ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • be isomo 18 p. 143-p. 144 par. 4
  • Gusubiza wifashishije bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gusubiza wifashishije bibiliya
  • Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Ibisa na byo
  • Gusobanura neza imirongo y’ibyanditswe
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Shakira ubufasha mu Ijambo ry’Imana kandi urifashishe abandi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • ‘Ijambo ry’Imana rifite imbaraga’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • Gutanga ibihamya bifatika
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Reba ibindi
Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
be isomo 18 p. 143-p. 144 par. 4

ISOMO RYA 18

Gusubiza wifashishije bibiliya

Ni iki ugomba gukora?

Gutanga ibisubizo bishingiye kuri Bibiliya aho gutanga ibitekerezo byawe bwite.

Kuki ari iby’ingenzi?

Inshingano dufite ni iyo ‘kubwiriza abantu ijambo.’ Yesu yaduhaye urugero igihe yagiraga ati “amagambo mbabwira, sinyavuga ku bwanjye.”—2 Tim 4:2; Yoh 14:10.

IYO hagize umuntu utubaza ibihereranye n’imyizerere yacu, imibereho yacu, icyo dutekereza ku bintu bibera muri iyi si cyangwa ibyiringiro byacu by’igihe kizaza, twihatira gusubiza twifashishije Bibiliya. Kubera iki? Kubera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana. Imyizerere yacu n’imibereho yacu bishingiye kuri Bibiliya. Igira ingaruka ku kuntu tubona ibibera mu isi. Kandi ibyiringiro byacu by’igihe kizaza byose bishingiye ku masezerano yahumetswe ari muri Bibiliya.—2 Tim 3:16, 17.

Tuzi neza inshingano duhabwa n’izina dufite. Turi Abahamya ba Yehova (Yes 43:12). Ku bw’ibyo, ntidusubiza ibibazo dushingiye ku bitekerezo by’abantu, ahubwo tubisubiza dushingiye ku cyo Yehova avuga mu Ijambo rye ryahumetswe. Ni iby’ukuri ko buri wese muri twe afite uko abona ibintu ibi n’ibi, ariko turareka Ijambo ry’Imana rikagira ingaruka ku kuntu tubibona kubera ko twizeye tudashidikanya ko ari ukuri. Birumvikana ariko ko hari ibintu byinshi Bibiliya iduhamo umudendezo wo kwihitiramo. Ku bw’ibyo, aho guhatira abatwumva kubona ibintu uko tubibona, twifuza kubigisha amahame yo mu Byanditswe, bityo na bo bakagira umudendezo wo kwihitiramo ibibanogeye. Kimwe n’intumwa Pawulo, dushaka uko ‘twayobora abandi mu nzira yo kumvira gushingiye ku kwizera.’—Rom 16:26.

Mu Byahishuwe 3:14, havuga ko Yesu Kristo ari “umugabo wo guhamya, kandi ukiranuka w’ukuri.” Ni gute yasubizaga ibibazo yabaga abajijwe, kandi se ni gute yakemuraga ibibazo yabaga ahanganye na byo? Hari igihe yakoreshaga ingero zashoboraga gufasha abantu gutekereza. Hari nubwo yabazaga uwabaga amubajije icyo we ubwe atekereza ku mirongo runaka y’Ibyanditswe. Incuro nyinshi, yasubiragamo imirongo y’Ibyanditswe, akayivuga mu yandi magambo cyangwa akayerekezaho mu buryo buziguye (Mat 4:3-10; 12:1-8; Luka 10:25-28; 17:32). Mu kinyejana cya mbere, ubusanzwe imizingo y’Ibyanditswe yabikwaga mu masinagogi. Nta gihamya na kimwe kigaragaza ko Yesu yaba yari afite imizingo ye bwite; icyakora yari azi Ibyanditswe neza kandi yabyerekezagaho kenshi igihe yabaga yigisha abandi (Luka 24:27, 44-47). Yashoboraga rero kuvuga ko ibyo yigishaga bitari ibye bwite, kandi ntiyabaga abeshya. Yavugaga ibyo yari yarumvanye Se.—Yoh 8:26.

