UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IMIGANI 17-21
Mushake amahoro
Amahoro abagize ubwoko bwa Yehova bafite ntapfa kwizana. Abantu bagiranye ikibazo bashobora kurakaranya cyane. Icyakora inama zo mu Ijambo ry’Imana zituma gikemuka.
Iyo Abakristo b’ukuri bahanganye n’ibibazo, bashaka amahoro . . .
bakomeza gutuza
babanza kumenya neza uko ibintu byose byagenze, mbere yo gusubiza
bababarira abandi babikuye ku mutima