Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
1-7 WERURWE
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | KUBARA 7-8
“Amasomo tuvana ku nkambi y’Abisirayeli”
it-1 497 par. 3
Itorero
Muri Isirayeli abagabo babaga bafite inshingano ni bo bahagarariraga ishyanga ryose (Ezr 10:14). Ni yo mpamvu ihema ry’ibonaniro rimaze gushingwa ‘abatware b’imiryango y’Abisirayeli’ ari bo bazanye amaturo (Kb 7: 1-11). Nanone mu gihe cya Nehemiya abatambyi, Abalewi n’“abatware ba rubanda” ni bo bashyize ikashe ku ‘byemezo bidakuka’ byari byafashwe, kuko ari bo bari bahagarariye ishyanga (Nh 9:38–10:27). Igihe Abisirayeli bari mu butayu, hari “abatware b’iteraniro, bahamagarwaga mu iteraniro, abagabo bari ibyamamare.” Muri abo, hari abagera kuri 250 bifatanyije na Kora, Datani, Abiramu na Oni kugira ngo barwanye Mose na Aroni (Kb 16:1-3). Nanone Yehova yategetse Mose gutoranya abakuru b’Abisirayeli 70 kugira ngo ‘bamufashe kwikorera umutwaro w’abantu’ kuko atari gukomeza kuwikorera wenyine (Kb 11:16, 17, 24, 25). Mu Balewi 4:15 na ho havugwamo “abakuru b’iteraniro.” Ubwo rero, uko bigaragara ishyanga rya Isirayeli ryabaga rihagarariwe n’abakuru ba Isirayeli, abakuru b’imiryango, abacamanza n’abatware.—Kb 1:4, 16; Ys 23:2; 24:1.
it-2 796 par. 1
Rubeni
Mu nkambi ya Isirayeli, umuryango wa Rubeni, uwa Simeyoni n’uwa Gadi, yakambikaga mu magepfo y’ihema ry’ibonaniro. Iyo Abisirayeli babaga bagiye, iyo miryango itatu ihagarariwe n’umuryango wa Rubeni ni yo yakurikiraga umuryango wa Yuda, uwa Isakari n’uwa Zabuloni (Kb 2:10-16; 10:14-20). Uko ni na ko iyo miryango yakurikiranye itanga amaturo igihe batahaga ihema ry’ibonaniro.—Kb 7:1, 2, 10-47.
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cyo Kubara
8:25, 26. Kugira ngo imyanya y’Abalewi ibone abayikoramo bashoboye, kandi bazirikane abakuze, abagabo bashaje bategekwaga kwegura ku mirimo babaga bategetswe. Icyakora, bashoboraga gufasha abandi Balewi ku bushake bwabo. N’ubwo muri iki gihe nta mubwiriza w’Ubwami ufata ikiruhuko cy’iza bukuru, ihame rikubiye muri iryo tegeko ritwigisha isomo ry’ingirakamaro. Niba hari Umukristo utagishobora gusohoza inshingano runaka bitewe n’iza bukuru, ashobora kwifatanya mu mirimo ihuje n’ubushobozi bwe.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-1 835
Umwana w’imfura
Abahungu b’imfura b’Abisirayeli ni bo babaga abatware b’imiryango. Ubwo rero, ni bo bahagarariraga ishyanga ryose. Nanone Yehova yabonaga ko ishyanga ryose rya Isirayeli ari “imfura” ye bitewe n’isezerano yagiranye na Aburahamu (Kv 4:22). Kubera ko Yehova yarokoye abana b’imfura b’Abisirayeli, yategetse ko “uburiza bwose bw’igitsina gabo bwo mu Bisirayeli, mu bantu no mu matungo,” bwezwa bukaba ubwe (Kv 13:2). Ni yo mpamvu abahungu b’imfura babaga ari aba Yehova.
8-14 WERURWE
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | KUBARA 9-10
“Uko Yehova ayobora abagaragu be”
it-1 398 par. 3
Inkambi
Ukuntu inkambi y’Abisirayeli yimukaga byagaragazaga ko bagenderaga kuri gahunda ihambaye. (Mu Kubara igice cya 33, Mose yavuze ko bakambitse inshuro zigera kuri 40.) Iyo igicu cyagumaga hejuru y’ihema ry’ibonaniro, inkambi yagumaga aho iri. Iyo icyo gicu cyavaga hejuru y’ihema, Abisirayeli bahitaga bagenda. Bibiliya igira iti: “Abisirayeli bahagurukaga ari uko Yehova abibategetse, kandi bagakambika ari uko Yehova abibategetse” (Kb 9:15-23). Impanda ebyiri zari zicuze mu ifeza ni zo bifashishaga bamenyesha abantu ibyo Yehova yabaga ashaka ko bakora (Kb 10:2, 5, 6). Iyo bavuzaga izo mpanda mu ijwi rihindagurika, byabaga bigaragaza ko inkambi igiye kwimuka. Ubwo rero bimutse ku nshuro ya mbere “ku munsi wa makumyabiri w’ukwezi kwa kabiri mu mwaka wa kabiri,” ni ukuvuga mu wa 1512 Mbere ya Yesu. Iyo isanduku y’isezerano yagendaga, hakurikiragaho imiryango itatu. Habanzaga umuryango wa Yuda, hagakurikiraho uwa Isakari hanyuma hakaza uwa Zabuloni. Nyuma yabo hazaga Abagerushoni n’Abamerari batwaye ihema. Hakurikiragaho indi miryango itatu, hakabanza uwa Rubeni, hagakurikiraho uwa Simeyoni hanyuma hakaza uwa Gadi. Hakurikiraho Abakohati babaga batwaye ibintu byera, bagakurikirwa n’indi miryango itatu, uwa Efurayimu, uwa Manase n’uwa Benyamini. Hanyuma hakurikiragaho indi miryango itatu. Habanzaga uwa Dani, hagakurikiraho uwa Asheri n’uwa Nafutali. Iyo miryango ni yo yahagurukaga bwa nyuma. Ubwo rero, imiryango yahagurukaga bwa mbere nʼiyahagurukaga nyuma ni iyari igizwe nʼabantu benshi kandi b’abanyambaraga.—Kb 10:11-28.
Ese ubona ikimenyetso cy’uko Imana iyobora ubwoko bwayo?
Twagaragaza dute ko twishimira ubuyobozi bw’Imana? Intumwa Pawulo yaravuze ati “mwumvire ababayobora kandi muganduke” (Heb 13:17). Ibyo si ko buri gihe biba byoroshye. Reka dufate urugero: gerageza kwishyira mu mwanya w’Umwisirayeli wo mu gihe cya Mose. Tekereza umaze kugenda igihe runaka maze ya nkingi igahagarara. Izahagarara igihe kingana iki? Ese izamara umunsi umwe? Icyumweru se? Cyangwa izamara amezi runaka? Uribajije uti “ese mpakurure ibintu byanjye?” Ushobora kubanza gukuramo ibyo ukunda gukenera. Ariko kandi, nyuma y’iminsi mike wumvise urambiwe guhora ushaka mu bintu bigipakiye, noneho utangira gupakurura ibintu byose. Ariko igihe wari hafi kurangiza gupakurura ugiye kubona ubona ya nkingi iragiye, none ugomba kongera gupakira! Ibyo ntibyakorohera cyangwa ngo wumve bigushimishije. Nyamara, Abisirayeli bagombaga ‘guhita bahaguruka bakagenda.’—Kub 9:17-22.
None se tubyifatamo dute iyo duhawe ubuyobozi buturuka ku Mana? Ese ‘duhita’ tubukurikiza? Cyangwa dukomeza gukora ibintu nk’uko twari dusanzwe tubikora? Ese tuzi neza amabwiriza ahuje n’igihe, urugero nk’arebana no kwigisha abantu Bibiliya, kubwiriza abantu bavuga indimi z’amahanga, kwifatanya buri gihe muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango, gukorana na Komite Zishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga no kwitwara neza mu gihe cy’amakoraniro? Nanone kandi, tugaragaza ko twishimira ubuyobozi bw’Imana twemera inama. Iyo hari imyanzuro ikomeye tugomba gufata, ntitwiringira ubwenge bwacu ahubwo dushakira ubuyobozi kuri Yehova n’umuteguro we. Kandi nk’uko umwana ahungira ku babyeyi be iyo haje inkubi y’umuyaga, natwe iyo duhuye n’ibibazo byo muri iyi si bimeze nk’imvura y’amahindu irimo inkuba n’imirabyo, dushakira ubuhungiro mu muteguro wa Yehova.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-1 199 par. 3
Iteraniro
Akamaro guteranira hamwe. Yehova yari yarategetse ko Abisirayeli bizihiza Pasika buri mwaka, ashaka kutwereka akamaro ko guteranira hamwe kugira ngo atwigishe mu buryo bwuzuye. Iyo umugabo yabaga adahumanye kandi ntabe yaragiye mu rugendo rwa kure, maze akirengagiza kwizihiza Pasika, yaricwaga (Kb 9:9-14). Igihe Umwami Hezekiya yasabaga Abayuda n’Abisirayeli kuza i Yerusalemu kwizihiza Pasika, yarababwiye ati: “Bantu bo muri Isirayeli, nimugarukire Yehova. . . . Ntimugamike ijosi nk’uko ba sokuruza babigenje. Nimugandukire Yehova, muze mu rusengero rwe yejeje kugeza ibihe bitarondoreka, mukorere Yehova Imana yanyu kugira ngo abakureho uburakari bwe bugurumana, . . . kuko Yehova Imana yanyu ari Imana y’impuhwe n’imbabazi, kandi akaba atazabatera umugongo nimumugarukira” (2Ng 30:6-9). Iyo umuntu yangaga kumvira iryo tegeko ku bushake, byagaragazaga ko yanze Yehova. Nubwo hari iminsi mikuru Abakristo batakizihiza, urugero nka Pasika, intumwa Pawulo yabateye inkunga yo kutirengagiza guteranira hamwe. Yaravuze ati: “Nimucyo kandi tujye tuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza, tutirengagiza guteranira hamwe nk’uko hari bamwe babigize akamenyero, ahubwo duterane inkunga kandi turusheho kubigenza dutyo uko mubona urya munsi ugenda wegereza.”—Hb 10:24, 25.
15-21 WERURWE
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | KUBARA 11-12
“Kuki tugomba kwirinda ingeso yo kwitotomba?”
Ntimube abumva bakibagirwa
20 Umubare munini w’Abakristo ntibigera bagwa mu busambanyi. Icyakora, tugomba kuba maso kugira ngo tutirekura tukagira ingeso yo kwitotomba hato na hato, ingeso ishobora gutuma tutemerwa n’Imana. Pawulo atugira inama agira ati: “Ntitukagerageze Yehova nk’uko bamwe bamugerageje, bakarimbuka bariwe n’inzoka. Ntimukitotombe, nk’uko bamwe muri bo bitotombye bakicwa n’umurimbuzi” (1 Abakorinto 10:9, 10). Abisirayeli bitotombeye Mose na Aroni—ni koko, ndetse bitotombera Imana ubwayo—bitotombera manu bahabwaga mu buryo bw’igitangaza (Kubara 16:41; 21:5). Mbese, Yehova yaba atarababajwe cyane n’imyifatire yabo yo kwitotomba nk’uko yababajwe no kuba barasambanye? Inkuru ya Bibiliya igaragaza ko abantu benshi bitotombye bishwe n’inzoka (Kubara 21:6). Mbere y’aho gato, abantu 14.700 b’ibyigomeke bitotombye bararimbutse (Kubara 16:49). Ku bw’ibyo, ntitukagerageze ukwihangana kwa Yehova dusuzugura ibyo yaduteganyirije.
Mwirinde ‘kwitotomba’
7 Mbega ukuntu Abisirayeli bari barahindutse! Mbere yaho, ibyishimo bagize ubwo Yehova yabavanaga mu Misiri akabambutsa Inyanja Itukura, byatumye bamuririmbira ishimwe (Kuva 15:1-21). Ariko kandi, ubwo bumvaga batamerewe neza mu butayu kandi batinye Abanyakanaani, bya byishimo byabo byasimbuwe no kwinuba. Aho gushimira Imana umudendezo yari yarabahaye, batangiye kuyikoma bavuga ko hari ibyo yabimye. Kwitotomba rero byagaragazaga ko batashimiraga Yehova ibyo yabahaga. Ntibitangaje kuba yaravuze ati: “Iri teraniro ry’abantu babi rizakomeza kunyitotombera kugeza ryari?”—Kubara 14:27; 21:5.
it-2 719 par. 4
Gutongana
Kwitotomba. Kwitotomba bica abandi intege. Abisirayeli bamaze igihe gito bavuye muri Egiputa, bitotombeye Yehova bigomeka ku bo yari yarashyizeho ngo babayobore, ari bo Mose na Aroni (Kv 16:2, 7). Iyo ngeso yo kwitotomba yaje gutuma Mose acika intege ku buryo yifuje gupfa (Kb 11:13-15). Kwitotomba bishobora no gutuma uwitotomba apfa. Yehova yabonaga ko abantu bitotomberaga Mose, ari we babaga bigometseho (Kb 14:26-30). Abisirayeli benshi bapfuye bazira kwitotomba.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-2 309
Manu
Uko yari imeze. Manu yasaga n’utubuto duto tw’umweru kandi imeze nk’amariragege. Nanone yaryohaga “nk’utugati turimo ubuki” cyangwa “utugati turyohereye dutekanywe n’amavuta.” Iyo bamaraga kuyisya cyangwa kuyisekura, barayitekaga cyangwa bakayikoramo utugati bakatwotsa.—Kv 16:23, 31; Kb 11:7, 8.
22-28 WERURWE
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | KUBARA 13-14
“Ukwizera gutuma tugira ubutwari”
Kwizera no gutinya Imana bituma tugira ubutwari
5 Icyakora, babiri muri abo batasi, ari bo Yosuwa na Kalebu, bifuzaga cyane kujya mu Gihugu cy’Isezerano. Baravuze bati: “Tuzabarya nk’umugati. Ntibafite ikibakingira, kandi Yehova ari kumwe natwe. Ntimubatinye” (Kubara 14:9). Ese icyizere cya Yosuwa na Kalebu nta shingiro cyari gifite? Oya. Bo hamwe n’abari bagize ishyanga ryose, bari bariboneye ukuntu Yehova yacishije bugufi ishyanga rya Egiputa ryari igihangange ndetse n’ibigirwamana byaryo, igihe yaritezaga Ibyago Cumi. Nanone biboneye ukuntu Yehova yaroshye Farawo n’ingabo ze mu Nyanja Itukura (Zaburi 136:15). Biragaragara neza ko ubwoba ba batasi icumi bari bafite hamwe n’ababumviye bose nta shingiro bwari bufite. Yehova yagaragaje agahinda kenshi byamuteye agira ati: “Bazareka kunyizera bageze ryari n’ibimenyetso byose nakoreye muri bo?”—Kubara 14:11.
6 Yehova yagaragaje aho umuzi w’icyo kibazo wari uri: kuba barahiye ubwoba byagaragaje ko batari bafite ukwizera. Koko rero, kwizera n’ubutwari bifitanye isano cyane, ku buryo intumwa Yohana yanditse ibirebana n’itorero rya gikristo n’intambara yo mu buryo bw’umwuka rigomba kurwana agira ati: “Uku ni ko gutsinda kwanesheje isi: ni ukwizera kwacu” (1 Yohana 5:4). Muri iki gihe, ukwizera nk’ukwa Yosuwa na Kalebu kwatumye Abahamya ba Yehova barenga miriyoni esheshatu, abato n’abakuru, abafite imbaraga nyinshi n’abafite imbaraga nke, babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku isi hose. Nta mwanzi n’umwe wabashije gucecekesha uwo mutwe w’ingabo zikomeye kandi z’intwari.—Abaroma 8:31.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-1 740
Igihugu Imana yahaye Abisirayeli
IGIHUGU lmana yahaye Abisirayeli cyari kiza rwose. Igihe Mose yoherezaga abatasi ngo bage gutata Igihugu k’Isezerano kandi akabasaba kuzana zimwe mu mbuto zaho, bazanye imitini, amakomamanga n’iseri ry’imizabibu ryari rinini cyane, ku buryo ryaje rihetswe n’abagabo babiri. Nubwo bagize ubwoba bitewe no kubura ukwizera, baravuze bati: “Koko twasanze ari igihugu gitemba amata n’ubuki.”—Kb 13:23, 27.
29 WERURWE–4 MATA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | KUBARA 15-16
“Jya wirinda ubwibone no kwiyiringira”
Ese Yehova arakuzi?
12 Nyamara mu gihe ishyanga rya Isirayeli ryari mu nzira rigana mu Gihugu cy’Isezerano, hari ikintu Kora yatekereje ko kitagendaga neza mu birebana n’uko iryo shyanga ryayoborwaga. Hanyuma abandi bantu 250 bari abatware b’iteraniro bifatanyije na we kugira ngo bagire icyo bahindura. Kora na bagenzi be bagomba kuba barumvaga bafitanye imishyikirano myiza na Yehova. Babwiye Mose bati “turabarambiwe, kuko abagize iteraniro bose ari abera kandi Yehova akaba ari hagati muri bo” (Kub 16:1-3). Mbega ukuntu biyemeraga bakaba n’abibone! Mose yarababwiye ati “Yehova azagaragaza uwe uwo ari we.” (Soma mu Kubara 16:5.) Umunsi wakurikiyeho wagiye kurangira Kora n’abafatanyije na we kwigomeka bamaze gupfa.—Kub 16:31-35.
Ese Yehova arakuzi?
11 Mose na Kora bagaragaje imyifatire itandukanye cyane mu birebana no kubaha gahunda ya Yehova n’imyanzuro ye. Uko bitwaye byagize ingaruka ku buryo Yehova yababonaga. Kora yari Umulewi w’Umukohati wiboneye ibintu byinshi Yehova yakoze, kandi yari afite n’inshingano nyinshi. Ashobora kuba yarabonye ukuntu ishyanga rya Isirayeli ryambutse Inyanja Itukura, agashyigikira urubanza Yehova yaciriye Abisirayeli bigometse ku musozi wa Sinayi, kandi akaba yari mu bari bafite inshingano yo gutwara isanduku y’isezerano (Kuva 32:26-29; Kub 3:30, 31). Uko bigaragara, yari yarabereye Yehova indahemuka mu gihe cy’imyaka myinshi, bikaba byaratumaga Abisirayeli benshi bamwubaha.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Reba Neza ko Ushyira Ibintu by’Ingenzi mu Mwanya wa Mbere!
Yehova we, yabonaga ko ibyo bintu bikomeye cyane. Bibiliya igira iti: “Yehova abwira Mose ati: ‘uwo muntu agomba kwicwa’” (Kubara 15:35). Kuki Yehova yagize ibyiyumvo bikaze bityo ku bihereranye n’ibyo uwo muntu yari yakoze?
Ubwo bwoko bwari bufite iminsi itandatu yose yo gutoragura inkwi, no kwita ku byo bwari bukeneye mu bihereranye n’ibyo kurya, imyambaro n’aho kuba. Umunsi wa karindwi wagombaga guharirwa ibyo bwabaga bukeneye mu buryo bw’umwuka. N’ubwo gutoragura inkwi bitari bibi, kuzitoragura mu gihe cyagombaga guharirwa gusenga Yehova byari bibi. N’ubwo Abakristo batagengwa n’Amategeko ya Mose, mbese, ibyo bintu byabaye ntibiduha isomo mu bihereranye no kugena mu buryo bukwiriye ibintu bigomba gukorwa mbere y’ibindi muri iki gihe?—Abafilipi 1:10.
5-11 MATA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | KUBARA 17-19
“Ni jye murage wawe”
Ese Yehova ni umugabane wawe?
9 Tekereza ku Balewi batigeze bahabwa gakondo. Kubera ko gahunda y’ugusenga k’ukuri ari yo bashyiraga mu mwanya wa mbere, bagombaga kwiringira ko Yehova yari kubaha ibyo bakeneye, kuko yababwiye ati ‘ni jye mugabane wanyu’ (Kub 18:20). Nubwo tudakora mu rusengero nyarusengero nk’abatambyi n’Abalewi, dushobora kubigana twiringira ko Yehova azaduha ibyo dukeneye. Uko imperuka igenda irushaho kwegereza, ni na ko tugomba kurushaho kwiringira ko Imana ifite ubushobozi bwo kuduha ibyo dukeneye.—Ibyah 13:17.
Yehova ni umugabane wanjye
4 Kuba Abalewi barahawe iyo nshingano byasobanuraga iki? Yehova yavuze ko yari kuba umugabane wabo, kuko aho guhabwa gakondo nk’abandi, bo bahawe inshingano y’agaciro katagereranywa. ‘Umurimo w’ubutambyi bakoreraga Yehova’ ni wo wari umurage wabo (Yos 18:7). Amagambo akikije ari mu Kubara 18:20 agaragaza ko ibyo bitatumye baba abakene. (Soma mu Kubara 18:19, 21, 24.) Abalewi bagombaga guhabwa ‘kimwe cya cumi ho umurage mu Bisirayeli ngo kibabere igihembo cy’umurimo bakoraga.’ Bari guhabwa kimwe cya cumi cy’umusaruro w’Abisirayeli na kimwe cya cumi cy’amatungo yabo. Abalewi na bo bagombaga gutanga kimwe cya cumi cy’ibyo babaga bahawe, bagatanga ‘ibirusha ibindi kuba byiza’ kugira ngo bafashe abatambyi (Kub 18:25-29). Nanone, abatambyi bahabwaga “amaturo yera yose” Abisirayeli baturaga Imana aho bayisengeraga. Ku bw’ibyo, abatambyi bari bafite impamvu yumvikana yo kwiringira ko Yehova yari kubitaho.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
g02 8/6 14 par. 2
Umunyu ufite agaciro
Umunyu wari ikimenyetso kigaragaza ko ibintu bihamye kandi bizaramba. Ni yo mpamvu muri Bibiliya “isezerano ridakuka” nanone ryitwaga isezerano ry’umunyu. Abagiranaga iryo sezerano basangiraga ibyokurya n’umunyu kugira ngo bagaragaze ko bahamije iryo sezerano (Kubara 18:19). Mu gihe cy’Amategeko ya Mose ibitambo byongerwagamo umunyu kuko wagereranyaga kutangirika cyangwa kutabora.
12-18 MATA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | KUBARA 20-21
“Jya ukomeza kwicisha bugufi mu gihe hari abagutesheje umutwe”
Nitwicisha bugufi, tuzashimisha Yehova
19 Biturinda gukora amakosa. Reka twongere dusuzume ibyabaye kuri Mose. Yamaze imyaka myinshi yicisha bugufi kandi akora ibishimisha Yehova. Icyakora igihe Abisirayeli bari bamaze imyaka hafi 40 bazerera mu butayu, yananiwe kwicisha bugufi. Hari hashize igihe gito mushiki we apfuye, bamuhamba i Kadeshi. Uwo mushiki we ashobora kuba ari we warokoye ubuzima bwe muri Egiputa. Icyo gihe Abisirayeli bongeye kwitotomba bavuga ko bari babayeho nabi. ‘Batonganyije Mose’ bamuziza ko bari babuze amazi. Nubwo Yehova yari yarakoze ibitangaza byinshi binyuze kuri Mose kandi Mose akaba yari amaze igihe kinini abayobora neza, ntibyababujije kwitotomba. Ntibitotombeye gusa ko babuze amazi, ahubwo banitotombeye Mose nk’aho ari we watumye bicwa n’inyota.—Kub 20:1-5, 9-11.
Nitwicisha bugufi, tuzashimisha Yehova
20 Mose yararakaye cyane, ananirwa kwicisha bugufi. Aho kugira ngo agaragaze ukwizera abwire urutare ngo ruzane amazi nk’uko Yehova yari yabimubwiye, yatonganyije abantu, kandi ababwira ko agiye kubakorera igitangaza. Hanyuma yakubise urutare inshuro ebyiri, ruvamo amazi menshi. Ubwibone n’uburakari byatumye akora ikosa rikomeye (Zab 106:32, 33). Kuba yarananiwe kwicisha bugufi mu gihe gito gusa, byamubujije kwinjira mu Gihugu k’Isezerano.—Kub 20:12.
21 Ibyabaye kuri Mose bitwigisha byinshi. Icya mbere, tugomba guhatana kugira ngo dukomeze kwicisha bugufi. Turamutse duteshutse ntidukomeze kwicisha bugufi, n’iyo byaba akanya gato, ubwibone bushobora kutuganza, bikaba byatuma tuvuga cyangwa tugakora ibintu by’ubupfapfa. Icya kabiri, kwicisha bugufi birushaho kutugora mu gihe duhangayitse. Bityo rero, tuge twihatira gukomeza kwicisha bugufi no mu gihe duhangayitse.
Egera Imana Umucamanza utabera
Mbere na mbere, Imana ntiyari yasabye Mose kuvugisha iteraniro ry’Abisirayeli, uretse no kubacira urubanza abita ibyigomeke. Icya kabiri, Mose na Aroni ntibigeze bahesha Imana icyubahiro. Yarababwiye iti ‘ntimwerekanye kwera kwanjye’ (Umurongo wa 12). Igihe Mose yavugaga ati “twabakuriramo amazi,” yabivuze nk’aho we na Aroni ari bo bari batanze ayo mazi mu buryo bw’igitangaza, aho kuba Imana. Icya gatatu, ni uko urwo rubanza baciriwe rwari ruhuje n’izindi Imana yaciye mu gihe cyashize. Imana yari yaranze ko Abisirayeli bigometse babayeho mbere yaho binjira mu gihugu cya Kanani, kandi Mose na Aroni na bo bahawe igihano nk’icyo (Kubara 14:22, 23). Icya kane, ni uko Mose na Aroni ari bo bayoboraga Abisirayeli. Abantu bafite inshingano nyinshi, na bo babazwa n’Imana ibintu byinshi.—Luka 12:48.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ese ubona intege nke z’abantu nk’uko Yehova azibona?
12 Yehova aba yarahise ahanira Aroni ayo makosa yose. Ariko yabonye ko Aroni atari umuntu mubi, kandi ko atari we wari nyirabayazana w’ayo makosa. Uko bigaragara, imimerere Aroni yarimo n’amoshya y’abandi ni byo byatumye adakora ibikwiriye. Ariko kandi, igihe yabwirwaga ko yakoze amakosa yahise abyemera kandi ashyigikira umwanzuro Yehova yari yafashe (Kuva 32:26; Kub 12:11; 20:23-27). Yehova yahisemo kwibanda ku kwizera kwa Aroni n’ukuntu yagaragazaga ko yicujije. Nyuma y’ibinyejana byinshi, Aroni n’abamukomotseho bari bacyibukwaho ko batinyaga Yehova.—Zab 115:10-12; 135:19, 20.
19-25 MATA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | KUBARA 22-24
“Yehova yahinduye umuvumo umugisha”
Gutangaza “ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo”
5 Nk’uko byari bimeze mu kinyejana cya mbere, no muri iki gihe abagize ubwoko bw’Imana ntibigeze bacecekeshwa n’ibitotezo byabagezeho ngo bahagarike umurimo wo kubwiriza. Incuro nyinshi, iyo Abakristo bahatirwaga kuva ahantu hamwe bakajya ahandi, haba muri gereza cyangwa mu kindi gihugu, byatumaga ubutumwa bw’Ubwami bugera ku bantu bo muri utwo turere dushya. Urugero, mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, Abahamya ba Yehova bashoboye kubwiriza mu bigo by’Abanazi byakoranyirizwagamo imfungwa. Umuyahudi wahuriye n’Abahamya muri ibyo bigo agira ati “kubona ukuntu Abahamya ba Yehova bari bafunzwe bari bashikamye, byanyemeje ko ukwizera kwabo kwari gushingiye ku Byanditswe, kandi byatumye nanjye mba Umuhamya.”
it-2 291
Ubusazi
Kurwanya Yehova ni ubusazi. Umuhanuzi Balamu yagaragaje ubupfapfa igihe yemeraga kuvuma Abisirayeli, kugira ngo abone amafaranga Balaki umwami w’Abamowabu yari yamwemereye. Icyakora Yehova yaburijemo uwo mugambi mubi. Intumwa Petero yanditse ibyabaye kuri Balamu agira ati: “Itungo riheka imizigo ritavuga, ryavuze mu ijwi ry’umuntu, ribuza uwo muhanuzi gukomeza inzira ye y’ubusazi.” Igihe Petero yasobanuraga igikorwa cy’ubusazi cya Balamu, yakoresheje ijambo ry’Ikigiriki pa·ra·phro·niʹa, risobanurwa ngo: “Guta umutwe.”—2Pt 2:15, 16; Kb 22:26-31.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cyo Kubara
22:20-22—Kuki uburakari bwa Yehova bwagurumaniye Balamu? Yehova yari yabwiye Balamu ko atagombaga kuvuma Abisirayeli (Kubara 22:12). Ariko uwo muhanuzi yabirenzeho ajyana n’abagaragu ba Balaki, yiyemeje rwose kujya kuvuma Abisirayeli. Balamu yashakaga gushimisha umwami w’Abamowabu, kugira ngo amwihere ingororano (2 Petero 2:15, 16; Yuda 11). Ndetse n’igihe Balamu yahatirwaga guha umugisha Abisirayeli aho kubavuma, yashatse ukuntu yakwikundisha ku mwami amugira inama y’uko abagore basenga Bayali bakoreshwa bagashuka abagabo b’Abisirayeli (Kubara 31:15, 16). Ubwo rero, icyatumye uburakari bw’Imana bugurumanira Balamu, ni ukubera ko uwo muhanuzi yari afite umururumba mubi.
26 MATA–2 GICURASI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | KUBARA 25-26
“Ushobora gukora ibitandukanye n’iby’abandi”
“Muhunge ubusambanyi”
REKA tuvuge ko umurobyi agiye kuroba amafi. Ashyize icyambo ku rurobo maze arujugunya mu mazi. Arategereje, maze ifi iraza irya cya cyambo, irafatwa, arayizamura.
2 Abantu na bo bashobora kugwa mu mutego nk’uwo. Urugero, igihe Abisirayeli bari hafi kugera mu Gihugu k’Isezerano, bakambitse mu Bibaya by’i Mowabu. Umwami w’i Mowabu yasabye Balamu kuvuma Abisirayeli, maze amwemerera ko azamuhemba amafaranga menshi. Amaherezo, Balamu yabonye uko yagusha Abisirayeli mu mutego, bakikururira umuvumo. Yahisemo abyitondeye amayeri yakoresha. Yohereje Abamowabukazi mu nkambi y’Abisirayeli, kugira ngo bareshye abagabo.—Kubara 22:1-7; 31:15, 16; Ibyahishuwe 2:14.
“Muhunge ubusambanyi”
4 Kuki Abisirayeli benshi baguye mu mutego wa Balamu? Bahugiye mu binezeza, bibagirwa ibyo Yehova yari yarabakoreye byose. Hari impamvu nyinshi zagombaga gutuma babera Imana indahemuka. Yari yarabavanye mu bubata bwo muri Egiputa, ibaha ibyokurya bari mu butayu, kandi irabarinda bagera amahoro ku mupaka w’Igihugu k’Isezerano (Abaheburayo 3:12). Nyamara barashutswe bagwa mu mutego w’ubusambanyi. Intumwa Pawulo yaranditse ati: “Ntitugasambane nk’uko bamwe muri bo basambanye, bigatuma hagwa abantu” benshi.—1 Abakorinto 10:8.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-1 359 par. 1-2
Imbibi
Imiryango y’Abisirayeli yagiye ihabwa gakondo bashingiye ku bintu bibiri: ubufindo n’uko umuryango wanganaga. Ubufindo bwagaragazaga aho buri muryango wari gutuzwa, niba ari mu magepfo, mu majyaruguru, iburasirazuba, iburangezuba, mu bibaya cyangwa mu misozi. Iyo bakoraga ubufindo, umwanzuro bafataga wabaga uturutse kuri Yehova. Ibyo byatumaga hatabaho ishyari n’amakimbirane (Img 16:33). Bityo rero, kuba Yehova ari we wabaga ayoboye icyo gikorwa, byatumaga buri muryango uhabwa ahantu hahuje n’ubuhanuzi Yakobo yavuze agiye gupfa, buboneka mu Ntangiriro 49:1-33.
Iyo ubufindo bwamaraga kugaragaza aho buri muryango wari gutuzwa, noneho hakurikiragaho igikorwa cya kabiri ari cyo kureba uko umuryango ungana, kugira ngo bamenye aho imbibi za gakondo yawo zari kugarukira. Bibiliya igira iti: “Muzagabanye icyo gihugu mukoresheje ubufindo, mukurikije imiryango yanyu. Umuryango ufite abantu benshi uzawuhe gakondo nini, ufite bake uwuhe gakondo nto. Aho ubufindo buzerekana ko ari ah’umuryango uyu n’uyu, ni ho uwo muryango uzahabwa” (Kb 33:54). Aho ubufindo bwagaragazaga ko umuryango ugomba gutura ntihahindukaga, ariko uko hagombaga kuba hangana byo byashoboraga guhinduka bitewe n’uko umuryango ungana. Urugero, igihe babonaga ko aho umuryango wa Yuda wahawe hari hanini cyane, bafasheho igice bagiha umuryango wa Simeyoni.—Ys 19:9.