Turifuza gukurikiza urugero Yesu yadusigiye. Ntitwigeze twumva Imana ivuga, ariko Yesu we yarayumvise. Ariko kandi, Bibiliya ni Ijambo ry’Imana. Iyo ibisubizo byacu bishingiye kuri Bibiliya, bituma abo tubwira bibanda kuri Bibiliya aho kutwibazaho byinshi. Bityo, tuba tugaragaje ko twiyemeje tumaramaje kureka Imana akaba ari yo ivuga ibiri ukuri, aho kuvuga ibitekerezo byacu bwite, twe abantu badatunganye.—Yoh 7:18; Rom 3:4.

Birumvikana ariko ko icyifuzo cyacu atari ukumva gusa ko twakoresheje Bibiliya, ahubwo ni ukuyikoresha mu buryo butuma utwumva arushaho kungukirwa. Tuba dushaka ko yadutega amatwi yiteguye kwemera ibyo tumubwira. Ukurikije imimerere uwo muntu arimo, mbere yo kumugezaho igitekerezo cyo muri Bibiliya, ushobora kumubaza uti “mbese, ntiwemera ko icyo Imana ivuga ari cyo tugomba gufataho ukuri?” Cyangwa se ushobora kumubaza uti “mbese, wari uzi ko Bibiliya ivuga kuri icyo kibazo cyawe?” Niba uwo ubwira atemera Bibiliya, bishobora kuba ngombwa ko wifashisha ubundi buryo. Ushobora wenda kumubwira uti “reka turebe icyo ubu buhanuzi bwa kera buvuga.” Cyangwa uti “cya gitabo cyakwirakwijwe cyane kuruta ibindi byose mu mateka y’abantu, kigira kiti . . .”

Hari n’igihe ushobora guhitamo kuvuga umurongo runaka wo muri Bibiliya mu magambo yawe. Icyakora mu gihe bishobotse, birushaho kuba byiza iyo urambuye Bibiliya, maze ugasomera uwo muvugana icyo ivuga. Igihe cyose bishoboka, jya umwereka uwo murongo muri Bibiliya ye bwite. Gukoresha Bibiliya ubwayo bikunze kugira ingaruka zikomeye ku bantu.—Heb 4:12.

Abasaza b’Abakristo bafite inshingano yihariye yo gusubiza ibibazo bakoresheje Bibiliya. Kimwe mu bintu umuvandimwe agomba kuba yujuje kugira ngo abe umusaza, ni ukuba ari umuntu “ukomeza ijambo ryo kwizerwa” mu gihe yigisha (Tito 1:9). Hari igihe umwe mu bagize itorero ashobora gufata umwanzuro ukomeye mu mibereho ye bitewe n’inama yahawe n’umusaza. Ni ngombwa rero ko iyo nama iba ishingiye ku Byanditswe. Urugero umusaza atanga mu kubigenza atyo, rushobora kugira ingaruka ku myigishirize ya benshi mu itorero.

UKO WABA UMUHANGA MU GUSUBIZA WIFASHISHIJE BIBILIYA

  • Soma Bibiliya buri munsi. Gira gahunda nziza yo kwiyigisha.

  • Gira akamenyero ko kujya uvuga ku mirongo y’Ibyanditswe igihe utanga ibisubizo mu materaniro y’itorero.

  • Niba hari umuntu ukubajije ikibazo cyangwa hakaba hari ingorane uhanganye na yo, mbere yo gusubiza cyangwa gufata umwanzuro, buri gihe jya ubanza wibaze icyo Bibiliya ibivugaho.

  • Niba hari ukubajije ikintu utazi kandi ukaba utazi icyo Bibiliya ikivugaho, ntugakekeranye cyangwa ngo utange igitekerezo cyawe bwite. Musezeranye ko uzakora ubushakashatsi.

UMWITOZO: Andika ikibazo kimwe cyangwa bibiri wabajijwe (1) mu murimo wo kubwiriza, (2) ku kintu giherutse kuvugwa mu binyamakuru, na (3) ku bihereranye no kwifatanya mu gikorwa runaka cya rusange. Kuri buri kibazo, toranya nibura umurongo umwe w’Ibyanditswe ubona wakwifashisha mu gutanga igisubizo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze