ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • th ingingo 8 p. 11
  • Ingero zigisha

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ingero zigisha
  • Itoze gusoma no kwigisha
  • Ibisa na byo
  • “Nta kintu yababwiraga adakoresheje umugani”
    ‘Nkurikira Ube Umwigishwa Wanjye’
  • “Nta cyo yabigishaga atabaciriye umugani”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Garagaza Ubushishozi n’Ubushobozi bwo Kwemeza Abantu mu Gihe Wigisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Twigane umwigisha mukuru
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
Reba ibindi
Itoze gusoma no kwigisha
th ingingo 8 p. 11

INGINGO YA 8

Ingero zigisha

Umurongo wo muri Bibiliya

Matayo 13:34, 35

INSHAMAKE: Jya wumvikanisha ibyo wigisha ukoresha ingero zoroshye, zishishikaje kandi zigisha ibintu by’ingenzi.

UKO WABIGENZA:

  • Toranya ingero zoroshye. Jya wigana Yesu, ukoreshe ibintu bito usobanura ibinini, cyangwa ukoreshe ibintu byoroshye usobanura ibintu bigoye kumva. Mu gihe utanga urugero, ntukavuge ibintu byinshi, kuko byatuma rutumvikana. Jya ukoresha ingero zihuje n’inyigisho wigisha kugira ngo utajijisha abaguteze amatwi.

    Uko ingingo yashyirwa mu bikorwa

    Jya witegereza. Jya ureba ibintu bigukikije, wifashishe inyandiko zishingiye kuri Bibiliya kandi utege amatwi abahanga mu kwigisha. Ingero ubonye uge ugira aho uzandika, uzibike kugira ngo uzazikoreshe mu gihe wigisha.

  • Zirikana ibyafasha abaguteze amatwi. Jya utoranya ingero zibashishikaza kandi zivuga ibintu basanzwe bakora. Jya wirinda gutanga ingero zabatera ipfunwe cyangwa zikabarakaza.

  • Igisha ibintu by’ingenzi. Jya utanga ingero zishyigikira ibintu by’ingenzi, aho kwibanda ku tuntu dutoduto. Ihatire gutuma abo ubwira bazirikana ibyo wabigishije, aho kuzirikana gusa urugero watanze.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze