Indirimbo ya 131
Yehova arakiza
1. Yehova, koko uri Imana nzima;
Ibikorwa byawe ntibirondoreka.
Nta yindi mana n’imwe izi ibyo wakoze.
Ababi bazapfa.
(INYIKIRIZO)
Yehova arokora abizerwa.
Yehova ni we Gitare gikomeye.
Dutangaza icyubahiro cya Yehova,
Umukiza wacu dufite ubutwari.
2. Nkiza kuko ngoswe n’ingoyi z’urupfu,
Umpe imbaraga, ngire ubutwari.
Mana, umva kwinginga kwanjye maze umpishe;
Nkiza, Mana yanjye.
(INYIKIRIZO)
Yehova arokora abizerwa.
Yehova ni we Gitare gikomeye.
Dutangaza icyubahiro cya Yehova,
Umukiza wacu dufite ubutwari.
3. Uzahindisha ijwi ryawe nk’inkuba.
Abakwanga bose bazicwa n’ubwoba.
Abagaragu bawe bazishima babonye
Ukuntu ukiza.
(INYIKIRIZO)
Yehova arokora abizerwa.
Yehova ni we Gitare gikomeye.
Dutangaza icyubahiro cya Yehova,
Umukiza wacu dufite ubutwari.
(Reba nanone Zab 18:2, 3; 144:1, 2.)