Jya ukoresha DVD zacu mu gihe uyobora icyigisho
Hari igihe Yehova yashakaga kubwira Aburahamu na Yeremiya ibintu by’ingenzi, ntabibabwire mu magambo gusa ahubwo akanabibereka (Intang 15:5; Yer 18:1-6). Dushobora gufasha abo tuyoborera icyigisho cya Bibiliya bakarushaho kwiyumvisha no gusobanukirwa ukuri ko muri Bibiliya twifashishije DVD zacu. Ibitekerezo bikurikira byagufasha kumenya igihe wakwereka umwigishwa zimwe muri DVD zacu. Uzirikane ko gukoresha ibi bitekerezo byatanzwe hano atari ihame kuko abigishwa baba batandukanye.
Igitabo Icyo Bibiliya yigisha
◻ Murangije kwiga paragarafu ya 17 y’Igice cya 1: DVD ivuga iby’imirimo itangaje y’irema
◻ Murangije kwiga Igice cya 2: DVD ivuga iby’igitabo cya kera cyane gihuje n’igihe tugezemo
◻ Murangije kwiga paragarafu ya 14 y’Igice cya 9: DVD ivuga ukuntu Abahamya ba Yehova bagizwe umuteguro kugira ngo babwirize ubutumwa bwiza
◻ Murangije kwiga Igice cya 14: DVD ivuga ukuntu Bibiliya ifite imbaraga zo guhindura imibereho
◻ Murangije kwiga paragarafu ya 10 y’Igice cya 15: DVD ivuga iby’umuryango wacu wose w’abavandimwe
Igitabo ‘Urukundo rw’Imana’
◻ Murangije kwiga paragarafu ya 15 y’Igice cya 3: DVD ivuga ukuntu urubyiruko rwahitamo incuti nyakuri
◻ Murangije kwiga Igice cya 4: DVD ivuga uko twakubaha ubutware bwa Yehova
◻ Murangije kwiga paragarafu ya 12 y’Igice cya 7: DVD ivuga uko umuntu ashobora kuvurwa hadakoreshejwe amaraso
◻ Murangije kwiga paragarafu ya 6 y’Igice cya 9: DVD ivuga ingero zitubera umuburo muri iki gihe
◻ Murangije kwiga Igice cya 17: DVD ifite umutwe uvuga ngo “Tugende tuyobowe no kwizera tutayobowe n’ibyo tureba”
Ese haba hari izindi DVD zagirira akamaro umwe mu bo uyoborera icyigisho cya Bibiliya? Urugero, abantu bahanganye n’ababarwanya bashobora gushimishwa no kureba DVD ivuga uko Abahamya ba Yehova bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti babaye indahemuka mu bigeragezo cyangwa DVD ivuga uko Abahamya ba Yehova bahanganye n’ibitotezo by’Abanazi. Abakiri bato bashobora guterwa inkunga na DVD ivuga uko abakiri bato bakurikirana intego zihesha Imana icyubahiro n’indi ivuga icyo abakiri bato bakoresha ubuzima bwabo. Gira icyo wandika mu gitabo cyawe Icyo Bibiliya yigisha n’igitabo ‘Urukundo rw’Imana,’ kugira ngo uzajye wibuka igihe warebera hamwe n’umwigisha wawe iyo DVD cyangwa ukaba wayimutiza akayirebera. Uko DVD nshya zisohotse, ujye utekereza uko wazikoresha kugira ngo ugere ku mutima abo uyoborera icyigisho cya Bibiliya.—Luka 24:32.