Indirimbo ya 93
‘Mujye mureka umucyo wanyu umurike’
Igicapye
1. Yesu yategetse ko tumurika,
Nk’izuba ryaka ngo bose babone.
Ijambo ry’Imana riramurika.
Nimucyo dutangaze umucyo waryo.
2. Ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwa Yah,
Bunahumuriza abapfushije.
Ibyanditswe ni byo bituyobora;
Tumurika binyuze no ku magambo.
3. Ibikorwa byiza, biramurika,
Amagambo yacu ni nk’amasaro.
Ibikorwa byacu nibimurike,
Ni bwo bizashimisha Imana yacu.
(Reba nanone Zab 119:130; Mat 5:14, 15, 45; Kolo 4:6.)