Ibumoso: Mushiki wacu wo muri Alabama ho muri Amerika yumvisha umuntu disikuru y’umuvandimwe Rutherford, mu mpera z’imyaka 1930; iburyo: Mu Busuwisi
UMUTWE WA 1
Ukuri k’Ubwami—Gutanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka
URABONA mu maso h’umuntu mwigana Bibiliya hakeye bitewe n’uko asobanukiwe umurongo w’Ibyanditswe mumaze gusoma. Akubajije yitonze ati “ubwo se ushatse kuvuga ko Bibiliya yigisha ko tuzatura muri Paradizo iteka ryose, hano ku isi?” Noneho mugenzi wawe mwajyanye kubwiriza aramwenyuye, maze aramubaza ati “none se ni iki ubonye muri Bibiliya?” Uwo muntu mwigana Bibiliya biramurenze azunguza umutwe atangaye cyane ati “simbyumva, nta muntu wari warigeze anyigisha ibi bintu!” Wibutse ko mu byumweru bike bishize yavuze ibintu nk’ibyo, igihe yamenyaga ku ncuro ya mbere ko izina ry’Imana ari Yehova.
Ese ibintu nk’ibyo byigeze bikubaho? Benshi mu bagize ubwoko bw’Imana biboneye ibintu nk’ibyo. Ibyo bitwibutsa rwose ko twahawe impano y’agaciro kenshi, ni ukuvuga ubumenyi ku byerekeye ukuri. Ariko noneho tekereza gato: ubundi iyo mpano wayibonye ute? Muri uyu mutwe tuzasuzuma icyo kibazo. Ukuntu ubwoko bw’Imana bwagiye bubona umucyo wo mu buryo bw’umwuka buhoro buhoro, ni gihamya idakuka yuko Ubwami bw’Imana butegeka. Ubu hashize imyaka ijana Umwami wabwo ari we Yesu Kristo akorana umwete kugira ngo abagize ubwoko bw’Imana bigishwe ukuri.