ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ‘Ntimwifatanye mudahwanye’
    Umunara w’Umurinzi—2003 | 15 Ukwakira
    • ‘Ntimwifatanye mudahwanye’

      NK’UKO ubibona hano, iyo ngamiya n’icyo kimasa bihingira hamwe ntibikwiranye. Uwo mugogo ubihuje, ubundi wagenewe guhuza amatungo anganya ubunini n’imbaraga, ubabaza ayo matungo yombi. Imana yazirikanye ukuntu bene ayo matungo akurura ibintu yagombye gufatwa neza, maze ibwira Abisirayeli iti “ntuzahingishe icyuma gikururwa n’inka n’indogobe zifatanije hamwe” (Gutegeka 22:10). Iryo hame rishobora no gukoreshwa ku kimasa n’indogobe.

      Ubusanzwe, umuhinzi ntiyagombaga guhata amatungo ye ngo ayahekeshe uwo muzigo. Ariko iyo yabaga adafite ibimasa bibiri, amatungo yashoboraga kubona ni yo yafatanyaga akoresheje umugogo. Uko bigaragara, ibyo ni byo umuhinzi wo mu kinyejana cya 19 yahisemo gukora nk’uko tubibona kuri iyo foto. Kubera ko ayo matungo atanganyaga ubunini n’ibiro, irifite intege nke ryagombaga kwihatira kugenda ku muvuduko umwe n’uw’irindi, naho irifite imbaraga rikikorera umuzigo uremereye cyane kurusha irindi.

      Intumwa Pawulo yakoresheje urwo rugero rwo guhuza ibidahwanye kugira ngo atwigishe isomo ry’ingenzi. Yaranditse ati “ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite?” (2 Abakorinto 6:14). Ni gute Umukristo yakwifatanya n’uwo badahuje?

      Uburyo bumwe ibyo bishobora kubaho, ni igihe Umukristo cyangwa Umukristokazi yaba ahisemo kubana n’uwo badahuje ukwizera. Iryo shyingiranwa ryabagora bombi, kubera ko haba hari ibintu by’ibanze uwo mugabo n’uwo mugore baba batumvikanaho.

      Igihe Yehova yatangizaga ishyingiranwa, yahaye umugore inshingano yo kuba “umufasha” (Itangiriro 2:18). Mu buryo nk’ubwo, binyuriye ku muhanuzi Malaki, Imana yerekeje ku mugore igira iti “mugenzi wawe” (Malaki 2:14). Umuremyi wacu yifuza ko abashyingiranywe bagira imitekerereze imwe yo mu buryo bw’umwuka, bagafatanya imibabaro kandi bakungukirwa mu buryo bumwe.

      Umukristo agaragaza ko yumvira inama ya Data wo mu ijuru binyuriye mu gushyingiranwa n’ “uri mu Mwami wacu” (1 Abakorinto 7:39). Ibyo bishyiraho urufatiro rw’umuryango wunze ubumwe, aho umugabo n’umugore basingiza Imana kandi bakayihesha icyubahiro kubera ko bose baba bayikorera ‘bafatanyije uwo murimo by’ukuri’ nk’uko biri koko.​—Abafilipi 4:3.

  • Mbese wakwemera gusurwa?
    Umunara w’Umurinzi—2003 | 15 Ukwakira
    • Mbese wakwemera gusurwa?

      No muri iyi si ivurunganye, ushobora kubonera ibyishimo mu bumenyi nyakuri butangwa na Bibiliya ku byerekeye Imana, Ubwami bwayo, no ku byerekeye umugambi uhebuje ifitiye abantu. Niba ushaka ibisobanuro birenzeho, cyangwa ukaba wifuza ko hagira ugusura kugira ngo akuyoborere icyigisho cya Bibiliya mu rugo iwawe nta kiguzi, andikira Abahamya ba Yehova, B.P. 529, Kigali, Rwanda, cyangwa kuri aderesi ikunogeye mu ziri ku ipaji ya 2.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze