ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ip-1 igi. 19 pp. 244-258
  • Yehova yacishije bugufi umwibone Tiro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova yacishije bugufi umwibone Tiro
  • Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “Mwa nkuge z’i Tarushishi mwe, nimuboroge”
  • Warishimaga kuva “kera cyane”
  • Ubwibone bwayo buzacishwa bugufi
  • Abakaludaya bazayirimbura
  • “Hazasubira ku bucuruzi bwaho”
  • ‘Ubutunzi bwaho buzezwa’
  • Twirinde gukunda ubutunzi no kwibona
  • Ubuhanuzi buciraho iteka Tiro butuma turushaho kwiringira Ijambo rya Yehova
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
  • Ese wari ubizi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • ‘Amato y’i Tarushishi’ agaragaza iterambere ry’abayakoze
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Igitabo ushobora kwiringira—Igice cya 5
    Nimukanguke!—2011
Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
ip-1 igi. 19 pp. 244-258

Igice cya cumi n’icyenda

Yehova yacishije bugufi umwibone Tiro

Yesaya 23:1-18

1, 2. (a) Tiro yari umujyi umeze ute? (b) Ni iki Yesaya yahanuye kuri Tiro?

WARI ufite “ubwiza buhebuje” (Bibiliya Ntagatifu) ukagira “ubutunzi bw’amoko yose” (Ezekiyeli 27:4, 12). Amato yawo menshi manini yanyuraga mu nyanja akagera mu bihugu bya kure. Waje ‘kugira icyubahiro kinini hagati y’inyanja,’ kandi ‘abami bo mu isi wabagiraga abatunzi, ukabaha ku butunzi bwawo’ (Ezekiyeli 27:25, 33). Uko ni ko mu kinyejana cya karindwi M.I.C., umujyi wa Tiro mu gihugu cya Foyinike cyari mu burasirazuba bw’inyanja ya Mediterane wari umeze.

2 Icyakora, Tiro yari hafi kurimbuka. Imyaka ijana mbere y’uko Ezekiyeli avuga ibyayo, umuhanuzi Yesaya yahanuye irimbuka ry’icyo gihome cy’Abanyafoyinike n’agahinda abawuvanagaho amaramuko bari kugira. Yesaya yanahanuye ko nyuma y’igihe runaka Imana yari kongera kugarukira uwo mujyi, ikongera ikawuha uburumbuke. Amagambo y’uwo muhanuzi yasohoye ate? Kandi se ni irihe somo twavana kuri ibyo bintu byose byabaye kuri Tiro? Gusobanukirwa neza ibyageze kuri uwo mujyi n’impamvu byawugezeho bizatuma turushaho kwizera Yehova n’amasezerano ye.

“Mwa nkuge z’i Tarushishi mwe, nimuboroge”

3, 4. (a) Tarushishi yari ahagana he, kandi se yari ihuriye he na Tiro? (b) Kuki abasare bavanaga ibicuruzwa i Tarushishi bari bafite impamvu zo ‘kuboroga’?

3 Munsi y’agatwe kavuga ngo “ibihanurirwa i Tiro,” Yesaya yaravuze ati “mwa nkuge z’i Tarushishi mwe, nimuboroge kuko i Tiro harimbutse, nta mazu asigaye cyangwa aho gutaha” (Yesaya 23:1a). Bavuga ko Tarushishi yari muri Hisipaniya, kure cyane y’umujyi wa Tiro wari mu burasirazuba bw’inyanja ya Mediterane.a Icyakora, Abanyafoyinike bari abasare b’abahanga, bakagira n’amato manini ashoboye inyanja. Hari abahanga mu by’amateka batekereza ko Abanyafoyinike ari bo ba mbere babonye isano riba hagati y’ukwezi n’imiraba yo mu nyanja kandi bakaba ari bo batangiye gukoresha inyenyeri mu kuyobora amato. Ku bw’ibyo, intera ndende yari hagati ya Tiro na Tarushishi ntiyabakangaga.

4 Mu gihe cya Yesaya, Tiro yahahiraga i Tarushishi, umujyi wari kure cyane, bikaba bishoboka ko hari igihe ari ho yakuraga ubwinshi mu bukungu bwayo. Hisipaniya ifite ibirombe by’ifeza, ubutare n’andi mabuye y’agaciro menshi. (Gereranya na Yeremiya 10:9; Ezekiyeli 27:12.) ‘Inkuge z’i Tarushishi,’ zishobora kuba ari amato yavaga i Tiro ajya kuzana ibicuruzwa i Tarushishi, yari kuba afite impamvu yo ‘kuboroga,’ arizwa n’uko iwabo harimbutse.

5. Abasare baturutse i Tarushishi bari kumenyera he ko Tiro yarimbutse?

5 Abasare bari kubwirwa n’iki ko Tiro yarimbutse? Yesaya yaravuze ati “iyo nkuru babwiwe iturutse mu gihugu cy’i Kitimu” (Yesaya 23:1b). ‘Igihugu cy’i Kitimu’ gishobora kuba ari ikirwa cya Kupuro, kiri hafi mu metero 100 mu burengerazuba bwa Foyinike. Aho ni ho amato yajyaga iburasirazuba aturutse i Tarushishi yahagararaga bwa nyuma mbere y’uko agera i Tiro. Ubwo rero, abasare bari kumva inkuru y’uko icyambu cy’iwabo bakundaga cyane cyarimbutse ubwo bari kuba bageze muri Kupuro. Mbega ukuntu bari kumirwa! Bari ‘kuboroga’ bishwe n’agahinda.

6. Ni irihe sano ryari hagati ya Tiro na Sidoni?

6 Abantu bari batuye ku nkombe z’i Foyinike na bo bari kwicwa n’agahinda. Umuhanuzi agira ati “mwa baturage bo ku nkengero mwe, batungishwaga n’abacuruzi b’i Sidoni banyura mu nyanja, nimuceceke. Imbuto za Shiholi n’ibisarurwa bya Nili byanyuraga mu mazi menshi, ni byo byababeraga indamu. Aho ni ho hari iguriro ry’amahanga” (Yesaya 23:2, 3). ‘Abaturage bo ku nkengero,’ bari baturanye na Tiro, baracecetse barumirwa babonye ukuntu Tiro yarimbuwe n’ibyago bikaze. “Abacuruzi b’i Sidoni,” abo baturage bakuragaho “indamu” bakaba abakire ni abahe? Tiro yabanje gukoronizwa n’umujyi wo ku nyanja wa Sidoni, wari mu birometero 35 mu majyaruguru. Ku biceri Sidoni yakoreshaga, yandikagaho ko ari nyina wa Tiro. N’ubwo Tiro yari yarakize ikarusha Sidoni, yari ikiri “umukobwa wa Sidoni” kandi abaturage baho biyitaga Abanyasidoni (Yesaya 23:12). Ku bw’ibyo rero, “abacuruzi b’i Sidoni” bashobora kuba ari abacuruzi bari batuye i Tiro.

7. Abacuruzi b’i Sidoni bakwirakwije ubutunzi bate?

7 Abacuruzi b’abakungu b’i Sidoni bacururizaga mu nyanja ya Mediterane. Bajyanaga mu duce twinshi imbuto z’i Shihori, ishami ry’Uruzi rwa Nili ry’iburasirazuba aho urwo ruzi rwinjiriraga mu nyanja mu Misiri. (Gereranya na Yeremiya 2:18.) “Ibisarurwa bya Nili” bikubiyemo nanone ibindi bintu byavaga mu Misiri. Ibyo bicuruzwa byunguraga cyane abo bacuruzi babinyuzaga mu mazi n’ibihugu babigurishagamo bikahazamukira. Abacuruzi b’i Sidoni bujuje Tiro ubukungu. Koko rero, bari kurizwa n’uko irimbutse!

8. Ni izihe ngaruka kurimbuka kwa Tiro byari kugira kuri Sidoni?

8 Yesaya yakomeje abwira Sidoni ati “yewe Sidoni, korwa n’isoni kuko inyanja ivuze, igihome cyo ku nyanja kiravuze kiti ‘sindaramukwa kandi sindabyara, nta n’ubwo ndonsa abahungu kandi sindarera abakobwa’” (Yesaya 23:4). Tiro imaze kurimburwa, umwaro uwo mujyi wahozeho wari gusigara ari ubutayu n’amatongo. Ni nk’aho inyanja yari kuboroga yishwe n’agahinda, ikamera nk’umubyeyi wapfushije abana be, agata umutwe cyane ku buryo ahakana ko yanabigeze. Sidoni yari gukorwa n’isoni z’ibibaye ku mukobwa wayo.

9. Akababaro abantu batewe no kurimbuka kwa Tiro kagereranywa n’irimbuka ry’ikihe gihugu kindi?

9 Koko rero, inkuru yo kurimbuka kwa Tiro yari guteza agahinda impande zose. Yesaya yaravuze ati “inkuru y’i Tiro niyamamara muri Egiputa [“nk’uko byagenze igihe abantu bamenyaga inkuru ya Egiputa, nibamenya iy’i Tiro,” “NW”], bazababara cyane” (Yesaya 23:5). Agahinda abari kuyiririra bari kugira kari kuba ari nk’ako abantu bagize igihe bumvaga inkuru ya Misiri. Ni iyihe nkuru uwo muhanuzi yavugaga? Agomba kuba yaravugaga iby’isohozwa ry’urubanza rw’‘ibyahanuriwe Egiputa’b (Yesaya 19:1-25). Umuhanuzi ashobora no kuba yarashakaga kuvuga iby’irimbuka ry’ingabo za Farawo mu gihe cya Mose, ryatumye abantu b’impande zose bakuka imitima (Kuva 15:4, 5, 14-16; Yosuwa 2:9-11). Icyo yaba yarashakaga kuvuga cyose, abari kumva inkuru yo kurimbuka kwa Tiro bari kubabara cyane. Basabwe guhungira kure i Tarushishi kandi bategekwa kuboroga cyane muri aya magambo ngo “nimwambuke mujye i Tarushishi mwa baturage bo mu nkuka mwe, muboroge.”—Yesaya 23:6.

Warishimaga kuva “kera cyane”

10-12. Gira icyo uvuga ku butunzi bwa Tiro, amateka yayo ya kera n’ububasha yari ifite.

10 Tiro ni umujyi wa kera nk’uko Yesaya yabitwibukije igihe yabazaga ati “mbese uyu mudugudu ni wa wundi wanyu wajyaga wishima, wahozeho kera cyane” (Yesaya 23:7a)? Tiro yari ikize kuva kera cyane nibura nko guhera mu gihe cya Yosuwa (Yosuwa 19:29). Uko igihe cyagendaga gihita, Tiro yagendaga iba ikirangirire, igira inganda zacuraga, izakoraga ibirahuri n’amarangi. Ibishura by’imihengeri by’i Tiro byarahendaga cyane, kandi abantu bo mu miryango y’imfura bakundaga kwambara ibitambaro bihenze cyane by’i Tiro. (Gereranya na Ezekiyeli 27:7, 24.) Nanone kandi, Tiro yari ihuriro ry’ubucuruzi mpuzamahanga, abantu bakahazana ibicuruzwa abandi bakaza kubihagurira babijyana iwabo.

11 Ikindi nanone, uwo mujyi wari ufite ingabo zikomeye. Umugabo witwa L. Sprague de Camp yaranditse ati “n’ubwo ubusanzwe Abanyafoyinike batari abarwanyi ahubwo bari abacuruzi, bihagararagaho kandi ntibave ku izima bakarinda umujyi wabo. Ibyo hamwe no kuba yari ifite amato menshi byatumye Tiro ikumira ingabo z’Abashuri icyo gihe zari zikomeye cyane kurusha izindi zose.”

12 Koko rero, Tiro yari icyatwa mu bihugu byari bikikije inyanja ya Mediterane. “Bene wo bajyaga bakunda kujya kure guturayo” (Yesaya 23:7b). Abanyafoyinike bakundaga kujya kure, bakahashyira amaduka n’ibyambu by’amato yabo, hakaba n’ubwo bahakoronije. Urugero, umujyi wa Karitaje ku nkombe y’amajyaruguru ya Afurika, wari uw’abakoroni b’i Tiro. Nyuma y’igihe waje kurusha Tiro amaboko uza no gupingana na Roma mu bihugu byari bikikije inyanja ya Mediterane.

Ubwibone bwayo buzacishwa bugufi

13. Kuki havuka ikibazo cyo kumenya uwihandagaje agacira Tiro urubanza?

13 Urebye ukuntu amateka ya Tiro n’ubutunzi yari ifite ari ibya kera, ikibazo gikurikira kirakwiriye: “ni nde wagiriye i Tiro inama yo kuhatera kandi ari umudugudu wambika amakamba, abacuruzi baho bari ibikomangoma, n’abatunzi baho bakaba bari abanyacyubahiro mu isi” (Yesaya 23:8)? Ni nde wihandagaje akavuga Tiro, umujyi washyiraga abantu bakomeye mu myanya y’ubutegetsi yo hejuru mu bihugu wakoronizaga n’ahandi, ari na yo mpamvu yabaye umudugudu “wambika amakamba”? Ni nde se wihandagaje akavuga umujyi wari ufite abacuruzi b’ibikomangoma n’abatunzi b’abanyacyubahiro? Uwitwa Maurice Chehab, wahoze ari umuyobozi w’ishami rishinzwe amateka ya kera cyane mu nzu ndangamurage y’i Beyiruti ho muri Libani yaravuze ati “kuva mu kinyejana cya cyenda kugeza mu kinyejana cya gatandatu M.I.C., Tiro yari ikomeye nk’uko Londres yari imeze mu ntangiriro z’ikinyejana cya makumyabiri.” None se koko, ni nde wihandagaje akavuga uwo mujyi?

14. Ni nde waciriye urubanza Tiro, kandi kuki?

14 Igisubizo cyahumetswe, cyari gutera abantu b’i Tiro kwiheba. Yesaya yaravuze ati “Uwiteka Nyiringabo ni we wagiye iyo nama ngo asuzuguze ubwibone bw’icyubahiro cyose, kandi ngo ahinyuze abanyacyubahiro bo mu isi bose” (Yesaya 23:9). Kuki Yehova yaciriye urubanza uwo mujyi wa kera wari ukize? Ni ukubera se ko abaturage bawo basengaga Baali imana y’ikinyoma? Ni ukubera se ko Tiro yagiraga icyo ipfana na Yezebeli, umukobwa w’Umwami Etibali wa Sidoni na Tiro, warongowe n’Umwami Ahabu wa Isirayeli maze akica abahanuzi benshi ba Yehova (1 Abami 16:29, 31; 18:4, 13, 19)? Igisubizo cy’ibyo bibazo byombi ni oya. Tiro yazize ubwibone bwayo; yari yarabyibuhijwe no kurya imitsi y’abandi hakubiyemo n’Abisirayeli. Mu kinyejana cya cyenda M.I.C., Yehova abinyujije ku muhanuzi Yoweli yabwiye Tiro n’indi mijyi ati “abana b’i Buyuda n’i Yerusalemu mwabaguze n’Abagiriki, kugira ngo mubajyane kure y’igihugu cyabo” (Yoweli 4:6). Imana ntiyashoboraga kwihanganira ko Tiro ifata ubwoko bwayo bw’isezerano nk’ibicuruzwa biri aho gusa.

15. Igihe Nebukadinezari arimbura Yerusalemu Tiro yabyakiriye ite?

15 Na nyuma y’imyaka ijana Tiro yari kuba itarikubita agashyi. Igihe ingabo z’Umwami Nebukadinezari w’i Babuloni zarimburaga Yerusalemu mu mwaka wa 607 M.I.C., Tiro yarishimye iravuga iti “awa! [Yerusalemu] uwari umwugariro w’abantu yarasenyutse, arangarukiye ubwo yahindutse amatongo, ngiye kubona byinshi byuzuye” (Ezekiyeli 26:2). Tiro yari yishimye, yiteze ko yari kungukira ku kurimbuka kwa Yerusalemu. Kuko umurwa w’u Buyuda wari utagipiganwa na yo, yari yiringiye ko izagira ibyashara byinshi kurushaho. Yehova yari gukoza isoni abibone biyitaga “abanyacyubahiro,” bari mu ruhande rw’abarwanyaga ubwoko bwe.

16, 17. Byari kugendekera bite abaturage b’i Tiro umujyi wabo umaze kurimburwa? (Reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

16 Yesaya yakomeje avuga iby’iteka Yehova yaciriyeho Tiro agira ati “wa mukobwa w’i Tarushishi we, nyura mu gihugu cyawe nka Nili kuko nta mushumi ukikuziritse. Yarambuye ukuboko kwe hejuru y’inyanja anyeganyeza ibihugu by’abami, Uwiteka ategeka iby’i Kanāni ngo barimbure ibihome byaho. Aravuga ati ‘wa mwari w’i Sidoni w’impabe we, ntuzongera kwishima. Haguruka wambuke ujye i Kitimu kandi na ho ntuzahabona ihumure.’”—Yesaya 23:10-12.

17 Kuki Tiro yitwa ‘umukobwa w’i Tarushishi’? Bishobora kuba byaratewe n’uko igihe Tiro yaneshwaga, Tarushishi yakomeye ikaruta Tiro.c Tiro imaze gusenyuka, abaturage bayo bari gutatana nk’amazi y’umugezi wuzuye, agasendera mu bibaya biwukikije byose. Ubutumwa Yesaya yari afitiye ‘umukobwa w’i Tarushishi’ butsindagiriza ukuntu Tiro yari kubona amakuba akomeye cyane. Yehova ubwe yarambuye ukuboko kwe atanga itegeko. Nta muntu n’umwe washoboraga kugira icyo akora ku byari gukurikiraho.

18. Kuki Tiro yitwa “umukobwa w’inkumi (w’isugi) w’i Sidoni”, kandi se ni gute ibyayo byari guhinduka?

18 Yesaya nanone yise Tiro “umukobwa w’inkumi [cyangwa se w’isugi] w’i Sidoni,” ashaka kuvuga ko mbere hose itari yarigeze yigarurirwa n’igihugu cy’amahanga ngo kiyisahure, kandi ko yari igifite ubwigenge. (Gereranya na 2 Abami 19:21; Yesaya 47:1; Yeremiya 46:11.) Ariko igihe cyayo cyo kurimburwa cyari kigeze, kandi bamwe mu baturage bayo bari guhungira i Kitimu bari barahoze bakoroniza. Ariko rero, bitewe n’uko batari bagifite ubutunzi, nta humure bari kuhabonera.

Abakaludaya bazayirimbura

19, 20. Ni nde wahanuwe ko yari kunesha Tiro, kandi ubwo buhanuzi bwasohoye bute?

19 Ni ubuhe butegetsi bwari gusohoza urubanza Yehova yari yaraciriye Tiro? Yesaya yaravuze ati ‘murebe igihugu cy’Abakaludaya, [“ubwo ni bwo bwoko buzarimbura Tiro; Abashuri bo ntibabibashije,” “NW”]. [Abakaludaya] bahahinduye ah’inyamaswa zo mu butayu, bubatse iminara yabo, basenya amazu y’ibwami, bahahindura itongo. Mwa nkuge z’i Tarushishi mwe, nimuboroge kuko igihome cyanyu kirimbutse’ (Yesaya 23:13, 14). Abakaludaya ni bo bari kwigarurira Tiro, si Abashuri. Bari kuhagota bakahubaka iminara, amazu y’i Tiro bakayashyira hasi, maze icyo gihome cy’amato y’i Tarushishi bakagihindura ibirundo by’amatongo.

20 Nk’uko ubwo buhanuzi bwabivuze, hashize igihe gito Yerusalemu irimbutse, Tiro yigometse kuri Babuloni maze Nebukadinezari agota uwo mujyi. Kuko Tiro yumvaga nta cyo ishobora kuba, na yo yaramurwanyije. Igihe abasirikare b’Abanyababuloni bamaze bahagose, imitwe yabo ‘yapyotse uruhara’ bitewe n’ibigofero bambaraga n’intugu zabo ‘zirakoboka’ bitewe no gutwara ibikoresho bubakishaga iminara yo kugota (Ezekiyeli 29:18). Kuhagota byahenze Nebukadinezari cyane. Yarimbuye umujyi wa Tiro wo ku butaka, ariko ntiyabonye iminyago yaho. Ibyinshi mu bintu by’igiciro by’i Tiro byari byarahungishirijwe ku karwa gato kari hafi muri kirometero uturutse ku nkombe. Umwami w’Abakaludaya ntiyashoboye kwigarurira ako karwa kuko atari afite amato yo kumwambutsa. Nyuma y’imyaka 13 yose, Tiro yashyize intwaro hasi, ariko yari kuzarokoka igasohorerwaho n’ubundi buhanuzi.

“Hazasubira ku bucuruzi bwaho”

21. Ni mu buhe buryo Tiro ‘yibagiranye,’ kandi ibyo byamaze igihe kingana iki?

21 Yesaya yakomeje ahanura ati “uwo munsi i Tiro hazibagirana imyaka mirongo irindwi, ihwanye n’iminsi umwami yamara ku ngoma” (Yesaya 23:15a). Abanyababuloni bamaze kurimbura umujyi wa Tiro wo ku butaka, uwo ku kirwa wari ‘kwibagirana.’ Nk’uko ubuhanuzi bwabivuze, mu gihe kingana n’icyo “umwami” yamara ku ngoma, ni ukuvuga ubwami bwa Babuloni, umujyi wa Tiro wo ku kirwa ntiwari kuba ugifite ubucuruzi bukomeye. Binyuriye kuri Yeremiya, Yehova yavuze ko Tiro yari mu mahanga yari kunywa kuri vino y’uburakari Bwe. Yaravuze ati “ayo mahanga azakorera umwami w’i Babuloni imyaka mirongo irindwi” (Yeremiya 25:8-17, 22, 27). Icyakora, umujyi wa Tiro wo ku kirwa ntiwakoreye Babuloni imyaka 70 yuzuye, kubera ko ubwami bwa Babuloni bwahiritswe mu mwaka wa 539 M.I.C. Uko bigaragara, iyo myaka 70 ishushanya igihe Abanyababuloni bamaze bafite imbaraga, mbese cya gihe umwami waho yirariraga ngo yakujije intebe y’ubwami bwe isumba n’“inyenyeri z’Imana” (Yesaya 14:13). Hari n’andi mahanga menshi yagiye ategekwa n’ubwo butegetsi bw’igihangange. Ariko imyaka 70 irangiye, ubwo butegetsi bwagombaga guhirikwa. Tiro byari kuyigendekera bite?

22, 23. Tiro byari kuyigendekera bite ubwo yari kuba itagitegekwa n’Abanyababuloni?

22 Yesaya yakomeje avuga ati “iyo myaka mirongo irindwi nishira, ibizaba kuri Tiro bizaba nk’ibyo mu ndirimbo ya maraya. Wa maraya wahararutswe we, enda inanga ugendagende mu mudugudu, ucurange neza, uririmbe indirimbo nyinshi kugira ngo wibukwe. Nuko iyo myaka mirongo irindwi nishira Uwiteka azagenderera i Tiro, hazasubira ku bucuruzi bwaho hasambane n’ibihugu by’abami bo mu isi bose.”—Yesaya 23:15b-17.

23 Nyuma yo kurimbuka kwa Babuloni mu mwaka wa 539 M.I.C., Foyinike yabaye intara y’Ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi. Umwami w’Abaperesi witwaga Kuro Mukuru yari umutegetsi woroheraga abandi. Ku ngoma ye, Tiro yari gusubira ku mirimo yari yarahoze ikora kandi ikagerageza uko ishoboye kose kugira ngo yongere kuba ihuriro ry’isi yose ry’ubucuruzi, mbese nk’uko indaya yahararutswe ikabura abakiriya bayo igendagenda mu mujyi, icuranga inanga inaririmba indirimbo zayo kugira ngo irebe ko yareshya abandi. Tiro se mama yari kugira icyo igeraho? Yego rwose. Yehova yari kuyireka ikagira icyo igeraho. Nyuma y’igihe wa mujyi wo ku kirwa wari kongera ugakira cyane ku buryo ahagana ku mpera z’ikinyejana cya gatandatu M.I.C. umuhanuzi Zekariya yari kuvuga ati “ab’i Tiro bariyubakira igihome, bakarunda ifeza nk’urunda umukungugu, n’izahabu nziza bakayirunda nk’urunda ibyondo byo mu nzira.”—Zekariya 9:3.

‘Ubutunzi bwaho buzezwa’

24, 25. (a) Ni mu buhe buryo ubutunzi bwa Tiro bwerejwe Yehova? (b) N’ubwo Tiro yafashije ubwoko bw’Imana, ni ubuhe buhanuzi Yehova yahumetse ku bihereranye na yo?

24 Mbega ukuntu amagambo y’ubuhanuzi yakurikiyeho atangaje! “Ubutunzi n’ubucuruzi bwaho buzerezwa Uwiteka, ntibizabikwa kandi ntibizashyirwa ukwabyo, kuko ubutunzi bwaho buzahabwa abahora imbere y’Uwiteka kugira ngo barye bahage, babone n’imyambaro ikomeye” (Yesaya 23:18). Ubutunzi bw’i Tiro se bwaba bwarejejwe bute? Yehova yakoze ku buryo bukoreshwa uko we abishaka, kugira ngo abagize ubwoko bwe barye bahage kandi babone n’icyo bambara. Ibyo byasohoye nyuma y’uko Abisirayeli bava mu bunyage i Babuloni. Abaturage b’i Tiro barabafashije babaha imbaho z’ibiti by’imyerezi kugira ngo bongere bubake urusengero. Bongeye no guhahirana n’umujyi wa Yerusalemu.—Ezira 3:7; Nehemiya 13:16.

25 Ibyo ariko ntibyabujije Yehova kongera gucira Tiro urubanza. Zekariya yahanuye iby’uwo mujyi wo ku kirwa wari umaze kongera gukira ati “dore Umwami Imana izahanyaga, itsinde imbaraga zaho zo ku nyanja kandi hazatwikwa” (Zekariya 9:4). Ibyo byasohoye muri Nyakanga mu mwaka wa 332 M.I.C. ubwo Alexandre le Grand yatsembagaho uwo mwamikazi w’inyanja.

Twirinde gukunda ubutunzi no kwibona

26. Kuki Imana yaciriye Tiro ho iteka?

26 Yehova yaciriye Tiro ho iteka ayiziza ubwibone bwayo, kuko iyo ngeso ayanga cyane. “Amaso y’ubwibone” ni icya mbere mu bintu birindwi Yehova yanga urunuka (Imigani 6:16-19). Pawulo yashyize isano hagati y’ubwibone na Satani; nanone kandi, mu byo Ezekiyeli yavuze kuri Tiro y’umwibone harimo bimwe na bimwe bisobanura Satani ubwe (Ezekiyeli 28:13-15; 1 Timoteyo 3:6). Kuki Tiro yari ifite ubwibone? Ezekiyeli yabwiye Tiro ati “ubutunzi bwawe bwateye umutima wawe kujya hejuru” (Ezekiyeli 28:5). Uwo murwa wari warirundumuriye mu bucuruzi no mu gushaka amafaranga. Kuba rero Tiro yari yarabigezeho byatumye yibona ibi bitavugwa. Binyuriye kuri Ezekiyeli, Yehova yabwiye “umwami w’i Tiro” ati ‘umutima wawe wishyize hejuru, uravuga uti “ndi imana, nicaye ku ntebe y’imana.”’—Ezekiyeli 28:2.

27, 28. Ni uwuhe mutego abantu bashobora kugwamo, kandi ni uruhe rugero Yesu yatanze rubigaragaza?

27 Amahanga ashobora kugira ubwibone ndetse akabona ubutunzi mu buryo butari bwo, kandi ibyo bishobora no kuba ku bantu buri wese ku giti cye. Yesu yaciye umugani wagaragaje ukuntu uwo ari umutego ufifitse. Yavuze ko hari umugabo w’umukungu wari ufite imirima yeraga cyane. Uwo mugabo byaramushimishije maze yigira inama yo kubaka ikigega kinini cyo guhunikamo imyaka ye maze ubundi akagenda akiberaho neza. Ariko ibyo si ko byagenze. Imana yaramubwiye iti “wa mupfu we, muri iri joro uranyagwa ubugingo bwawe. Ibyo wabitse bizaba ibya nde?” Koko rero, uwo mugabo yarapfuye kandi ubutunzi bwe nta cyo bwamumariye.—Luka 12:16-20.

28 Yesu yashoje uwo mugani agira ati “ni ko umuntu wirundaniriza ubutunzi amera, atari umutunzi mu by’Imana” (Luka 12:21). Kuba umutunzi ubwabyo si ikosa, kandi kugira umusaruro mwiza si icyaha. Ikosa uwo mugabo yakoze ni uko ibyo ari byo yagize iby’ingenzi mu mibereho ye. Ubutunzi bwe ni bwo bwonyine yiringiraga. Igihe yatekerezaga iby’igihe kizaza, ntiyigeze anibuka ko Yehova Imana abaho.

29, 30. Ni uwuhe muburo Yakobo yatanze ku bihereranye no kwiyiringira?

29 Yakobo na we yatanze umuburo kuri iyo ngingo adaciye ku ruhande. Yaravuze ati “nimwumve yemwe abavuga muti ‘uyu munsi cyangwa ejo tuzajya mu mudugudu w’inaka tumareyo umwaka, dutunde tubone indamu’, nyamara mutazi ibizaba ejo. Mbese ubugingo bwanyu ni iki? Muri igihu kiboneka umwanya muto kigaherako kigatamūka. Ahubwo ibyo mwari mukwiriye kuvuga ni ibi, ngo ‘Umwami Imana nibishaka tuzarama, kandi tuzakora dutya na dutya’” (Yakobo 4:13-15). Hanyuma Yakobo yagaragaje isano riri hagati y’ubutunzi no kwibona ubwo yakomezaga avuga ati “mwiratana ibyo mudashobora kwigezaho, bene iyo myirato yose ni mibi.”—Yakobo 4:16.

30 Twongere tubisubiremo: gucuruza si icyaha. Icyaha ni ubwibone, ubwirasi no kumva ko umuntu yihagije bitewe n’uko afite ubutunzi. Hari umugani wa kera uvuga neza uti “ntumpe ubukene cyangwa ubukire.” Ubukene bushobora gutuma ubuzima bugorana. Ariko n’ubukire na bwo bushobora gutuma umuntu ‘ahakana Imana ati “Uwiteka ni iki?”’—Imigani 30:8, 9.

31. Ni ibihe bibazo byaba byiza Umukristo yibajije?

31 Turi mu isi aho usanga abantu benshi barangwa n’umururumba n’ubwikunde. Kubera umwuka w’ubucuruzi uriho muri iki gihe, usanga abantu bashishikajwe no gushaka imari. Ku bw’ibyo, byaba byiza buri Mukristo yisuzumye akareba niba na we atagiye kugwa mu mutego nk’uwo umurwa w’ubucuruzi wa Tiro waguyemo. Mbese yaba amara igihe kinini kandi agakoresha imbaraga nyinshi cyane ashaka ubutunzi ku buryo mu by’ukuri yahindutse imbata yabwo (Matayo 6:24)? Yaba se agirira ishyari abantu batunze ibintu byinshi cyangwa byiza kumurusha (Abagalatiya 5:26)? Tuvuge se ko akize; mbese yaba yumva ko agomba kwitabwaho cyane cyangwa agakorerwa ibirenze ibyo abandi bakorerwa? (Gereranya na Yakobo 2:1-9.) Niba se atari umukire, yaba ‘yaramaramaje kuba umutunzi’ uko byagenda kose (1 Timoteyo 6:9)? Ubucuruzi se bwaba bwaramutwaye ku buryo gukorera Imana bisigara bifite umwanya muto cyane mu mibereho ye (2 Timoteyo 2:4)? Yaba se yaratwawe n’ibyo gushaka ubutunzi ku buryo arenga ku mahame ya Gikristo mu bucuruzi bwe?—1 Timoteyo 6:10.

32. Ni uwuhe muburo Yohana yatanze, kandi se ni gute twawushyira mu bikorwa?

32 Uko ubukungu bwacu bwaba bwifashe kose, Ubwami bwagombye buri gihe kuza mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu. Ni iby’ingenzi ko tutibagirwa na rimwe amagambo intumwa Yohana yavuze agira ati “ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we” (1 Yohana 2:15). Ni iby’ukuri ko dukenera ibintu byo mu isi kugira ngo tubeho (2 Abatesalonike 3:10). Ni yo mpamvu ‘dukoresha iby’isi,’ ariko ‘ntiturenze urugero’ (1 Abakorinto 7:31). Niba dukabya gukunda ubutunzi, ari bwo bintu byo mu isi, ntituba tugikunda Yehova. Kwiruka inyuma y’‘irari ry’umubiri n’irari ry’amaso n’umwirato w’ubukungu’ bihabanye cyane no gukora ibyo Imana ishaka.d Kandi tuzirikane ko abakora ibyo Imana ishaka ari bo bonyine bazabona ubuzima bw’iteka.—1 Yohana 2:16, 17, Bibiliya Ntagatifu.

33. Abakristo bakwirinda bate kugwa mu mutego Tiro yaguyemo?

33 Tiro yaguye mu mutego wo kwimiriza imbere ibyo kwiruka inyuma y’ubutunzi. Ubutunzi bwo yari ibufite rwose, nuko itangira kwibona maze ibyo bituma ihanwa. Ibyayibayeho ni umuburo ku mahanga ariho muri iki gihe no kuri buri muntu ku giti cye. Mbega ukuntu byarushaho kuba byiza dukurikije umuburo intumwa Pawulo yaduhaye! Yateye inkunga Abakristo bose yo ‘kutibona cyangwa [ngo] biringire ubutunzi butari ubwo kwizigirwa, ahubwo biringire Imana iduha byose itimana ngo tubinezererwe.’—1 Timoteyo 6:17.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Abahanga bamwe bajya bavuga ko Tarushishi ari yo Saridiniya, ikirwa cyari mu burengerazuba bw’inyanja ya Mediterane. Saridiniya na yo yari kure cyane ya Tiro.

b Reba Igice cya 15, ipaji ya 200-207 muri iki gitabo.

c ‘Umukobwa w’i Tarushishi’ ashobora no kuba ari abaturage b’i Tarushishi. Hari igitabo kigira kiti “abaturage kavukire b’i Tarushishi icyo gihe noneho bashoboraga kujya aho bashaka kandi bagacuruza nta nkomyi, mbese nk’uko amazi ya Nili na yo asendera impande zose.” Ni yo yayo ariko, icyo ayo magambo yatsindagirizaga ni ingaruka zikomeye z’ukurimbuka kwa Tiro.

d Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “umwirato” ni a·la·zo·niʹa risobanurwa ko ari “wa mwirato utagira umumaro wo kwiringira iby’isi.”—The New Thayer’s Greek-English Lexicon.

[Ikarita yo ku ipaji ya 256]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gitabo)

U BURAYI

HISIPANIYA (Aho TARUSHISHI ishobora kuba yari iri)

INYANJA YA MEDITERANE

SARIDINIYA

KUPURO

AZIYA

SIDONI

TIRO

AFURIKA

MISIRI

[Ifoto yo ku ipaji ya 250]

Ashuri si yo yari gutegeka Tiro, ahubwo ni Babuloni

[Ifoto yo ku ipaji ya 256]

Igiceri cyari gishushanyijeho Melikariti, ikigirwamana gikuru cy’i Tiro

[Ifoto yo ku ipaji ya 256]

Uko ubwato bw’Abanyafoyinike bwabaga bumeze

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze