ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • be isomo 41 p. 226-p. 228 par. 1
  • Kuvuga ibintu abandi bumva

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuvuga ibintu abandi bumva
  • Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Ibisa na byo
  • Ikiganiro cyumvikana
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Disikuru ifite icyo yigisha abandi
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Gutegura disikuru y’abantu bose
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Jya wigisha mu buryo bworoheje
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
Reba ibindi
Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
be isomo 41 p. 226-p. 228 par. 1

ISOMO RYA 41

Kuvuga ibintu abandi bumva

Ni iki ugomba gukora?

Ibyo uvuga byose, bivuge ku buryo abo ubwira bahita bumva icyo bisobanura bitabagoye.

Kuki ari iby’ingenzi?

Iyo abo ubwira bahise bumva ibyo uvuga bitabagoye, birushaho kubagirira akamaro mu buryo bwuzuye.

MU GIHE uvuga, jya ukora ibirenze kugeza ku bantu inkuru. Jya ugerageza kubafasha gusobanukirwa ibyo uvuga. Ibyo bishobora kugufasha gushyikirana n’abandi neza, waba uvugira imbere y’abagize itorero cyangwa ubwira abatari Abahamya.

Hari ibintu byinshi byagufasha kuvuga ibintu abandi bumva. Bimwe muri byo byavuzweho mu isomo rya 26, rivuga ngo “Gukurikiranya ibitekerezo neza.” Ibindi byavuzweho mu isomo rya 30, rivuga ngo “Kugaragariza uwo muvugana ko umwitayeho.” Iri somo ryo rivuga ku zindi ngingo nkeya z’inyongera.

Koresha amagambo hamwe n’imvugo byoroheje. Amagambo yoroheje hamwe n’interuro ngufi bigira uruhare rukomeye mu gushyikirana n’abandi. Ikibwiriza cyo ku Musozi Yesu yatanze, ni urugero ruhebuje rwa disikuru abantu abo ari bo bose bashobora kumva, aho baba batuye hose. N’iyo bwaba ari ubwa mbere umuntu yumvise ibitekerezo bikubiye muri iyo disikuru, yabisobanukirwa kubera ko ibyo Yesu yavuze bitureba twese. Yagaragaje uko twabona ibyishimo, uko twarushaho kugirana n’abandi imishyikirano myiza, uko twahangana n’imihangayiko, n’ukuntu twagira ubuzima bufite intego. Kandi iyo disikuru yayitanze mu mvugo yo mu biganiro bisanzwe (Mat, igice cya 5-7). Birumvikana ko Bibiliya ikubiyemo interuro z’ubwoko bwinshi zigiye zirutanwa haba mu burebure cyangwa mu myubakire. Icyakora, wowe intego yawe y’ingenzi igomba kuba iyo kujya ugeza ibitekerezo byawe ku bandi mu buryo bwumvikana.

Ndetse n’iyo waba uvuga ku bintu bigoye kumva, gukoresha imvugo yoroheje bishobora gutuma birushaho kumvikana. Ni gute wakoroshya imvugo yawe? Ntukananize abaguteze amatwi ubahundagazaho ibisobanuro bitari ngombwa. Kurikiranya neza ibyo uzavuga ku buryo biza byuzuza ingingo zawe z’ingenzi. Imirongo ya Bibiliya y’ingenzi uzasoma, yitoranye witonze. Aho gupfa kuva ku murongo umwe uhita ujya ku wundi wihitira gusa, nyuma yo gusoma buri murongo, wusobanure. Irinde kurondogora kugira ngo udatuma ibitekerezo byiza uvuga bitumvikana.

Iyo uyobora icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo, na bwo ujye ukurikiza ayo mahame yavuzwe haruguru. Ntukagerageze gusobanura ibintu byose icyarimwe. Fasha umwigishwa gusobanukirwa neza ibitekerezo by’ingenzi. Uko igihe kigenda gihita, azagenda abona ibindi bisobanuro by’inyongera akeneye binyuriye ku cyigisho cya bwite no ku materaniro y’itorero.

Niba ushaka kumvikanisha ibitekerezo mu mvugo yoroheje, ugomba gutegura neza. Niba ushaka ko abandi bumva neza ibyo uvuga, ugomba ubwawe kubanza kubisobanukirwa neza. Iyo mu by’ukuri uzi ikintu neza, uba ushobora no gutanga impamvu zacyo. Uba ushobora no kukivuga mu yandi magambo.

Sobanura amagambo abo ubwira batazi. Kuvuga ibintu byumvikana bishobora no kugusaba gusobanura amagambo abo ubwira batazi. Ntugafate ko ari intiti, ariko nanone ntukabafate nk’injiji. Kubera ko wize Bibiliya, hari amagambo ushobora gukoresha abandi bantu bakumva ari ubwa mbere bayumvise. Uramutse udasobanuye amagambo nka ‘abasigaye,’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ “izindi ntama” n’imbaga y’“abantu benshi,” abatari Abahamya ba Yehova bashobora kutumva ko asobanura amatsinda yihariye y’abantu (Rom 11:5; Mat 24:45; Yoh 10:16; Ibyah 7:9). Nanone, ku muntu utazi neza imikorere y’Abahamya ba Yehova, ashobora kutazumva icyo amagambo “umubwiriza,” “umupayiniya,” “umugenzuzi w’akarere” n’“Urwibutso” asobanura.

Hari n’amagambo ya Bibiliya ndetse n’abatari Abahamya bakoresha, ariko ukaba wakenera kuyasobanura. Ku bantu benshi, “Harimagedoni” ni irimbuka rizaterwa n’uko ibisasu bya kirimbuzi biri ku isi bizaba byaturitse. Abandi bazi ko “Ubwami bw’Imana” ari imimerere yo mu mutima cyangwa ko ari ijuru, ariko ntibazi ko ari ubutegetsi nyabutegetsi. Iyo uvuze ijambo “ubugingo,” bamwe bahita batekereza kuri roho cyangwa umuzimu ukomeza kubaho iyo umuntu apfuye. Abantu babarirwa muri za miriyoni bigishijwe ko ‘umwuka wera’ ari umwe mu baperisona bagize Ubutatu. Kubera ko abantu benshi batakigendera ku mahame mbwirizamuco ya Bibiliya, hari igihe bashobora kuba bakeneye gusobanukirwa neza icyo Bibiliya iba ishaka kuvuga iyo igira iti “muzibukīre gusambana.”—1 Kor 6:18.

Abantu badakunda gusoma Bibiliya bashobora kutumva icyo ushaka kuvuga uramutse ubabwiye uti “Pawulo yaranditse ati . . . ” cyangwa uti “Luka yaravuze ati . . . ” Bashobora kuba bafite incuti cyangwa abaturanyi bitwa ayo mazina. Bishobora kuba ngombwa ko ugaragaza ko uwo muntu yari intumwa y’Umukristo, cyangwa umwanditsi wa Bibiliya.

Akenshi abantu bo muri iki gihe baba bakeneye ko ubasobanurira imirongo ya Bibiliya ikubiyemo ibipimo byakoreshwaga kera. Urugero, kuvuga ko inkuge ya Nowa yari ifite mikono 300 z’uburebure, mikono 50 z’ubugari na mikono 30 z’ubuhagarike, bashobora kutumva ibyo ari byo (Itang 6:15). Ariko uramutse ugereranyije ibyo bipimo n’ibipimo by’inzu bazi mu karere k’iwanyu, bashobora guhita biyumvisha uko inkuge yanganaga.

Tanga ibisobanuro bya ngombwa. Iyo ushaka gusobanurira ikintu runaka abo ubwira, kubaha ibisobanuro by’ijambo wakoresheje batazi byonyine ntibiba bihagije. I Yerusalemu mu gihe cya Ezira, iyo Abalewi basomaga igitabo cy’Amategeko, bongeragaho n’ibisobanuro. Kugira ngo bafashe abaturage gusobanukirwa Amategeko, bongeragaho ibisobanuro bakabafasha no kubona uko yashyirwa mu bikorwa bahuje n’imimerere barimo icyo gihe (Neh 8:8, 12). Nawe rero, ugomba gufata igihe cyo gusobanura imirongo ya Bibiliya yose usomye kandi ukagaragaza uko yashyirwa mu bikorwa.

