Ese wari ubizi?
Guhumba byakorwaga bite, kandi se ni nde byagiriraga akamaro?
▪ Amategeko ya Mose yabuzaga abahinzi gusarura imyaka yose ngo bayimare mu mirima. Ntibagombaga gusarura ibinyampeke byo ku mbibi z’imirima yabo ngo babimareho. Ababaga basarura inzabibu, ntibagombaga gutoragura inzabibu zahungutse zikagwa hasi, cyangwa ngo bagaruke gusarura izo babaga basize zitarera. Ababaga bakubita amashami y’umwelayo kugira ngo bahanure imbuto zawo, bagombaga gusiga imbuto zitaguye (Abalewi 19:9, 10; Gutegeka kwa Kabiri 24:19-21). Nyuma yaho, abakene, imfubyi, abapfakazi n’abimukira bashoboraga kuza bagahumba cyangwa bagatoragura ibyabaga byasigaye.
Iryo tegeko rirebana no guhumba ryagiriraga akamaro Abisirayeli bose. Ryateraga ba nyir’imirima inkunga yo kugira ubuntu no kwirinda ubwikunde, bityo bakaba bizeye ko Imana yari kuzabaha imigisha. Naho abahumbaga ryabateraga inkunga yo kurangwa n’umwete, kuko akazi ko guhumba katari koroshye (Rusi 2:2-17). Guhumba byatumaga abakene baticwa n’inzara cyangwa ngo babere umutwaro bagenzi babo. Nanone byabarindaga umugayo wo kwirirwa basabiriza cyangwa gutungwa n’imfashanyo.
Kuki Salomo yavanaga ibiti byo kubakisha urusengero rw’i Yerusalemu muri Libani, kandi hari kure cyane?
▪ Inkuru yo mu 1 Abami 5:1-10, ivuga ibirebana n’amasezerano Salomo yagiranye na Hiramu umwami w’i Tiro. Ayo masezerano agaragaza ko imbaho z’amasederi n’iz’imiberoshi zari kujya zivanwa muri Libani, zikajyanwa muri Isirayeli zinyuze mu nyanja maze bakazubakisha urusengero.
Mu bihe bya kera, amasederi yaragurishwaga cyane mu Burasirazuba bwo Hagati. Muri Egiputa no muri Mezopotamiya, imbaho z’amasederi zakundaga gukoreshwa mu kubaka ibisenge by’amazu, bakanazomeka ku nkuta z’insengero n’ingoro z’abami. Inyandiko z’ibwami, iz’ubuvanganzo n’iziharatuye ku mabuye, zigaragaza ko ibiti by’amasederi byakomeje kugurishwa mu migi itandukanye yo mu majyepfo ya Mezopotamiya, rimwe na rimwe bakabijyanaho iminyago cyangwa bakabitangaho amakoro. Ibyo biti byakoreshwaga muri Egiputa mu kubaza amato y’ibwami, amasanduku bahambamo n’ibindi bintu bikoreshwa mu gushyingura.
By’umwihariko, ibiti by’amasederi byo muri Libani byari bizwiho kuba byararambaga, ari byiza, bihumura kandi ntibyakundaga kuribwa n’udukoko. Ubwo rero, ibikoresho Salomo yubakishije urusengero byari byiza cyane. Muri iki gihe, imisozi yo muri Libani yahozeho amashyamba y’ibiti by’amasederi, isigayeho udushyamba dutatanye.
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Igishushanye cyo muri Ashuri mu ngoro ya Sarugoni, kigaragaza uko batwaraga amasederi yo muri Libani
[Aho ifoto yavuye]
Erich Lessing/Art Resource, NY