Indirimbo ya 29
Tugendere mu nzira yo gukiranuka
Igicapye
1. Yah Yehova, ncira urubanza.
Naba nkwiringira nkanakiranuka?
Unsuzume, unangerageze;
Kandi untunganye umpe umugisha.
(INYIKIRIZO)
Ariko jye, niyemeje rwose
Kugenda iteka mu gukiranuka.
2. Sinicara mu banyabinyoma.
Nanga kugendana n’abanga ukuri.
Ntunyicane n’abo banyabyaha,
Amaboko yabo yuzuye igomwa.
(INYIKIRIZO)
Ariko jye, niyemeje rwose
Kugenda iteka mu gukiranuka.
3. Nkunda cyane ubuturo bwawe.
Ni wowe wenyine nsenga buri munsi.
Nzenguruka kirya gicaniro,
Ndangurura cyane mu gihugu hose.
(INYIKIRIZO)
Ariko jye, niyemeje rwose
Kugenda iteka mu gukiranuka.
(Reba nanone Zab 25:2.)