Ese wari ubizi?
Kuki Imana yahisemo kugaburira Abisirayeli inturumbutsi, igihe bari mu butayu?
▪ Abisirayeli bamaze kuva muri Egiputa, Imana yabahaye inyama nyinshi z’inturumbutsi incuro ebyiri zose.—Kuva 16:13; Kubara 11:31.
Inturumbutsi ni ubwoko bw’inyoni nto, zifite uburebure bwa santimetero 18, kandi zipima amagarama agera ku 100. Zikunze kuba mu duce twinshi two muri Aziya y’uburengerazuba no mu Burayi. Kubera ko zihora zimuka, mu gihe cy’itumba zijya kwibera muri Afurika y’Amajyaruguru no muri Arabiya. Izo nyoni zimuka ari uruhuri, zikanyura ku nkengero zo mu burasirazuba bw’inyanja ya Mediterane, ubundi zikambuka umwigimbakirwa wa Sinayi.
Dukurikije ibyo igitabo kimwe cyavuze, inturumbutsi “ziguruka neza kandi vuba, zibifashijwemo n’umuyaga. Ariko iyo umuyaga uhinduye icyerekezo, cyangwa izo nyoni zikagwa agacuho kubera urugendo rurerure ziba zakoze, zishobora guhanuka zose uko zakabaye, ku buryo zimera nk’aho zitaye ubwenge” (The New Westminster Dictionary of the Bible). Mbere yo gukomeza urugendo ziruhuka iminsi ibiri, muri iyo minsi abahigi bakaba bashobora kuzifata mu buryo bworoshye. Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, Abanyamisiri boherezaga mu mahanga inturumbutsi zigera kuri miriyoni eshatu buri mwaka.
Igihe Abisirayeli bagaburirwaga inturumbutsi incuro ebyiri, habaga ari mu rugaryi. Nubwo inturumbutsi zahoraga ziguruka mu karere ka Sinayi, ni Yehova ‘watumye umuyaga uhuha,’ werekeza izo nyoni aho Abisirayeli bari bakambitse.—Kubara 11:31.
“Umunsi mukuru wo gutaha urusengero” uvugwa muri Yohana 10:22, wari uteye ute?
▪ Hari iminsi mikuru itatu Imana yari yarategetse Abayahudi kwizihiza: Umunsi mukuru w’imigati idasembuwe wabaga mu ntangiriro z’urugaryi, Umunsi mukuru wa Pentekote wabaga mu mpera zarwo, n’Umunsi mukuru w’isarura wabaga ku muhindo. Icyakora, umunsi mukuru uvugwa muri Yohana 10:22, wabaga mu “mu mezi y’imbeho,” kandi uwo munsi bibukaga igikorwa cyo kongera gutaha urusengero rwa Yehova, cyabaye mu mwaka wa 165 Mbere ya Yesu. Ibirori byamaraga iminsi umunani, bigatangira ku itariki ya 25 y’ukwezi kwa Kisilevu, habura igihe gito ngo izuba ryongere kuboneka. Kuki uwo munsi washyizweho?
Mu mwaka wa 168 Mbere ya Yesu, Umwami w’Abaseluside wayoboraga Siriya witwaga Antiochus IV (Épiphane) yihatiye guca burundu imigenzo y’Abayahudi n’imisengere yabo, maze yubaka igicaniro cy’ikigirwamana hejuru y’igicaniro cyabaga mu rusengero rwa Yehova rwari i Yerusalemu. Kuri icyo gicaniro yahatambiraga ibitambo by’ikigirwamana cy’Abagiriki cyitwaga Zewu.
Icyo gikorwa cyatumye Abamakabe bigomeka. Umuyobozi w’Abayahudi witwaga Yuda Makabe yirukanye Abaseluside muri Yerusalemu maze arayigarurira, asenya icyo gicaniro cyari gihumanye, ahubaka ikindi gishya. Hashize imyaka itatu icyo gicaniro gihumanyijwe bwa mbere, Yuda yongeye kwegurira Yehova urwo rusengero rwari rumaze kwezwa. Kuva icyo gihe, uwo ‘munsi mukuru wo gutaha urusengero’ (witwaga chanuk·kahʹ mu giheburayo), watangiye kwizihizwa n’Abayahudi mu kwezi k’Ukuboza. Muri iki gihe bawita Hanukkah.
[Ifoto yo ku ipaji ya 14]
Igiceri kiriho ishusho ya Yuda Makabe, Lyon, 1553
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 14 yavuye]
From the book Scripture Natural History. Illustrated. 1876