ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • “Kwera no mu busaza”
    Umunara w’Umurinzi—2007 | 15 Nzeri
    • “Kwera no mu busaza”

      ABANTU benshi batuye mu turere dukikije inyanja ya Mediterane bahinga ibiti by’imikindo mu busitani bwo mu ngo zabo. Ibyo biti babikundira ubwiza bwabyo n’uburyohe bw’imbuto zabyo. Ikindi kandi, bimara imyaka isaga 100 bigikomeza kwera.

      Umwami Salomo wa Isirayeli ya kera yavuze mu mvugo y’abasizi ukuntu umukobwa w’Umushulami yari mwiza nk’umukindo (Indirimbo 7:8). Igitabo kimwe cyagize kiti “ijambo ry’Igiheburayo rikoreshwa mu kuvuga umukindo ni ‘tàmâr.’. . . Abayahudi bageze ubwo barifata nk’ikimenyetso cy’ubwiza n’isura nziza, kandi bakundaga kuryita abana b’abakobwa” (Plants of the Bible). Urugero mushiki wa Salomo bavaga inda imwe mwa se, yitwaga Tamari (2 Samweli 13:1). Ababyeyi bamwe baracyita abakobwa babo iryo zina.

      Abakobwa beza si bo bonyine bagereranywa n’igiti cy’umukindo. Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “umukiranutsi azashisha nk’umukindo, azashyirwa hejuru nk’umwerezi w’i Lebanoni. Ubwo batewe mu rugo rw’Uwiteka, bazashishira mu bikari by’Imana yacu, bazagumya kwera no mu busaza, bazagira amakakama menshi n’itoto.”—Zaburi 92:13-15.

      Mu mvugo y’ikigereranyo, abakorera Imana ari indahemuka bageze mu za bukuru, bafite byinshi bahuriyeho n’igiti gishimishije cy’umukindo. Bibiliya igira iti “uruyenzi rw’imvi ni ikamba ry’icyubahiro, bibonekeshwa no kujya mu nzira yo gukiranuka” (Imigani 16:31). Nubwo abageze mu za bukuru bagenda batakaza imbaraga z’umubiri uko imyaka igenda ihita, bashobora kugumana itoto ryo mu buryo bw’umwuka bahoranye mu gihe bashakira ubufasha mu Ijambo ry’Imana Bibiliya binyuriye ku cyigisho cya bwite gihoraho (Zaburi 1:1-3; Yeremiya 17:7, 8). Abageze mu za bukuru barashimirwa ku bw’amagambo meza bavuga ndetse n’urugero rwiza batanga kuko bibera abandi isoko ikomeye y’inkunga, kandi bera imbuto uko imyaka ishira indi igataha (Tito 2:2-5; Abaheburayo 13:15, 16). Kimwe n’imikindo, abageze mu za bukuru bashobora kwera imbuto no mu busaza.

  • Mbese wakwemera gusurwa?
    Umunara w’Umurinzi—2007 | 15 Nzeri
    • Mbese wakwemera gusurwa?

      No muri iyi si ivurunganye, ushobora kubonera ibyishimo mu bumenyi nyakuri butangwa na Bibiliya ku byerekeye Imana, Ubwami bwayo, no ku byerekeye umugambi uhebuje ifitiye abantu. Niba ushaka ibisobanuro birenzeho, cyangwa ukaba wifuza ko hagira ugusura kugira ngo akuyoborere icyigisho cya Bibiliya nta kiguzi, andikira Abahamya ba Yehova, B.P. 529, Kigali, Rwanda, cyangwa kuri aderesi ikunogeye mu ziri ku ipaji ya 2.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze