ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/3 p. 23
  • Ese wari ubizi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese wari ubizi?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Ese wari ubizi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • “Umugore uhebuje”
    Twigane ukwizera kwabo
  • “Umugore uhebuje”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/3 p. 23

Ese wari ubizi?

“Abo mu rugo rwa Kayisari” boherereje itorero ry’i Filipi intashyo za gikristo bazinyujije kuri Pawulo, bari bantu ki?

▪ Intumwa Pawulo yandikiye itorero ry’i Filipi ari i Roma hagati y’umwaka wa 60 na 61, kandi Kayisari yavugaga yari Umwami w’Abami Nero. Ariko se mu bantu bo mu rugo rwa Nero, ni nde waba yaroherereje intashyo Abakristo b’i Filipi?—Abafilipi 4:22.

Uwatekereza ko “abo mu rugo rwa Kayisari” bavugwa muri uwo murongo, byanze bikunze ari bene wabo ba bugufi, yaba yibeshye. Ahubwo mu bo mu rugo rwa Kayisari, harimo abagaragu n’ababohowe, bakoreraga uwo mwami w’abami i Roma no mu zindi ntara yategekaga. Ku bw’ibyo, “abo mu rugo rwa Kayisari” bari bakubiyemo abakozi babarirwa mu bihumbi. Abo bakozi bakoraga imirimo itandukanye y’ubuyobozi cyangwa y’ubuhake ibwami, mu bikingi bye no mu nzuri ze. Hari n’ababaga barahawe imyanya mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu.

Bamwe mu bakozi b’umwami w’abami babaga i Roma baje guhinduka Abakristo. Nta wamenya niba barabwirijwe na Pawulo igihe yabwirizaga i Roma. Icyakora uko byaba byaragenze kose, abo bantu bari bashishikajwe cyane no kumenya amakuru y’itorero ry’i Filipi. Kubera ko intara ya Filipi yakoronizwaga n’Abaroma kandi ikaba yari ituwe n’abasirikare n’abakozi benshi bari mu kiruhuko cy’izabukuru, birashoboka ko bamwe mu Bakristo baho bari bafitanye ubucuti n’abantu batumye Pawulo ngo abatashye.

Gucikura bivugwa mu Mategeko ya Mose byasobanuraga iki?

▪ Muri Isirayeli ya kera, iyo umugabo yapfaga nta mwana w’umuhungu asize, umupfakazi yacyurwaga n’umugabo wabo kugira ngo haboneke urubyaro rwari kuzatuma umuryango w’uwapfuye udacika (Intangiriro 38:8). Iryo shyingiranwa ryaje no gushyirwa mu Mategeko ya Mose, ryitwaga gucikura (Gutegeka kwa Kabiri 25:5, 6). Inkuru yo mu gitabo cya Rusi ivuga ibyo Bowazi yakoze, igaragaza ko mu gihe abavandimwe b’uwapfuye babaga batakiriho, iyo nshingano yahabwaga abandi bagabo bo mu muryango.—Rusi 1:3, 4; 2:19, 20; 4:1-6.

Kuba Abasadukayo baravuze ibirebana no gucikura mu nkuru ivugwa muri Mariko 12:20-22, bigaragaza ko no mu gihe cya Yesu byari bigikorwa. Umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi wo mu kinyejana cya mbere witwa Flavius Josèphe, yavuze ko uwo mugenzo watumaga izina ry’umuryango ridasibangana, ugatuma gakondo y’umuryango itajya ahandi kandi ugatuma umupfakazi atabaho nabi. Icyo gihe, umugore nta burenganzira yabaga afite ku mutungo w’umugabo we. Icyakora, umwana wavukaga ku wabaga yacikuwe yahabwaga gakondo y’uwapfuye.

Amategeko yemereraga bene wabo b’uwapfuye kudacikura umugore we, mu gihe babaga batabishaka. Ariko kandi, umugabo wangaga “kubyarira mwene se umuhungu,” yabaga asebye mu bandi.—Gutegeka kwa Kabiri 25:7-10; Rusi 4:7, 8.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze