ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jr igi. 9 pp. 103-113
  • Irinde “kwishakira ibikomeye”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Irinde “kwishakira ibikomeye”
  • Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IBYO BINTU ‘BIKOMEYE’ BYARI IBIHE?
  • “NZAROKORA UBUGINGO BWAWE”
  • ESE WISHAKIRA “IBIKOMEYE”?
  • UMUTEGO W’“IBINTU BY’AGACIRO”
  • ESE ‘UBUGINGO BWAWE BUZAROKORWA’?
  • Baruki, umwanditsi w’indahemuka wa Yeremiya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Yehova aratureba ngo adushakire ibyiza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Turusheho gukundana uko umunsi w’imperuka ugenda wegereza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • Yehova aha imigisha abamwumvira kandi akabarinda
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
Reba ibindi
Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
jr igi. 9 pp. 103-113

IGICE CYA 9

Irinde “kwishakira ibikomeye”

1, 2. (a) Mu mwaka wa kane w’ingoma ya Yehoyakimu, ni ikihe kibazo Baruki yari ahanganye na cyo? (b) Yehova yafashije ate Baruki?

BARUKI, wari umwanditsi w’indahemuka wa Yeremiya, yari atangiye gucogora. Hari mu mwaka wa kane w’ingoma y’umwami mubi Yehoyakimu, ahagana mu mwaka wa 625 M.Y. Yeremiya yabwiye uwo mwanditsi kwandika mu muzingo w’igitabo, amagambo yose Yehova yari yaravuze binyuze ku muhanuzi we, yerekeye Yerusalemu n’u Buyuda. Ayo magambo yari akubiyemo ibyo Yeremiya yari yaravuze mu myaka 23 yamaze ari umuhanuzi (Yer 25:1-3; 36:1, 2). Kugeza icyo gihe, Baruki yari atarasomera Abayahudi ibikubiye muri uwo muzingo. Yari kuzabibasomera mu mwaka wari gukurikiraho (Yer 36:9, 10). Ese haba hari ikintu cyari gihangayikishije Baruki?

2 Baruki yaratatse ati “ngushije ishyano kuko Yehova yanyongereye agahinda ku mubabaro wanjye! Nanijwe no kuniha.” Birashoboka ko nawe waba warigeze kuvuga amagambo agaragaza ko hari ikintu wumva kikuremereye, wenda ukayavuga mu ijwi ryumvikana cyangwa ukayavugira mu mutima. Uko Baruki yaba yarayavuze kose, Yehova yarayumvise. Kubera ko Imana igenzura imitima y’abantu, yamenye icyari cyateye Baruki guhangayika, maze binyuze kuri Yeremiya, imukosora mu bugwaneza. (Soma muri Yeremiya 45:1-5.) Ushobora kuba wibaza impamvu Baruki yasaga n’uwacitse intege. Ese byatewe n’inshingano yari yarahawe cyangwa wenda ni imimerere yakoreragamo umurimo we? Ikibazo yari afite cyari mu mutima we. Baruki ‘yishakiraga ibikomeye.’ Byari ibiki? Yehova yari yaramwijeje ko niyumvira inama n’amabwiriza yahawe n’Imana, byari kumugendekera bite? Ibyabaye kuri Baruki byatwigisha iki?

IBYO BINTU ‘BIKOMEYE’ BYARI IBIHE?

3. Ikibazo Baruki yari afite mu buryo bw’umwuka cyari gishingiye he?

3 Baruki ashobora kuba yari azi ibyo bintu ‘bikomeye’ ibyo ari byo. Uwo mwanditsi yari asanzwe azi ko “amaso y[‘Imana] yitegereza inzira z’umuntu,” kandi ko “ibona intambwe ze zose” (Yobu 34:21). Kuba Baruki yarumvaga yarabuze “aho kuruhukira” igihe yandukuraga amagambo y’ubuhanuzi ya Yeremiya, ntibyatewe n’iyo nshingano ubwayo. Ahubwo ikibazo cyari uburyo yabonaga ibintu byitwa ko bifite agaciro. Ikibazo ni ibyari mu mutima we. Kubera ko Baruki yari yaratwawe no “kwishakira ibikomeye,” ntiyari akimenya ibintu by’ingenzi kurusha ibindi, bifitanye isano no gukora ibyo Imana ishaka (Fili 1:10). Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya ikoresha inshinga yumvikanisha icyo gitekerezo neza, kuko yahahinduye ngo ‘gukomeza gushaka.’ Icyo gitekerezo yari akimaranye igihe kirekire. Igihe Yehova yaburiraga Baruki ngo areke kwishakira “ibikomeye,” yari yaratangiye kubishaka. Nubwo uwo mwanditsi wa Yeremiya w’indahemuka yari afatanyije na we mu gukora ibyo Imana ishaka, hagati aho ‘yanishakiraga ibikomeye.’

4, 5. Kuki “ibikomeye” Baruki yashakaga bishobora kuba byari bikubiyemo gushaka icyubahiro no kuba icyamamare, kandi se kuki umuburo Yehova yamuhaye ukwiriye?

4 Mu byari bihangayikishije Baruki, hashobora kuba harimo gushaka icyubahiro no kuba icyamamare. Nubwo Baruki yari umwanditsi wa Yeremiya, ashobora kuba atari umwanditsi wa Yeremiya gusa. Muri Yeremiya 36:32, havuga ko Baruki yari “umwanditsi.” Ibyataburuwe mu matongo byerekana ko yari afite umwanya ukomeye ibwami. Nanone umwanya nk’uwo wari ufitwe na “Elishama w’umwanditsi,” wavuzwe mu bikomangoma byo mu Buyuda. Ibyo bisobanura ko na Baruki yajyaga agera “mu cyumba cyo kuriramo cy’umwanditsi” cyari mu “nzu y’umwami,” kubera ko na we yari umwanditsi kimwe na Elishama (Yer 36:11, 12, 14). Bityo rero, Baruki ashobora kuba yari umwe mu banyabwenge b’ibwami. Umuvandimwe we Seraya, ni we wacungaga iby’Umwami Sedekiya kandi yaherekeje umwami mu butumwa bukomeye yagiyemo i Babuloni. (Soma muri Yeremiya 51:59.) Kubera ko Seraya ari we wacungaga iby’umwami, ashobora kuba ari we wari ushinzwe ibyatungaga umwami igihe yabaga ari ku rugendo kandi akamumenyera n’aho yacumbikaga. Uwo wari umwanya ukomeye rwose!

5 Ushobora kumva impamvu umuntu nk’uwo wari umenyereye kubana n’abakomeye, ashobora kuba yaracitse intege igihe yandikaga ubutumwa butandukanye buciraho iteka u Buyuda. Kuba Baruki yarashyigikiraga umuhanuzi w’Imana, byashoboraga no gutuma atakaza umwanya yari afite n’umurimo yakoraga. Noneho tekereza uko byari kuzagenda igihe Yehova yari gusenya icyo yubatse, nk’uko tubisoma muri Yeremiya 45:4. Ibyo bintu ‘bikomeye’ Baruki yatekerezaga, byaba ari uguhabwa icyubahiro ibwami cyangwa kugira ubutunzi, byari guhinduka ubusa. Niba koko Baruki yarashakaga kugira umwanya ukomeye mu butegetsi bw’Abayahudi bw’icyo gihe, Imana yari ifite impamvu zo kumubuza gutekereza atyo.

6, 7. Niba “ibikomeye” Baruki yashakaga byari ubutunzi, ni ibihe bintu bisa n’ibyo twatekerezaho?

6 Nanone ariko, “ibikomeye” Baruki yashakaga bishobora kuba byari bikubiyemo ubutunzi. Amahanga yari akikije u Buyuda yiringiraga ubutunzi cyane. Mowabu yiringiraga ‘imirimo yayo n’ubutunzi bwayo.’ Amoni na yo ni uko. Yehova yategetse Yeremiya kwandika ko Babuloni yari ifite “ubutunzi bwinshi” (Yer 48:1, 7; 49:1, 4; 51:1, 13). Ariko tuzirikane ko Imana yaciriyeho iteka ayo mahanga yose.

7 Mu buryo nk’ubwo, niba Baruki na we yarishakiraga kugira ubutunzi n’imitungo, ubwo urumva impamvu Yehova yamuburiye ngo areke kubishaka. Igihe Imana yari ‘kuzaramburira ukuboko kwayo’ ku Bayahudi, amazu yabo n’imirima yabo byari kuzigarurirwa n’abanzi babo (Yer 6:12; 20:5). Tekereza iyo uza kuba uriho mu gihe kimwe na Baruki, utuye i Yerusalemu. Abenshi mu bantu muturanye, hakubiyemo ibikomangoma, abatambyi ndetse n’umwami ubwe, bumvaga ko bakwiriye kurwanya Abanyababuloni bari babateye. Ariko nanone, uzi neza ubutumwa Yeremiya yatangaje bugira buti “mukorere umwami w’i Babuloni mubone kubaho” (Yer 27:12, 17). Ese iyo uza kuba ufite ubutunzi bwinshi muri uwo mugi, byari kukorohera kumvira iryo tegeko ry’Imana? Ese urukundo wari kuba ukunda ibyo bintu utunze, rwari gutuma wumvira umuburo wa Yeremiya cyangwa wari kujya iyo benshi bagiye? Ibintu byose by’agaciro byo mu Buyuda n’i Yerusalemu, ndetse n’ibyo mu rusengero, byarasahuwe bijyanwa i Babuloni. Imihati wari kuba warashyizeho wigwizaho ubutunzi yari kuba ihindutse imfabusa (Yer 27:21, 22). Ese hari isomo twabikuramo?

Ni mu buhe buryo Yehova yakosoye mu bugwaneza imitekerereze Baruki yari afite yo gushaka “ibikomeye”? Kuki wumva ko ari byiza kwemera ko Imana idukosora?

“NZAROKORA UBUGINGO BWAWE”

8, 9. Kuki twavuga ko kuba ubugingo bwa Baruki bwararokowe, cyari ikintu gikomeye?

8 Noneho zirikana ibi: kumvira Imana byari gutuma Baruki ahabwa iki? Byari gutuma arokora ubuzima bwe! Yehova yamwijeje ko yari kuzakiza ubugingo bwe. (Soma muri Yeremiya 45:5.) Ugereranyije harokotse abantu bake cyane. Abo ni ba nde? Ni abumviye itegeko ry’Imana ryo kwishyira mu maboko y’Abakaludaya (Yer 21:9; 38:2). Hari abashobora kwibaza bati ‘none se iyo ni yo ngororano yonyine bahawe kubera ko bumviye?’

9 Tekereza uko byari byifashe i Yerusalemu igihe uwo mugi wari ugoswe n’Abanyababuloni. Ubuzima muri Yerusalemu yari igoswe, bwagendaga buba bubi cyane. Bitandukanye n’ibyabaye i Sodomu kuko yo yarimbuwe mu kanya gato. Mu buryo runaka, twavuga ko irimbuka rya Sodomu ryashoboraga kwihanganirwa (Amag 4:6). Baruki yanditse ubuhanuzi bwavugaga ko abaturage b’i Yerusalemu bari kuzicwa n’inkota, inzara cyangwa indwara z’ibyorezo. Kandi agomba kuba yariboneye isohozwa ryabyo. Muri Yerusalemu, ibyokurya byageze aho birabura burundu. Byari biteye ubwoba kuba muri uwo mugi, aho ababyeyi basanzwe ari “abanyambabazi,” batetse abana babo bakabarya (Amag 2:20; 4:10; Yer 19:9). Ariko Baruki yararokotse. Muri ibyo bihe bikomeye by’umuvurungano, kurokoka byari kugereranywa n’uburyo umusirikare watsinze urugamba atabarukana umunyago. Uko bigaragara, Baruki agomba kuba yaremeye kandi agakurikiza inama Imana yamugiriye yo kudakomeza gushaka “ibikomeye.” Yakomeje kwemerwa na Yehova, ibyo bikaba bihamywa n’uko yarokotse.—Yer 43:5-7.

Ifoto yo ku ipaji ya 107

ESE WISHAKIRA “IBIKOMEYE”?

10, 11. Inkuru ya Baruki ihuriye he n’imibereho yacu muri iki gihe, kandi se itwigisha iki buri muntu ku giti cye?

10 Nubwo Baruki yari ahugiye mu gukora ibyo Imana ishaka, yamaze igihe runaka arwana n’icyifuzo cyo kwishakira “ibikomeye.” Yehova yaramuburiye amubwira akaga kari kumugeraho mu buryo bw’umwuka ndetse no kuba yari kuhasiga ubuzima. Ese kimwe na Baruki, natwe dushobora gushukwa cyangwa wenda tukaganzwa n’ibyifuzo byo mu mutima wacu, nubwo twaba tukigira ishyaka mu murimo wa Yehova?

11 Kuri Baruki, kwihesha icyubahiro bishobora kuba ari byo byari ikigeragezo. Ese ushobora gusa nk’umutekereza wenda yibaza ati ‘ariko ubu nzashobora kuguma kuri aka kazi kanjye ko kuba “umwanditsi”? Ese nkwiriye gushaka akandi kazi keza kurushaho?’ Bite se kuri twe? Ibaze uti ‘ese naba mfite ibintu nifuza kugeraho, wenda ari nk’igitekerezo cyihishe mu mutima wanjye cyo kubona akazi gahemba neza, nakabona ubu cyangwa mu gihe kitarambiranye?’ Abakristo bakiri bato bashobora gutekereza kuri iki kibazo kigira kiti ‘ese kuri jye, gushaka “ibikomeye” byaba bikubiyemo kwiga amashuri ya kaminuza kugira ngo nzabe umuntu ukomeye kandi ngire amafaranga menshi?’

12. Ni mu buhe buryo umuvandimwe umwe yakoze ibihesha Yehova ikuzo, kandi se utekereza iki ku mwanzuro yafashe?

12 Umuvandimwe ubu ukora ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova, igihe yari afite imyaka 15, yemerewe kujya kwiga muri kaminuza. Uwo muvandimwe yanze kujya kwiga muri kaminuza ahitamo kuba umupayiniya, nubwo byababaje abarimu bamwigishaga. Ariko kuba yarakundaga kwiga ntibyaciriye aho. Yabaye umumisiyonari mu kirwa cya kure. Ahageze byabaye ngombwa ko yiga ururimi ruvugwa gusa n’abantu babarirwa mu 10.000. Kubera ko urwo rurimi nta nkoranyamagambo rwagiraga, we ubwo yakoze urutonde rw’amagambo yo muri urwo rurimi. Yaje kumenya neza urwo rurimi, aza no guhabwa inshingano yo guhindura muri urwo rurimi bimwe mu bitabo byandikwa n’Abahamya ba Yehova. Nyuma yaho, rwa rutonde rw’amagambo yari yarakoze ni rwo bahereyeho bakora inkoranyamagambo ya mbere yo muri urwo rurimi. Yigeze kubwira imbaga y’abantu bari bateraniye mu ikoraniro ry’intara ati “iyo nza kwemera kujya muri kaminuza, ibyo nari kuzageraho byose ni jye bye byari kuzahesha ikuzo. Ubu tuvugana, nta mpamyabushobozi iyo ari yo yose y’isi mfite. Ibyo bituma ibyo nakoze byose nta na kimwe kinyitirirwa. Ishimwe ryose ni irya Yehova” (Imig 25:27). Utekereza iki ku cyo uwo muvandimwe yahisemo igihe yari afite imyaka 15? Mu gihe cy’imyaka myinshi, yagiye ahabwa inshingano nyinshi mu bwoko bw’Imana. Ku giti cyawe se, wowe urumva uzakoresha ute impano ufite? Aho kugira ngo wishakire icyubahiro, ese wiyemeje gukoresha izo mpano usingiza Yehova?

13. Kuki ababyeyi bamwe bakwiriye gutekereza ku kigeragezo Baruki yahanganye na cyo?

13 Ikindi kintu giteje akaga ni ugushakira “ibikomeye” abo dukunda n’abashobora kwemera ibitekerezo byacu, cyangwa tukabishaka binyuze kuri bo. Ushobora kuba warabonye ababyeyi batari Abahamya, bakora ibishoboka byose kugira ngo umwana wabo agere ku byo bo batagezeho mu buzima cyangwa ngo abe umuntu ukomeye uzajya abatera ishema. Ushobora kuba warumvise amagambo nk’aya ngo “sinshaka ko umwana wanjye azaba mu buzima buruhije nk’ubwo nabayeho” cyangwa ngo “ndashaka ko umwana wanjye yiga kaminuza kugira ngo azabeho neza.” Ababyeyi b’Abakristo na bo bashobora kugira ibitekerezo nk’ibyo. Ni koko, umuntu ashobora kuvuga ati ‘sindimo nishakira ibikomeye.’ Ariko se ntiyaba abikora mu mayeri, wenda abinyujije ku wundi muntu, nk’umuhungu we cyangwa umukobwa we? Kimwe n’uko Baruki ashobora kuba yarashakaga kwihesha icyubahiro binyuze ku mwanya yari afite cyangwa akazi yakoraga, umubyeyi na we ashobora kuba mu mutima we abishaka binyuze ku byo umwana we azageraho. Ese “ugenzura imitima” ntazabibona, nk’uko yabonye ibyari mu mutima wa Baruki (Imig 17:3)? Ese kimwe na Dawidi, ntidukwiriye gusaba Imana ikagenzura ibitekerezo byo mu mutima wacu? (Soma muri Zaburi ya 26:2; Yeremiya 17:9, 10.) Yehova ashobora gukoresha uburyo butandukanye, urugero nk’iyi nkuru ya Baruki, akatwereka akaga ko kwishakira “ibikomeye.”

Bumwe mu buryo Baruki ashobora kuba yarashakagamo “ibikomeye” ni ubuhe? Ni irihe somo wakuye muri iyi nkuru?

UMUTEGO W’“IBINTU BY’AGACIRO”

14, 15. Ni mu buhe buryo ubutunzi bushobora kutubera “ibikomeye”?

14 Reka tuvuge ko “ibikomeye” Baruki yashakaga ari ubutunzi. Nk’uko twamaze kubibona, iyo Baruki aza kwizirika ku butunzi bwe n’imitungo yari afite mu Buyuda, birashoboka ko biba byaramugoye cyane kumvira itegeko ry’Imana ryo kwishyira mu maboko y’Abakaludaya. Ushobora kuba warabonye ko umuntu ukize akunze kwiringira “ibintu by’agaciro” atunze, ariko Bibiliya yemeza ko umutekano aheshwa n’ibyo atunze uba uri “mu bwenge bwe” gusa (Imig 18:11). Byaba byiza abagaragu ba Yehova bose biyibukije inama zishyize mu gaciro Ijambo ry’Imana ritugira ku birebana n’ubutunzi. (Soma mu Migani 11:4.) Ariko kandi, hari abashobora gutekereza bati ‘kuki umuntu atakwishimira mu rugero runaka ibyo isi itanga?’

15 Kwizirika ku byo umuntu atunze bishobora gutuma Umukristo yifuza ibintu byo muri iyi si igiye kurimbuka. Ibyo ni byo Baruki na Yeremiya birinze. Imyaka myinshi nyuma yaho, Yesu yahaye umuburo abantu bari kuzaba bariho “ku munsi Umwana w’umuntu azahishurwa.” Yesu yarababwiye ati “mwibuke umugore wa Loti.” Ni kimwe n’uko ubu Umukristo yabwirwa ngo ‘ibuka Yeremiya na Baruki’ (Luka 17:30-33). Turamutse twitoje gukunda cyane ubutunzi, gushyira mu bikorwa ayo magambo ya Yesu bishobora kutugora. Ariko icyo udakwiriye kwibagirwa ni iki: Baruki yumviye umuburo Imana yamuhaye bituma akomeza kubaho.

16. Vuga inkuru igaragaza ukuntu abagaragu b’Imana babonaga mu buryo bukwiriye ibirebana n’ubutunzi.

16 Reka dusuzume imimerere abavandimwe bo muri Rumaniya barimo mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abakomunisiti. Iyo abantu babaga batumwe n’ubutegetsi bigabizaga amazu y’Abahamya, hari igihe batwaraga bimwe mu byo abavandimwe babaga batunze, cyane cyane ibyo bashoboraga kugurisha (Amag 5:2). Abavandimwe na bashiki bacu benshi, bemeye guhara utwabo mu gihe cy’ubwo butegetsi. Byabaye ngombwa ko bamwe basiga ibyabo n’imitungo yabo igihe bimurirwaga mu tundi turere. Ariko ibyo ntibyababujije gukomeza kubera Yehova indahemuka. Ese uramutse uhanganye n’ikigeragezo nk’icyo, wakwemera ko urukundo ukunda ubutunzi rubangamira icyifuzo ufite cyo gukomeza kubera Imana indahemuka?—2 Tim 3:11.

Ifoto yo ku ipaji ya 111

17. Ni mu buhe buryo bamwe mu bantu bo mu gihe cya Yeremiya na Baruki, bashobora kuba barabateye inkunga?

17 Tuzirikane ko Yeremiya na Baruki bashyigikiwe na bamwe mu bantu bo mu gihe cyabo. Zefaniya yahanuye ku ngoma ya Yosiya, igihe Yeremiya na we yari umuhanuzi. Yeremiya yatekereje iki ku magambo dusanga muri Zefaniya 1:18? (Hasome.) Ese ushobora gusa n’ureba Yeremiya arimo aganira na Baruki iby’ayo magambo yahumetswe? Undi muntu wabayeho mu gihe cyabo ni Ezekiyeli, wajyanywe mu bunyage i Babuloni mu mwaka wa 617 M.Y. Bimwe mu byo yakoze ndetse n’ubutumwa yatanze, byarebaga Abayahudi bari barasigaye mu gihugu cyabo. Birashoboka rero ko Yeremiya yamenye ibyo Ezekiyeli yakoze cyangwa ibyo yavuze, kandi twatekereza ko Ezekiyeli na we yamenye ibyo Yeremiya yavuze cyangwa yakoze. Ibyo bikubiyemo amagambo yanditse muri Ezekiyeli 7:19. (Hasome.) Kimwe n’uko Yeremiya na Baruki batewe inkunga n’ayo magambo yahumetswe, natwe yadutera inkunga. Ku munsi wa Yehova, abantu bazambaza imana zabo ngo zibakize. Nyamara, zaba imana zabo cyangwa ubutunzi bwabo ntibizashobora kubakiza.—Yer 2:28.

ESE ‘UBUGINGO BWAWE BUZAROKORWA’?

18. Ni iki twifuza kuzahabwaho ingororano, kandi se ibyo twabigeraho dute?

18 Dukwiriye kwibuka ko Yehova yadusezeranyije ko azarokora ubugingo bwacu. Nubwo bamwe mu bagaragu ba Yehova bakwicwa mu itotezwa rishobora kuzaba mu ‘mubabaro ukomeye,’ igihe amahembe ya ya nyamaswa igereranya ubutegetsi azahindukirana idini akarirwanya, izo ndahemuka ntizizaba zirimbutse burundu. Abo bantu bazongera kubaho bahabwe “ubuzima nyakuri” mu isi nshya (Ibyah 7:14, 15; 1 Tim 6:19). Icyakora dushobora kwizera ko abenshi mu bagaragu b’Imana bazakomeza kuyibera indahemuka icyo gihe, bazambuka umubabaro ukomeye. Ushobora kwiringira ko igihe Imana izarimbura amahanga, nta ndahemuka n’imwe izaba iri mu ‘bishwe na Yehova.’—Yer 25:32, 33.

Amafoto yo ku ipaji ya 113

Hitamo igifite agaciro nyakuri (Gereranya n’ifoto iri ku ipaji ya 46.)

19. Gusuzuma urugero rwa Yeremiya na Baruki, byagufashije bite kwiyemeza kutishakira “ibikomeye”?

19 Hari abababazwa no kumva ko bazarokora ubugingo bwabo gusa. Ariko ibyo ntibyagombye kuduca intege na busa. Wibuke ko igihe abaturage b’i Yerusalemu bicwaga n’inzara, Yehova yatumye Yeremiya akomeza kubaho. Mu buhe buryo? Umwami Sedekiya yafungiye Yeremiya mu Rugo rw’Abarinzi kandi ategeka ko ‘buri munsi bazajya bamuha umugati wavaga ku muhanda w’abatetsi b’imigati, kugeza igihe imigati yose yashiriye mu mugi’ (Yer 37:21). Nguko uko Yeremiya yarokotse! Yehova ashobora gukoresha uburyo ashatse bwose kugira ngo yite ku bwoko bwe. Kandi koko azita ku bwoko bwe, kuko yabahaye isezerano ry’ubuzima bw’iteka. Baruki yarokotse irimbuka rya Yerusalemu kuko yaretse “kwishakira ibikomeye.” Natwe dushobora kwizera ko tuzarokoka Harimagedoni tugasingiza Yehova, dufite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ryose.

Kuki muri iki gihe tudakwiriye kwishakira “ibikomeye,” ahubwo tukiringira ko ubugingo bwacu buzarokorwa?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze