ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwhf ingingo 13
  • Uko wakwirinda gukomereza akazi mu rugo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko wakwirinda gukomereza akazi mu rugo
  • Inama zigenewe umuryango
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo ukwiriye kumenya
  • Icyo wakora ngo wirinde gukomereza akazi mu rugo
  • Ibyo mwaganiraho
  • Ni izihe ngaruka ikoranabuhanga rigira ku bashakanye?
    Nimukanguke!—2021
  • “Ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose”
    “Mugume mu rukundo rw’Imana”
  • Uko mwakoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga
    Inama zigenewe umuryango
  • Mu gihe ufitanye ubucuti budasanzwe n’uwo mutashakanye
    Nimukanguke!—2013
Reba ibindi
Inama zigenewe umuryango
ijwhf ingingo 13
Umugabo n’umugore we bari gusangirira ikawa mu gikoni cyabo, bashyize ibikoresho byabo bya eregitoronike kure yabo.

INAMA ZIGENEWE IMIRYANGO | ABASHAKANYE

Uko wakwirinda gukomereza akazi mu rugo

Muri iki gihe k’iterambere mu ikoranabuhanga abakoresha bawe, abo mukorana cyangwa abakiriya bawe baba biteze ko uba uri mu kazi igihe cyose. Ibyo bituma kwita ku bindi bintu by’ingenzi mu buzima urugero nk’umuryango wawe bikugora.

  • Icyo ukwiriye kumenya

  • Icyo wakora ngo wirinde gukomereza akazi mu rugo

  • Icyo abashakanye babivugaho

  • Ibyo mwaganiraho

Icyo ukwiriye kumenya

  • Ikoranabuhanga rishobora gutuma umuntu amara igihe kinini mu kazi kurusha icyo amarana n’uwo bashakanye. Ibyo biterwa nuko nyuma y’akazi iyo hagize uguhamagara, ukwandikira ubutumwa kuri terefone cyangwa se kuri imeri ibirebana n’akazi uhita ushaka kumusubiza.

    Umugore witwa Jeanette yagize ati: “Ibihe byiza umuntu yagiraga ageze mu rugo, akishimana n’abagize umuryango we, ntibikibaho kuko iyo uhageze amaterefone avuga iby’akazi atangira gucicikana.”

  • Kwita ku kazi kawe ari nako wita ku muryango wawe bisaba gufata ingamba zikomeye. Utabaye maso akazi katuma wibagirwa umuryango wawe.

    Umugore witwa Holly yaravuze ati: “Akenshi uwo mwashakanye ni we ubanza kwirengagiza kuko uba utekereza ko akumva, kandi uba uzi ko nubona akanya ukamwitaho ahita akubabarira.”

Icyo wakora ngo wirinde gukomereza akazi mu rugo

  • Jya wita ku wo mwashakanye mbere y’ibindi byose. Bibiliya igira iti: “Icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya” (Matayo 19:6). Niba utakwemera ko hagira umuntu ‘ugutandukanya’ n’uwo mwashakanye kuki wakwemera ko akazi kabatandukanya?

    Umugabo witwa Mark yaravuze ati: “Hari abakiriya bumva ko igihe cyose bagukeneye ugomba kuboneka bitewe n’uko baba bari buguhe amafaranga. Umugore wange aza mu mwanya wa mbere, iyo turi kumwe abakiriya bakampamagara mpita mbabwira ko ntabonetse ndi muri konji, ko nimboneka nzababwira.”

    Ibaze uti: “Ese ibyo nkora bigaragaza ko mpa agaciro uwo twashakanye kuruta akazi?”

  • Jya umenya guhakana. Bibiliya igira iti: “Ubwenge bufitwe n’abiyoroshya” (Imigani 11:2). Kwiyoroshya bishobora gutuma ubona ko ukwiriye guhakanira abaguha akazi cyangwa ugashaka ugufasha.

    Umugabo witwa Christopher yaravuze ati: “Nkora ibijyanye n’amazi. Ubwo rero iyo umuntu ampamagaye ashaka ko mufasha byihutirwa, iyo ntabonetse, murangira undi.”

    Ibaze uti: “Ese niteguye kureka akazi k’inyongera niba gatuma uwo twashakanye yumva ko ntamwitaho? None se uwo twashakanye yumva ko nagombye kubikora?

  • Jya umarana igihe n’uwo mwashakanye. Bibiliya igira iti: “Ikintu cyose gifite igihe cyagenewe” (Umubwiriza 3:1). Burya mu gihe ufite akazi kenshi ni bwo uba ugomba gushaka igihe cyo kwita ku wo mwashakanye.

    Umugore witwa Deborah yagize ati: “Iyo nge n’umugabo wange dufite akazi kenshi, dushakisha igihe tugasohoka cyangwa tugashaka aho dutemberera ku buryo nta wuturogoya.”

    Ibaze uti: “Ese njya nshaka igihe cyo kwita ku wo twashakanye? Ese uwo twashakanye abona ko mwitaho?”

  • Jya uzimya terefone. Bibiliya igira iti: ‘Mumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi’ (Abafilipi 1:10). Rimwe na rimwe jya uzimya terefone cyangwa ikindi gikoresho k’ikoranabuhanga kugira ngo wirinde abagushaka ngo ukore akazi.

    Umugabo witwa Jeremy yaravuze ati: “Hari isaha nishyiriyeho ntashobora kurenza nkiri mu kazi, iyo igeze sinongera kwakira ubutumwa buvuga iby’akazi.”

    Ibaze uti: “Ese igihe cyose umukoresha wange cyangwa umukiriya ampamagaye numva ngomba guhita mwitaba? Uwo twashakanye abibona ate?”

  • Jya ushyira mu gaciro. Bibiliya igira iti: “Gushyira mu gaciro kwanyu bimenywe n’abantu bose” (Abafilipi 4:5). Birumvikana ko hari igihe uwo mwashakanye aba asabwa kumara igihe kinini mu kazi kuruta icyo mumarana. Urugero, hari ubwo aba afite akazi kamusaba kuboneka igihe cyose akenewe. Ubwo rero jya ushyira mu gaciro ntumusabe ibidashoboka.

    Umugore witwa Beverly yaravuze ati: “Umugabo wange arikorera, ubwo rero hari igihe akora amasaha y’ikirenga. Hari ubwo bindakaza ariko akenshi simbitindaho kuko ubusanzwe tumarana igihe gihagije.

    Ibaze uti: “Ese nzirikana ko uwo twashakanye agira akazi kenshi nkirinda kumusaba ibyo adashoboye? Ese na we abona ntamusaba ibyo adashoboye?”

Itara.

Inama: Jya ukomeza kwisuzuma urebe niba utaratwawe n’akazi ku buryo wibagirwa uwo mwashakanye. Jya ahanditse ngo: “Ibyo mwaganiraho,” maze urebe icyo wowe n’uwo mwashakanye mwahindura kugira ngo ibintu birusheho kuba byiza.

Icyo abashakanye babivugaho

Joseph na Hannah.

Joseph n’umugore we Hannah baravuze bati: “Iyo tugiye gufata amafunguro tuzimya terefone. Burya igihe umuntu amarana n’abagize umuryango we kiba ari ik’ingenzi cyane.”

Kara na Daniel.

Daniel n’umugore we witwa Kara baravuze bati: “Koroshya ubuzima byaradufashije cyane. Iyo woroheje ubuzima umenya ibyo ushyira mu mwanya wa mbere kuko nta bintu byinshi biba bigutwara igihe.”

Ibyo mwaganiraho

Icya mbere, buri wese asuzume ibibazo bikurikira ari wenyine, hanyuma muganire ku bisubizo mwatanze.

  • Ese ujya wumva uwo mwashakanye avuga ko iyo ukoreye akazi mu rugo bimubangamira? None se nawe ubona koko umubangamira?

  • Ni iki wakora ngo akazi katakubuza kumarana igihe n’umuryango wawe?

  • Ese uwo mwashakanye ajya akorera mu rugo? None se ibyo byabaye inshuro zingahe?

  • Ni iki wifuza ko uwo mwashakanye yahindura ku bijyanye n’akazi?

Isubiramo: Uko wakwirinda gukomereza akazi mu rugo

  • Jya wita ku wo mwashakanye mbere y’ibindi byose. Ntukemere ko akazi gatuma utabona igihe cyo kwita ku wo mwashakanye.

  • Jya umenya guhakana. Hari igihe biba ngombwa ko ugira akazi wanga cyangwa ugasaba ko abandi bagufasha.

  • Jya umarana igihe gihagije n’uwo mwashakanye. Ntukirengagize kwita ku bagize umuryango wawe nubwo waba ufite akazi kenshi.

  • Jya uzimya terefone cyangwa ikindi gikoresho cy’akazi. Jya uzimya ibyo bikoresho kugira ngo bidatuma usubira mu kazi atari ngombwa.

  • Jya ushyira mu gaciro. Gushyira mu gaciro mu bijyanye n’akazi ndetse n’umuryango bisaba guhora wisuzuma kandi ukagira icyo uhindura. Ubwo rero jya witega ibintu bishoboka.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze