ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • th ingingo 13 p. 16
  • Kugaragaza akamaro k’inyigisho

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kugaragaza akamaro k’inyigisho
  • Itoze gusoma no kwigisha
  • Ibisa na byo
  • Intangiriro nziza
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Kwihatira kugera abantu ku mutima
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Guhimbarwa
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Ikiganiro gifite icyo cyigisha abandi
    Itoze gusoma no kwigisha
Reba ibindi
Itoze gusoma no kwigisha
th ingingo 13 p. 16

INGINGO YA 13

Kugaragaza akamaro k’inyigisho

Umurongo wo muri Bibiliya

Imigani 3:21

INSHAMAKE: Fasha abaguteze amatwi gusobanukirwa akamaro k’ibyo wigisha, kandi ubereke uko babishyira mu bikorwa.

UKO WABIGENZA:

  • Tekereza ku bo wigisha. Jya utekereza impamvu abaguteze amatwi bakeneye iyo nyigisho kandi urebe ingingo yihariye izabagirira akamaro.

  • Mu gihe utanga ikiganiro, jya wereka abaguteze amatwi icyo basabwa gukora. Kuva ugitangira ikiganiro cyawe, buri wese yagombye kumva ko ibyo wigisha bimureba. Mu gihe usesengura buri ngingo, jya ugaragaza uko yashyirwa mu bikorwa. Uge wirinda kuvuga ibintu muri rusange.

    Uko ingingo yashyirwa mu bikorwa

    Jya werekana uko amahame yo muri Bibiliya yashyirwa mu bikorwa, ubigaragaze mu rukundo kandi wishyire mu mwanya w’abo ubwira. Aho kubaciraho iteka, jya ubatera inkunga yo kurushaho gukunda Imana no kuyizera, ugaragaze ko wiringiye ko bazakora ibikwiriye.

MU MURIMO WO KUBWIRIZA

Mu gihe witegura kujya kubwiriza, uge utekereza ku byavuzwe mu makuru no ku ngingo zashishikaza abantu bo mu ifasi yawe, maze wibande ku bibahangayikishije. Jya ubabaza ibibazo ubigiranye amakenga, kugira ngo umenye ibibahangayikishije n’ibibashishikaza. Jya utega amatwi ibitekerezo byabo, ubihuze n’inyigisho ubigisha.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze