ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwbr20 Mata pp. 1-6
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo—2020
  • Udutwe duto
  • 13-19 MATA
  • 20-26 MATA
  • 27 MATA–3 GICURASI
Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo—2020
mwbr20 Mata pp. 1-6

Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

13-19 MATA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | INTANGIRIRO 31

“Yakobo na Labani bagiranye isezerano ry’amahoro”

it-1 883 par. 1

Galedi

Yakobo na Labani bagiranye isezerano ry’amahoro kugira ngo bakemure ibibazo bari baragiranye. Icyo gihe Yakobo yafashe ibuye ararishinga riba inkingi, maze asaba “abavandimwe” be kurunda amabuye, wenda bayakora nk’ameza, hanyuma bayasangiriraho. Icyo kirundo Labani yakise “Yegari-sahaduta” mu Cyarameyi naho Yakobo akita “Galedi” mu Giheburayo. Labani yaravuze ati: “Uyu munsi, iki kirundo cy’amabuye kibaye umuhamya hagati yanjye nawe” (It 31:44-48). Nanone icyo kirundo na ya nkingi, byaberaga umuhamya abantu bose bahanyuraga. Ikindi kandi ku murongo wa 49, icyo kirundo kiswe “Umunara w’Umurinzi,” bikaba byaragaragazaga ko Yakobo na Labani bari basezeranye ko bazabana amahoro bo n’imiryango yabo (It 31:50-53). Nyuma yaho abantu bakomeje gukoresha amabuye kugira ngo abe ikimenyetso kibibutsa ibintu runaka.—Ys 4:4-7; 24:25-27.

it-2 1172

Umunara w’Umurinzi

Yakobo yakoze ikirundo cy’amabuye akita “Galedi” (bisobanura ngo: “Ikirundo cy’Umuhamya”) n’“Umunara w’Umurinzi.” Hanyuma Labani yaravuze ati: “Yehova akomeze kuba umurinzi hagati yanjye nawe igihe tuzaba turi aho umwe atabona undi” (It 31:45-49). Icyo kirundo kibutsaga Yakobo na Labani ko Yehova yari kubagenzura, akareba ko bubahiriza isezerano ry’amahoro bari baragiranye.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-2 1087-1088

Terafimu

Ibintu byataburuwe mu matongo yo muri Mesopotamiya no hafi yaho, bigaragaza ko umuntu wabaga afite ibishushanyo bya terafimu yashoboraga kugira uburenganzira bwo guhabwa umurage mu muryango. Hari akabumbano kataburuwe i Nuzi, kagaragaza ko iyo umukwe yabaga afite imana zo mu muryango, hari igihe yashoboraga kujya mu rukiko kuburana imitungo yo kwa sebukwe wapfuye. Birashoboka ko ibyo ari byo byatumye Rasheli yiba terafimu za se, kuko yari yaragiye ariganya umugabo we Yakobo. (Gereranya na It 31:14-16.) Ikigaragaza ko izo terafimu zari zifite uruhare mu kubona imitungo yo mu muryango, ni uko igihe Labani yaziburaga yahangayitse cyane, ku buryo we n’abavandimwe be bakurikiye Yakobo bagakora urugendo rw’iminsi irindwi yose ngo bazimwake (It 31:19-30). Birumvikana ko ibyo Rasheli yakoze Yakobo atari abizi (It 31:32), kandi nta n’ikigaragaza ko Yakobo yigeze agerageza gukoresha terafimu, kugira ngo abone imitungo mu muryango wo kwa sebukwe Labani. Yakobo ntiyegeze asenga ibigirwamana. Nyuma yaho, izo terafimu zaje kujugunywa, igihe Yakobo yabwiraga abo mu rugo rwe kwikuraho imana z’amahanga bari bafite akazihisha munsi y’igiti kinini cyari hafi y’i Shekemu.—It 35:1-4.

w13 15/3 21 par. 8

Yehova ni we buturo bwacu

8 Igihe Yakobo yageraga i Harani, nyirarume Labani yamwakiriye neza, kandi nyuma yaho amushyingira Leya na Rasheli. Ariko kandi, nyuma y’igihe Labani yashatse kunyunyuza Yakobo imitsi, ahindura ibihembo bye incuro icumi zose (Intang 31:41, 42). Icyakora, Yakobo yihanganiye ako karengane, yizeye ko Yehova yari gukomeza kumwitaho, kandi rwose yamwitayeho. Igihe Imana yabwiraga Yakobo ngo asubire i Kanani, uwo mukurambere yari afite “imikumbi myinshi n’abaja n’abagaragu n’ingamiya n’indogobe” (Intang 30:43). Yakobo yashimiye cyane Yehova mu isengesho, agira ati “sinari nkwiriye ineza yuje urukundo yose n’ubudahemuka bwose wagaragarije umugaragu wawe, kuko nambutse Yorodani mfite inkoni nsa, none ubu nkaba narahindutse imitwe ibiri.”—Intang 32:10.

20-26 MATA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | INTANGIRIRO 32-33

“Ese urahatana ngo ubone umugisha?”

w03 15/8 25 par. 3

Mbese ushyiraho umwete mu gushaka Yehova?

Mu Byanditswe harimo ingero nyinshi z’abantu bashyizeho imihati ikomeye mu gushaka Yehova. Umwe muri abo bantu ni Yakobo, wakiranye na marayika w’Imana wari wihinduye umuntu bakageza mu museke. Ku bw’iyo mpamvu, Yakobo yahawe izina rya Isirayeli (Uwakiranyije Imana) kuko ‘yakiranyije’ Imana agahangana na yo, agashyiraho imihati ye yose ntagamburure. Uwo mumarayika yamuhaye umugisha kubera ko yashyizeho umwete cyane.—Itangiriro 32:24-30.

it-2 190

Gucumbagira

Yakobo acumbagira. Igihe Yakobo yari afite imyaka hafi 97, yamaze ijoro ryose akirana n’umumarayika w’Imana wari wihinduye umuntu. Yakobo yafashe uwo mumarayika yanga kumurekura ataramuha umugisha. Mu gihe bakiranaga, uwo mumarayika yakoze ku mutsi wo ku nyonga y’itako rya Yakobo, nuko itako rirakuka. Ibyo byatumye Yakobo ataha acumbagira (It 32:24-32; Hs 12:2-4). Ibyo byibutsaga Yakobo ko atarushije imbaraga uwo mumarayika w’Imana, nubwo we yamubwiye ko ‘yakiranye n’Imana n’abantu akanesha.’ Imana ni yo yemeye ko Yakobo akirana n’umumarayika wayo kuko byari bihuje n’umugambi wayo, kugira ngo igaragaze ko Yakobo yifuzaga cyane umugisha uturuka ku Mana.

it-1 1228

Isirayeli

1. Iryo ni izina Imana yise Yakobo igihe yari hafi kugira imyaka 97. Igihe Yakobo yambukaga ikibaya cya Yaboki nijoro agiye guhura n’umuvandimwe we Esawu, yakiranye n’umumarayika. Imana yabonye ukuntu Yakobo yihanganye agakomeza gukirana n’uwo mumarayika maze imuha umugisha, imuhindurira izina imwita Isirayeli. Yakobo yise aho hantu Peniyeli cyangwa Penuweli, kugira ngo age yibuka ibyahabereye (It 32:22-31). Nyuma yaho igihe yari i Beteli, Imana yemeje ko Yakobo yitwa Isirayeli kandi yakomeje kwitwa atyo kugeza apfuye (It 35:10, 15; 50:2; 1Ng 1:34). Icyakora nubwo iryo zina riboneka muri Bibiliya inshuro zirenga 2.500, ahanini riba ryerekeza ku ishyanga rigizwe n’abakomotse kuri Yakobo.—Kv 5:1, 2.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w10 15/6 22 par. 10-11

Amagambo arangwa n’ineza atuma habaho imishyikirano myiza

10 Amagambo arangwa n’ineza no kuganira neza bifasha abantu gukomeza kugirana imishyikirano irangwa n’amahoro. Mu by’ukuri, gukora uko dushoboye kose kugira ngo turusheho gushyikirana n’abandi bishobora gutuma turushaho kuganira na bo. Gufata iya mbere tugakorera abandi ibikorwa birangwa n’ineza, urugero nko gushaka uburyo bwo kubafasha, kubaha impano tubivanye ku mutima no kubakira, bishobora gutuma tubona uburyo bwo kuganira twisanzuye. Hari n’igihe byatuma ‘turunda amakara yaka’ ku muntu, kandi bigatuma agaragaza imico myiza maze akisanzura mu gihe avuga iby’ikibazo dufitanye.—Rom 12:20, 21.

11 Ibyo umukurambere Yakobo yari abisobanukiwe. Esawu wavukanye na Yakobo ari impanga, yari yaramurakariye cyane ku buryo Yakobo yari yarahunze atinya ko yamwica. Hashize imyaka myinshi, Yakobo yaragarutse. Esawu yagiye kumusanganira ari kumwe n’abantu 400. Yakobo yasenze asaba Yehova kumufasha. Hanyuma yoherereje Esawu impano nyinshi zigizwe n’amatungo. Izo mpano zatumye agera ku ntego. Igihe bahuraga, Esawu yari yaracururutse, maze aragenda ahobera Yakobo.—Intang 27:41-44; 32:6, 11, 13-15; 33:4, 10.

it-1 980

Imana ni Imana ya Isirayeli

Yakobo amaze guhura n’umumarayika wa Yehova mu kibaya cya Peniyeli, Imana yamwise isirayeli. Nyuma yaho amaze kwiyunga n’umuvandimwe we Esawu yagiye gutura i Sukoti, nyuma atura i Shekemu. Aho yahaguze umurima na bene Hamori nuko ahashinga ihema rye (It 32:24-30; 33:1-4, 17-19). Aho yahubatse igicaniro akita “Eli Elohe Isirayeli” cyangwa “Imana ni Imana ya Isirayeli” (It 33:20). Kuba Yakobo yaritiriye icyo gicaniro Isirayeli, bigaragaza ko yari akunze iryo zina rishya yari amaze guhabwa kandi akabona ko Imana yari kumuyobora ikamugeza mu Gihugu k’Isezerano amahoro. Iryo zina yise icyo gicaniro riboneka inshuro imwe gusa muri Bibiliya.

27 MATA–3 GICURASI

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | INTANGIRIRO 34-35

“Ingaruka ziterwa no kwifatanya n’inshuti mbi”

w97 1/2 30 par. 4

Umugi wa Shekemu wari mu kibaya

Abasore bo muri uwo mugi babonaga bate uwo mukobwa wahoraga awuzamo kandi wenda akaza ari wenyine? Umuhungu w’umutware w’icyo gihugu ‘yaramubonye maze amufata ku ngufu.’ Kuki Dina yajyaga gusura abakobwa b’Abanyakanani bari abasambanyi kandi byari kumuteza ibibazo? Ese ni uko harimo abakobwa bangana? Ese ni uko yari ikigenge nka bamwe muri basaza be? Soma iyo nkuru mu gitabo k’Intangiriro, maze ugerageze kwiyumvisha ukuntu Yakobo na Leya bashenguwe n’agahinda kandi bakagira ikimwaro, kubera ingaruka zibababaje zageze ku mukobwa wabo bitewe n’uko yajyaga gusura Shekemu.—Intangiriro 34:1-31; 49:5-7.

lvs 124 par. 14

“Muhunge ubusambanyi!”

14 Shekemu yumvise akunze Dina ‘amufata ku ngufu.’ Ibyo Shekemu yakoze, yabonaga ari ibintu bisanzwe, bidafite icyo bitwaye. (Soma mu Ntangiriro 34:1-4.) Icyaha Shekemu yakoze cyatumye habaho ibindi bikorwa bibi, byateje akaga Dina n’umuryango we wose.—Intangiriro 34:7, 25-31; Abagalatiya 6:7, 8.

w09 1/9 21 par. 1-2

Wakora iki mu gihe umuntu akugiriye nabi?

Akenshi, abantu bihimura bagira ngo barebe ko bashira agahinda baba batewe n’ibibi bakorewe. Urugero, Bibiliya itubwira ko igihe abahungu b’umukurambere w’Umuheburayo witwaga Yakobo bamenyaga ko Umunyakanani witwaga Shekemu yafashe ku ngufu mushiki wabo Dina, bahise ‘bababara kandi bararakara cyane’ (Itangiriro 34:1-7). Kugira ngo abahungu babiri ba Yakobo bahorere mushiki wabo, bacuze umugambi wo kugirira nabi Shekemu n’ab’inzu ye bose. Simeyoni na Lewi bakoze amayeri maze binjira mu mu mugi wa Kanani bica icyitwa umugabo cyose, harimo na Shekemu.—Itangiriro 34:13-27.

Ese kuba haramenetse amaraso angana atyo, byakemuye ikibazo? Igihe Yakobo yamenyaga ibyo abahungu be bakoze, yarabacyashye maze arababwira ati “mumpagaritse umutima, kuko mutumye nangwa urunuka na bene igihugu, . . . bazaterana bose bantere, nanjye nzarimbukana n’inzu yanjye” (Itangiriro 34:30). Aho kugira ngo kwihorera bikemure ikibazo, byatumye bangwa n’abaturanyi babo. Umuryango wa Yakobo wagombaga kuba maso, kuko abo baturanyi bari barubiye bashoboraga kwihorera. Birashoboka ko kugira ngo Imana ibarinde ako kaga, yategetse Yakobo kwimura umuryango we, bakajya gutura i Beteli.—Itangiriro 35:1, 5.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-1 600 par. 4

Debora

1. Umurezi wa Rebeka. Igihe Rebeka yavaga kwa se Betuweli akajya muri Palestina kubana na Isaka, yajyanye n’umurezi we Debora (It 24:59). Debora yamaze imyaka myinshi aba mu rugo rwa Isaka, ariko uko bigaragara Rebeka amaze gupfa, yagiye kuba kwa Yakobo. Yapfuye hashize imyaka 125 Isaka ashyingiranywe na Rebeka, maze bamuhamba i Beteli munsi y’igiti k’inganzamarumbo. Aho hantu yahambwe bahise Aloni-Bakuti bisobanura ngo: “Igiti kinini cy’amarira.” Ibyo byumvikanisha ko Yakobo n’umuryango we bakundaga Debora cyane.—It 35:8.

w17.12 14

Ibibazo by’abasomyi

Ese muri Isirayeli ya kera, byari ngombwa ko umuntu aba ari imfura kugira ngo abe mu gisekuru cya Mesiya?

Hari igihe twavugaga ko byari ngombwa. Ibyo byasaga naho bihuje n’ibivugwa mu Baheburayo 12:16. Uwo murongo uvuga ko Esawu ‘yakerensheje ibintu byera, akagurana [na Yakobo] uburenganzira yari afite bwo kuba umwana w’imfura igaburo rimwe.’ Ibyo byasaga n’aho bishaka kuvuga ko igihe Yakobo yegukanaga ‘uburenganzira bwo kuba umwana w’imfura,’ nanone yinjiye mu gisekuru cya Mesiya.—Mat 1:2, 16; Luka 3:23, 34.

Icyakora, twongeye gusuzuma inkuru zo muri Bibiliya, tubona ko bitari ngombwa ko umuntu aba imfura kugira ngo abe mu gisekuru cya Mesiya. Reka turebe ingero zibigaragaza:

Imfura Yakobo (ari we Isirayeli) yabyaye kuri Leya, ni Rubeni. Nyuma yaho, Yakobo yabyaye Yozefu, ari we mwana w’imfura yabyaranye n’umugore yakundaga cyane Rasheli. Igihe Rubeni yitwaraga nabi, uburenganzira bwahabwaga umwana w’imfura bwahawe Yozefu (Intang 29:31-35; 30:22-25; 35:22-26; 49:22-26; 1 Ngoma 5:1, 2). Nyamara, yaba Rubeni cyangwa Yozefu, nta n’umwe uri mu gisekuru cya Mesiya. Ahubwo umuhungu wa kane Yakobo yabyaye kuri Leya, ari we Yuda, ni we uri mu gisekuru cya Mesiya.—Intang 49:10.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze