Indirimbo ya 17
Mwebwe Bahamya nimujye mbere!
1. Abakozi b’Imana biteguye
Kwamamaza ubutumwa bwiza bwayo.
Nubwo Satani abarwanya,
Bazakomeza gushikama cyane.
(INYIKIRIZO)
Ngaho nimujye mbere mwa Bahamya mwe!
Nimwifatanye mu murimo w’Imana!
Muvuga muti “paradizo iraje,
N’imigisha yayo izaramba!”
2. Ngabo za Yehova nimube maso.
Ntimushake kwemerwa n’isi n’abayo.
Twirinde umwanda w’iyi si,
Tuzakomeze gushikama cyane.
(INYIKIRIZO)
Ngaho nimujye mbere mwa Bahamya mwe!
Nimwifatanye mu murimo w’Imana!
Muvuga muti “paradizo iraje,
N’imigisha yayo izaramba!”
3. Ubwami bw’Imana ntibwitaweho;
Izina ry’Imana riraharabikwa.
Twe twifatanye mu kuryeza,
Tunaryamamaze mu bantu bose.
(INYIKIRIZO)
Ngaho nimujye mbere mwa Bahamya mwe!
Nimwifatanye mu murimo w’Imana!
Muvuga muti “paradizo iraje,
N’imigisha yayo izaramba!”
(Reba nanone Fili 1:7; 2 Tim 2:3, 4; Yak 1:27.)