.000 bazuwe bakajyanwa mu ijuru. Yesu n’abo bantu 144.000 ni bo bagize ubwami bwo mu ijuru bukiranuka, ari bwo Bwami bw’Imana.—Ibyahishuwe 14:1-3.

Ubwami bw’Imana buzahindura isi paradizo. Intambara, ubugizi bwa nabi, ubukene n’inzara ntibizongera kubaho ukundi. Abantu bazagira ibyishimo nyakuri.—Zaburi 145:16.

  • Ni iyihe migisha Ubwami bw’Imana buzazana?​—Zaburi 72.

  • Tugomba gusenga dusaba ko Ubwami bw’Imana buza.​—Matayo 6:10.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze