Indirimbo ya 110
Imirimo itangaje y’Imana
Igicapye
1. Mana, uzi ibyanjye neza,
Igihe ndyamye n’igihe mbyutse.
Urondora ibiri mu mutima,
Ibyo mvuga n’uko ngenda urabizi.
Wambonye nkiri urusoro,
Wanabonye amagufwa yanjye.
Ndetse ishusho yanjye yaranditswe.
Nzavuga inzira zawe zitangaje.
Ubumenyi bwawe buratangaje;
Ubugingo bwanjye burabizi.
Ni yo nabundikirwa n’umwijima,
Umwuka wawe, Mana, wambona.
Ni he nakwihisha, Yehova,
Nakwikinga amaso yawe he?
Si mu kirere cyangwa ikuzimu,
Si mu mwijima, si no munsi y’inyanja.