Igice cya cumi n’umunani
Tuvane isomo ku bihereranye no kubura ukwizera
1. Byabaga bimeze bite kuba mu mujyi wa kera ugoswe?
TEKEREZA uri mu mujyi wa kera ugoswe! Inyuma y’inkike hari ingabo z’abanzi, zikomeye kandi zifite ubugome bwinshi. Uzi ko hari indi mijyi myinshi izo ngabo zanesheje. None ziyemeje kwigarurira umujyi urimo zikawusahura, zigafata abagore ku ngufu, zikica n’abawutuye. Zibarusha imbaraga cyane ku buryo mutakwiyumya murwana na zo; icyo mwiringiye gusa ni uko zitari burenge inkuta z’umujyi. Urebeye hejuru y’inkike, ubona iminara za ngabo z’umwanzi zubatse. Zifite n’ibikoresho bya rutura bishobora kunaga amabuye agashyira hasi za nkike mwari mwiringiye. Urabona amatindo n’inzego bazanye, urabona abarashi n’amagare y’intambara, n’abasirikare benshi cyane. Mbega ibintu biteye ubwoba!
2. Igotwa rivugwa muri Yesaya igice cya 22 ryabaye ryari?
2 Muri Yesaya igice cya 22 dusoma iby’igotwa nk’iryo, igihe umujyi wa Yerusalemu wari wagoswe. Hari ryari? Ntibyoroshye kuvuga ngo igihe iki n’iki Yerusalemu yaragoswe maze ibintu byose bivugwa birasohora. Ahubwo uko bigaragara, ubwo buhanuzi busobanura muri rusange ukuntu Yerusalemu yari kugotwa mu bihe bitandukanye, bwari umuburo rusange w’ibyari kuzabaho.
3. Abaturage b’i Yerusalemu babyitwayemo bate babonye umurwa wabo ugoswe nk’uko Yesaya yabivuze?
3 Igihe Yerusalemu yagotwaga nk’uko Yesaya yabivuze, abaturage baho bakoze iki? Ese ko bari baragiranye n’Imana isezerano, baba barayitakambiye ngo ibakize? Reka da, bagize ubupfapfa bukomeye, mbese nk’uko abantu benshi muri iki gihe bitwa ko basenga Imana bameze.
Umurwa wari waragoswe
4. (a) “Ikibaya cyo kwerekerwamo” cyari ikihe, kandi kuki aho hantu hitwa gutyo? (b) Abaturage b’i Yerusalemu bari mu yihe mimerere yo mu buryo bw’umwuka?
4 Muri Yesaya igice cya 21, ubutumwa butatu bw’urubanza bwose bwabimburirwaga n’amagambo ngo “ibihanurirwa . . . ” (Yesaya 21:1, 11, 13). Igice cya 22 na cyo ni ko gitangira kigira kiti “ibihanurirwa ikibaya cyo kwerekerwamo. Noneho umeze ute, ko wuriye inzu abantu bawe bose bakaba bari hejuru y’amazu” (Yesaya 22:1)? “Ikibaya cyo kwerekerwamo” cyari Yerusalemu. N’ubwo uwo mujyi uri ahantu hegutse, wiswe ikibaya bitewe n’uko ukikijwe n’imisozi miremire iwusumba. Wiswe uwo “kwerekerwamo” kubera ko Imana yaherekeraga abantu ibintu byinshi. Kubera iyo mpamvu, abaturage baho bagombye kuba barumviye amagambo ya Yehova. Ariko banze kumwumvira maze bayobera mu gusenga kw’ikinyoma. Yehova yakoresheje rero izo ngabo zagose umurwa wabo kugira ngo ahane ubwoko bwe bwari bwarayobye.—Gutegeka 28:45, 49, 50, 52.
5. Ni iki gishobora kuba cyaratumye abantu bajya hejuru y’amazu yabo?
5 Abaturage b’i Yerusalemu ‘bose bari baruriye hejuru y’amazu’ yabo. Mu bihe bya kera, amazu y’Abisirayeli yagiraga igisenge gishashe, abagize umuryango bagakunda kwicarayo. Yesaya ntiyavuze impamvu icyo gihe bari bahakoraniye, ariko mu mvugo ye biragaragara ko yabanengaga. Birashoboka rero ko bari bagiye hejuru y’amazu gutakambira imana zabo z’ibinyoma. Ibyo bari barabigize akamenyero mu myaka yabanjirije irimbuka rya Yerusalemu mu mwaka wa 607 M.I.C.—Yeremiya 19:13; Zefaniya 1:5.
6. (a) I Yerusalemu byari bimeze bite? (b) Kuki hari bamwe bari bishimye, kandi se ni ibiki byendaga kuba?
6 Yesaya yakomeje agira ati “yewe wa murwa wuzuye urusaku n’imivurungano we, wa mudugudu wishima we! Abantu bawe bapfuye ko batishwe n’inkota, ntibagwe mu ntambara (Yesaya 22:2)! Abantu benshi bari buzuye mu murwa kandi urimo imivurungano. Abantu mu mihanda barasakuzaga cyane kandi bari bahiye ubwoba. Ariko hari abandi bari bishimye, wenda bitewe n’uko bumvaga ko hari umutekano cyangwa se ko nta cyo bari bakibaye.a Icyakora, kwishima mu gihe nk’icyo byari ubupfu kubera ko abantu benshi bo muri uwo murwa bari bagiye gupfa urupfu rubi cyane kurusha kwicwa n’inkota. Umujyi ugoswe ntubona ibyokurya bituruka hanze. Ibyo babitse bigera aho bigashira. Iyo abantu bashonje kandi birundanyirije hamwe bituma haduka ibyorezo by’indwara. Ubwo rero, abantu benshi muri Yerusalemu bari kuzicwa n’inzara abandi bakicwa n’ibyorezo by’indwara. Ibyo byasohoye mu mwaka wa 607 M.I.C. no mu wa 70 I.C.—2 Abami 25:3; Amaganya 4:9, 10.b
7. Ni iki abayobozi b’i Yerusalemu bakoze igihe yari yaragoswe, kandi byabagendekeye bite?
7 Muri izo ngorane, abayobozi b’i Yerusalemu bakoze iki? Yesaya yarashubije ati “abatware bawe bose bahungiye hamwe bafatanwa imiheto, n’abantu bawe aho babasanze bahungiye kure, bababohera hamwe” (Yesaya 22:3). Abayobozi n’abantu bakomeye barahunze hanyuma barafatwa! Bafashwe hatarinze no gukoreshwa imiheto, bajya kubaboha. Ibyo byabaye mu wa 607 M.I.C. Inkike za Yerusalemu bamaze kuzicamo ibyuho, Umwami Sedekiya yahunze nijoro ahungana n’intwari ze. Ingabo z’umwanzi zarabimenye, zirabakurikira, zibafatira mu kibaya cya Yeriko. Izo ntwari zaratatanye. Sedekiya baramufashe, bamunogoramo amaso, bamubohesha iminyururu maze bamujyana i Babuloni (2 Abami 25:2-7). Mbega ingaruka zibabaje zo kubura ukwizera!
Yashavujwe n’ayo makuba
8. (a) Yesaya yifashe ate amaze kumva ubuhanuzi bwavugaga amakuba yari kugera kuri Yerusalemu? (b) Muri Yerusalemu byari kuba byifashe bite?
8 Ubwo buhanuzi bwateye Yesaya agahinda kenshi. Yaravuze ati “nimurebe hirya mwindeba ngiye kurira cyane, mwe kwirushya ngo muramara umubabaro mfitiye umukobwa w’ubwoko bwanjye unyazwe” (Yesaya 22:4). Yesaya yari yarababajwe n’amakuba yari yarahanuriwe Mowabu na Babuloni (Yesaya 16:11; 21:3). Ariko ubu bwo yari afite umubabaro n’agahinda kenshi cyane kuko yatekerezaga amakuba yari agiye kugera ku bwoko bwe. Nta washoboraga kumumara umubabaro. Kuki? ‘Kuko wari umunsi wo kwiheba no kunyukanyukwa n’ubwishobere, biturutse ku Uwiteka Umwami Nyiringabo mu kibaya cyo kwerekerwamo, hariho guhombagura inkike z’amabuye n’imiborogo igera ku misozi miremire’ (Yesaya 22:5). Abantu b’i Yerusalemu bari gushoberwa. Bari gukubita hirya no hino bahiye ubwoba. Igihe umwanzi yari kuba atangiye guca ibyuho mu nkike z’umurwa, hari kuba ‘imiborogo kugera ku misozi miremire.’ Ibyo se byaba bishaka kuvuga ko abaturage bo muri uwo murwa bari gutakambira Imana mu rusengero rwayo rwera ku Musozi Moriya? Wenda birashoboka. Ariko rero, urebye ukuntu bari abahemu, bishobora kuba bishaka kuvuga gusa ko urusaku rwabo baterwaga n’ubwoba rwari kumvikana mu misozi yari ikikije umurwa.
9. Ingabo zateye Yerusalemu zari bwoko ki?
9 Umwanzi wari umereye nabi Yerusalemu yari nde? Yesaya aratubwira ati “Abanyelamu bambaye ibirimba, bazanye n’ingabo ziri mu magare n’izigendera ku mafarashi, kandi ab’i Kiri basohoye ingabo” (Yesaya 22:6). Izo ngabo zari zifite intwaro zihagije. Zari zifite abarashi bafite ibirimba byuzuye imyambi. Abarwanyi bari bitwaje ingabo bambariye urugamba. Hari amagare n’amafarashi yatojwe urugamba! Muri izo ngabo harimo n’ingabo za Elamu, yahoze iri mu majyaruguru y’Ikigobe cya Peresi, n’izari ziturutse i Kiri, hashobora kuba ari hafi ya Elamu. Kuba muri ubwo buhanuzi haravuzwemo ibyo bihugu bigaragaza ukuntu izo ngabo zaturutse kure. Binagaragaza ko abarashi bo muri Elamu bagomba kuba bari mu ngabo zateye Yerusalemu ku ngoma ya Hezekiya.
Bagerageje kwitabara
10. Ni ibiki byabaye bitaguye amahoro uwo murwa?
10 Yesaya yakomeje avuga uko ibintu byari kugenda agira ati “nuko ibibaya byawe byiza byuzura amagare, n’abagendera ku mafarashi bateze ingamba ku irembo. Atwikurura i Buyuda” (Yesaya 22:7, 8a). Amagare n’amafarashi byari byuzuye ibibaya byari inyuma y’umujyi wa Yerusalemu, kandi bari biteguye kugaba igitero ku marembo y’uwo murwa. Ni iki cyari gitwikiriye u Buyuda ‘cyatwikuruwe’? Birashoboka ko ari imiryango y’uwo murwa, kuyifata bikaba bitari kugwa amahoro abari bayirinze.c Igihe uwo murwa watwikururwaga, ingabo zashoboraga noneho kuwinjiramo.
11, 12. Ni iki abaturage b’i Yerusalemu bakoze ngo bitabare?
11 Yesaya yakomeje avuga ukuntu abaturage na bo bagerageje kwirwanaho. Ikintu cya mbere batekereje cyari ugufata intwaro. “Nawe uwo munsi wikuburira ku ntwaro zo mu nzu y’ishyamba. Mubonye ibyuho byo mu murwa wa Dawidi ko ari byinshi, mukoranyiriza hamwe amazi yo mu kidendezi cyo hepfo” (Yesaya 22:8b, 9). Intwaro zabikwaga mu nzu y’ishyamba, yari yarubatswe na Salomo. Kubera ko yari yubakishije ibiti by’i Lebanoni, bayitaga “inzu y’ibiti by’ikibira cy’i Lebanoni” (1 Abami 7:2-5). Bagenzuye ibyuho byose byari mu nkike. Bashatse amazi, kuko ari ngombwa cyane mu kurinda umujyi. Abantu bakenera amazi kugira ngo babeho. Aramutse abuze, umujyi ntiwatera kabiri. Uzirikane ariko ko batigeze bahindukirira Yehova ngo abakize. Ahubwo bari biringiye ibintu bo ubwabo bikoreye. Turamenye ntituzigere dukora ikosa nk’iryo!—Zaburi 127:1.
12 Ni iki bari kuzibisha ibyuho byari mu nkike z’uwo murwa? “Mubara amazu yo muri Yerusalemu, amazu muyasenyera kugira ngo mukomeze inkike” (Yesaya 22:10). Bagendaga bareba amazu yashoboraga gusenywa kugira ngo bayakureho ibikoresho byo gusiba ibyuho. Ibyo byose babikoraga bagamije gukumira umwanzi ngo atagira ahandi amenera.
Ubwoko butagira ukwizera
13. Abaturage bagerageje bate gushaka amazi, ariko se ni nde batigeze batekerezaho?
13 “Amazi yo mu kidendezi cya kera muyafukurira iriba hagati y’inkike zombi, ariko ntimwazirikana uwari warakoze ibyo, kandi ntimwita ku uwabiremye kera cyane” (Yesaya 22:11). Imihati yo gushaka amazi ivugwa aha ngaha no ku murongo wa 9 iratwibutsa igikorwa Umwami Hezekiya yakoze agamije gukumira Abashuri (2 Ngoma 32:2-5). Ariko rero, abantu bo muri uwo murwa bavugwa mu buhanuzi bwa Yesaya ntibagiraga ukwizera na mba. Ibyo bakoraga byose ngo barinde umurwa wabo, ntibigeze batekereza ku Muremyi nk’uko Hezekiya we yabigenje.
14. N’ubwo Yehova yari yarahaye abantu b’i Yerusalemu umuburo, ni iyihe myifatire idahuje n’ubwenge bagaragaje?
14 Yesaya yakomeje agira ati “uwo munsi Uwiteka Nyiringabo yahamagariye abantu kurira no kuboroga, no kogosha inkomborera no kwambara ibigunira, aho kugenza batyo habaho kunezerwa no kwishima, no kubaga inka n’intama no kurya inyama no kunywa vino bati ‘reka twirire, twinywere kuko ejo tuzapfa’” (Yesaya 22:12, 13). Abaturage b’i Yerusalemu ntibigeze bicuza na busa ko bagomeye Yehova. Ntibarize ngo biyogosheshe cyangwa se ngo bambare ibigunira bagaragaza ko bicujije. Iyo baza kubigenza batyo, Yehova yashoboraga kubakiza amakuba yari agiye kubageraho. Ahubwo birundumuriye mu kwishakira ibinezeza. Muri iki gihe, abantu benshi batizera Imana bagira imyifatire nk’iyo. Kuko nta byiringiro bafite, byaba ibyo kuzuka cyangwa kuba ku isi izaba yahindutse Paradizo, usanga mu mibereho yabo bishakira ibinezeza, bavuga bati “reka twirīre, twinywere kuko ejo tuzapfa” (1 Abakorinto 15:32). Mbega ukuntu ibyo ari ukutareba kure! Baramutse gusa biringiye Yehova, bagira ibyiringiro by’iteka!—Zaburi 4:6-8; Imigani 1:33.
15. (a) Ni uruhe rubanza Yehova yaciriye Yerusalemu, kandi ni nde warusohoje? (b) Kuki amadini yiyita aya Gikristo azagerwaho n’akaga nk’akageze kuri Yerusalemu?
15 Abaturage b’i Yerusalemu yari yaragoswe ntibari kugira umutekano. Yesaya yaravuze ati “Uwiteka Nyiringabo yihishurira amatwi yanjye arambwira ati ‘ni ukuri uku gukiranirwa ntimuzakōzwa ngo kubaveho, kugeza aho muzapfira.’ Ni ko Uwiteka Umwami Nyiringabo avuze” (Yesaya 22:14). Kubera ko ubwo bwoko bwari ubwoko butagonda ijosi, ntibwari kubabarirwa. Nta kabuza, bari gupfa. Umutegetsi w’Ikirenga, Yehova Nyiringabo, yari yarabivuze. Mu isohozwa ry’amagambo y’ubuhanuzi ya Yesaya, Yerusalemu yari yarabuze ukwizera yagezweho n’amakuba ubugira kabiri. Yabanje kurimburwa n’ingabo za Babuloni haza gukurikiraho iz’Abaroma. N’amadini yiyita aya Gikristo atarangwa n’ukwizera avuga ko asenga Imana ariko mu by’ukuri akaba ayihakanisha ibikorwa byayo, azagerwaho n’akaga byanze bikunze (Tito 1:16). Ibyaha bikorwa n’ayo madini yiyita aya Gikristo n’andi yo muri iyi si yanga gukurikiza inzira za Yehova zo gukiranuka ‘byararundanyijwe bigera mu ijuru.’ Kimwe n’ibyaha by’abantu b’i Yerusalemu bari abahakanyi, ibyaha byayo ntibishobora gutangirwa impongano.—Ibyahishuwe 18:5, 8, 21.
Igisonga cyagaragaje umwuka w’ubwikunde
16, 17. (a) Ni nde noneho Yehova yahaye umuburo, kandi kuki? (b) Ni iki cyari kugera kuri Shebuna bitewe no kwishyira hejuru?
16 Umuhanuzi Yesaya yavuye ku bwoko butagaragaje ukwizera ahindukirana umuntu na we utaragaragaje ukwizera. Yaranditse ati “Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘genda usange uwo munyabintu Shebuna, ari we munyanzu umubaze uti “urakora iki hano? Kandi uri kumwe na nde utuma wicukurira imva hano, ko wicukurira imva ahantu ho hejuru, ukībariza ubuturo mu rutare.”’”—Yesaya 22:15, 16.
17 Shebuna yari ‘umunyabintu,’ akaba ashobora kuba yarakoraga mu rugo rw’Umwami Hezekiya. Ibyo rero byumvikanisha ko yari umuntu ukomeye, mbese uwa kabiri ku mwami. Ku bw’ibyo, yari yitezweho byinshi (1 Abakorinto 4:2). Ariko aho kugira ngo Shebuna akorere igihugu cye, we yishakiraga ikuzo rye gusa. Yibarije imva nziza cyane, imeze nk’iy’umwami, ayicukurisha hejuru mu rutare. Yehova abibonye atyo, yahumekeye umuhanuzi Yesaya ngo aburire icyo gisonga kitari gifite ukwizera agira ati “dore Uwiteka azakujugunyisha imbaraga, nk’umunyamaboko, ni koko azakujigitira, akuzingazinge akujugunye nk’umupira mu gihugu kigari. Aho ni ho uzagwa kandi ni ho amagare yawe y’icyubahiro azaba, wa rukozasoni rw’inzu ya shobuja we. Nzakunyaga ubutware bwawe, kandi nzakumanura ngukure mu bukuru bwawe” (Yesaya 22:17-19). Ubwikunde bwa Shebuna bwari gutuma atabona n’imva iyi isanzwe yo guhambwamo muri Yerusalemu. Ahubwo bari kumunaga nk’umupira, akagwa ku gasi. Aya magambo akubiyemo umuburo ku bantu bose bafite inshingano y’ubuyobozi mu bagize ubwoko bw’Imana. Nibakoresha nabi ububasha bahawe bazabwamburwa nibirimba banacibwe mu bagize ubwoko bw’Imana.
18. Ni nde wari gusimbura Shebuna, kandi kuba uwo yari kwambikwa umwambaro wa Shebuna, agahabwa n’imfunguzo z’inzu ya Dawidi bisobanura iki?
18 Ariko se, ni gute Shebuna yari kuvanwa muri uwo mwanya? Yehova yabisobanuye abinyujije kuri Yesaya ati “uwo munsi nzahamagara umugaragu wanjye Eliyakimu, mwene Hilikiya, mwambike umwambaro wawe mukenyeze umushumi wawe ngo akomere, mugabire ubutware bwawe kandi azaba se w’abaturage b’i Yerusalemu n’ab’inzu ya Yuda. Urufunguzo rw’inzu ya Dawidi nzarushyira ku rutugu rwe, ni we uzakingura ntihagire ukinga kandi ni we uzakinga ntihagire ukingura” (Yesaya 22:20-22). Eliyakimu yari gusimbura Shebuna, akambikwa umwenda we w’icyubahiro kandi agahabwa imfunguzo z’inzu ya Dawidi. Bibiliya ikoresha ijambo ‘urufunguzo’ ishaka kuvuga ubuyobozi, ubutegetsi cyangwa ububasha. (Gereranya na Matayo 16:19.) Mu bihe bya kera, umujyanama w’umwami wahawe imfunguzo zose z’ibwami, yashoboraga kugenzura inzu yose, ndetse akaba ari na we uhitamo abazakorera umwami. (Gereranya n’Ibyahishuwe 3:7, 8.) Ku bw’ibyo rero, umunyabintu yabaga akomeye kandi umuntu wese wahabwaga uwo mwanya yabaga yitezweho byinshi (Luka 12:48). Shebuna ashobora kuba yari ashoboye akazi, ariko bitewe n’uko atari uwizerwa, Yehova yagombaga kumusimbuza undi muntu.
Imisumari ibiri y’ikigereranyo
19, 20. (a) Ni mu buhe buryo Eliyakimu yari kugirira akamaro abagize ubwoko bwe? (b) Abantu bari bishingikirije kuri Shebuna byari kuzabagendekera bite?
19 Hanyuma, Yehova yakoresheje imvugo y’ikigereranyo avuga ukuntu yari kwambura Shebuna ububasha akabuha Eliyakimu. Yaravuze ati “nzamushimangira nk’umusumari ahantu hakomeye, azabera inzu ya se intebe y’icyubahiro. Maze bazamujishaho icyubahiro cy’inzu ya se cyose, urubyaro rwe na bene wabo ndetse n’ibintu bitoya byose, uhereye ku bikombe ukageza ku bicuma byose. Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘ariko uwo munsi uwo musumari washimangiwe ahantu hakomeye, uzakuka kandi uzatemwa ugwe, umutwaro wari ujishweho uzacibwa, kuko Uwiteka abivuze.’”—Yesaya 22:23-25.
20 Muri iyi mirongo, umusumari wa mbere ni Eliyakimu. Yari kubera inzu ya se Hilikiya ‘intebe y’icyubahiro.’ Ntiyari kumera nka Shebuna, ngo akoze isoni inzu ya se. Eliyakimu yari kujishwaho ibikoresho byose byo mu nzu iteka, ni ukuvuga ko yari kuyobora abandi bagaragu b’umwami (2 Timoteyo 2:20, 21). Umusumari wa kabiri wo ni Shebuna. N’ubwo yasaga n’aho atazigera ava kuri uwo mwanya, yari kuzawukurwaho. Abantu bose bari bamwishingikirijeho bari guhirima.
21. Muri iki gihe, kimwe na Shebuna, ni nde wakuwe ku busonga, kandi yasimbuwe na nde?
21 Ibyabaye kuri Shebuna bitwibukije ko mu bantu bavuga ko basenga Imana, abemera guhabwa inshingano muri bo bagombye kuzikoresha bakorera abandi banahesha Yehova ikuzo. Ntibagombye gukoresha nabi imyanya bafite bishakira indamu cyangwa ibyubahiro. Urugero, kuva kera amadini yiyita aya Gikristo avuga ko ari yo gisonga cyashyizweho, mbese ko ahagarariye Yesu Kristo hano ku isi. Ariko, kimwe n’uko Shebuna yakojeje isoni se yishakira ibyubahiro, abayobozi b’ayo madini na bo bakojeje isoni Umuremyi birundanyiriza ubutunzi banishakira gukomera. Ku bw’ibyo rero, mu mwaka wa 1918 ubwo igihe cyo guca urubanza ‘rwabanjirije mu nzu y’abizera’ cyageraga, Yehova yavanye amadini ku busonga. Hahise hashyirwaho ikindi gisonga, ni ukuvuga ‘igisonga gikiranuka cy’ubwenge,’ cyahawe inshingano yo kwita ku rugo rwa Yesu rwa hano ku isi (1 Petero 4:17; Luka 12:42-44). Icyo gisonga kigizwe n’abantu benshi cyagaragaje ko gikwiriye guhabwa ‘imfunguzo’ z’inzu ya Dawidi. Kimwe n’“umusumari” utajegajega, cyajishweho “ibikoresho” byose bitandukanye, ni ukuvuga Abakristo basizwe bafite inshingano zitandukanye bacyiyambaza ngo kibatunge mu buryo bw’umwuka. “Izindi ntama” na zo, kimwe n’‘umunyamahanga’ wari muri Yerusalemu ya kera, zishingikirije kuri uwo ‘musumari’ ari wo Eliyakimu wo muri iki gihe.—Yohana 10:16; Gutegeka 5:14.
22. (a) Kuki byari bikwiriye ko Shebuna asimburwa ku busonga? (b) Kuki byari bikwiriye ko muri iki gihe na bwo hashyirwaho ‘igisonga gikiranuka cy’ubwenge’?
22 Eliyakimu yasimbuye Shebuna igihe Senakeribu n’ingabo ze bajujubyaga Yerusalemu. Mu buryo nk’ubwo, ‘igisonga gikiranuka cy’ubwenge’ cyashinzwe imirimo muri iki gihe cy’imperuka, igihe kizarangira ubwo Satani n’amashumi ye bazagaba igitero cya nyuma kuri “Isirayeli y’Imana” na bagenzi babo bagize izindi ntama (Abagalatiya 6:16). Nk’uko byagenze mu gihe cya Hezekiya, icyo gitero kizarangirana no kurimburwa kw’abantu banga ibyo gukiranuka. Abantu bishingikiriza kuri uwo ‘musumari uri ahantu hakomeye,’ ari we gisonga cyizerwa bazarokoka, kimwe n’uko abaturage bizerwa b’i Yerusalemu barokotse igihe Abashuri bateraga u Buyuda. Ku bw’ibyo se, mbega ukuntu ari iby’ubwenge ko tutishingikiriza ku ‘musumari’ ujegajega, ari wo madini yiyita aya Gikristo!
23. Shebuna byaje kumugendekera bite, kandi se ni irihe somo twamwigiraho?
23 Shebuna byamugendekeye bite? Nta nkuru yanditse y’ukuntu ubwo buhanuzi bumuvuga bwanditse muri Yesaya 22:18 bwasohoye. Igihe yishyiraga hejuru hanyuma akamburwa ikuzo, yabaye nk’amadini yiyita aya Gikristo, ariko agomba kuba yaravanye isomo kuri icyo gihano. Aho ni ho atandukaniye n’ayo madini yiyita aya Gikristo. Igihe umusirikare wo muri Ashuri witwaga Rabushake yasabaga Yerusalemu gushyira intwaro hasi, Eliyakimu igisonga gishya cya Hezekiya ni we wayoboye abagiye kuvugana na we. Icyakora icyo gihe yari kumwe na Shebuna, wari umukarani w’umwami. Uko bigaragara Shebuna yari agikorera umwami (Yesaya 36:2, 22). Mbega isomo ku bantu batakaza inshingano mu muteguro w’Imana! Aho kwigira abarakare, byaba byiza bakomeje gukorera Yehova aho yabashyira hose (Abaheburayo 12:6). Iyo babigenje batyo, baba birinze akaga kazagera ku madini yiyita aya Gikristo. Bazemerwa n’Imana kandi ibahe imigisha iteka ryose.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu mwaka wa 66 I.C., Abayahudi benshi barishimye ubwo babonaga ingabo z’Abaroma zari zigose Yerusalemu zikubuye zikagenda.
b Dukurikije ibyavuzwe n’umuhanga mu mateka wo mu kinyejana cya mbere witwaga Josèphe, mu wa 70 I.C. muri Yerusalemu hari inzara ikaze cyane ku buryo abantu baryaga impu, ibyatsi bitoshye n’ibyumye. Hari n’inkuru yavugaga ko hari umubyeyi wafashe umwana yibyariye aramwotsa, maze aramurya!
c Nanone ‘gutwikururwa’ k’u Buyuda bishobora kuba bisobanura ikindi kintu cyari kirinze umurwa, wenda nk’amazu y’imitamenwa yabikwagamo intwaro n’inkambi z’abasirikare.
[Ifoto yo ku ipaji ya 231]
Igihe Sedekiya yahungaga, baramufashe bamunogoramo amaso
[Ifoto yo ku ipaji ya 232 n’iya 233]
Abayahudi bari baragotewe i Yerusalemu bari bashobewe
[Ifoto yo ku ipaji ya 239]
Hezekiya yagize Eliyakimu ‘umusumari uri ahantu hakomeye’
[Ifoto yo ku ipaji ya 241]
Kimwe na Shebuna, abayobozi benshi b’amadini yiyita aya Gikristo bakojeje isoni Umuremyi birundanyiriza ubutunzi
[Amafoto yo ku ipaji ya 242]
Muri iki gihe, itsinda ry’igisonga gikiranuka ryashyiriweho kwita ku bo mu rugo rwa Yesu