ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jr igi. 12 pp. 140-153
  • “Mbese ntibyatewe n’uko yamenye?”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Mbese ntibyatewe n’uko yamenye?”
  • Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ICYO KUMENYA IMANA BISOBANURA
  • “INEZA YE YUJE URUKUNDO IHORAHO ITEKA RYOSE!”
  • “YEHOVA IMANA NZIMA Y’UKURI ITABERA!”
  • “SINZAKOMEZA KUBIKA INZIKA IGIHE CYOSE”
  • “Ndakwinginze, umvira ijwi rya Yehova”
    Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
  • Umuhanuzi wahanuye “mu minsi ya nyuma”
    Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
  • Ese buri munsi urabaza uti “Yehova ari he?”
    Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
  • “Nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe”
    Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
Reba ibindi
Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
jr igi. 12 pp. 140-153

IGICE CYA 12

“Mbese ntibyatewe n’uko yamenye?”

1, 2. Kuki bitari bikwiriye ko Yehoyakimu atangira umushinga wo kwiyubakira inzu?

UMWAMI YEHOYAKIMU yari agiye kubaka inzu, kandi yari kuzaba inzu y’akataraboneka. Iyo nzu yari kuba ifite ibyumba binini kandi ikagira n’amagorofa abiri. Yari kuba ifite amadirishya manini ku buryo izuba n’akayaga byari kujya bicamo, bigatuma umwami n’umuryango we bagubwa neza. Ku nkuta, yari komekaho imbaho z’ibiti bihumura by’amasederi yo muri Libani, akazisiga irangi ry’umutuku ryiza cyane ryatumizwaga mu mahanga kandi ryifuzwaga cyane n’abakomeye bose bo mu bihugu baturanye.—Yer 22:13, 14.

2 Kubaka iyo nzu byari gutwara amafaranga menshi cyane. Muri icyo gihe amafaranga yagendaga ku ngabo z’igihugu n’umusoro bagombaga gusorera igihugu cya Egiputa, byari byarabasize iheruheru (2 Abami 23:33-35). Ariko Yehoyakimu yashatse ubundi buryo bwo kubona amafaranga yo kubaka iyo ngoro ye. Abakozi bamwubakiraga yabimye imishahara yabo. Yabafataga nk’abacakara, kandi ibyo bakoze biyushye akuya akabifata nk’aho ari amaturo bamuhaye.

3. Yehoyakimu yari atandukaniye he na se, kandi se kuki bari batandukanye?

3 Imana yaciriye Yehoyakimu ho iteka bitewe no kwikunda kwe, ibinyujije kuri Yeremiya.a Yibukije uwo mwami ko se, Umwami Yosiya, yari yaragiriye neza cyane abakene n’abakoraga imirimo mu bwami bwe kandi akabagirira ubuntu. Yosiya yajyaga anababuranira mu nkiko. Yehova yibukije Yehoyakimu uburyo Yosiya yitaga ku boroheje, aramubaza ati “mbese ntibyatewe n’uko yamenye?”—Soma muri Yeremiya 22:15, 16.

4. Kuki ari iby’ingenzi ko umenya Yehova?

4 Uko imimerere yo muri iyi si ya Satani igenda irushaho kuzamba, dukeneye ko Yehova adufasha kandi akaturinda nk’uko abigenzereza abantu bamuzi kandi b’inkoramutima ze. Ni yo mpamvu natwe dukwiriye kurushaho kwegera Imana. Nanone tugomba gutekereza ku mico yayo kugira ngo dukore neza umurimo wo kubwiriza. Ariko ushobora kwibaza uti ‘Umukristo yamenya ate Yehova nk’uko Umwami Yosiya yari amuzi?’

ICYO KUMENYA IMANA BISOBANURA

5, 6. (a) Umubyeyi mwiza agirira akahe kamaro abana be? (b) Mu buryo bunyuranye n’uko Yehoyakimu yabigenje, kumenya inzira za Yehova byagombye kudushishikariza gukora iki?

5 Tekereza ukuntu urugero rwiza umubyeyi atanga rugira icyo ruhindura ku buzima bw’abana be. Urugero, iyo abana be bitegereje uko yita ku bantu batishoboye, bishobora gutuma na bo baba abanyabuntu. Iyo babonye ukuntu akunda mama wabo n’uburyo amwubaha, bishobora gutuma na bo bajya bubaha abo badahuje igitsina. Iyo bumvise ukuntu mu birebana n’amafaranga, papa wabo avugwaho kuba indakemwa, bishobora gutuma na bo baba inyangamugayo. Birumvikana ko iyo abo bana basobanukiwe imico ya se, bishobora gutuma bakura bafite icyifuzo cyo gufata abandi nk’uko se abafata.

6 Mu buryo nk’ubwo, Umukristo uzi Yehova nk’uko Yosiya yari amuzi, ntiyumva ko ari Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi gusa. Iyo Umukristo asomye Bibiliya, asobanukirwa uko Imana ifata abantu bigatuma yifuza kwigana Se wo mu ijuru. Iyo atekereza ku byo Yehova akunda n’ibyo yanga uko bwije n’uko bukeye, bituma urukundo amukunda rurushaho kwiyongera. Ku rundi ruhande ariko, umuntu wirengagiza amategeko y’Imana n’ibyo itwibutsa, akanga ko bimuyobora mu mibereho ye, ntashobora kumenya Imana y’ukuri. Uwo yaba ameze nka Yehoyakimu watwitse umuzingo Yeremiya yari yanditseho Ijambo rya Yehova.—Soma muri Yeremiya 36:21-24.

Amafoto yo ku ipaji ya 143

Yosiya na Yehoyakimu ntibakiriye kimwe amagambo y’Imana

7. Kuki ukwiriye kumenya Yehova nk’uko Umwami Yosiya yabigenje?

7 Kugira ngo tugire icyo tugeraho mu murimo wera dukorera Yehova kandi twiringire ko tuzaba mu isi nshya, bizaterwa n’uko twamenye Yehova (Yer 9:24). Reka dusuzume imwe mu mico y’Imana ivugwa mu byo Yeremiya yanditse. Mu gihe turi bube dusuzuma imico y’Imana, urebe icyo wakora kugira ngo uyimenye kandi uyigane nk’uko Umwami Yosiya yabigenje.

Kuki twavuga ko Umwami Yosiya yari azi neza Yehova? Kumenya Yehova nk’uko Umwami Yosiya yari amuzi, bikubiyemo iki?

“INEZA YE YUJE URUKUNDO IHORAHO ITEKA RYOSE!”

8. Ineza yuje urukundo ni iki?

8 Indimi nyinshi ntizifite amagambo asobanura neza umwe mu mico y’Imana witwa ineza yuje urukundo cyangwa urukundo rudahemuka. Hari inkoranyamagambo isobanura amagambo yo muri Bibiliya yavuze ko ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo ineza yuje urukundo, ryumvikanamo igitekerezo cyo kugira imbaraga, kwiyemeza n’urukundo. Iyo nkoranyamagambo yakomeje ivuga ko “ibisobanuro byose bitarimo ayo magambo uko ari atatu, byaba bikuye ikintu cy’ingenzi muri iryo jambo.” Bityo rero, kugaragaza ineza yuje urukundo birenze kuba umuntu mwiza gusa. Umuntu ugaragaza ineza yuje urukundo yita ku bandi abivanye ku mutima, akagerageza gukora uko ashoboye kose akabafasha kubona ibyo bakeneye, cyane cyane mu buryo bw’umwuka. Ikintu cy’ingenzi gituma akora ibintu nk’ibyo bizira ubwikunde, ni uko aba yifuza gushimisha Imana Ishoborabyose.

9. Uko Yehova yafataga Abisirayeli bigaragaza iki?

9 Kugira ngo dusobanukirwe mu buryo bwuzuye “ineza yuje urukundo” nk’uko Bibiliya ibivuga, bisaba ko dusuzuma ibyo Imana yagiye ikorera abagaragu bayo bayisengaga mu buryo yemera mu gihe cy’ibinyejana byinshi. Yehova yarinze Abisirayeli kandi abitaho mu gihe cy’imyaka 40 bamaze mu butayu. Bageze mu Gihugu cy’Isezerano, Imana yabahaye abacamanza kugira ngo babakize abanzi babo kandi babafashe kongera gusenga Yehova mu buryo yemera. Bityo rero, bitewe n’uko yakomeje kubaba hafi muri ibyo binyejana byose, mu bihe byiza n’ibibi, yabwiye iryo shyanga ati “nagukunze urukundo ruhoraho. Ni yo mpamvu nagukuruje ineza yuje urukundo.”—Yer 31:3.b

10. Ukurikije ibyabaye ku Bayahudi igihe bari i Babuloni, Yehova yagaragaje ate ineza yuje urukundo igihe yumvaga amasengesho yabo?

10 Muri iki gihe, Imana ikomeza kugaragaza ineza yuje urukundo kandi bigirira akamaro abagaragu bayo. Reka dutekereze ku isengesho. Yehova yumva amasengesho y’abantu bose bamusenga bafite umutima utaryarya, ariko atega amatwi by’umwihariko iyo abagaragu be bamwiyeguriye bamusenze. Nubwo dushobora kumara igihe kinini dutitiriza Yehova tumusaba ngo adufashe mu bibazo byatubayeho akarande, ntaturambirwa cyangwa ngo arambirwe kumva amasengesho yacu. Hari igihe Yehova yatumye Yeremiya ku Bayahudi bari barajyanywe mu bunyage i Babuloni. Bari ku birometero birenga 800 uturutse i Buyuda, ari kure y’urusengero no kure y’imiryango n’incuti. Icyakora, kuba bari kure y’urusengero ntibyabujije Yehova kumva amasengesho bamuturaga bamwinginga kandi bamusingiza. Mu gihe uzirikana amasengesho avuye ku mutima utura Yehova, ujye utekereza ukuntu Abayahudi bumvise bameze igihe bumvaga amagambo y’Imana ari muri Yeremiya 29:10-12.—Hasome.

Ifoto yo ku ipaji ya 144

11, 12. (a) Ni iki Yehova yari yarateganyirije abantu b’i Yerusalemu? (b) Niba byarabaye ngombwa ko umuntu ahanwa, yafashwa ate?

11 Nanone ineza yuje urukundo ya Yehova igaragazwa n’ukuntu abona ibintu mu buryo burangwa n’icyizere. Uko irimbuka rya Yerusalemu ryagendaga ryegereza, n’abaturage bo muri uwo mugi bagakomeza kwigomeka ku Banyababuloni, mu by’ukuri babaga bigomeka ku Mana. Ese byari kuzabagendekera bite? Ese bari kuzicwa n’inzara cyangwa bari kuzazira inkota y’Abanyababuloni? N’abari kurokoka, bari kuzajyanwa mu bunyage kandi bakazagwa mu gihugu cy’amahanga. Icyakora, abari kwihana bagahindura uko babagaho, Yehova yari abateganyirije “ijambo ryiza.” Yabasezeranyije ko yari ‘kuzabitaho.’ Yari kuzabakura muri icyo gihugu cya kure cy’i Babuloni, ‘akabagarura’ mu gihugu cyabo (Yer 27:22). Ibyo byari gutuma barangurura bati “nimusingize Yehova nyir’ingabo kuko Yehova ari mwiza; ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose!”—Yer 33:10, 11.

12 Kubera ko Yehova arangwa n’ineza yuje urukundo, ni we soko y’ihumure ku bantu bafite ibibazo birenze ubushobozi bwabo. Muri iki gihe hari bamwe bigeze kuba mu itorero rya gikristo, ariko bikaza kuba ngombwa ko bahabwa igihano kibakwiriye. Bashobora kuba bicira urubanza, bagatinya kongera kwifatanya n’abagize ubwoko bw’Imana. Bashobora kuba bibaza niba Yehova azabababarira kandi akongera kubakira. Icyakora, abantu nk’abo Imana ibafitiye “ijambo ryiza.” Bashobora gufashwa mu bugwaneza, bakagira ibyo bahindura mu mitekerereze no mu myitwarire yabo. Ibyo twabonye muri paragarafu yabanjirije iyi birabareba, kuko Yehova ‘azabagarura’ mu bagaragu be bishimye.—Yer 31:18-20.

13. Kuki kuba Yehova yarafashije Yeremiya bikwiriye kugutera inkunga?

13 Kubera ko Yehova ari Imana irangwa n’ineza yuje urukundo, yita mu budahemuka ku bagaragu be bizerwa. Muri iyi minsi ya nyuma y’isi ya Satani, dukwiriye kwiringira ko nidukomeza gushaka mbere na mbere Ubwami bwa Yehova, azadushyigikira kandi akaturinda. Uzirikane ko mu minsi ya nyuma ya Yerusalemu, Yehova ari we warinze Yeremiya kandi akamuha ibimutunga. Imana ntiyigeze itererana uwo muhanuzi. (Yer 15:15; soma mu Maganya 3:55-57.) Nitugera mu mimerere igoranye cyane, tujye twizera tudashidikanya ko Yehova yibuka ubudahemuka bwacu. Kubera ko arangwa n’ineza yuje urukundo, yifuza kudufasha kugira ngo “tudashiraho.”—Amag 3:22.

Ni ikihe kintu kiranga ineza yuje urukundo ya Yehova gituma urushaho kumukunda? Kuki ubyumva utyo?

“YEHOVA IMANA NZIMA Y’UKURI ITABERA!”

14. Ni ibihe bikorwa by’akarengane uherutse kubona?

14 Hari abantu bamara imyaka myinshi muri gereza bazira ibyaha batakoze. Hari n’igihe urukiko rukatira umuntu urwo gupfa, ariko yamara kwicwa akaba ari bwo haboneka ibihamya bigaragaza ko yari umwere. Mu bihugu bimwe na bimwe, hari ababyeyi baba barihebye barabuze ikibatunga ku buryo bagurisha abana babo bakagirwa abacakara, kugira ngo umuryango ubone ikiwutunga. Ese iyo wumvise akarengane nk’ako wumva umeze ute? Ese wumva Yehova we abibona ate? Bibiliya igaragaza neza ko yifuza gukuraho ibintu byose bitubabaza. Ni we wenyine ufite ubushobozi bwo kubikora. Ibyo bihumuriza abantu bakennye n’ab’inzirakarengane bababara muri iki gihe. Yehova Imana itabera, ari hafi kubakiza imibabaro yabo.—Yer 23:5, 6.

Ifoto yo ku ipaji ya 146

15, 16. (a) Yeremiya yagaragaje ukuhe kuri ku byerekeye Yehova? (b) Kuki ukwiriye kwiringira amategeko y’Imana n’amasezerano yayo?

15 Mu gihe cya Yeremiya, hari abari bazi umuco w’Imana uhebuje w’ubutabera. Urugero, uwo muhanuzi yavuze ko Abisirayeli bashoboraga kwihana ibyaha byabo maze bakagaragaza ko bahindutse mu mutima, mbese nk’aho bakavuze bati “Yehova Imana nzima y’ukuri itabera kandi ikiranuka” (Yer 4:1, 2). Ibyo ni ukuri kuko kurenganya abantu bitari mu mugambi wa Yehova. Icyakora, hari ibindi bintu byinshi bigaragaza ko Yehova akunda ubutabera.

16 Imana isohoza ibyo yavuze kandi ntigira uburyarya. Nubwo abantu bica amasezerano baba bagiranye n’abandi, Yehova we si uko ateye. N’amategeko yashyizeho agenga ibintu kamere kandi atugirira akamaro, na yo ntashobora guhinduka (Yer 31:35, 36). Dushobora nanone kwiringira amasezerano ye n’imanza ze, kuko buri gihe biba ari byiza.—Soma mu Maganya 3:37, 38.

17. (a) Iyo Yehova aca urubanza abigenza ate? (b) Kuki ukwiriye kwizera uburyo abasaza bakemura ibibazo mu itorero? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Baca imanza mu izina rya Yehova,” kari ku ipaji ya 148.)

17 Iyo Yehova aca imanza, ntareba nk’abantu. Areba ibirenze ibigaragarira amaso, agasobanukirwa neza uko ikibazo giteye. Ku barebwa n’icyo kibazo, nanone agenzura impamvu ziba zabateye gukora ibintu runaka. Muri iki gihe, abaganga bafite ubuhanga ndetse n’ibyuma kabuhariwe bakoresha bareba uko mutima w’umuntu utera, bityo bakamenya uko wifashe. Bashobora no kugenzura impyiko, zikora akazi ko kuyungurura amaraso. Yehova we ashobora gukora ibirenze ibyo. Agenzura umutima w’ikigereranyo akamenya impamvu itera umuntu gukora ikintu iki n’iki. Agenzura n’impyiko z’ikigereranyo, zigaragaza ibyiyumvo byimbitse by’umuntu. Ibyo bituma ashobora kumenya icyateye umuntu gukora ikintu runaka ndetse n’uko uwo muntu yumva ameze nyuma yo kugikora. Ishoborabyose ntiterwa ubwoba n’ibyo ibona iyo igenzuye umuntu ibyitondeye. Kubera ko irusha ubushishozi abacamanza b’abantu, ikoresha mu buryo bukwiriye kandi bushyize mu gaciro ayo makuru yatubonyeho, ikamenya uko igihe cyacu kizaza kizaba cyifashe.—Soma muri Yeremiya 12:1a; 20:12.

BACA IMANZA MU IZINA RYA YEHOVA

Yehova yakoresheje Ijambo rye n’itorero rya gikristo, yigisha abasaza guca imanza nk’uko na we abigenza. Yabahaye uburenganzira bwo kumuhagararira mu gihe bakemura ibibazo mu itorero. Abasaza b’itorero ntibatunganye kandi ntibashobora kureba mu mutima nk’uko Yehova abigenza. Ariko baba bifuza gufata Abakristo bagenzi babo nk’uko Imana Ishoborabyose ibafata. Basenga Imana bayisaba kubayobora kandi bakihatira gukurikiza amahame yo muri Bibiliya; ibyo bakabikora bihatira ‘guca imanza zikiranuka’ nk’uko Yehova abigenza (Yer 11:20). Bityo rero, birakwiriye ko wizera abasaza ‘kuko bakomeza kuba maso barinda ubugingo bwawe nk’abazabibazwa.’—Heb 13:17.

18, 19. Kumenya umuco w’Imana w’ubutabera, byagombye gutuma twitwara dute?

18 Ufite impamvu zumvikana zituma wiringira Yehova, nubwo hari igihe umutimanama wakubuza amahwemo bitewe n’ibyaha wakoze kera. Ujye wibuka ko Yehova atari umushinjacyaha wiyemeje kugushakaho ikosa kugira ngo aguhane, ahubwo ni Umucamanza w’umugwaneza ushaka kugufasha. Niba ubuzwa amahwemo n’imyifatire yawe ya kera cyangwa hakaba hari umuntu mufitanye ikibazo, saba Yehova akuburanire urwo ‘rubanza’ cyangwa umwikoreze ibiguhangayikishije, kugira ngo ubone uko ubyibagirwa.c Nubigenza utyo azagufasha, bitume usobanukirwa ko Yehova aha agaciro umurimo wera umukorera.—Soma mu Maganya 3:58, 59.

19 Kubera ko Imana irangwa n’ubutabera mu buryo bwuzuye, ishaka ko abifuza kwemerwa na yo bakwirinda kugira uwo barenganya (Yer 7:5-7; 22:3). Uburyo bw’ingenzi dushobora kugaragazamo ubutabera bw’Imana, ni ukubwiriza ubutumwa bwiza nta we turobanuye. Iyo usubira gusura abashimishijwe kandi ukigisha abandi Bibiliya ubikuye ku mutima, uba ugaragaza ko ubutabera bw’Imana bushingiye ku mahame yo mu rwego rwo hejuru kandi ko bufitiye abantu akamaro cyane. Mu buhe buryo? Imana yifuza ko abantu b’ingeri zose bayimenya kandi bakabona agakiza (Amag 3:25, 26). Dufite igikundiro cyo kuba turi abakozi bakorana n’Imana kandi tugaragaza ubutabera bwayo dukora umurimo urokora ubuzima!

Ni mu buhe buryo kumenya ubutabera bwa Yehova biguhumuriza? Wakwigana ute ubutabera bw’Imana uhumuriza abandi?

“SINZAKOMEZA KUBIKA INZIKA IGIHE CYOSE”

20. (a) Yeremiya atubwira iki ku birebana n’uko Yehova afata abantu? (b) Kuba Yehova ‘yisubiraho’ bihuriye he n’imbabazi ze? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ni mu buhe buryo Yehova ‘yisubiraho’?”)

20 Abantu benshi babona ko igitabo cya Yeremiya n’icy’Amaganya bikubiyemo gusa ubutumwa buciraho iteka ibikorwa bibi. Abantu nk’abo birengagiza imbabazi zikora ku mutima Yehova yari yiteguye guha ubwoko bwe, nk’uko bivugwa muri ibyo bitabo. Yehova yinginze Abayahudi ati “ndabinginze, nimuhindukire buri wese areke inzira ye mbi kandi mugorore inzira zanyu n’imigenzereze yanyu.” Ikindi gihe Yeremiya yarababwiye ati “mugorore inzira zanyu n’imigenzereze yanyu, kandi mwumvire ijwi rya Yehova Imana yanyu, Yehova na we azisubiraho areke kubateza ibyago yavuze ko azabateza” (Yer 18:11; 26:13). No muri iki gihe, Yehova ababarira abantu bose bicuza babikuye ku mutima kandi bakareka ikorwa bibi bakoraga.

21. Iyo Yehova ababariye umuntu ni iyihe ntego aba afite?

21 Icyakora, Yehova yavuze ko agira imbabazi, kandi arabigaragaza. Binyuze kuri Yeremiya, Yehova yaravuze ati “yewe Isirayeli wigize icyigomeke, ngarukira. . . . Sinzakurebana uburakari. . . . Sinzakomeza kubika inzika igihe cyose” (Yer 3:12). Imana ntikomeza kubikira inzika cyangwa kurakarira uwo yababariye. Nubwo uwo muntu aba yarakoze icyaha, Yehova aba ashaka ko yongera kugirana na we imishyikirano myiza. Uko ibyaha umuntu yaba yarakoze byaba biri kose, iyo yicujije by’ukuri kandi agasaba Yehova imbabazi, ‘aramugarura’ akongera kwemerwa na we kandi akamuha imigisha (Yer 15:19). Ayo magambo atanga icyizere yagombye gutera inkunga umuntu wataye Yehova, bityo akongera kumugarukira. Ese ntiwemera ko imbabazi za Yehova zituma tumukunda?—Soma mu Maganya 5:21.

NI MU BUHE BURYO YEHOVA ‘YISUBIRAHO’?

Imbabazi z’Imana zitagira akagero, zigaragarira cyane cyane mu byo yagiye ikorera abantu babaga barakoze ibyaha, ariko nyuma bakaza kwihana. Iyo yabonaga bahinduye imibereho yabo bakayumvira, ‘yisubiragaho’ (Yer 18:8; 26:3). Mu buhe buryo?

Imana iratunganye kandi ntijya yibeshya mu gihe ifata umwanzuro. Bityo rero, ntiyicuza nk’uko umuntu abigenza iyo asanze yari yibeshye ku kintu runaka. Ahubwo Yehova yisubiraho mu buryo bw’uko ahindura uko yafataga umuntu wihannye agahindura uko yabagaho.

Ibyo ntibishatse kuvuga ko apfa gusesa umwanzuro yari yafashe. Yehova ahindura n’ibyiyumvo yari afitiye uwo munyabyaha wihannye. Dukurikije uko bamwe mu bahanga mu gusobanura amagambo yo muri Bibiliya babivuga, ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo “kwisubiraho” mu mirongo yavuzwe haruguru, ryumvikanisha igitekerezo cyo “gusohora umwuka mwinshi,” bishobora kuba bijyana no kwiruhutsa. Ibyo bishobora kuba byerekana ko iyo Yehova abonye ko umuntu yicujije by’ukuri mu mutima we, mu buryo bw’ikigereranyo yiruhutsa. Imana ishobora kwita mu buryo bwuje urukundo kuri uwo muntu wihannye, nk’uko isanzwe ibigenzereza abo yishimira. Uwo muntu wakoze icyaha ashobora kuba ahanganye n’ingaruka runaka z’icyaha cye, ariko Imana ishimishwa n’uko umutima we uba warahindutse. Imana yoroshya “ibyago” cyangwa igihano cyagombaga kugera kuri uwo muntu (Yer 26:13). Ni uwuhe mucamanza wundi ushobora kumenya ko umuntu yicujije atyo abikuye ku mutima? Yehova we yishimira kubigenza atyo.—Yer 9:24.

Ifoto yo ku ipaji ya 152

22, 23. Wakora iki kugira ngo wigane Yehova mu birebana no kugira imbabazi?

22 Ese nihagira ukubwira amagambo atatekerejeho cyangwa akagukorera ikintu runaka kikakubabaza ariko atabigambiriye, uzigana Yehova? Ku birebana n’Abayahudi bo mu gihe cya kera, Imana yavuze ko yari kuzabababarira ‘ikabeza.’ (Soma muri Yeremiya 33:8.) Imana yeza umuntu mu buryo bw’uko yibagirwa amakosa y’umuntu wicujije, akongera kuyikorera bundi bushya. Icyakora kuba Imana ibabarira umuntu, ntibivuga ko uwo muntu aba ahanaguweho ukudatungana yarazwe ngo asigare ari intungane, atagira icyaha. Nubwo bimeze bityo, kuba Imana yeza abantu biduha irindi somo. Natwe dushobora kwihatira kwibagirwa amakosa umuntu yadukoreye, mu buryo bw’ikigereranyo tugahindura uko twamubonaga. Reka dufate urugero:

23 Tuvuge ko ababyeyi bawe bagusigiye umutako w’ikibumbano cyiza cyane. Ese uwo mutako uramutse wanduye cyangwa ukuzuraho ivumbi, wahita uwujugunya? Birumvikana ko utabikora. Nta gushidikanya ko uzakora uko ushoboye kose ukawusukura ubyitondeye, ukawukuraho iryo vumbi cyangwa ikizinga kiwuriho. Uba wifuza kubona ubwiza bw’icyo kibumbano n’uburyo kibengerana ku zuba. Mu buryo nk’ubwo, ushobora gushyiraho akawe kugira ngo wirinde kubikira inzika umuvandimwe cyangwa mushiki wacu wagukoshereje cyangwa ukirinda kumubona nabi. Irinde gukomeza kubabazwa n’amagambo yakubwiye cyangwa ibyo yagukoreye. Numubabarira ukibagirwa ibyo yagukoreye, ni nk’aho uzaba uhanaguye ifoto ye wari ufite mu mutima wawe, ugahindura uko wamubonaga, ukongera kumubona neza. Ubaye nk’uhanaguye mu mutima wawe ibibi wamutekerezagaho, bizatuma mwongera kugirana imishyikirano myiza yasaga n’itazongera gushoboka.

24, 25. Numenya Yehova nk’uko Umwami Yosiya yari amuzi, bizakugirira akahe kamaro?

24 Tumaze gusuzuma imwe mu mico ya Yehova n’ibindi twamwigiraho kugira ngo turusheho kumumenya neza. Birumvikana ko kumenya Yehova neza, bituma tugira icyifuzo gikomeye cyo kumusenga mu buryo yemera. Nitumenya Yehova neza nk’uko Umwami Yosiya yabigenje, tuzasabwa n’ibyishimo kuko na byo ari kimwe mu bimuranga.

25 Kumenya Yehova mu rugero rwagutse bizatuma turushaho kugirana imishyikirano myiza n’abandi. Kwihatira kugaragaza ineza yuje urukundo, ubutabera no kubabarira nk’uko Yehova abigaragaza, bizatuma turushaho kugirana ubucuti n’abagize itorero rya gikristo. Byongeye kandi, tuzarushaho kugira ubushobozi bwo kwigisha mu gihe dusubiye gusura abantu bo mu ifasi yacu, no gufasha abo twigisha Bibiliya kugira amajyambere. Abantu bashimishijwe n’ukuri nibabona tugendera ku mahame ya gikristo mu mibereho yacu, bizabatera inkunga. Icyo gihe tuzaba dufite ibidukwiriye byose kugira ngo tubafashe gukorera Yehova mu buryo bukwiriye, bakomeze kugendera mu ‘nzira nziza.’—Yer 6:16.

Ni ubuhe butumwa bukubiye mu Maganya 5:21?

a Ku birebana n’akaga kaje kugera kuri Yehoyakimu, reba igice cya 4, paragarafu ya 12.

b Hari indi Bibiliya yahinduye uwo murongo iti “nabakunze urukundo rudashira, narabiyegereje mbigiranye impuhwe.”—Bibiliya Ijambo ry’Imana.

c Mu gihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu yishoye mu bikorwa bihabanye n’amategeko y’Imana, byaba byiza bimenyeshejwe abasaza b’itorero kugira ngo bite kuri icyo kibazo kandi bamufashe bashingiye ku Byanditswe.—Yak 5:13-15.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze