Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
© 2022 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
6-12 WERURWE
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 1 IBYO KU NGOMA 23-26
“Imirimo yo mu rusengero yakorwaga kuri gahunda”
it-2 241
Abalewi
Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Umwami Dawidi, yashyizeho gahunda yihariye Abalewi bagombaga gukurikiza. Yashyizeho abagenzuraga imirimo, abatware, abacamanza, abarinzi b’amarembo, ababitsi n’abandi benshi bagombaga gufasha abatambyi imirimo yo mu rusengero, mu mbuga no mu byumba byo kuriramo. Iyo mirimo yari ifitanye isano no gutamba ibitambo, kweza ibintu byera, kugenzura ibipimo byose by’uburemere n’iby’ubunini hamwe n’imirimo itandukanye abarinzi bagombaga gukora. Nk’uko abatambyi bari barashyizwe mu matsinda atandukanye, ni na ko Abalewi b’abaririmbyi na bo bari barashyizwe mu matsinda 24, bakagenda basimburana. Bakoreshaga ubufindo kugira ngo bamenye imirimo buri wese ahabwa. Uko ni na ko byagendaga ku matsinda y’abarinzi b’amarembo.—1Ng 23, 25; 26; 2Ng 35:3-5, 10.
it-2 686
Umutambyi
Hari abari bafite inshingano yo gushyiraho gahunda abatambyi bagombaga gukurikiza, igihe babaga bakora imirimo yo mu rusengero. Hari igihe bakoreshaga ubufindo kugira ngo bamenye abari buhabwe imirimo runaka. Hariho amatsinda 24. Buri tsinda ryakoraga icyumweru cyose, rigakora inshuro ebyiri mu mwaka. Uko bigaragara mu gihe cy’iminsi mikuru, abatambyi bose barakoraga kubera ko icyo gihe Abisirayeli bazanaga ibitambo byinshi cyane, urugero nk’igihe batahaga urusengero. (1Ng 24:1-18, 31; 2Ng 5:11; gereranya na 2Ng 29:31-35; 30:23-25; 35:10-19.) Umutambyi yashoboraga no gukora ikindi gihe, ariko ntiyivange mu mirimo y’abatambyi babaga bari gukora muri icyo cyumweru. Dukurikije imigenzo imwe n’imwe ya ba rabi, mu gihe Yesu yari ku isi, abatambyi bari barabaye benshi, ku buryo imirimo yakorwaga mu cyumweru yahabwaga imiryango itandukanye igize itsinda ryagombaga gukora muri icyo cyumweru. Buri muryango wakoraga umunsi umwe cyangwa myinshi, bitewe n’uko abawugize banganaga.
it-2 451-452
Umuziki
Igihe Dawidi yateguraga imirimo yakorwaga mu rusengero rwa Yehova, yashyizeho n’Abalewi 4.000 bari bashinzwe kuririmba (1Ng 23:4, 5). Muri abo, harimo 288 bari ‘baratojwe kuririmbira Yehova, kandi bose bari babifitemo ubuhanga’ (1Ng 25:7). Abo bose bayoborwaga n’abagabo batatu bari abahanga mu muziki ari bo Asafu, Hemani na Yedutuni (birashoboka ko ari na we witwaga Etani). Abo bagabo batatu bakomokaga ku bahungu batatu ba Lewi ari bo Gerushomu, Kohati na Merari. Ibyo bigaragaza ko iyo miryango itatu ikomeye y’Abalewi yari ifite abayihagarariye mu baririmbyi bo mu rusengero (1Ng 6:16, 31-33, 39-44; 25:1-6). Asafu, Hemani na Yedutuni bose hamwe bari bafite abahungu 24, kandi abo bahungu bose bari muri ba baririmbyi 288 b’abahanga bari baratoranyijwe. Buri muhungu muri abo, yahabwaga itsinda ayobora hakoreshejwe ubufindo. Iryo tsinda ryabaga rigizwe na we hamwe n’abandi baririmbyi b’‘abahanga’ 11, batoranyijwe mu bana be no mu bandi Balewi. Ubwo rero, abo baririmbyi b’Abalewi b’abahanga 288 ([1 + 11] × 24 = 288), na bo bari bagabanyijwe mu matsinda 24 nk’uko byari bimeze ku batambyi. Niba abandi baririmbyi 3.712 basigaye ‘bigaga’ umuziki barashyizwe muri ayo matsinda 24, ugereranyije buri tsinda ryabaga rifite abandi bagabo b’abaririmbyi bagera ku 155 b’inyongera. Ni ukuvuga ko buri muhanga mu muziki yabaga afite Abalewi bagera kuri 13 yigishaga umuziki (1Ng 25:1-31). Kubera ko abatambyi ari bo bavuzaga impanda, biyongeraga kuri abo Balewi b’abaririmbyi.—2Ng 5:12; gereranya na Kb 10:8.
it-1 898
Umurinzi w’amarembo
Mu rusengero. Mbere gato y’uko Umwami Dawidi apfa, yashyize kuri gahunda Abalewi n’abandi bakoraga imirimo yo mu rusengero, urugero nk’abarinzi b’amarembo bageraga ku 4.000. Bari bagabanyijwe mu matsinda, kandi buri tsinda ryakoraga icyumweru cyose. Bari bashinzwe kurinda inzu ya Yehova no kureba ko amarembo afungurwa cyangwa agafungirwa ku gihe (1Ng 9:23-27; 23:1-6). Uretse kuba bari abarinzi b’amarembo, bamwe muri bo bakiraga amaturo abantu babaga bazanye mu rusengero (2Bm 12:9; 22:4). Nyuma yaho igihe umutambyi mukuru Yehoyada yimikaga Yehowashi ngo abe umwami, yashyizeho abantu bagombaga kurinda amarembo y’urusengero kugira ngo Umwamikazi Ataliya atica uwo mwami wari ukiri muto (2Bm 11:4-8). Igihe Umwami Yosiya yarimburaga ibigirwamana, abarinzi b’amarembo baramufashije bavana mu rusengero ibikoresho byakoreshwaga mu gusenga Bayali, babijyana inyuma y’umugi, aba ari ho umwami abitwikira.—2Bm 23:4.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Gusenga Yehova mu buryo yemera bituma tugira ibyishimo
10 Jya uririmbira Yehova uri kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu (Zab 28:7). Abisirayeli babonaga ko kuririmba ari ikintu k’ingenzi cyagombaga gukorwa mu gihe babaga basenga. Umwami Dawidi yatoranyije Abalewi 288 kugira ngo bage baririmba mu rusengero (1 Ngoma 25:1, 6-8). Muri iki gihe na bwo tugaragaza ko dukunda Imana, turirimba indirimbo zo kuyisingiza. Ubwo rero, nubwo twaba tudafite ijwi ryiza, ntibyagombye kutubuza kuririmba. Tekereza kuri uru rugero: “Twese ducumura kenshi” mu byo tuvuga. Ariko ibyo ntibitubuza kuvuga iyo turi mu materaniro cyangwa mu murimo wo kubwiriza (Yak 3:2). Mu buryo nk’ubwo twagombye kuririmbira Yehova, nubwo twaba twumva tudafite ijwi ryiza.
13-19 WERURWE
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 1 IBYO KU NGOMA 27-29
“Inama nziza umubyeyi yagiriye umuhungu we”
Dukomeze kurinda imico iranga ubukristo bwacu
9 Iyigishe kugira ngo umenye udashidikanya ko Bibiliya ivuga ukuri. Turamutse tutishingikirije ku bumenyi butajegajega bwo mu Byanditswe, dushobora kudohoka tukibagirwa abo turi bo, ntitwibuke ko turi abagaragu ba Yehova (Abafilipi 1:9, 10). Buri Mukristo wese, yaba muto cyangwa mukuru, agomba kwikorera ubushakashatsi akamenya neza niba ibyo yemera ari ukuri koko nk’uko kuboneka muri Bibiliya. Pawulo yateye bagenzi be bahuje ukwizera inkunga igira iti “mugerageze byose mugundire ibyiza” (1 Abatesalonike 5:21). Abakristo bakiri bato baba mu miryango itinya Imana bagomba kuzirikana ko badashobora kwishingikiriza ku kwizera kw’ababyeyi babo gusa. Se wa Salomo, ari we Dawidi, yamuteye inkunga agira ati ‘umenye Imana ya so, ujye uyikorera n’umutima utunganye’ (1 Ngoma 28:9). Ntibyari kuba bihagije iyo Salomo yitegereza ukuntu se yizeraga Yehova. Yagombaga gushyiraho imihati akimenyera Yehova, kandi ni ko yabigenje. Yinginze Imana agira ati “ndagusaba kumpa ubwenge n’ubuhanga, kugira ngo ntambagire igihugu cyanjye niyereke abantu.”—2 Ngoma 1:10.
Komeza gukorera Yehova n’umutima wuzuye
13 Isomo tuvanamo rirumvikana. Niba twifatanya buri gihe mu bikorwa byiza kandi bishimisha, urugero nko kujya mu materaniro y’itorero no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza, turi abo gushimirwa. Ariko kandi, gukorera Yehova n’umutima wuzuye, bikubiyemo ibirenze ibyo (2 Ngoma 25:1, 2, 27). Niba Umukristo akomeje gukunda “ibintu yasize inyuma,” ni ukuvuga ibintu bimwe na bimwe byo muri iyi si, ashobora kudakomeza kugirana n’Imana imishyikirano myiza (Luka 17:32). Niba ‘twanga ikibi urunuka, tukizirika ku cyiza,’ ni bwo gusa tuzaba ‘dukwiriye ubwami bw’Imana’ (Rom 12:9; Luka 9:62). Ku bw’ibyo rero, twese tugomba kwigenzura tukareba niba nta kintu cyo muri iyi si ya Satani, nubwo cyaba gisa n’aho ari ingirakamaro cyangwa gishimishije, kitubuza kwita ku nyungu z’Ubwami n’umutima wuzuye.—2 Kor 11:14; soma mu Bafilipi 3:13, 14.
‘Gira ubutwari, maze ukore’
20 Umwami Dawidi yibukije Salomo ko Yehova yari kubana na we kugeza igihe yari kurangiriza kubaka urusengero (1 Ngoma 28:20). Salomo yatekereje yitonze ku magambo se yamubwiye, bituma atemera ko kuba yari akiri muto kandi ataraba inararibonye bimubera inzitizi. Yagize ubutwari, atangira umurimo kandi Yehova yaramufashije, mu myaka irindwi n’igice gusa arangiza kubaka urusengero rw’akataraboneka.
21 Nk’uko Yehova yafashije Salomo, natwe ashobora kudufasha tukagira ubutwari, bityo tugasohoza inshingano dufite mu muryango no mu itorero (Yes 41:10, 13). Iyo tugaragaje ubutwari mu murimo dukorera Yehova, dushobora kwiringira rwose ko azaduha imigisha muri iki gihe no mu gihe kizaza. Bityo rero, ‘gira ubutwari maze ukore.’
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Icyo twakora mu gihe ubucuti bujemo agatotsi
Dawidi yari afite izindi ncuti zamushyigikiye mu budahemuka igihe yari mu bibazo. Umwe muri zo ni Hushayi, Bibiliya ikaba ivuga ko yari “incuti ya Dawidi” (2 Sam 16:16; 1 Ngoma 27:33). Ashobora kuba yari umutware mukuru w’ibwami wari umutoni w’umwami, rimwe na rimwe watumwaga gusohoza amategeko y’umwami mu ibanga.
Igihe Abusalomu umuhungu wa Dawidi yigaruriraga ubwami, Abisirayeli benshi bashyigikiye Abusalomu, ariko Hushayi yakomeje gushyigikira Dawidi. Hushayi yasanze Dawidi aho yari yahungiye. Dawidi yababajwe cyane n’uko yagambaniwe n’umwana yibyariye n’abantu yizeraga. Icyakora Hushayi yakomeje kumubera indahemuka, yemera kujya mu butumwa bwari bugamije kuburizamo ubwo bugambanyi nubwo yashoboraga kuhasiga ubuzima. Hushayi ntiyabikoze bitewe n’uko yumvaga ko ari inshingano ye kuko yari umutware w’ibwami, ahubwo yabitewe n’uko yari incuti nyancuti.—2 Sam 15:13-17, 32-37; 16:15–17:16.
20-26 WERURWE
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 2 IBYO KU NGOMA 1-4
“Umwami Salomo yafashe umwanzuro mubi”
it-1 174 par. 5
Ingabo
Igihe Salomo yategekaga hari ikintu cyahindutse mu mateka y’ingabo za Isirayeli. Nubwo ku butegetsi bwe hari amahoro, yashatse amafarashi menshi n’amagare akururwa n’amafarashi. Amenshi muri ayo mafarashi yayaguraga muri Egiputa. Yubatse imigi myinshi kugira ngo abone aho ashyira ayo mafarashi n’amagare y’intambara n’abayagenderagaho. Ibyo byari bishya mu ngabo za Isirayeli (1Bm 4:26; 9:19; 10:26, 29; 2Ng 1:14-17). Icyakora Yehova ntiyigeze yishimira ibyo Salomo yakoze. Ni yo mpamvu igihe yapfaga n’ubwami bukigabanyamo kabiri, igisirikare cya Isirayeli kitongeye kugira imbaraga nk’izo cyari gifite. Nyuma yaho Yesaya yaranditse ati: “Bazabona ishyano abamanuka bajya muri Egiputa gushakirayo ubufasha, bakishingikiriza ku mafarashi kandi bakiringira amagare y’intambara kuko ari menshi, bakiringira n’amafarashi akurura ayo magare kuko afite imbaraga, ariko ntibarebe Uwera wa Isirayeli kandi ntibashake Yehova.”—Ye 31:1.
it-1 427
Amagare akururwa n’amafarashi
Mu gihe cy’Umwami Salomo, ni bwo Abisirayeli batangiye gukoresha amagare akururwa n’amafarashi ku rugamba. Impamvu mbere batakoreshaga ayo magare, ni uko Imana yari yarabujije abami kugira amafarashi menshi, kugira ngo batayiringira ngo bumve ko ari yo atuma bagira umutekano. Iryo tegeko ryatumaga batagira amagare menshi akururwa n’amafarashi (Gut 17:16). Igihe Samweli yabwiraga Abisirayeli ibyo abami b’abantu bazabakorera, yavuze ko bari ‘gufata abahungu babo, bakabagira ababo, bakabashyira ku magare yabo’ (1Sm 8:11). Nanone igihe Abusalomu na Adoniya bashakaga kwigarurira ubwami, buri wese yikoreshereje igare rikururwa n’amafarashi, ashaka n’abantu 50 bo kwiruka imbere ye (2Sm 15:1; 1Bm 1:5). Igihe Dawidi yatsindaga umwami w’i Soba yarokoye gusa amafarashi 100 yakururaga amagare.—2Sm 8:3, 4; 10:18.
Kubera ko Umwami Salomo yashakaga ko igisirikare cya Isirayeli gikomera, yongereye amagare akururwa n’amafarashi agera ku 1.400 (1Bm 10:26, 29; 2Ng 1:14, 17). Yari yaragiye yubaka imigi y’amagare akururwa n’amafarashi, muri Yerusalemu no mu tundi duce.—1Bm 9:19, 22; 2Ng 8:6, 9; 9:25.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma
1:11, 12. Ibyo Salomo yasabye byagaragarije Yehova ko kugira ubwenge n’ubuhanga ari byo umwami yifuzaga cyane. Amasengesho dutura Imana na yo ahishura ibituri ku mutima. Bityo rero twaba tugaragaje ubwenge, tugenzuye ibyo dushyira mu masengesho yacu.
27 WERURWE–2 MATA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 2 IBYO KU NGOMA 5-7
“Nzayihozaho umutima wanjye”
Ntimukirengagize guteranira hamwe
Nyuma y’aho, igihe Dawidi yari umwami i Yerusalemu, yagaragaje ko yari afite icyifuzo gikomeye cyo kubaka inzu ihoraho ku bw’ikuzo rya Yehova. Ariko kubera ko yarwanye intambara nyinshi, Yehova yaramubwiye ati “ntuzubakira izina ryanjye inzu.” Ahubwo, yahisemo umuhungu wa Dawidi, ari we Salomo, kugira ngo abe ari we umwubakira urusengero (1 Ngoma 22:6-10). Salomo yatashye urwo rusengero mu mwaka wa 1026 M.I.C., hashize imyaka irindwi n’igice barwubaka. Yehova yishimiye iyo nzu agira ati “nereje iyi nzu wubatse, kugira ngo izina ryanjye riyibemo iteka ryose; kandi amaso yanjye n’umutima wanjye bizayihoraho iminsi yose” (1 Abami 9:3). Igihe cyose Abisirayeli bari gukomeza kuba indahemuka, Yehova yari kwita kuri iyo nzu. Ariko kandi, mu gihe bari guhindukira bakareka gukora ibyiza, Yehova yari guta iyo nzu, ‘uyinyuzeho wese agatangara akimyoza’ kuko yari kuba yarahindutse umusaka.—1 Abami 9:4-9; 2 Ngoma 7:16, 19, 20.
it-2 1077-1078
Urusengero
Amateka y’urusengero. Ingabo z’Abanyababuloni zari ziyobowe n’Umwami Nebukadinezari, zarimbuye urusengero mu mwaka wa 607 M.Y. (2Bm 25:9; 2Ng 36:19; Yr 52:13). Kubera ko Abisirayeli bari baratangiye gusenga imana z’ibinyoma, Yehova yemeye ko amahanga atera u Buyuda na Yerusalemu, rimwe na rimwe akajya asahura n’ubutunzi bwo mu rusengero. Nanone hari igihe batarwitagaho. Nyuma y’imyaka 33, urusengero rumaze kwegurirwa Yehova, ku ngoma y’umwami Rehobowamu umuhungu wa Salomo, umwami wa Egiputa witwaga Shishaki yasahuye ubutunzi bwo mu rusengero rwa Yehova mu mwaka wa 993 M.Y. (1Bm 14:25, 26; 2Ng 12:9). Nubwo Umwami Asa (977-937 M.Y.) hari ibintu yakoze byagaragazaga ko yubahaga inzu ya Yehova, yahaye Benihadadi umwami wa Siriya ifeza na zahabu byo mu rusengero kugira ngo yice isezerano yari yaragiranye na Basha umwami wa Isirayeli. Ibyo yabikoze ashaka kurinda Yerusalemu, ariko ntibyari bikwiriye.—1Bm 15:18, 19; 2Ng 15:17, 18; 16:2, 3.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Izi “imitima y’abantu”
Isengesho rya Salomo rishobora kuduhumuriza. Bagenzi bacu bashobora kutiyumvisha neza uko tumerewe, ni ukuvuga ‘agahinda ko mu mitima’ yacu (Imigani 14:10). Icyakora, Yehova we azi umutima wacu, kandi rwose atwitaho. Nitumusenga tukamubwira ibiri mu mutima wacu, kwihanganira ibituremerera ntibizatugora. Bibiliya igira iti “muyikoreze imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho.”—1 Petero 5:7.
Jya urangwa n’ishyaka mu murimo wo kubwiriza
w93 1/2 31
Twakora iki mu gihe tudashobora kwifatanya n’abandi mu Rwibutso?
Hari igihe Umukristo ashobora guhura n’ibibazo bitunguranye, urugero nk’uburwayi cyangwa agahura n’ikibazo igihe ari mu rugendo, ku buryo adashobora kujya mu Rwibutso. None se icyo gihe yakora iki?
Abakristo basutsweho umwuka bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka mu ijuru, barya ku mugati udasembuye bakanywa no kuri divayi biba byateguwe mu Rwibutso (Matayo 26:26-29; Luka 22:28-30). Niba Umukristo wasutsweho umwuka asanzwe afata kuri ibyo bigereranyo buri mwaka, ariko noneho ubu akaba arwariye mu rugo cyangwa mu bitaro ku buryo adashobora kujya aho Urwibutso rwabereye, abasaza bo mu itorero rye bazasaba umusaza umwe muri bo amushyire ibyo bigereranyo, baganire ku mirongo yo mu Bibiliya ihuje n’Urwibutso kandi amuhereze ibigereranyo. Niba Umukristo wasutsweho umwuka atari hafi y’itorero rye, ashobora kujya mu Rwibutso mu itorero riri hafi ye.
Ubwo rero, ni gake cyane na bwo mu mimerere yihariye, Umukristo wasutsweho umwuka ashobora kwizihiza Urwibutso nyuma y’iminsi 30 rubaye (akurikije kalendari ishingiye ku mboneko z’ukwezi), nk’uko bivugwa mu Kubara 9:10, 11 no mu 2 Ibyo ku Ngoma 30:1-3, 15.
Abagize “izindi ntama,” ni ukuvuga Abakristo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi iteka ryose, bo ntibarya ku mugati cyangwa ngo banywe no kuri divayi bitegurwa mu Rwibutso (Yohana 10:16). Icyakora nubwo batarya ku bigereranyo, baba bagomba kujya mu Rwibutso buri mwaka. Ubwo rero, niba umwe muri bo arwaye cyangwa akaba ari mu rugendo, ku buryo nta torero yabona yifatanya na ryo, icyo gihe ashobora gusoma imirongo y’Ibyanditswe ivuga ku Rwibutso (urugero, nk’inkuru ivuga ukuntu Yesu yatangije uwo muhango) kandi agasenga asaba Yehova ko uwo muhango wagenda neza hirya no hino ku isi. Icyo gihe ntibiba ngombwa ko nyuma y’ukwezi hakorwa gahunda zihariye zo kugira ngo aterane Urwibutso, cyangwa ngo ahabwe ikiganiro cyihariye gishingiye kuri Bibiliya.
10-16 MATA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 2 IBYO KU NGOMA 8-9
“Yabonaga ko ubwenge bufite akamaro cyane”
Mu Gihe Ubuntu Bugwiriye
Birumvikana ko umugabekazi w’i Sheba na we yigomwe byinshi mu birebana n’igihe cye hamwe n’imihati yashyizeho kugira ngo ajye gusura Salomo. Uko bigaragara, Sheba yari iherereye mu karere ka Repubulika ya Yemen muri iki gihe; bityo, uwo mugabekazi hamwe n’abari bamushagaye bari bafite ingamiya, bakoze urugendo rw’ibirometero bigera ku 1.600 kugera i Yerusalemu. Nk’uko Yesu yabivuze, ‘yavuye ku mpera y’isi.’ Kuki uwo mugabekazi yashyizeho iyo mihati yose? Mbere na mbere, yazanywe no “kumva ubwenge bwa Salomo.”—Luka 11:31.
Urugendo Rwahesheje Ingororano Nyinshi
Ibyo ari byo byose, umugabekazi yageze i Yerusalemu “ashagawe n’abantu benshi cyane bafite ingamiya zihetse imibavu n’izahabu nyinshi cyane n’amabuye y’igiciro cyinshi” (1 Abami 10:2a). Hari bamwe bavuga ko mu ‘bantu benshi cyane [bari bamushagaye]’ hari harimo n’ingabo zari zaje zimurinze. Ibyo byaba ari ibyumvikana, tuzirikanye ko uwo mugabekazi yari umunyacyubahiro ukomeye cyane, kandi muri urwo rugendo akaba yari yitwaje ibintu byari bifite agaciro k’amadolari atabarika.
Ariko kandi, zirikana ko uwo mugabekazi yumvise ukwamamara kwa Salomo ‘ku bw’izina rya Yehova,’ (NW). Bityo rero, urwo ntirwari urugendo rugamije iby’ubucuruzi gusa. Uko bigaragara, uwo mugabekazi yari ajyanyweyo mbere na mbere no kumva iby’ubwenge bwa Salomo—wenda akaba yarifuzaga no kugira icyo amenya ku bihereranye n’Imana ye Yehova. Kubera ko ashobora kuba yarakomokaga kuri Shemu cyangwa Hamu, abo bakaba barasengaga Yehova, ashobora kuba yari afite amatsiko yo kumenya ibirebana n’idini ry’abakurambere be.
Urugendo Rwahesheje Ingororano Nyinshi
Umugabekazi w’i Sheba yashimishijwe cyane n’ubwenge bwa Salomo n’uburumbuke bw’ubwami bwe, ku buryo ‘byamukuye umutima’ (1 Abami 10:4, 5). Hari abantu bavuga ko ayo magambo asobanura ko uwo mugabekazi yasigaye “atagihumeka.” Ndetse hari intiti imwe yavuze ko yaguye igihumure! Uko byaba byaragenze kose, uwo mugabekazi yatangajwe n’ibyo yabonye hamwe n’ibyo yumvise. Yavuze ko hahirwa abagaragu ba Salomo bitewe n’uko bari bafite igikundiro cyo kumva ubwenge bw’uwo mwami, kandi yahimbaje Yehova amushimira kuba yarimitse Salomo. Hanyuma, yahaye umwami impano z’igiciro cyinshi, zahabu yonyine ikaba yari ifite agaciro k’amadolari y’Amanyamerika 40.000.000, ukurikije agaciro ko muri iki gihe. Salomo na we yatanze impano, aha uwo mugabekazi “ibyo yashakaga byose, n’icyo yamusabaga cyose.”—1 Abami 10:6-13.
it-2 990-991
Salomo
Umwamikazi w’i Sheba amaze kureba ubwiza bw’inzu ya Yehova n’iya Salomo, akabona ibyokurya n’ibyo kunywa byabaga biri ku meza ye, ukuntu abaherezaga ibyokurya babaga bambaye n’ibitambo bikongorwa n’umuriro yatambiraga buri gihe muri iyo nzu ya Yehova, “aratangara cyane.” Yaravuze ati: “Nsanze ibyo nabwiwe ku birebana n’ubwenge bwawe bwinshi ari bike cyane. Ibyo mbonye birenze ibyo numvise.” Hanyuma yongeyeho ko hahirwa abagaragu bakorera umwami nk’uwo. Nanone yasingije Yehova, wakunze Abisirayeli akabaha umwami nka Salomo kugira ngo abacire imanza zitabera kandi zikiranuka.—1Bm 10:4-9; 2Ng 9:3-8.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-2 1097
Intebe y’ubwami
Mu bami ba Isirayeli bose, intebe y’ubwami ya Salomo ni yo yonyine Bibiliya ivuga uko yari imeze (1Bm 10:18-20; 2Ng 9:17-19). Birashoboka ko yari iri ku “Ibaraza ry’Intebe y’Ubwami,” ryari riri ku musozi wa Moriya i Yerusalemu (1Bm 7:7). Yari ‘intebe ya cyami nini ikozwe mu mahembe y’inzovu, iyagirijweho zahabu itunganyijwe kandi ku rwegamiro rwayo yari ifite akantu kihese kayitwikiriye. Buri ruhande rw’aho bicara rwari rufite aho kurambika inkokora.’ Nubwo bavuga ko iyo ntebe yari ikozwe mu mahembe y’inzovu, gahunda yakurikijwe mu kubaka urusengero igaragaza ko ishobora kuba yarakozwe mu giti hanyuma bakayiyagirizaho zahabu yari itunganyijwe neza, bagashyiraho n’imitako myinshi ikozwe mu mahembe y’inzovu. Ibyo rero byashoboraga gutuma uyireba akeka ko ikozwe gusa muri zahabu n’amahembe y’inzovu. Bibiliya imaze kuvuga ko hari esikariye esheshatu zijya kuri iyo ntebe, yakomeje ivuga ko “buri ruhande rw’aho bicara rwari rufite aho kurambika inkokora, kandi kuri buri ruhande hari igishushanyo cy’intare. Kuri ayo madarajya atandatu hari ibishushanyo cumi na bibiri by’intare, bitandatu muri buri ruhande” (2Ng 9:17-19). Byari bikwiriye ko ashyiraho ibyo bishushanyo by’intare byagereranyaga ubutegetsi (It 49:9, 10; Ibh 5:5). Ibyo bishushanyo 12 by’intare, byari bihagarariye imiryango 12 ya Isirayeli. Ibyo byagaragazaga ko iyo miryango yose yari kuzumvira umwami wari kwicara kuri iyo ntebe, kandi ikamushyigikira. Nanone iyo ntebe yari ifite agatebe k’ibirenge gacuzwe muri zahabu byari bifatanye. Iyo urebye ibintu byari bigize iyo ntebe, urugero nk’ukuntu yari ikozwe mu mahembe y’inzovu na zahabu, ubunini bwayo, urwegamiro rwayo n’ibishushanyo by’intare byari imbere yayo, usanga nta yindi byari bimeze kimwe muri icyo gihe, haba mu byataburuwe mu matongo, haba mu bishushanyo byabaga bishushanyije ku nkuta z’amazu cyangwa mu nyandiko. Nk’uko uwanditse igitabo cyo mu Ngoma yabivuze, “nta bundi bwami bwari bwarakoze intebe nk’iyo.”—2Ng 9:19.
17-23 MATA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 2 IBYO KU NGOMA 10-12
“Jya wumvira abakugira inama nziza”
Yari kugira icyo akora akemerwa n’Imana
Gufata umwanzuro w’icyo kibazo ntibyari byoroheye Rehobowamu. Iyo aha abaturage ibyo bamusabaga, we n’abagize umuryango we n’abandi bantu babaga ibwami, ntibari gukomeza kubaho mu iraha nk’uko bari bamenyereye. Ariko nanone kwima abaturage ibyo bifuzaga, byashoboraga gutuma bamwigomekaho. Ubwo se yari gukora iki? Yabanje kugisha inama abakuru bahoze ari abajyanama ba se Salomo. Ariko nyuma yaho yanagishije inama abasore babyirukanye. Yumviye inama y’abo basore, afata umwanzuro wo gukandamiza abaturage. Yarabashubije ati: “Nzatuma umugogo wanyu urushaho kuremera, ndetse mbarushirizeho. Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jye nzabakubitisha sikorupiyo.”—2 Ngoma 10:6-14.
Uko ushobora gufata imyanzuro ihuje n’ubwenge
Nanone Yehova yaduhaye abantu bakuze mu buryo bw’umwuka mu itorero, abo dushobora kuganira na bo ku myanzuro yacu (Abefeso 4:11, 12). Ariko kandi, mu gihe tugisha abandi inama, ntitugomba kuba nk’abantu bajya bagisha inama abantu batandukanye, kugeza igihe baboneye umuntu ubabwira ibyo bifuza kumva. Iyo bamaze kubona uwo muntu, bakurikiza inama abahaye. Twagombye nanone kwibuka urugero rwa Rehobowamu rurimo umuburo. Igihe byari bibaye ngombwa ko afata umwanzuro ku kibazo gikomeye, yabonye inama ihebuje iturutse ku basaza bari barahatswe kwa se. Nyamara kandi, aho gukurikiza inama bamugiriye, yagishije inama abasore babyirukanye na we. Yakurikije inama yabo maze afata umwanzuro mubi cyane, kandi ingaruka yabaye iyo gutakaza igice kinini cy’ubwami bwe.—1 Abami 12:1-17.
Igihe ushaka inama, jya uzishakira ku bantu b’inararibonye mu mibereho kandi bafite ubumenyi buhagije bw’Ibyanditswe, bakaba bubaha mu buryo bwimbitse amahame akiranuka (Imigani 1:5; 11:14; 13:20). Igihe bishoboka, jya ufata igihe cyo gutekereza ku mahame arebana n’icyo kibazo no ku bintu byose wagezeho mu gihe wakoraga ubushakashatsi. Mu gihe uzaba utangiye kubona ibintu mu buryo buhuje n’Ijambo rya Yehova, birashoboka cyane ko umwanzuro ukwiriye uzarushaho kwigaragaza.—Abafilipi 4:6, 7.
it-2 768 par. 1
Rehobowamu
Ubwibone bwa Rehobowamu bwatumye Abisirayeli benshi bitandukanya na we. Umuryango wa Yuda n’uwa Benyamini ni yo yonyine yakomeje gushyigikira inzu ya Dawidi. Nanone abatambyi n’Abalewi bo mu bwami bwa Isirayeli n’ubwa Yuda ndetse n’abantu bamwe na bamwe bo mu miryango icumi, na bo bakomeje gushyigikira inzu ya Dawidi.—1Bm 12:16, 17; 2Ng 10:16, 17; 11:13, 14, 16.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-1 966-967
Abadayimoni bameze nk’ihene
Amagambo ari muri Yosuwa 24:14, agaragaza ko igihe Abisirayeli bari bakiri muri Egiputa, hari bamwe muri bo bari baratangiye gusenga ibigirwamana nk’uko Abanyegiputa babigenzaga, kandi Ezekiyeli yavuze ko bakomeje no kubikora nyuma y’igihe kirekire bavuyeyo (Ezk 23:8, 21). Bibiliya ivuga ko Imana yahaye Abisirayeli bari mu butayu itegeko ryababuzaga “gutambira ibitambo byabo abadayimoni” bameze nk’ihene (Lw 17:1-7). Nanone ivuga ko Yerobowamu yashyizeho abatambyi “bo ku tununga, n’abo gutambira abadayimoni [bameze nk’ihene] n’inyana yari yarakoze” (2Ng 11:15). Ibyo ni byo bituma hari abahanga mu bya Bibiliya bavuga ko Abisirayeli basengaga ibigirwamana bimeze nk’ihene, nk’uko byari byogeye muri Egiputa, cyane cyane mu majyaruguru y’icyo gihugu. Umuhanga mu by’amateka w’Umugiriki witwa Hérodote (II, 46) yavuze ko hari imyizerere Abagiriki bavanye ku Banyegiputa, yatumye basenga imana yitwaga Pan, n’imana yabaga ifite igice kimwe cy’umuntu n’ikindi cy’ihene, abantu bemeraga ko irinda amashyamba kandi igatuma bororoka. Igishushanyo cy’iyo mana cyabaga gifite amahembe, umurizo n’amaguru nk’ay’ihene. Hari abavuga ko izo mana z’abapagani zabaga zigizwe n’ibice by’inyamaswa, ari zo zatumye abantu batangira gushushanya Satani afite umurizo, amahembe n’ibinono. Gushushanya Satani gutyo, byari byogeye mu Bakristo b’ibinyoma babayeho hagati y’umwaka wa 500 na 1000.
Icyakora nta muntu uzi neza uko izo hene zari zimeze. Hari abatekereza ko zari ihene nyahene, abandi bakumva ko ari ibishushanyo bifite ishusho y’ihene. Ariko nta ho wabisanga kandi nta n’umurongo wo muri Bibiliya ubyemeza. Ijambo ryahinduwemo abadayimoni bameze nk’ihene, rishobora kuba ryarumvikanishaga ko abasengaga ibyo bigirwamana batekerezaga ko bimeze nk’ihene cyangwa bifite ubwoya. Nanone ijambo “ihene” ryakoreshejwe muri iyo mirongo, rishobora kuba ryarumvikanishaga ko gusenga ibigirwamana byari ibintu bisuzuguritse. N’ubundi ijambo ryahinduwemo ibigirwamana mu mirongo myinshi yo muri Bibiliya, ryavuye ku ijambo ry’umwimerere risobanura amase, ariko rikaba ritarashakaga kumvikanisha ko ibigirwamana byabaga bikozwe mu mase.—Lw 26:30; Gut 29:17.
24-30 MATA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 2 IBYO KU NGOMA 13-16
“Ni ryari dukwiriye kwiringira Yehova?”
Abavandimwe bakiri bato bakora iki ngo abandi babagirire ikizere?
12 Umwami Asa akiri muto yari intwari kandi yicishaga bugufi. Urugero, igihe yasimburaga se Abiya ku ngoma, yatangije gahunda yo gusenya ibigirwamana. ‘Nanone yategetse Abayuda gushaka Yehova Imana ya ba sekuruza no gukurikiza amategeko n’amateka yayo’ (2 Ngoma 14:1-7). Igihe Zera w’Umunyetiyopiya yateraga u Buyuda azanye n’ingabo miriyoni imwe, na bwo yabajije Yehova icyo akwiriye gukora. Yaravuze ati: “Yehova, ku birebana no gutabara, kuba abantu ari benshi cyangwa badafite imbaraga, nta cyo bivuze kuri wowe. Yehova Mana yacu, dutabare kuko ari wowe twiringiye.” Ayo magambo agaragaza ko Asa yari yizeye ko Yehova afite ubushobozi bwo kumukiza no gukiza abamusenga. Asa yiringiye Se wo mu ijuru kandi ‘Yehova yatsinze Abanyetiyopiya.’—2 Ngoma 14:8-12.
Abavandimwe bakiri bato bakora iki ngo abandi babagirire ikizere?
13 Kurwana n’abasirikare miriyoni, ntibyari byoroshye! Ariko kubera ko Asa yiringiye Yehova, yarabatsinze. Ikibabaje ariko, igihe yahuraga n’ikibazo kidakomeye nk’icyo, ntiyasabye Yehova ngo amufashe. Icyo gihe yatinye umwami mubi wa Isirayeli witwaga Basha maze asaba umwami wa Siriya ngo amutabare. Uwo mwanzuro wamukozeho! Yehova yohereje umuhanuzi Hanani aramubwira ati: “Kubera ko wishingikirije ku mwami wa Siriya ntiwishingikirize kuri Yehova Imana yawe, ni cyo gitumye ingabo z’umwami wa Siriya zigucika.” Kuva icyo gihe Asa yahoraga mu ntambara (2 Ngoma 16:7, 9; 1 Abami 15:32). Ibyo bikwigisha iki?
Abavandimwe bakiri bato bakora iki ngo abandi babagirire ikizere?
14 Jya ukomeza kwicisha bugufi kandi wiringire Yehova. Igihe wabatizwaga wari ugaragaje ko ufite ukwizera gukomeye kandi ko wiringira Yehova. Yehova na we yaguhaye ikaze mu muryango we. Ubu rero icyo usabwa, ni ugukomeza kwiringira Yehova. Iyo ugiye gufata imyanzuro ikomeye, kwiringira Yehova birakorohera. Ariko se bigenda bite iyo ugiye gufata imyanzuro isa n’aho yoroheje? Ni ngombwa ko wiringira Yehova no mu gihe ugiye gufata imyanzuro irebana n’imyidagaduro, akazi cyangwa ibyo uteganya gukora mu buzima bwawe. Ntukumve ko wihagije. Ahubwo jya ushaka muri Bibiliya inama zihuye n’ikibazo ufite hanyuma uzikurikize (Imig 3:5, 6). Ibyo bizashimisha Yehova kandi bitume n’abagize itorero bakubaha.—Soma muri 1 Timoteyo 4:12.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Korera Yehova n’umutima wuzuye
7 Twabwirwa n’iki ko dukorera Imana n’umutima wuzuye? Dushobora kwibaza tuti “ese mpatanira gushimisha Yehova, ngashyigikira ugusenga k’ukuri kandi nkirinda ikintu cyose cyakwanduza itorero rye?” Tekereza ukuntu Asa yagombaga kugira ubutwari kugira ngo afatire ibyemezo Maka wari ‘umugabekazi’! Birashoboka ko nta muntu uzi wakoze ibintu bibi nk’ibyo Maka yakoze, ariko hari igihe ushobora guhura n’ikibazo kigusaba kugira ubutwari nka Asa. Urugero, umuntu wo mu muryango wawe cyangwa incuti yawe ashobora gukora icyaha gikomeye akanga kwihana maze agacibwa mu itorero. Ese wakwiyemeza kutongera kwifatanya na we? Ese umutima wawe uzatuma ukora iki?