Yesu amaze gupfa no kuzuka, yasobanuriye abigishwa be ko ibyari byamubayeho byasohozaga ubuhanuzi bwo mu Byanditswe. Nanone yatsindagirije uburemere bw’inshingano bari bafite yo kuba abahamya b’ibyo bintu (Luka 24:44-48). Iyo ufashije abantu kubona ingaruka ibyo bigishijwe bigira ku mibereho yabo, barushaho kwiyumvisha icyo mu by’ukuri bisobanura.

Uruhare umutima ubigiramo. Birumvikana ariko ko uko ibisobanuro utanga byaba biri kose, hari ibindi bintu bigira uruhare mu gutuma uwo ubwira asobanukirwa ibyo uvuga cyangwa ntabisobanukirwe. Iyo umutima we unangiye, ntashobora kwiyumvisha neza ibyo abwirwa (Mat 13:13-15). Ku bantu biyemeje kubona ibintu uko abantu babibona gusa, ibintu byo mu buryo bw’umwuka ni ubupfu kuri bo (1 Kor 2:14). Iyo umuntu agaragaje bene iyo myifatire, bishobora kuba iby’ubwenge gusoza ikiganiro, wenda ukazagaruka ikindi gihe.

Icyakora, hari igihe umutima w’umuntu winangira bitewe n’ibibazo bimukomereye mu buzima. Nyuma y’igihe runaka, bene uwo muntu aramutse ahawe uburyo bwo kumva ukuri kwa Bibiliya, hari igihe umutima we wabyitabira. Igihe Yesu yabwiraga intumwa ze ko yari agiye kubabazwa ndetse akanapfa, ntibahise babyiyumvisha. Byatewe n’iki? Mu byo bari biteze, ibyo ntibyarimo, yewe nta n’ibyo bashakaga rwose (Luka 18:31-34)! Ariko muri bo, intumwa 11 zageze aho zirabisobanukirwa, hanyuma zibigaragaza zishyira mu bikorwa ibyo Yesu yari yarazigishije.

Akamaro ko gutanga urugero rwiza. Amagambo si yo yonyine atuma abantu basobanukirwa, ahubwo n’ibyo dukora birabasobanurira. Iyo ubajije abantu uko byabagendekeye bageze ku Nzu y’Ubwami bwa mbere, benshi bavuga ko icyo bibuka ari urukundo bagaragarijwe; si ibyo bahumvise. Nanone kuba turangwa n’akanyamuneza byagiye bituma abantu benshi bakira neza ukuri kwa Bibiliya. Ineza yuje urukundo abagize ubwoko bwa Yehova bagaragarizanya hamwe n’ukuntu bita ku bandi iyo bagezweho n’akaga, byagiye bituma abantu bafata umwanzuro w’uko Abahamya ari bo bagize idini ry’ukuri. Ku bw’ibyo, mu gihe ugerageza gufasha abandi gusobanukirwa ukuri kwa Bibiliya, jya witondera uko utanga ibisobanuro hamwe n’urugero utanga.

UKO WABIGERAHO

  • Koresha imvugo yumvikana; vuga ibitekerezo by’ingenzi ukoresheje interuro ngufi.

  • Tsindagiriza gusa ingingo nkeya z’ingenzi.

  • Sobanura amagambo abo ubwira batazi.

  • Sobanura imirongo ya Bibiliya kandi ugaragaze uko yashyirwa mu bikorwa.

  • Reba ingaruka urugero utanga rushobora kugira ku bo ubwira.

UMWITOZO: Gerageza kubwira mwene wanyu utari Umuhamya, umuturanyi, mugenzi wawe mukorana cyangwa uwo mwigana, ikintu cyagushimishije mu materaniro y’itorero yo mu cyumweru gishize. Umusobanurire amagambo ashobora kutumva.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze