Ibumoso: Umuvandimwe afatwa azira kubwiriza mu mugi wa Eindhoven mu Buholandi, mu wa 1945; iburyo: Ese amategeko y’aho utuye akwemerera kubwiriza?
UMUTWE WA 4
Gutsinda k’Ubwami—Umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wemerwa n’amategeko
TEKEREZA urimo ubwiriza ku nzu n’inzu, ukumva intabaza ivugira kure. Ijwi ryayo rirakomeza kwiyongera. Mu gihe utangiye kuvugana na nyir’urugo, uwo mwajyanye kubwiriza arangariye imodoka y’abapolisi ibagezeho igahagarara. Umupolisi avamo arabegera arababaza ati “ni mwe murimo mujya muri buri rugo muvuga ibya Bibiliya? Twumvise ko hari abantu byabangamiye!” Maze mumusubiza mumwubashye mumubwira ko muri Abahamya ba Yehova. Ubwo nyuma yaho biragenda bite?
Ahanini biraterwa n’amateka. None se mu gihugu cyawe, ubutegetsi bwagiye bufata bute Abahamya ba Yehova? Ese mu rugero runaka amadini yaba afite umudendezo? Niba ari ko bimeze, birashoboka ko byatewe n’uko mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize abavandimwe bawe bo mu buryo bw’umwuka bakoranye umwete ‘bakarwanirira ubutumwa bwiza, kandi bagatuma umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wemerwa n’amategeko’ (Fili 1:7). Aho waba utuye hose, gutekereza ku manza Abahamya ba Yehova bagiye batsinda bishobora gukomeza ukwizera kwawe. Muri uyu mutwe, tuzasuzuma zimwe muri izo manza zitazibagirana. Izo manza zose twatsinze, ni gihamya idasubirwaho y’uko Ubwami butegeka, kuko twe ubwacu tutari gushobora kuzitsinda.