UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IBYAKOZWE 6-8
Itorero rya gikristo ryari rimaze gushingwa ryarageragejwe
Abapfakazi bari babatijwe vuba bavugaga Ikigiriki bari bagumye i Yerusalemu, barirengagizwaga. Ese kuba bararenganyijwe byabaciye intege cyangwa bategereje Yehova ngo akosore ibitagenda?
Sitefano amaze guterwa amabuye, haje ibitotezo byinshi bituma Abakristo bari mu mugi wa Yerusalemu batatanira mu duce twa Yudaya na Samariya. Ese ibyo byatumye bagabanya ishyaka mu murimo wo kubwiriza?
Yehova yafashije abari bagize iryo torero ryari rimaze gushingwa bihanganira ibigeragezo kandi barushaho kwiyongera.—Ibk 6:7; 8:4.
IBAZE UTI: “Mpangana nte n’ibigeragezo?”