Abagize itorero bateze amatwi umwanzuro w’inteko nyobozi
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IBYAKOZWE 15-16
Bahurije ku mwanzuro umwe ushingiye ku Ijambo ry’Imana
Uko inteko nyobozi yakemuye iki kibazo bitwigisha iki?
15:1, 2—Kwicisha bugufi no kwihangana. Pawulo na Barinaba ntibikemuriye icyo kibazo ahubwo bashakiye ubuyobozi ku muryango wa Yehova.
15:28, 29—Kugirira ikizere umuryango wa Yehova. Abagize itorero bari bizeye ko Yehova azakemura icyo kibazo akoresheje umwuka wera na Yesu Kristo.
16:4, 5—Kumvira. Abagize amatorero bamaze gukurikiza amabwiriza bahawe n’inteko nyobozi, barushijeho kwiyongera.