Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
© 2023 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
6-12 UGUSHYINGO
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOBU 13-14
“Ese umuntu napfa asongera abeho?”
Imihati Dushyiraho mu Gushakisha Ubuzima Burambye
NDETSE no muri iki gihe, abantu bake ni bo bavuguruza icyo gitekerezo ku bihereranye n’ukuntu ubuzima ari bugufi, n’ubwo cyanditswe mu myaka igera ku 3.500 ishize. Buri gihe abantu bagiye basanga bidahagije gusogongera igihe gito ku byiza by’ubuzima buzira umuze, hanyuma bagasaza maze bagapfa. Ni yo mpamvu uburyo bwo gutuma ubuzima bumara igihe kirekire kurushaho, bwagiye bwiyongera cyane mu mateka.
Mu gihe cya Yobu, Abanyamisiri baryaga amabya y’inyamaswa, mu mihati yabo y’imfabusa yo kongera kuba abasore. Imwe mu ntego z’ibanze za shimi yo mu Gihe Rwagati, yari iyo gukora uruvange rw’imiti yashoboraga gutuma haboneka ubuzima burambye. Abahanga benshi mu bihereranye n’iyo shimi, batekerezaga ko zahabu yakozwe n’abantu yashoboraga gutanga ubuzima budapfa, kandi ko kurira ku masahane ya zahabu byatumaga ubuzima bumara igihe kirekire kurushaho. Abashinwa ba kera bo mu idini rya Tao batekerezaga ko bashobora guhindura imikorere y’umubiri yo mu rwego rwa shimi binyuriye mu gukoresha uburyo bumwe na bumwe, urugero nko gutekereza, imyitozo yo guhumeka hamwe n’imirire, maze muri ubwo buryo bakabona ukudapfa.
Umugenzi wo muri Hisipaniya wagendaga agamije kumenya isi witwaga Juan Ponce de León, azwiho kuba yari afite inyota idashira yo gushakisha isoko yo gusubira ibuto. Umuganga wo mu kinyejana cya 18, mu gitabo cye cyitwa Hermippus Redivivus, yasabye ko abakobwa b’amasugi bakiri bato bashyirwa mu cyumba gito mu gihe cy’itumba, maze umwuka bahumetse ugakoranyirizwa hamwe mu macupa, ukazajya ukoreshwa nk’umuti utuma ubuzima buramba. Si ngombwa ko tunirirwa tubivuga, muri ubwo buryo nta na bumwe bwagize icyo bugeraho.
Ese igiti gitemwe cyakongera gushibuka?
IGITI cy’umwelayo cyuzuye amasubyo kandi cyihotaguye, gishobora gusa n’aho kidashishikaje ukigereranyije n’igiti cy’isederi cy’inganzamarumbo cyo muri Libani. Ariko kandi, ibiti by’imyelayo bifite ubushobozi butangaje bwo guhangana n’ibihe bibi. Bimwe bivugwaho ko bimaze imyaka 1.000. Imizi y’igiti cy’umwelayo irashora ikagera kure cyane, bigatuma cyongera gushibuka niyo uruti rwacyo rwaba rwarangiritse. Igihe cyose imizi yacyo ikiri mizima, kiba kizongera gushibuka.
Umukurambere Yobu yizeraga adashidikanya ko niyo yari gupfa, yari kuzongera kubaho (Yobu 14:13-15). Yakoresheje urugero rw’igiti, wenda cy’umwelayo, ashaka kugaragaza ko yiringiraga ko Imana ifite ubushobozi bwo kumuzura. Yagize ati ‘ndetse hariho ibyiringiro ku birebana n’igiti. Iyo gitemwe cyongera gushibuka.’ Iyo nyuma y’amapfa imvura iguye, igishyitsi cyumye cy’igiti cy’umwelayo gishobora gushibuka, ‘kikazana amashami nk’igiti gishya.’—Yobu 14:7-9.
“Uzifuza cyane”
Ibyo Yobu yavuze bitwereka ukuntu Yehova adukunda. Akunda cyane abantu bameze nka Yobu, bishyira mu maboko ye, bakemera ko ababumba kugira ngo bakore ibimushimisha (Yesaya 64:8). Yehova aha agaciro abagaragu be b’indahemuka. ‘Yifuza cyane’ kongera kubona abagaragu be b’indahemuka bapfuye. Hari umuhanga wavuze ati “nta gushidikanya ko [ijambo ry’igiheburayo ryakoreshejwe aho], ari rimwe mu magambo akomeye umuntu akoresha ashaka kugaragaza ko afite icyifuzo kidasanzwe cyo gukora ikintu runaka.” Koko rero, Yehova ntiyibuka abagaragu be gusa, ahubwo anifuza kubazura.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-1 191
Ivu
Ivu ryagereranyaga ibintu bidafite agaciro cyangwa bidafite akamaro. Urugero, Aburahamu yabwiye Yehova ko ‘ari umukungugu n’ivu (It 18:27; reba nanone Ye 44:20; Yb 30:19). Nanone ibyo abiyitaga abahumuriza ba Yobu bavuze, yabigereranyije n’“imigani imeze nk’ivu.”—Yobu 13:12.
13-19 UGUSHYINGO
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOBU 15-17
“Jya wirinda kuba nka Elifazi mu gihe uhumuriza abandi”
Rwanya imitekerereze mibi
Muri disikuru ze uko ari eshatu, Elifazi yavuze ko Imana ikagatiza ku buryo nta kintu na kimwe umugaragu wayo yakora ngo ayishimishe. Elifazi yabwiye Yobu ati “dore nta bwo yiringira abagaragu bayo, n’abamarayika bayo ibabonamo amafuti” (Yobu 4:18). Nyuma y’aho, Elifazi yaje kwerekeza ku Mana avuga ati “dore abera bayo nta bwo ibiringira, ndetse n’ijuru nta bwo ritunganye imbere yayo” (Yobu 15:15). Hanyuma yarabajije ati “mbese Ishoborabyose inezezwa n’uko uri umukiranutsi” (Yobu 22:3)? Biludadi na we yemeranyaga n’ayo magambo kuko yavuze ati “dore ndetse n’ukwezi ntikumurika, n’inyenyeri nta bwo ziboneye mu maso yayo.”—Yobu 25:5.
Tugomba kwirinda kwanduzwa n’imitekerereze nk’iyo. Ishobora gutuma twumva ko Imana idusaba ibirenze ubushobozi bwacu. Iyo mitekerereze yangiza imishyikirano dufitanye na Yehova. None se, turamutse tugize imitekerereze nk’iyo, ni gute twabyifatamo turamutse ducyashywe? Aho kugira ngo twemere igihano twicishije bugufi, umutima wacu ushobora ‘kwinubira Uwiteka,’ kandi tukamurakarira (Imigani 19:3). Mbega ukuntu ibyo byatwangiza mu buryo bw’umwuka!
Twigane umuco wa Yesu wo kwicisha bugufi n’uwo kugira impuhwe
16 Amagambo yacu. Kugirira abandi impuhwe bituma ‘duhumuriza abihebye’ (1 Tes 5:14). Ni iki twavuga kugira ngo tubatere inkunga? Kubabwira amagambo agaragaza ko tubitaho by’ukuri kandi ko tubahangayikiye, bishobora kubagarurira ubuyanja. Dushobora kubashimira tubivanye ku mutima kugira ngo babone ko bafite imico myiza kandi ko hari icyo bashoboye. Dushobora kubibutsa ko Yehova yabarehereje ku Mwana we, bityo bakaba ari ab’agaciro mu maso ye (Yoh 6:44). Dushobora kubizeza ko Yehova yita cyane ku bagaragu be bafite “umutima umenetse,” cyangwa abafite “umutima ushenjaguwe” (Zab 34:18). Amagambo arangwa n’impuhwe tuvuga ashobora gufasha abakeneye guhumurizwa.—Imig 16:24.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yobu
7:9, 10; 10:21; 16:22—Mbese ayo magambo agaragaza ko Yobu atemeraga umuzuko? Ayo ni amagambo Yobu yavuze yerekeza ku byari kumubaho nyuma yaho gato. None se yashakaga kuvuga iki? Kimwe mu byashobokaga, ni uko nyuma y’urupfu rwe nta bantu bo mu gihe cye bari kongera kumubona. Dukurikije uko babibonaga, ntiyari kugaruka ngo asubire mu nzu ye cyangwa ngo abaturanyi be bongere kumumenya kugeza igihe Imana yagennye. Yobu ashobora no kuba yarashakaga kuvuga ko ari nta muntu ushobora kwikura muri Shewoli. Kuba Yobu yariringiraga umuzuko bigaragarira neza mu magambo ari muri Yobu 14:13-15.
20-26 UGUSHYINGO
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOBU 18-19
“Ntugatererane Abakristo bagenzi bawe”
Kuba Yesu yararize bitwigisha iki?
9 Jya wita ku bapfushije ababo. Igihe Yesu yari kumwe na Mariya na Marita ntiyarize gusa, ahubwo yanabateze amatwi kandi arabahumuriza. Natwe dushobora kumwigana mu gihe twita ku bapfushije ababo. Umusaza w’itorero witwa Dan wo muri Ositaraliya yaravuze ati: “Maze gupfusha umugore wange, numvaga nkeneye ko abavandimwe bamba hafi. Hari abavandimwe n’abagore babo bazaga kundeba amanywa n’ijoro, bakantega amatwi. Barandekaga nkavuga agahinda kange kose kandi narira bakanyumva. Iyo numvaga nta mbaraga mfite zo gukora imirimo itandukanye, baramfashaga bakanyogereza imodoka, bakampahira kandi bakantekera. Nanone iyo twabaga turi kumwe, inshuro nyinshi baransengeraga. Bambereye inshuti nyakuri n’abavandimwe ‘mu gihe cy’amakuba.’”—Imig 17:17.
Mu gihe umuntu wo mu muryango wawe aretse gukorera Yehova
16 Tuge dukomeza kwita ku muryango ufite umuntu waciwe. Abawugize baba bakeneye ko tubakunda kandi tukabatera inkunga, kurusha ikindi gihe cyose (Heb 10:24, 25). Hari igihe bamwe mu bagize itorero bareka kuvugisha abagize umuryango w’uwaciwe nk’aho na bo baciwe. Ntuzagwe muri uwo mutego. Abakiri bato bafite ababyeyi baretse gukorera Yehova, baba bakeneye cyane ko tubashimira kandi tukabatera inkunga. Maria ufite umugabo waciwe kandi akamutana n’abana, yaravuze ati: “Hari inshuti zazaga mu rugo zikadutekera kandi zikifatanya natwe mu mugoroba w’iby’umwuka. Biyumvishaga agahinda nari mfite kandi bakarirana nange. Nanone baramvuganiraga iyo abantu bamvugagaho ibintu bitari ukuri. Banteye inkunga cyane.”—Rom 12:13, 15.
w90 1/9 22 par. 20
Ese wifuza inshingano?
20 Inteko y’abasaza yagombye kuzirikana ko iyo umuntu avuye ku nshingano yo kuba umusaza cyangwa umukozi w’itorero, bishobora kumutera agahinda kenshi n’iyo yaba ari we uzikuyeho. Mu gihe uwo muntu ataciwe, abasaza bakabona ko yahungabanye, baba bagomba kumuhumuriza (1 Abatesalonike 5:14). Bagombye kumufasha kubona ko agifitiye itorero akamaro. Nubwo byaba byarabaye ngombwa ko agirwa inama, ntihagombye gushira igihe kirekire atarongera guhabwa inshingano, niba ari umuntu wicisha bugufi kandi ushimira.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
w94 1/10 32
Amagambo meza agira imbaraga
Nubwo Yobu yifuzaga guhumurizwa, Elifazi na bagenzi be ntibamubwiye amagambo meza. Bamushinjaga ko hari ibibi yaba yarakoze mu ibanga, bityo akaba ari we wikururiye ibibazo (Yobu 4:8). Hari igitabo gisobanura Bibiliya cyagize kiti: “Icyo Yobu yari akeneye ni uko abantu bamugirira impuhwe. Aho kumuhumuriza bakomeza kuvuga amagambo yasaga nk’aho ari ukuri ariko yuzuyemo ibinyoma. Amagambo Elifazi na bagenzi be bavuze yatumye Yobu ababara, ku buryo yitotombye agira ati: “Muzakomeza kubabaza ubugingo bwanjye kugeza ryari? Muzahereza he kumvunaguza amagambo yanyu?”—Yobu 19:2.
Ntitwagombye na rimwe gutuma umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ahangayika bitewe n’uko twamubwiye amagambo mabi tutatekerejeho (Gereranya no mu Gutegeka 24:15.) Hari umugani wo muri Bibiliya ugira uti: “Ururimi ni rwo rugenga urupfu n’ubuzima, abarwishinga bazabona ingaruka zabyo.”—Imigani 18:21.
27 UGUSHYINGO–3 UKUBOZA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOBU 20-21
“Gukiranuka ntibigaragazwa n’ubutunzi”
Mbese uri “umutunzi mu by’Imana”?
12 Mu magambo Yesu yavuze, yagaragaje ko kuba umutunzi mu by’Imana bitandukanye no kwirundanyiriza ubutunzi cyangwa kongera umutungo. Bityo, Yesu yashakaga kuvuga ko kwirundanyiriza ubutunzi cyangwa kwishimira ibyo dushobora kuba dutunze, atari byo bintu by’ingenzi byagombye kuduhangayikisha mu mibereho yacu. Ahubwo twagombye gukoresha ubutunzi bwacu mu buryo butuma turushaho kunonosora cyangwa gushimangira imishyikirano dufitanye na Yehova. Nitubigenza dutyo, nta gushidikanya ko tuzaba abatunzi mu by’Imana. Kubera iki? Ni ukubera ko tuzaba twugururiwe irembo riganisha ku migisha myinshi. Bibiliya iratubwira iti “umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire, kandi nta mubabaro yongeraho.”—Imigani 10:22.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Tuneshe Satani n’Imirimo Ye
19 Tuzirikane ko Yobu, umugaragu w’Imana, yahanganye n’‘ibitekerezo byamubuzaga amahwemo’ yatejwe na Satani binyuriye kuri Elifazi na Zofari (Yobu 4:13-18; 20:2, 3). Ni yo mpamvu yagize “umubabaro,” watumye ‘yihutira kuvuga’ “ibiteye ubwoba” byamubabazaga mu bwenge (Yobu 6:2-4; 30:15, 16). Elihu yategeye Yobu amatwi acecetse maze amufasha nta buryarya kwiyumvisha ukuntu Yehova abona ibintu mu buryo burangwamo ubwenge butarondoreka. Muri iki gihe na bwo, abasaza bashyira mu gaciro, bagaragaza ko bita ku bababaye birinda kubongerera ‘ibibaremerera.’ Ahubwo, kimwe na Elihu, babatega amatwi bihanganye maze bakabasiga amavuta ahehereza y’Ijambo ry’Imana (Yobu 33:1-3, 7; Yakobo 5:13-15). Bityo rero, umuntu uwo ari we wese waba afite ibyiyumvo bivurunganye bitewe n’ibintu runaka byamuhahamuye, byaba ari ibyamubayeho koko cyangwa ari ibipfa kumuzamo gutya gusa, cyangwa se akaba ‘akangishwa inzozi, [no] guterwa ubwoba n’ibyo yeretswe’ nk’uko byari bimeze kuri Yobu, ashobora kubona ihumure mu itorero binyuriye ku Byanditswe bihehereza.—Yobu 7:14; Yakobo 4:7.
“Ese Imana yifuza ko uba umukire?”
g 5/09 12-13
Ese Imana yifuza ko uba umukire?
“Imana impaye undi munsi! Ngiye kunguka za miriyoni!”
“Nifuza gukira, kuko n’Imana ari byo inyifuriza.”
“Imana ni yo itanga ubukire.”
“Bibiliya ni yo yatumye mba umukire.”
Ayo magambo agaragaza ko abantu bo mu madini menshi bumva ko Imana ari yo itanga imigisha, igatuma umuntu akira. Bigisha ko iyo ikoze ibyiza, Imana ituma ugera kuri byinshi muri iki gihe no mu gihe kizaza ikazaguha imigisha. Iyo nyigisho ishishikaza benshi, kandi ibitabo biyisobanura biragurwa cyane. Ese iyo nyigisho ivuga ngo “Imana ni yo itanga ubukire” ihuje na Bibiliya?
Nta gushidikanya ko Umuremyi wacu, Bibiliya yita “Imana igira ibyishimo,” yifuza ko twishima kandi tukagira ubuzima bwiza (1 Timoteyo 1:11; Zaburi 1:1-3). Uretse n’ibyo kandi, iha imigisha abakora ibyo ishaka (Imigani 10:22). Ese muri iki gihe ubukire ni wo mugisha wonyine Imana itanga? Kugira ngo dusobanukirwe igisubizo cy’icyo kibazo, ni uko twabanza kumenya aho tugeze mu mugambi w’Imana.
Ese igihe turimo ni icyo gushaka ubukire?
Mu gihe cya kera, hari abagaragu b’Imana yagiye iha ubutunzi, urugero nka Yobu n’umwami Salomo (1 Abami 10:23; Yobu 42:12). Ariko nanone, hari abagaragu bayo bari batunze ibintu bike, urugero nka Yohana Umubatiza na Yesu Kristo (Mariko 1:6; Luka 9:58). Ibyo bigaragaza iki? Dukurikije Bibiliya, ibyo Imana ikorera abagaragu bayo biba bihuje n’umugambi wayo n’igihe bagezemo (Umubwiriza 3:1). Ni gute iryo hame natwe ritureba?
Bibiliya ivuga ko turi “mu minsi y’imperuka.” Iyo minsi yari kurangwa n’intambara, inzara, indwara n’imitingito kandi abantu bakarushaho kuba babi. Kuva mu mwaka wa 1914 ibyo byarushijeho kwiyongera (Matayo 24:3; 2 Timoteyo 3:1-5; Luka 21:10, 11; Ibyahishuwe 6:3-8). Muri make, isi imeze nk’ubwato bugenda bwibira, bukaba bugiye kurohama. None se ubwo byaba bikwiriye ko Imana iha buri mugaragu wayo ubutunzi, cyangwa hari ibindi bintu by’ingenzi yagombye kuduha?
Yesu Kristo yagereranyije igihe turimo n’iminsi ya Nowa. Yaravuze ati: “Nk’uko abantu bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, abagabo bararongoraga n’abakobwa bagashyingirwa, kugeza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge; ntibabyitaho kugeza ubwo umwuzure waje ukabatwara bose. Uko ni ko no kuhaba k’Umwana w’umuntu kuzaba” (Matayo 24:37-39). Nanone yagereranyije igihe turimo n’igihe cya Loti. Igihe Loti yari atuye i Sodomu n’i Gomora, abaturanyi be “bararyaga, baranywaga, baraguraga bakagurisha, bagatera imyaka kandi bakubaka. Ariko umunsi Loti yaviriye i Sodomu, haguye umuriro n’amazuku biturutse mu ijuru, birabarimbura bose,” Yesu yongeyeho ati: “Uko ni na ko bizagenda ku munsi Umwana w’umuntu azahishurwa.”—Luka 17:28-30.
Tuvugishije ukuri, kurya, kunywa, gushyingirwa, kugura no kugurisha nta cyo bitwaye. Ikibi ni uguhugira muri ibyo bintu, ku buryo tutamenya ko isi igeze ku iherezo. Ubwo rero ibaze uti: “Ese Imana iduhaye ibintu byinshi bikazaturangaza, bigatuma turimbuka, yaba itugiriye neza?” Ahubwo iramutse ibikoze, yaba iduhemukeye. Kandi Imana yuje urukundo ibyo ntiyabikora.—1 Timoteyo 6:17; 1 Yohana 4:8.
4-10 UKUBOZA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOBU 22-24
“Ese umuntu afite agaciro imbere y’Imana?”
Rwanya imitekerereze mibi
Ikindi gitekerezo gifitanye isano n’icy’uko Imana ikagatiza, ni icy’uko ngo ibona ko abantu nta cyo bamaze. Disikuru ya gatatu ya Elifazi yarimo ikibazo kigira kiti “mbese umuntu yabasha kugira icyo amarira Imana? Ni ukuri umunyabwenge agira icyo yimarira ubwe” (Yobu 22:2). Elifazi yashakaga kuvuga ko Imana ibona umuntu nta cyo ari cyo. Biludadi yunzemo ati “umuntu yabasha ate kuba umukiranutsi imbere y’Imana? Cyangwa uwabyawe n’umugore yabasha ate kuba intungane” (Yobu 25:4)? Ukurikije iyo mitekerereze, ni gute Yobu, umuntu buntu, yashoboraga gutinyuka kuvuga ko akiranuka mu maso y’Imana?
Muri iki gihe, hari abantu bumva badakwiriye. Ibyo bishobora guterwa n’uburere umuntu yahawe, ibibazo yahuye na byo mu buzima cyangwa kuba yarahanganye n’inzangano zishingiye ku moko. Icyakora, Satani n’abadayimoni be na bo bishimira gushyira iterabwoba ku bantu. Iyo batumye umuntu yumva nta kintu yakora ngo gishimishe Imana Ishoborabyose, ashobora kwiheba. Amaherezo uwo muntu ashobora gutembanwa ndetse rwose akareka Imana nzima.—Abaheburayo 2:1; 3:12.
Gusaza n’uburwayi bishobora gutuma tudakora byinshi. Uruhare tugira mu murimo w’Ubwami rushobora gusa n’aho ari ruto ugereranyije n’ibyo twakoraga tukiri bato, tugifite amagara mazima n’imbaraga. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi kumenya ko Satani n’abadayimoni be bashaka ko twumva ko ibyo dukora bidashobora gushimisha Imana! Tugomba kurwanya imitekerereze nk’iyo.
w95 15/2 27 par. 6
Isomo ku birebana n’uko twakemura ibibazo
Incuti eshatu za Yobu zakomerekeje Yobu cyane zimubwira ibitekerezo byazo aho kuvuga ibihuje n’ibyo Imana ishaka. Elifazi we yageze n’ubwo avuga ko ‘Imana itizera abagaragu bayo’ kandi ko kuba Yobu yaba umukiranutsi cyangwa ntamube, Yehova ntacyo bimubwiye (Yobu 4:18; 22:2, 3). Mu by’ukuri ayo ni yo magambo y’ibinyoma kandi aca intege cyane umuntu yabwirwa. Ntibitangaje rero kuba nyuma y’aho Yehova yaracyashye Elifazi na bagenzi be bitewe n’icyaha bakoze cyo gutuka Imana. Yarababwiye ati ‘Ntimwamvuzeho ukuri’ (Yobu 42:7). Ariko hari n’andi magambo mabi cyane bavuze.
Urubyiruko runezeza umutima wa Yehova
10 Nk’uko inkuru ya Bibiliya ibigaragaza, Satani ntiyashidikanyije ku budahemuka bwa Yobu wenyine, ahubwo yashidikanyije ku budahemuka bw’abantu bose bakorera Imana, nawe urimo. Burya Satani yavugaga abantu bose muri rusange, igihe yabwiraga Yehova ati “ibyo umuntu atunze byose [si Yobu wenyine ahubwo ni buri muntu wese] yabitanga ngo abicunguze ubugingo bwe” (Yobu 2:4). Waba ubona uruhare ufite mu gusubiza icyo kibazo cy’ingenzi? Nk’uko mu Migani 27:11 habigaragaza, Yehova avuga ko hari ikintu runaka wamuha cyatuma asubiza umututse, ari we Satani. Bitekerezeho nawe! Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi aragusaba ngo umufashe gusubiza ikibazo gikomeye kurusha ibindi byose. Urumva rero ko ufite inshingano iremereye kandi yihariye. Mbese ushobora kuyisohoza nk’uko Yehova abigusaba? Yobu yarabikoze (Yobu 2:9, 10). Yesu na we ni uko yabigenje, kimwe n’abandi bantu benshi harimo n’abakiri bato (Abafilipi 2:8; Ibyahishuwe 6:9). Nawe wabikora. Icyo ugomba kumenya ariko, ni uko byanze bikunze ugomba kugira uruhande ushyigikiye. Binyuriye ku myifatire yawe, uzagaragaza ko ushyigikiye Satani mu gutuka Yehova cyangwa ko ushyigikiye Yehova mu gusubiza Satani. Uzashyigikira nde muri abo bombi?
Yehova akwitaho!
11 Mbese koko, amahitamo yawe ni ay’ingenzi kuri Yehova? Mbese ko abantu benshi bakomeje kumubaho indahemuka, buriya ntiyamaze kubona igisubizo nyacyo aha Satani? Ni iby’ukuri ko Satani yavuze ko nta muntu n’umwe wakorera Yehova asunitswe n’urukundo, ariko ibyo byamaze kugaragara ko ari ikinyoma. Icyakora, Yehova ashaka ko umushyigikira mu kibazo cy’ubutegetsi bw’ikirenga, kuko akwitaho. Yesu yaravuze ati “So wo mu ijuru ntashaka ko hagira n’umwe muri aba bato urimbuka.”—Matayo 18:14.
12 Biragaragara ko Yehova ashishikazwa n’imyifatire yawe. Ndetse icy’ingenzi kurushaho, imyifatire yawe imugiraho ingaruka. Bibiliya igaragaza neza ko iyo abantu bakoze ibyiza cyangwa bagakora ibibi, bituma Yehova agira ibyiyumvo byimbitse. Urugero, igihe Abisirayeli bakomezaga kwigomeka, ‘byababaje’ Yehova (Zaburi 78:40, 41). Mbere y’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa, Yehova yabonye ukuntu “ingeso z’abantu zari mbi cyane,” maze “bimutera agahinda mu mutima” (Intangiriro 6:5, 6). Ngaho tekereza ibyo bintu nawe! Ugize imyifatire mibi, byababaza Umuremyi wawe. Ibyo ntibivuga ko Imana igira intege nke cyangwa ngo iganzwe n’ibyiyumvo. Ahubwo iragukunda, kandi ihora ishaka icyatuma ugira ubuzima bwiza. Naho iyo ukoze ibyiza, binezeza umutima wa Yehova. Ntanezezwa n’uko gusa aba abonye ikindi gisubizo cyo guha Satani, ahubwo nanone anezezwa n’uko noneho aba ashobora kukugororera, kandi koko yifuza kukugororera (Abaheburayo 11:6). Yehova Imana ni Umubyeyi wanyu wuje urukundo rwose!
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ishyirireho intego zo mu buryo bw’umwuka zizatuma uhesha ikuzo Umuremyi wawe
Tekereza uburyo Yehova yageze ku ntego yo kurema ijuru n’isi. Binyuriye ku magambo ngo “buragoroba buracya,” tubona ko Yehova yashyizeho ibihe by’irema uko bikurikirana (Intangiriro 1:5, 8, 13, 19, 23, 31). Ku ntangiriro ya buri gihe cy’irema, yabaga azi neza intego ye, cyangwa icyo ashaka kugeraho muri uwo munsi. Kandi Imana yageze ku mugambi wayo wo kurema ibintu (Ibyahishuwe 4:11). Umukurambere Yobu yagize ati “kandi icyo umutima [w’Imana] ukunze ni cyo ikora” (Yobu 23:13). Mbega ukuntu byashimishije Yehova igihe yarebaga “ibyo yari yaremye byose,” maze akavuga ko byari “byiza cyane”!—Intangiriro 1:31.
Kugira ngo intego zacu zigerweho, natwe tugomba kugira icyifuzo gikomeye cyo kuzigeraho. Ni iki kizadufasha kwihingamo icyo cyifuzo gikomeye? N’ubwo isi itari ifite ishusho ndetse iriho ubusa busa, Yehova yashoboraga kumenya uko yari kuba imeze amaze kuyirema: ko yari kuba ari ikirezi cyera mu kirere kimuhesha ikuzo n’icyubahiro. Muri ubwo buryo, kugera ku cyo twiyemeje gukora bidusaba kuzirikana cyane ku ngaruka ndetse n’inyungu tuzabona igihe tuzaba tumaze kugera kuri iyo ntego. Uwitwa Tony wari ufite imyaka 19 ni uko yabibonaga. Ntiyigeze yibagirwa ibyiyumvo yagize igihe yasuraga ku ncuro ya mbere ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova mu Burayi bw’iburengerazuba. Kuva icyo gihe, yahoraga yibaza mu bwenge bwe ati ‘kwibera ahantu nka hariya ndetse no kuhakorera biba bimeze bite?’ Tony ntiyahwemye gutekereza ko ibyo bishoboka kandi yakomeje guhatanira kubigeraho. Mbega ukuntu yishimye cyane igihe nyuma y’imyaka myinshi yemererwaga gukora ku ishami
11-17 UKUBOZA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOBU 25-27
“Kuba indahemuka ntibisaba kuba utunganye”
it-1 1210 par. 4
Ubudahemuka
Yobu. Yobu ashobora kuba yarabayeho mu gihe cya Mose nyuma y’urupfu rwa Yozefu. Bibiliya ivuga ko yari umugabo “w’inyangamugayo [Heb., tam] kandi w’umukiranutsi, utinya Imana kandi akirinda ibibi” (Yobu 1:1). Ibibazo Imana yabajije umwanzi wayo Satani ku bihereranye na Yobu, igihe yari mu ijuru imbere y’abamariyika bose, bigaragaza ko ubudahemuka bw’abantu ari kimwe mu bigize ikibazo cyavutse hagati y’Imana na Satani. Satani yavugaga ko Yobu akorera Imana atabitewe n’intego nziza. Yavugaga ko ayikorera bitewe n’inyungu ze aho kuyikorera abikuye ku mutima. Yashidikanyije ku budahemuka bwa Yobu. Ariko nubwo yemerewe kumwambura imitungo ye n’abana be, ntiyigeze ashobora kumwambura ubudahemuka bwe (Yobu 1:6–2:3). Nyuma y’aho yaje kuvuga ko Yobu yashoboraga kwihanganira kubura imitingo ye n’abana be, ariko ko atakwihanganira icyababaza umubiri we (Yobu 2:4, 5). Yobu yaje kurwara indwara ikomeye yamubabazaga cyane, ari nako umugore we amutegeka ngo yihakane ndetse n’incuti ze zikamubwira amagambo atumvikana kandi aca intege aduhuje n’uko Imana ibona ibintu n’umugambi wayo (Yobu 2:6-13; 22:1, 5-11). Ariko Yobu yagaragaje ko atari kuzigera areka kuba indahemuka. Yaravuze ati “Ntibikabeho ko mbabaraho gukiranuka! Kugeza aho nzapfira, sinzikuraho ubudahemuka bwanjye! Nagundiriye gukiranuka kwanjye kandi sinzakurekura; Umutima wanjye nta cyo uzandega mu minsi yose yo kubaho kwanjye” (Yobu 27:5, 6). Kuba yarakomeje kuba indahemuka byagaragaje ko umwanzi w’Imana ari umubeshyi.
Komeza kuba indahemuka
3 Twebwe abagaragu b’Imana tubona ko ubudahemuka ari ugukunda Yehova n’umutima wacu wose kandi tukamwiyegurira mu buryo bwuzuye, ku buryo ari we uza mu mwanya wa mbere mu myanzuro yose dufata. Reka dusuzume uko ijambo ubudahemuka ryakoreshejwe muri Bibiliya. Ijambo ryahinduwemo “ubudahemuka,” ryumvikanisha ikintu kizima, cyuzuye cyangwa kitagira inenge. Urugero, Abisirayeli batambiraga Yehova ibitambo by’amatungo, kandi Amategeko yavugaga ko ayo matungo yagombaga kuba atagira inenge (Lewi 22:21, 22). Abagaragu b’Imana ntibagombaga gutanga itungo ridafite ukuguru cyangwa ugutwi, irifite ijisho rimwe cyangwa irirwaye. Yehova yahaga agaciro itungo rizima kandi ritagira inenge (Mal 1:6-9). Impamvu Yehova yasabaga itungo rizima kandi ritagira inenge, irumvikana neza. Iyo tugiye kugura ikintu runaka tuba twifuza ko kiba ari kizima, cyuzuye kandi kidafite inenge. Urugero, niba tugiye kugura urubuto, ntituba twifuza urwaboze. Iyo tugiye kugura igitabo, ntituba twifuza icyazanye amatwi cyangwa ikiburamo amapaji. Nanone iyo tugiye kugura igikoresho runaka, ntituba twifuza icyangiritse cyangwa ikituzuye. Ibyo byumvikanisha impamvu Yehova na we adusaba kumukunda no kumubera indahemuka mu buryo bwuzuye.
4 None se dusabwa kuba intungane kugira ngo tube indahemuka? Kuba intungane byo ntibishoboka, kuko dukora amakosa menshi. Ariko reka dusuzume impamvu ebyiri zituma ibyo bitadutera ubwoba. Iya mbere, Yehova ntiyibanda ku makosa yacu. Ijambo rye rigira riti: “Yah Yehova, uramutse ugenzuye amakosa, ni nde wahagarara adatsinzwe” (Zab 130:3)? Azi ko tudatunganye. Dukora ibyaha byinshi, kandi atubabarira kenshi (Zab 86:5). Iya kabiri, Yehova azi aho ubushobozi bwacu bugarukira kandi ntajya adusaba ibyo tudashoboye. (Soma muri Zaburi ya 103:12-14.) None se twakora iki ngo tubere Imana indahemuka mu buryo bwuzuye?
5 Urukundo ni rwo rutuma abagaragu ba Yehova bakomeza kuba indahemuka. Tugomba kumwiyegurira mu buryo bwuzuye kandi tugakomeza kumukunda. Iyo dukomeje gukunda Imana mu buryo bwuzuye no mu gihe duhanganye n’ibigeragezo, tuba tugaragaje ko turi indahemuka (1 Ngoma 28:9; Mat 22:37). Ongera utekereze ba Bahamya batatu twavuze tugitangira. Ni iki cyatumye bafata imyanzuro myiza? Ese ni uko wa mukobwa ukiri muto atakundaga gusabana n’abandi ku ishuri? Ese wa musore yifuzaga ko bamuserereza? Ese wa muvandimwe yifuzaga kwirukanwa ku kazi? Oya rwose. Ahubwo bari bazi amahame ya Yehova akiranuka kandi bari bariyemeje gukora ibimushimisha. Urukundo bamukunda rwatumye bafata imyanzuro bakurikije ibyo ashaka. Bagaragaje ko ari indahemuka rwose!
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Imikorere y’umuryango wacu ishingiye ku Ijambo ry’Imana
3 Ibyaremwe bigaragaza ko Imana igira gahunda. Bibiliya igira iti “Yehova ubwe yashyiriyeho isi imfatiro abigiranye ubwenge. Yashinze ijuru arikomeresha ubushishozi” (Imig 3:19). Ibyo tuzi ku Mana ni “ibyo ku nkengero z’inzira” zayo kandi “ibyo twayumviseho ni ibyongorerano gusa” (Yobu 26:14). Icyakora ibintu bike tuzi ku birebana n’imibumbe, inyenyeri n’injeje, bituma tubona ko isanzure ry’ikirere ririmo gahunda ihambaye (Zab 8:3, 4). Injeje ni amatsinda y’inyenyeri zibarirwa muri za miriyoni, kandi zose zigendera kuri gahunda ihamye. Tekereza ukuntu imibumbe igaragiye izuba igenda irizenguruka! Iyo mibumbe igendera kuri gahunda itangaje kubera ko Yehova yagennye inzira buri mubumbe ugomba kunyuramo. Iyo urebye gahunda ihambaye iri mu isanzure ry’ikirere, wibonera ko dukwiriye gusingiza Yehova we ‘waremesheje ubwenge ijuru’ n’isi, tukamusenga kandi tukamubera indahemuka.—Zab 136:1, 5-9.
18-24 UKUBOZA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOBU 28-29
“Ese uvugwa neza nka Yobu?”
Garagariza ineza yuje urukundo abantu bafite ibyo bakeneye
19 Inkuru za Bibiliya tumaze gusuzuma, nanone zitsindagiriza ko ineza yuje urukundo igomba kugaragarizwa abafite ibyo bakeneye bo ubwabo badashobora kwikorera. Kugira ngo umuryango wa Aburahamu udacika, yari akeneye ubufatanye bwa Betuweli. Kugira ngo amagufwa ya Yakobo ajyanwe i Kanaani, yari akeneye ubufasha bwa Yozefu. Kandi kugira ngo Nawomi abone umuragwa, yari akeneye guterwa ingabo mu bitugu na Rusi. Yaba Aburahamu, Yakobo cyangwa Nawomi, nta n’umwe muri bo washoboraga kwigeza kuri ibyo bintu byari bikenewe atabonye ubimufashamo. Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, ineza yuje urukundo yagombye cyane cyane kugaragarizwa abafite ibyo bakeneye (Imigani 19:17). Twagombye kwigana umukurambere Yobu, we witaga ku ‘bakene bataka n’imfubyi zitagira gifasha,’ kandi akita no ku ‘wendaga gupfa wese.’ Nanone kandi, Yobu ‘yatumaga umutima w’umupfakazi uririmbishwa no kunezerwa,’ kandi akaba “amaso y’impumyi n’ibirenge by’ikirema.”—Yobu 29:12-15.
it-1 655 par. 10
Imyambaro
Hari n’indi mirongo ivuga ku myenda mu buryo bw’ikigereranyo. Nk’uko imyenda runaka yihariye igaragaza icyo umuntu akora cyangwa itsinda abarizwamo, ni na ko muri Bibiliya imyenda igaragaza umuntu uwo ari we cyangwa icyo akora. Uko ni na ko bimeze ku mugani wa Yesu uvuga ibirebana n’“umwambaro w’ubukwe” (Mt 22:11, 12). Mu Byahishuwe 16:14, 15, Umwami Yesu yatugiriye inama yo gukomeza kuba maso no kwirinda kwamburwa imyambaro ituranga twebwe abahamya b’indahemuka b’Imana y’ukuri. Tutabaye maso bishobora kuduteza akaga muri iki gihe ‘intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose’ yegereje cyane.
Izina ni ryo muntu
Si twe twahisemo amazina twahawe tukimara kuvuka. Ariko kandi, ni twe ubwacu tugena uko abandi batubona (Imigani 20:11). Kuki utakwibaza uti “iyo biza gushoboka ko Yesu cyangwa intumwa ari bo banyita izina, bari kunyita nde? Ni irihe zina ryasobanura neza umuco wanjye w’ingenzi cyangwa ryasobanura uko abantu bambona?”
Icyo ni ikibazo dukwiriye gutekerezaho cyane. Kubera iki? Umwami w’umunyabwenge Salomo yaranditse ati “kuvugwa neza biruta ubutunzi bwinshi” (Imigani 22:1). Mu by’ukuri, iyo abantu duturanye batuvuga neza, biba ari ibintu by’agaciro. Ariko icy’ingenzi kurushaho ni uko Imana nitubona neza, tuzabona ubutunzi bw’igihe kirekire. Ibyo bizashoboka bite? Imana yasezeranyije ko izandika mu ‘gitabo [cyayo] cy’urwibutso’ amazina y’abantu bayitinya, kandi ko izabaha ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka.—Malaki 3:16; Ibyahishuwe 3:5; 20:12-15.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
g00 8/7 11 par. 3
Guseka bituma ubuzima buryoha
Ese koko guseka bifite akamaro? Ese hari igihe umuntu yigeze kugusekera bigatuma wumva uruhutse kandi uguwe neza? Waba se warahuye n’umuntu warakaye bigatuma nawe wumva utishimye cyangwa ukagira ubwoba? Ni ukuri, guseka bigira akamaro. Bigirira akamaro useka n’uwo asekera. Yobu uvugwa muri Bibiliya yavuze ku banzi be agira ati: “Narabasekeraga ntibabyiyumvishe, kandi umucyo wo mu maso hanjye ntibawuzimyaga” (Yobu 29:24). Kuba Yobu yarabaga akeye mu maso bishobora kuba byaragaragazaga ko yishimye cyangwa ko aguwe neza.
25-31 UKUBOZA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOBU 30-31
“Yobu yakomeje kwirinda ubusambanyi”
Irinde kureba ibitagira umumaro
8 Abakristo b’ukuri na bo, bashobora kugira irari ry’amaso n’iry’umubiri. Ku bw’ibyo rero, Ijambo ry’Imana ridutera inkunga yo kumenya kwifata mu birebana n’ibyo tureba, hamwe n’ibyo twifuza. (1 Kor 9:25, 27; soma muri 1 Yohana 2:15-17.) Umukiranutsi Yobu, yari azi ko kureba bifitanye isano ikomeye no kwifuza. Yaravuze ati “nasezeranye n’amaso yanjye, none se nabasha nte kwifuza umukobwa” (Yobu 31:1)? Uretse kuba Yobu yari yariyemeje kudakora ku mugore agamije kubyutsa irari ry’ibitsina, ntiyanemeraga ko igitekerezo nk’icyo kiza mu bwenge bwe. Yesu na we yatsindagirije ko tugomba kurinda ubwenge bwacu kugira ngo butanduzwa n’ibitekerezo by’ubwiyandarike, igihe yagiraga ati “umuntu wese ukomeza kwitegereza umugore kugeza ubwo amwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we.”—Mat 5:28.
Jya wita ku “iherezo”
Mbere yo gutera intambwe ya mbere ugana mu nzira mbi nk’iyo, jya wibaza uti “ese iyi nzira iranganisha he?” Kubanza gutuza ukagenzura aho ‘amaherezo’ iyo nzira izakugeza bishobora kuba bihagije kugira ngo wirinde gukora ikintu gishobora kugira ingaruka mbi cyane. Abantu birengagiza imiburo itangwa n’Imana bakunze guhura n’ingorane nyinshi nko kurwara sida n’izindi ndwara zandurira mu myanya ndangabitsina, gutwita batabishakaga, gukuramo inda, konona imishyikirano bari bafitanye n’abandi hamwe no kugira umutimanama ubacira urubanza. Intumwa Pawulo yagaragaje neza iherezo ry’inzira y’abasambanyi. Yaravuze ati “ntibazaragwa ubwami bw’Imana.”—1 Abakorinto 6:9, 10.
Rubyiruko, nimuyoborwe n’Ijambo ry’Imana
15 Ese utekereza ko igihe uri kumwe n’abandi ari bwo uba ushobora guhura n’ikigeragezo cyatuma udakomeza kubera Imana indahemuka, cyangwa ni igihe uba uri wenyine? Mu by’ukuri, iyo uri ku ishuri cyangwa ku kazi, urushaho kuba maso ugatahura ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma imishyikirano ufitanye n’Imana izamo agatotsi. Ariko iyo wibereye aho nta cyo ukora, ni bwo uba ushobora guhura n’ikigeragezo cyatuma utandukira amahame mbwirizamuco mu buryo bworoshye, kuko icyo gihe ubushobozi bwawe bwo kwirinda buba bwagabanutse.
16 Kuki wagombye kumvira Yehova no mu gihe uri wenyine? Ujye wibuka ibi: ushobora kubabaza Yehova cyangwa ukamushimisha (Intang 6:5, 6; Imig 27:11). Ibyo ukora bishobora gushimisha Yehova cyangwa bikamubabaza, kuko ‘akwitaho’ (1 Pet 5:7). Yifuza ko umutega amatwi kugira ngo bikugirire akamaro (Yes 48:17, 18). Igihe bamwe mu bagaragu ba Yehova bo muri Isirayeli ya kera birengagizaga inama ze, batumye ababara (Zab 78:40, 41). Ibinyuranye n’ibyo, Yehova yakunze cyane umuhanuzi Daniyeli kuko umumarayika yamwise ‘umugabo ukundwa cyane’ (Dan 10:11). Kubera iki? Daniyeli yakomeje kubera Imana indahemuka mu gihe yabaga ari kumwe n’abandi n’igihe yabaga ari wenyine.—Soma muri Daniyeli 6:10.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ubuhanga bwo gutega amatwi mu buryo burangwa n’urukundo
Incuti z’umugabo Yobu zaganiriye na we incuro zitari hasi y’icumi. Nyamara, Yobu yaravuze ati “iyaba hari unyumvise!” (Yobu 31:35). Kubera iki? Ni ukubera ko abari bamuteze amatwi batigeze bamuhumuriza. Ntibigeze bita kuri Yobu cyangwa ngo bashake kumenya uko yari amerewe. Mu by’ukuri, ntibigeze bababarana na we nk’uko umuntu uzi kwishyira mu mwanya w’abandi abigenza. Icyakora, intumwa Petero atanga inama igira iti “mwese muhuze imitima, mubabarane kandi mukundane nk’abavandimwe, mugirirane imbabazi mwicisha bugufi mu mitima” (1 Petero 3:8). Ni gute twagaragaza ko tubabarana n’abandi? Uburyo bumwe twabikora ni ukwita ku byiyumvo by’umuntu no kugerageza kubyiyumvisha. Kubwira umuntu tuti “bigomba kuba byakubabaje” cyangwa tuti “ugomba kuba wumvise bagufashe uko utari,” ni bumwe mu buryo bwo kumugaragariza ko tumwitayeho. Ubundi buryo, ni ukuvuga mu magambo yawe ibyo uwo muntu akubwiye, bityo ukagaragaza ko wumvise ibyo yavuze. Gutega amatwi mu buryo burangwa n’urukundo ntibisaba ko twita ku magambo gusa, ahubwo binasaba ko dutahura ibyiyumvo biteruye.