ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • dp igi. 17 pp. 286-305
  • Kumenya abasenga by’ukuri mu gihe cy’imperuka

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kumenya abasenga by’ukuri mu gihe cy’imperuka
  • Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • UMUTWARE UKOMEYE AGIRA ICYO AKORA
  • ABERA ‘BAKANGUKA’
  • ‘BAKA NK’INYENYERI’
  • ‘BAKUBITA HIRYA NO HINO’
  • ‘BARAMENAGUWE’
  • ‘BATUNGANYWA, BAKEZWA, BAGACISHWA MU RUGANDA’
  • ABERA BAGIRA IBYISHIMO
  • Yehova asezeranya Daniyeli ingororano ihebuje
    Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!
  • Yakomejwe n’Intumwa Yoherejwe n’Imana
    Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!
  • Iminsi y’Ubuhanuzi Yahanuwe na Daniyeli, no Kwizera Kwacu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Daniyeli
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!
dp igi. 17 pp. 286-305

Igice cya cumi na karindwi

Kumenya abasenga by’ukuri mu gihe cy’imperuka

1. Dukurikije ibivugwa muri Daniyeli igice cya 7, ni ibihe bintu bitangaje byari kugwiririra itsinda rito ry’abantu batagira kirengera muri iki gihe?

ITSINDA rito ry’abantu batagira kirengera rigabweho igitero gikaze, kigabwe n’ubutegetsi bw’igihangange bw’isi bukomeye. Rirokotse ari ritaraga rwose ndetse rinahinduwe rishya​—atari ku bw’imbaraga zaryo, ahubwo bitewe n’agaciro rihabwa na Yehova Imana. Ibyo bintu byari byarahanuwe muri Daniyeli igice cya 7, bikaba byarabayeho mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20. None se, abo bantu bari bande? Icyo gice cya Daniyeli cyabavuzeho ko ari “abera b’Isumbabyose,” Yehova Imana. Cyanahishuye ko amaherezo abo bantu bazifatanya mu gutegeka mu Bwami bwa Kimesiya!​—Daniyeli 7:13, 14, 18, 21, 22, 25-27.

2. (a) Ni ibihe byiyumvo Yehova agira ku bihereranye n’abagaragu be basizwe? (b) Byaba ari iby’ubwenge gukora iki muri ibi bihe?

2 Nk’uko twabibonye muri Daniyeli igice cya 11, umwami w’amajyaruguru azagera ku iherezo rye igihe azaba ashatse gutera igihugu cyo mu buryo bw’umwuka kirangwa n’umutekano cy’abo bizerwa. (Daniyeli 11:45; gereranya no muri Ezekiyeli 38:18-23.) Ni koko, Yehova arinda cyane abasizwe be bizerwa. Muri Zaburi 105:14, 15 haratubwira ngo “[Yehova] yahaniye abami ko babagiriye nabi. Ati ‘ntimukore ku bo nasīze, ntimugire icyo mutwara abahanuzi banjye.’ ” None se, ntiwakwemera ko muri ibi bihe by’imivurungano, byaba ari iby’ubwenge ko abagize “[imbaga y’]abantu benshi” badasiba kwiyongera bakwifatanya mu buryo bwa bugufi uko bishoboka kose n’abo bera (Ibyahishuwe 7:9; Zekariya 8:23)? Ibyo ni byo Yesu Kristo yasabye ko abantu bagereranywa n’intama bakora​—bakifatanya n’abavandimwe be bo mu buryo bw’umwuka basizwe, babashyigikira mu murimo wabo.​—Matayo 25:31-46; Abagalatiya 3:29.

3. (a) Kuki kubona abigishwa ba Yesu basizwe no kwifatanya na bo mu buryo bwa bugufi atari ibintu byoroshye? (b) Ni gute ibivugwa muri Daniyeli igice cya 12 bizadufasha muri ibyo?

3 Ariko kandi, Umwanzi w’Imana, ari we Satani, yagiye agaba intambara za simusiga ku basizwe. Yateje imbere idini ry’ikinyoma, ibyo bikaba nyine byaratumye isi yuzura Abakristo b’urwiganwa. Ingaruka zabyo ni uko abantu benshi bayobye. Abandi batakaje icyizere cyo kuzigera babona abahagarariye idini ry’ukuri (Matayo 7:15, 21-23; Ibyahishuwe 12:9, 17). Ndetse n’abantu babona “[u]mukumbi muto” maze bakifatanya na wo, bagomba gushyiraho imihati cyane kugira ngo bakomeze kugira ukwizera, kubera ko iyi si ihora ishaka kumunga ukwizera (Luka 12:32). Bite se kuri wowe? Mbese, waba warabonye “abera b’Isumbabyose,” kandi se waba wifatanya na bo? Mbese, waba ufite ibihamya bidakuka bigaragaza ko abo wabonye ari bo batoranyijwe n’Imana koko? Ibyo bihamya bishobora gukomeza ukwizera kwawe. Nanone kandi, bishobora gutuma ugira ibikwiriye byose kugira ngo ufashe abandi gusobanukirwa urujijo rushingiye ku idini rurangwa muri iyi si. Muri Daniyeli igice cya 12 hakubiyemo byinshi byerekeranye n’ubwo bumenyi burokora ubuzima.

UMUTWARE UKOMEYE AGIRA ICYO AKORA

4. (a) Ni ibihe bintu bibiri bitandukanye byahanuwe muri Daniyeli 12:1 ku bihereranye na Mikayeli? (b) Akenshi, ni iki ‘guhagarara’ k’umwami bisobanura muri Daniyeli?

4 Muri Daniyeli 12:1 hagira hati “icyo gihe Mikayeli wa mutware ukomeye, ujya ahagarikira abantu bawe, azahaguruka.” Uwo murongo uhanura ibi bintu bibiri bitandukanye bihereranye na Mikayeli: icya mbere ni uko ‘ahagaze,’ bikaba byumvikanisha imimerere y’ibintu ikomeza mu gihe runaka; icya kabiri ni uko “azahaguruka,” bikaba byumvikanisha ikintu kizakorwa muri icyo gihe nyir’izina. Mbere na mbere, turashaka kumenya igihe Mikayeli “ahagarikira abantu [ba Daniyeli].” Wibuke ko Mikayeli ari izina ryahawe Yesu mu mwanya afite wo kuba Umutegetsi wo mu ijuru. Igikorwa cye cyo ‘guhagarara’ cyavuzwe, kitwibutsa uko iryo jambo rikoreshwa hose mu gitabo cya Daniyeli. Akenshi ryerekeza ku gikorwa cy’umwami, urugero nko mu gihe afashe ubutegetsi bwe bwa cyami.​—Daniyeli 11:2-4, 7, 20, 21.

5, 6. (a) Ni ikihe gihe Mikayeli ahagarara? (b) Ni ryari kandi ni gute Mikayeli ‘ahaguruka,’ kandi se, ibyo bigira izihe ngaruka?

5 Biragaragara ko aha ngaha umumarayika yari arimo yerekeza ku gihe cyasobanuwe ahandi mu buhanuzi bwa Bibiliya. Yesu yacyise “ukuhaba” kwe (mu Kigiriki pa·rou·si՛a), igihe yari gutegeka ari Umwami mu ijuru (Matayo 24:37-39, NW ). Nanone kandi, icyo gihe cyitwa “[i]minsi y’imperuka,” n’ “igihe cy’imperuka” (2 Timoteyo 3:1; Daniyeli 12:4, 9). Kuva aho icyo gihe gitangiriye mu mwaka wa 1914, Mikayeli ahagaze ari Umwami mu ijuru.​—Gereranya na Yesaya 11:10; Ibyahishuwe 12:7-9.

6 None se, ni ryari Mikayeli agomba ‘guhaguruka’? Ni igihe azaba agiye gukora igikorwa cyihariye. Ibyo Yesu azabikora mu gihe kiri imbere. Mu Byahishuwe 19:11-16, Yesu avugwaho mu buryo bw’ubuhanuzi ko ari Umwami ukomeye wa Kimesiya ugendera ku ifarashi ayoboye ingabo z’abamarayika kugira ngo arimbure abanzi b’Imana. Muri Daniyeli 12:1 hakomeza hagira hati “hazaba ari igihe cy’umubabaro utigeze kubaho, uhereye igihe amahanga yabereyeho ukageza icyo gihe.” Kristo, we Mutware Mukuru Usohoza imanza za Yehova, azavanaho iyi gahunda mbi y’ibintu yose uko yakabaye mu gihe cy’ “umubabaro m[w]inshi” wahanuwe.​—Matayo 24:21; Yeremiya 25:33; 2 Abatesalonike 1:6-8; Ibyahishuwe 7:14; 16:14, 16.

7. (a) Ni ibihe byiringiro biriho ku bantu bose bizerwa mu ‘gihe cy’umubabaro’ wegereje? (b) Igitabo cya Yehova ni ikihe, kandi se, kuki ari iby’ingenzi kucyandikwamo?

7 Ni gute abantu bafite ukwizera bari kuzabyifatamo muri icyo gihe cy’umubabaro? Daniyeli yaje kubwirwa ngo “icyo gihe abantu bawe, bazaba banditswe mu gitabo, bazarokorwa.” (Gereranya no muri Luka 21:34-36.) Icyo gitabo ni ikihe? Mu buryo bw’ibanze, kigereranya ukuntu Yehova Imana yibuka abakora ibyo ashaka (Malaki 3:16; Abaheburayo 6:10). Abanditswe muri icyo gitabo cy’ubuzima ni bo bantu bafite umutekano kurusha abandi bose ku isi, kubera ko bafite uburinzi bw’Imana. Ikibi icyo ari cyo cyose cyabageraho gishobora kuvanwaho, kandi kizavanwaho nta kabuza. N’ubwo bapfa mbere y’icyo ‘gihe cy’umubabaro,’ bakomeza kuba bazima mu bwenge butagira imipaka bwa Yehova. Azabibuka maze abazure mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Yesu Kristo bw’Imyaka Igihumbi.​—Ibyakozwe 24:15; Ibyahishuwe 20:4-6.

ABERA ‘BAKANGUKA’

8. Ni ibihe byiringiro bishimishije bigaragazwa muri Daniyeli 12:2?

8 Ibyiringiro by’umuzuko birahumuriza rwose. Muri Daniyeli 12:2 habigaragaza hagira hati “benshi bo muri bo, bazaba barasinziriye mu gitaka, bazakanguka, bamwe bazakangukira ubugingo buhoraho, abandi bazakangukira gukorwa n’isoni, no gusuzugurwa iteka ryose.” (Gereranya na Yesaya 26:19.) Ayo magambo ashobora kutwibutsa isezerano rishishikaje ryatanzwe na Yesu Kristo ku bihereranye n’umuzuko w’abantu muri rusange (Yohana 5:28, 29). Mbega ibyiringiro bishimishije! Tekereza incuti zawe z’amagara n’abagize umuryango wawe​—ubu bapfuye​—bazahabwa uburyo bwo kongera kubaho mu gihe kizaza! Ariko kandi, iryo sezerano rikubiye mu gitabo cya Daniyeli ryerekeza mbere na mbere ku bundi bwoko bw’umuzuko​—wo ukaba waramaze kubaho. Ibyo bishoboka bite?

9. (a) Kuki bihuje n’ubwenge kwitega ko ibivugwa muri Daniyeli 12:2 byagombaga gusohozwa mu minsi y’imperuka? (b) Ni uwuhe muzuko ubwo buhanuzi bwerekezaho, kandi se tubizi dute?

9 Reka dusuzume imirongo ikikije uwo. Nk’uko twabibonye, umurongo wa mbere w’igice cya 12 ntiwerekeza ku iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu gusa, ahubwo werekeza no ku gihe cy’iminsi y’imperuka cyose uko cyakabaye. Mu by’ukuri, ibikubiye muri icyo gice hafi ya byose ntibizasohozwa muri paradizo izaza ku isi, ahubwo bisohozwa mu gihe cy’imperuka. Mbese, hari umuzuko runaka waba warabayeho muri icyo gihe? Intumwa Pawulo yanditse ku bihereranye n’umuzuko w’ “aba Kristo” ivuga ko ubaho “mu gihe cyo kuhaba kwe” (NW ). Ariko kandi, abazurirwa ubuzima bwo mu ijuru bazurwa “ubutazongera kubora” (1 Abakorinto 15:23, 52). Nta n’umwe muri bo uzurirwa “gukorwa n’isoni, no gusuzugurwa iteka ryose” nk’uko byahanuwe muri Daniyeli 12:2. Mbese, haba hari ubundi bwoko bw’umuzuko? Muri Bibiliya, rimwe na rimwe ijambo umuzuko rigira ibisobanuro byo mu buryo bw’umwuka. Urugero, muri Ezekiyeli no mu Byahishuwe harimo imirongo ihereranye n’ubuhanuzi yerekeza ku gusubirana ubuzima mu buryo bw’umwuka, cyangwa kuzuka.​—Ezekiyeli 37:1-14; Ibyahishuwe 11:3, 7, 11.

10. (a) Ni mu buhe buryo abasigaye basizwe bazuwe mu gihe cy’imperuka? (b) N’ubwo bamwe mu basizwe bagaruwe mu buzima, ni gute bakangukiye “gukorwa n’isoni no gusuzugurwa iteka ryose”?

10 Mbese, hari ikintu nk’icyo cyo gusubirana ubuzima mu buryo bw’umwuka cyaba cyarabayeho mu gihe cy’imperuka ku bagaragu b’Imana basizwe? Yego rwose! Ibintu by’ukuri byabayeho mu mateka bigaragaza ko mu mwaka wa 1918, Abakristo bizerwa bake basigaye bibasiwe n’igitero gikomeye cyane cyahagaritse gahunda yabo yo kubwiriza mu ruhame. Hanyuma mu mwaka wa 1919, basubiranye ubuzima mu buryo bw’umwuka, n’ubwo ibyo byasaga n’aho bidashoboka. Ibyo bintu by’ukuri byabayeho bihuje n’amagambo avuga ibihereranye n’umuzuko wahanuwe muri Daniyeli 12:2. Bamwe ‘barakangutse’ mu buryo bw’umwuka muri icyo gihe na nyuma y’aho. Ikibabaje ariko, bose si ko bakomeje kuba bazima mu buryo bw’umwuka. Abahisemo gutera umugongo Umwami wa Kimesiya bakanareka gukora umurimo w’Imana nyuma y’aho bamariye gukanguka, bizaniye “gukorwa n’isoni, no gusuzugurwa iteka ryose” nk’uko byavuzwe muri Daniyeli 12:2 (Abaheburayo 6:4-6). Ariko kandi, abasizwe bizerwa bakoresheje neza imimerere yabo yo gusubirana ubuzima mu buryo bw’umwuka, bashyigikira mu budahemuka Umwami wa Kimesiya. Amaherezo, kuba barabaye abizerwa bituma bahabwa “ubugingo buhoraho,” nk’uko ubwo buhanuzi bubivuga. Muri iki gihe, imbaraga zo mu buryo bw’umwuka bagaragaza mu gihe bahuye n’ibitotezo zituma tubamenya.

‘BAKA NK’INYENYERI’

11. “Abanyabwenge” ni bande muri iki gihe, kandi se, ni mu buhe buryo baka nk’inyenyeri?

11 Imirongo ibiri ikurikira yo muri Daniyeli igice cya 12 idufasha ndetse kurushaho kumenya “abera b’Isumbabyose.” Ku murongo wa 3, marayika yabwiye Daniyeli ati “abanyabwenge bazarabagirana nk’umucyo wo mu isanzure ry’ijuru, n’abahinduriye benshi ku bukiranutsi bazaka nk’inyenyeri iteka ryose.” “Abanyabwenge” ni bande muri iki gihe? Aha nanone, ibihamya bigaragaza ko ari abo ‘bera b’Isumbabyose.’ None se ubundi, uretse abo basigaye basizwe, ni bande bandi bagize ubushishozi bwo kumenya ko Mikayeli, Umutware Ukomeye, yatangiye guhagarara ari Umwami mu mwaka wa 1914? Mu kubwiriza uko kuri​—no mu gukomeza kugira imyifatire ya Gikristo​—bagiye ‘baboneka nk’amatabaza’ muri iyi si irangwa n’umwijima wo mu buryo bw’umwuka (Abafilipi 2:15; Yohana 8:12). Ku bihereranye na bo, Yesu yarahanuye ati “icyo gihe abakiranutsi bazarabagirana nk’izuba mu bwami bwa Se.”​—Matayo 13:43.

12. (a) Mu gihe cy’imperuka, ni gute abasizwe bagize uruhare mu ‘guhindurira benshi ku bukiranutsi’? (b) Ni gute abasizwe bazahindurira benshi kuba abakiranutsi kandi ‘bakaka nk’inyenyeri’ mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi?

12 Muri Daniyeli 12:3 hanatubwira umurimo abo Bakristo basizwe bari kuba bahugiyemo mu gihe cy’imperuka. Bari kuba ‘bahindurira benshi ku bukiranutsi.’ Abasigaye basizwe batangiye gukorakoranya umubare wari usigaye w’abagize 144.000 b’abaraganwa na Kristo (Abaroma 8:16, 17; Ibyahishuwe 7:3, 4). Igihe uwo murimo wari urangiye​—uko bigaragara hakaba hari hagati y’imyaka ya za 30​—batangiye gukorakoranya “[imbaga y’]abantu benshi” bagize “izindi ntama” (Ibyahishuwe 7:9; Yohana 10:16). Abo na bo bizera igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo. Ku bw’ibyo rero, bafite igihagararo kitanduye imbere ya Yehova. Abo bantu babarirwa muri za miriyoni muri iki gihe bafite ibyiringiro bishimishije byo kuzarokoka irimbuka ry’iyi si mbi rigiye kuza. Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, Yesu hamwe n’abami, bakaba n’abatambyi bagenzi be 144.000, bazakoresha mu buryo bwuzuye inyungu z’incungu ku bw’abantu bumvira bazaba bari ku isi, bityo bafashe abafite ukwizera bose kwitandukanya na buri gisigisigi cyose kizaba gisigaye cy’icyaha twarazwe na Adamu (2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 7:13, 14; 20:5, 6). Icyo gihe, abasizwe bazifatanya mu ‘guhindurira benshi ku bukiranutsi’ mu buryo bwuzuye, kandi “bazaka nk’inyenyeri” mu ijuru. Mbese, ufatana uburemere ibyiringiro byo kuzabaho ku isi, uyoborwa n’ubutegetsi bwo mu ijuru bw’ikuzo bwa Kristo n’abo bazafatanya gutegeka? Mbega igikundiro cyo kwifatanya n’ “abera” mu kubwiriza ubu butumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana!​—Matayo 24:14.

‘BAKUBITA HIRYA NO HINO’

13. Ni mu buhe buryo amagambo yo mu gitabo cya Daniyeli yabumbwe kandi akagirwa ibanga?

13 Amagambo marayika yabwiye Daniyeli, akaba yaratangiriye muri Daniyeli 10:20, noneho ashojwe n’aya magambo asusurutsa umutima agira ati “nuko Daniyeli, bumba igitabo, ugifatanishe ikimenyetso kugeza igihe cy’imperuka; benshi bazajarajara [“bazakubita,” NW ] hirya no hino; kandi ubwenge buzagwira” (Daniyeli 12:4). Ni koko, ibyinshi mu byo Daniyeli yahumekewe kwandika byagizwe ibanga kandi bifatanishwa ikimenyetso, ku buryo abantu batari kubisobanukirwa. N’ikimenyimenyi, Daniyeli yaje kwandika nyuma y’aho ati “ndabyumva, ariko sinabimenya” (Daniyeli 12:8). Muri ubwo buryo, igitabo cya Daniyeli cyakomeje gufatanishwa ikimenyetso mu gihe cy’ibinyejana byinshi. Bite se ku bihereranye n’iki gihe?

14. (a) Mu ‘gihe cy’imperuka,’ ni bande ‘bakubise hirya no hino’ (NW ), kandi hehe? (b) Ni ikihe gihamya kigaragaza ko Yehova yahaye imigisha uko ‘gukubita hirya no hino’ (NW )?

14 Dufite igikundiro cyo kubaho mu ‘gihe cy’imperuka’ cyahanuwe mu gitabo cya Daniyeli. Nk’uko byahanuwe, abantu bizerwa benshi bagiye ‘bakubita hirya no hino’ (NW ) mu mapaji y’Ijambo ry’Imana. Ingaruka zabaye izihe? Biturutse ku migisha ya Yehova, ubwenge nyakuri bwaragwiriye. Abahamya ba Yehova bizerwa basizwe bahawe ubumenyi bwatumye bashobora gusobanukirwa ko Umwana w’umuntu yabaye Umwami mu mwaka wa 1914, bamenya inyamaswa zivugwa mu buhanuzi bwa Daniyeli izo ari zo kandi baburira abantu kugira ngo birinde “ikizira cy’umurimbuzi”​—izo zikaba ari ingero nke gusa (Daniyeli 11:31). Bityo rero, ubwo bumenyi bwagwiriye na cyo ni ikindi kimenyetso kigaragaza “abera b’Isumbabyose.” Ariko kandi, hari ibindi bimenyetso Daniyeli yahawe.

‘BARAMENAGUWE’

15. Noneho ni ikihe kibazo kizamuwe na marayika, kandi se icyo kibazo gishobora kutwibutsa bande?

15 Twibuke ko Daniyeli yagejejweho ubwo butumwa n’umumarayika ari ku nkombe y’ “uruzi runini” Hidekelu, nanone rwitwa Tigre (Daniyeli 10:4). Aha noneho ahabonye abamarayika batatu, none aragira ati “jyewe Daniyeli nditegereza mbona abandi bagabo babiri bahagaze, umwe ku nkombe yo hakuno y’uruzi, undi ku yo hakurya. Umwe abaza wa mugabo wari wambaye umwenda w’igitare, wari hejuru y’amazi y’urwo ruzi, ati ‘ibyo bitangaza bizagarukira he?’ ” (Daniyeli 12:5, 6). Ikibazo umumarayika yabajije aha ngaha gishobora kongera kutwibutsa ibihereranye n’ “abera b’Isumbabyose.” Ubwo “igihe cy’imperuka” cyatangiraga mu mwaka wa 1914, bari bahangayikishijwe cyane no kumenya igihe amasezerano y’Imana yari kuzasohorezwa. Kuba ari bo ubwo buhanuzi bwerekezaho mu buryo bw’ibanze, bigaragazwa n’igisubizo cy’icyo kibazo.

16. Ni ubuhe buhanuzi buvuzwe n’umumarayika, kandi se, ni gute atsindagirije ko buzasohora nta kabuza?

16 Inkuru ya Daniyeli ikomeza igira iti “mbona wa mugabo wari wambaye umwenda w’igitare, wari hejuru y’amazi y’uruzi, atunga ukuboko kw’iburyo n’ukw’imoso ku ijuru; numva arahira Ihoraho iteka ryose, ngo bizamara igihe n’ibihe n’igice cy’igihe; kandi ati ‘nibamara kumenagura imbaraga z’abera, ibyo byose bizaherako birangire’ ” (Daniyeli 12:7). Ibyo bintu birakomeye. Umumarayika arahiye azamuye amaboko yombi, wenda kugira ngo ibyo akoze bigaragarire abandi bamarayika babiri bari ku nkombe zombi z’uruzi. Muri ubwo buryo, atsindagirije ko ubwo buhanuzi buzasohozwa nta kabuza. None se, ibyo bihe byari kuzabaho ryari? Kubimenya ntibigoye nk’uko ushobora kuba wabitekerezaga.

17. (a) Ni irihe sano riri hagati y’ubuhanuzi bwanditswe muri Daniyeli 7:25, muri Daniyeli 12:7 no mu Byahishuwe 11:3, 7, 9? (b) Ibihe bitatu n’igice bireshya bite?

17 Ubwo buhanuzi buhuje mu buryo butangaje n’ubundi bubiri. Bumwe muri ubwo, ari na bwo twasuzumye mu Gice cya 9 cy’iki gitabo, buboneka muri Daniyeli 7:25; ubundi bwo bukaba buboneka mu Byahishuwe 11:3, 7, 9. Zirikana ingingo zimwe na zimwe zigiye zihuza. Buri buhanuzi bwerekeza ku gihe cy’imperuka. Ubwo buhanuzi bwombi buvuga ku bihereranye n’abagaragu bera b’Imana, bukagaragaza ko bagomba gutotezwa, ndetse hagashira igihe runaka badashobora gusohoza umurimo wabo wo kubwiriza mu ruhame. Buri buhanuzi bugaragaza ko abagaragu b’Imana basubiranye ubuzima maze bongera gukora umurimo wabo, bityo baburizamo intego z’ababarwanyaga. Kandi buri buhanuzi buvuga igihe abo bera bamaze bari muri iyo mimerere y’akababaro. Ubwo buhanuzi bwombi bwo muri Daniyeli (7:25 na 12:7) bwerekeza ku ‘gihe n’ibihe n’igice cy’igihe.’ Ubusanzwe, abahanga mu bya Bibiliya bemera ko ibyo bisobanura ibihe bitatu n’igice. Ibyahishuwe byerekeza kuri icyo gihe bivuga ko ari amezi 42, cyangwa iminsi 1.260 (Ibyahishuwe 11:2, 3). Ibyo byemeza ko ibihe bitatu n’igice byo muri Daniyeli bivuga imyaka itatu n’igice y’iminsi 360 kuri buri mwaka. Ariko se, iyo minsi 1.260 yatangiye ryari?

18. (a) Dukurikije ibivugwa muri Daniyeli 12:7, ni ikihe kintu cyari kugaragaza iherezo ry’iminsi 1.260? (b) Ni ryari “imbaraga z’abera” amaherezo zamenaguwe, kandi ni gute ibyo byabayeho? (c) Iminsi 1.260 yatangiye ryari, kandi se, ni gute abasizwe ‘bahanuye bambaye ibigunira’ muri icyo gihe?

18 Ubuhanuzi bugaragaza neza igihe iyo minsi 1.260 yari kuzarangirira​—ni ukuvuga igihe bari kuba ‘bamaze kumenagura imbaraga z’abera.’ Mu mwaka wa 1918 rwagati, abari bari ku isonga rya Watch Tower Bible and Tract Society, hakubiyemo na perezida wayo J. F. Rutherford, bashinjwe ibirego by’ibinyoma, bakatirwa igihano cy’imyaka myinshi kandi barafungwa. Mu by’ukuri, umurimo w’abera b’Imana ‘waramenaguwe,’ n’imbaraga zabo zirajanjagurwa. Dusubiye inyuma ho imyaka itatu n’igice uhereye mu mwaka wa 1918 rwagati, bitugeza ku mpera z’umwaka wa 1914. Icyo gihe, itsinda rito ry’abasizwe ryari ririmo ryitegura guhangana n’igitero cy’ibitotezo byari kuzabageraho. Intambara ya Mbere y’Isi Yose yari imaze kurota, kandi ibyo kurwanya umurimo wabo byagendaga birushaho kwiyongera. Ndetse no mu mwaka wa 1915, bagize isomo ry’umwaka rishingiye ku kibazo Kristo yabajije abigishwa be agira ati “mwabasha kunywera ku gikombe nzanyweraho?” (Matayo 20:22). Nk’uko byahanuwe mu Byahishuwe 11:3, iminsi 1.260 yakurikiyeho yabaye igihe cy’imibabaro ku basizwe​—bikaba byari nk’aho bahanuraga bambaye ibigunira. Ibitotezo byarushijeho kwiyongera. Bamwe muri bo barafunzwe, abandi bagabwaho ibitero n’amatsinda y’abantu, naho abandi bababazwa urubozo. Hari benshi bihebye babonye perezida wa mbere wa Sosayiti, C. T. Russell, apfuye mu mwaka wa 1916. None se, ni iki cyari gukurikiraho nyuma y’icyo gihe cy’umwijima cyarangiranye n’iyicwa ry’abo bera mu rwego rw’umuteguro ushinzwe kubwiriza?

19. Ni gute ubuhanuzi bwo mu Byahishuwe igice cya 11 butwemeza ko abasizwe batari gucecekeshwa igihe kirekire?

19 Ubuhanuzi buhuje n’ubwo buboneka mu Byahishuwe 11:3, 9, 11 bugaragaza ko “abahamya babiri” bamaze kwicwa, intumbi zabo zamaze igihe gito gusa zirambaraye hasi​—ni ukuvuga iminsi itatu n’igice​—hanyuma bongera gusubizwa ubuzima. Mu buryo nk’ubwo, ubuhanuzi bwo muri Daniyeli igice cya 12 bugaragaza ko abera batari guceceka, ahubwo ko bari bafite imirimo myinshi kurushaho yari ibategereje.

‘BATUNGANYWA, BAKEZWA, BAGACISHWA MU RUGANDA’

20. Dukurikije ibivugwa muri Daniyeli 12:10, ni iyihe migisha abasizwe bari kubona nyuma y’imimerere igoye bahuye na yo?

20 Nk’uko twabibonye mbere, Daniyeli yanditse ibyo bintu ariko ntiyabisobanukirwa. Ariko kandi, agomba kuba yaribajije niba mu by’ukuri abera bari kuzarimburwa n’ababarwanya, kuko yabajije ati “ikizaheruka ibindi muri ibyo ni ikihe?” Wa mumarayika yaramushubije ati “igendere, Daniyeli; kuko ayo magambo ahishwe, kandi afatanishijwe ikimenyetso kugeza igihe cy’imperuka. Benshi bazatunganywa, bazezwa, bazacishwa mu ruganda; ariko ababi bazakomeza gukora ibibi; kandi nta n’umwe muri bo uzayamenya; ariko abanyabwenge bazayamenya” (Daniyeli 12:8-10). Hari hari icyizere kidashidikanywa ku bihereranye n’abera! Aho kurimburwa, bari kuzezwa, bakagira igihagararo kitanduye imbere ya Yehova Imana (Malaki 3:1-3). Ubumenyi bari kuzaba bafite ku byerekeye ibintu by’umwuka bwari kuzatuma bakomeza kuba abantu batanduye mu maso y’Imana. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, ababi bari kuzanga gusobanukirwa ibintu by’umwuka. Ariko se, ibyo byose byari kuzaba ryari?

21. (a) Ni iyihe mimerere yari kubanza kubaho kugira ngo hatangire igihe cyahanuwe muri Daniyeli 12:11? (b) “Igitambo gihoraho” cyari iki, kandi se ni ryari cyakuweho? (Reba agasanduku ko ku ipaji ya 298.)

21 Daniyeli yarabwiwe ngo “uhereye igihe igitambo gihoraho kizakurirwaho bagashyiraho ikizira cy’umurimbuzi, hazacaho iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo urwenda.” Bityo rero, icyo gihe cyari kuzatangira ari uko habayeho imimerere runaka. “Igitambo gihoraho”a cyagombaga gukurwaho (Daniyeli 12:11). Ni ikihe gitambo umumarayika yerekezagaho? Ntiyerekezaga ku bitambo by’amatungo byatambirwaga mu rusengero runaka rwo ku isi. Ndetse n’urusengero rwahoze i Yerusalemu, ‘rwasuraga rwa rundi rw’ukuri’​—ni ukuvuga urusengero rukuru rwo mu buryo bw’umwuka rwa Yehova, rwatangiye gukora igihe Kristo yabaga Umutambyi Mukuru warwo mu mwaka wa 29 I.C.! Muri urwo rusengero rwo mu buryo bw’umwuka rushushanya gahunda y’Imana ihereranye no gusenga kutanduye, ntihakenewe guhora hatambwa ibitambo by’ibyaha kubera ko “Kristo, [y]amaze gutambwa rimwe, ngo yishyireho ibyaha bya benshi” (Abaheburayo 9:24-28). Ariko kandi, Abakristo b’ukuri bose batamba ibitambo muri urwo rusengero. Intumwa Pawulo yaranditse iti “nuko tujye dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe, tubiheshejwe na Yesu, ni cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo” (Abaheburayo 13:15). Bityo rero, iyo mimerere ya mbere yavuzwe mu buhanuzi​—ni ukuvuga gukuraho “igitambo gihoraho”​—yabayeho mu mwaka wa 1918 rwagati, igihe umurimo wo kubwiriza wagaragaraga ko uhagaritswe rwose.

22. (a) “Ikizira” cy’umurimbuzi ni iki, kandi se ni ryari cyashyizweho? (b) Ni ryari igihe cyahanuwe muri Daniyeli 12:11 cyatangiye, kandi se cyarangiye ryari?

22 Bite se noneho ku bihereranye n’imimerere ya kabiri​—⁠ni ukuvuga ‘gushyiraho ikizira cy’umurimbuzi’? Nk’uko twabibonye dusuzuma muri Daniyeli 11:31, icyo kizira cy’umurimbuzi mbere na mbere cyari Umuryango w’Amahanga, maze cyongera kugaragara nyuma y’aho ari Umuryango w’Abibumbye. Iyo miryango yombi ni ikizira bitewe n’uko yashimagijwe ko ari byo byiringiro byonyine by’amahoro ku isi. Bityo rero, mu mitima y’abantu benshi, mu by’ukuri iyo miryango yafashe umwanya w’Ubwami bw’Imana! Ibyo gushyiraho Umuryango w’Amahanga byavuzwe ku mugaragaro muri Mutarama 1919. Ubwo icyo gihe hari habayeho imimerere yombi yavuzwe muri Daniyeli 12:11. Muri ubwo buryo, iminsi 1.290 yahereye mu ntangiriro z’umwaka wa 1919 irakomeza igeza ku muhindo wo mu mwaka wa 1922 (mu Majyaruguru y’Isi).

23. Ni gute abera b’Imana bakomeje kugenda bagira igihagararo kitanduye mu minsi 1.290 yahanuwe muri Daniyeli igice cya 12?

23 Mbese, muri icyo gihe abera baba barakomeje kugenda batunganywa kandi bezwa mu maso y’Imana? Yego rwose! Muri Werurwe 1919, perezida wa Watch Tower Society n’abo bari bafatanyije mu buryo bwa bugufi bararekuwe. Nyuma y’aho baje guhanagurwaho ibirego by’ibinyoma bari barageretsweho. Bamenye ko umurimo wabo wari utararangira maze bahita batangira gukora, bategura ikoraniro ryo muri Nzeri 1919. Muri uwo mwaka ni bwo basohoye bwa mbere igazeti ijyana n’iy’Umunara w’Umurinzi. Iyo gazeti yabanje kwitwa L’Âge d’Or (ubu ikaba yitwa Réveillez-vous!), buri gihe yagiye yunganira Umunara w’Umurinzi mu kugaragaza nta gutinya ko iyi si yononekaye kandi ifasha abagize ubwoko bw’Imana kugira ngo bakomeze kuba abantu batanduye. Mu mpera z’iminsi 1.290 yahanuwe, abera bari bari mu nzira yo kwezwa no kongera kugira igihagararo cyiza. Muri Nzeri 1922, igihe iyo minsi yari igeze ku iherezo, bakoze ikoraniro ritazibagirana ryabereye i Cedar Point, muri leta ya Ohio, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Iryo koraniro ryatumye umurimo wo kubwiriza ufata indi ntera ikomeye cyane. Ariko kandi, hari hakiri ibindi byagombaga kugerwaho. Ibyo byakozwe mu kindi gihe cyihariye.

ABERA BAGIRA IBYISHIMO

24, 25. (a) Ni ikihe gihe cyahanuwe muri Daniyeli 12:12, kandi uko bigaragara ni ryari cyatangiye kandi kirangira ryari? (b) Ni iyihe mimerere yo mu buryo bw’umwuka abasigaye basizwe bari barimo mu ntangiriro y’iminsi 1.335?

24 Umumarayika wa Yehova yashoje ubuhanuzi bwe buhereranye n’abera muri aya magambo ngo “hahirwa uzategereza akageza ku minsi igihumbi na magana atatu na mirongo itatu n’itanu” (Daniyeli 12:12). Nta kimenyetso icyo ari cyo cyose uwo mumarayika yatanze ku bihereranye n’igihe iyo minsi yari gutangirira cyangwa kurangirira. Amateka agaragaza ko yahise ikurikirana n’iyayibanzirizaga. Muri ubwo buryo, yari gutangira ku muhindo w’umwaka wa 1922 ikageza mu mpera z’urugaryi rw’umwaka wa 1926 (mu Majyaruguru y’Isi). Mbese, abera baba baragize ibyishimo mu mpera z’icyo gihe? Yego rwose, mu buryo bukomeye bw’umwuka.

25 Bamwe mu bera b’Imana bari bagihanze amaso ku gihe cyahise, na nyuma y’aho habereye ikoraniro ryo mu mwaka wa 1922 (ryagaragajwe ku ipaji ya 302). Ibikoresho by’ibanze bakomezaga kwifashisha mu gutanga inyigisho mu materaniro byari Bibiliya hamwe n’imibumbe y’igitabo Études des Écritures cyanditswe na C. T. Russell. Muri icyo gihe, hari hari igitekerezo cyari cyogeye cyane cyerekezaga ku mwaka wa 1925 ko ari wo mwaka umuzuko wari kuzatangiramo kandi Paradizo ikagarurwa ku isi. Muri ubwo buryo, benshi bakoraga umurimo bahanze amaso itariki runaka. Hari bamwe banze kwifatanya mu murimo wo kubwiriza mu ruhame babitewe n’ubwibone. Iyo mimerere ntiyari ishimishije rwose.

26. Mu gihe iminsi 1.335 yari igikomeza, ni gute imimerere yo mu buryo bw’umwuka y’abasizwe yahindutse?

26 Ariko kandi, uko iminsi 1.335 yagendaga ikomeza, ibyo byose byatangiye kugenda bihinduka. Umurimo wo kubwiriza wafashe umwanya wa mbere, igihe hashyirwagaho gahunda za buri gihe kugira ngo buri wese ashobore kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Hakozwe porogaramu y’amateraniro yo kwiga igazeti y’Umunara w’Umurinzi buri cyumweru. Inomero yo ku itariki ya 1 Werurwe 1925 (mu Cyongereza) yari ifite ingingo ishingiye ku byari byarabaye mu mateka yagiraga iti “Kuvuka kw’Ishyanga,” ikaba yarasobanuriraga neza ubwoko bw’Imana ibintu byari byarabayeho mu mwaka wa 1914-​1919. Nyuma y’umwaka wa 1925, abera ntibakomeje gukorera Imana bafite mu bwenge bwabo itariki runaka ntarengwa. Ahubwo, bimirije imbere ibihereranye no kwezwa kw’izina rya Yehova. Uko kuri kw’ingenzi kwaratsindagirijwe kurusha ikindi gihe cyose mu ngingo yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 1926 (mu Cyongereza) wagiraga uti “Ni Nde Uzubaha Yehova?” Mu ikoraniro ryabaye muri Gicurasi 1926, hasohotse igitabo Délivrance. (Reba ku ipaji ya 302.) Icyo cyari kimwe mu ruhererekane rw’ibitabo bishya byari bigenewe gusimbura igitabo Études des Écritures. Abera ntibakomeje guhanga amaso ku gihe cyahise. Bayahanze ku gihe cyari imbere no ku murimo wari ubategereje, babigiranye icyizere. Ubwo rero, nk’uko byari byarahanuwe, iminsi 1.335 yarangiye abera bafite ibyishimo rwose.

27. Ni gute isuzuma ry’ibivugwa muri Daniyeli igice cya 12 ridufasha kumenya neza abasizwe ba Yehova?

27 Birumvikana ko atari ko bose bihanganiye icyo gihe cyaranzwe n’imivurungano. Nta gushidikanya ko ari yo mpamvu marayika yari yaratsindagirije akamaro ko gukomeza ‘gutegereza.’ Abihanganye bagakomeza gutegereza bahawe imigisha myinshi. Isuzuma rya Daniyeli igice cya 12 rirabigaragaza neza. Nk’uko byari byarahanuwe, abasizwe bongeye gusubizwa ubuzima, cyangwa barazuwe mu buryo bw’umwuka. Bahawe ubumenyi butangaje mu byerekeye Ijambo ry’Imana, bahabwa imbaraga zo ‘gukubita hirya no hino’ (NW ) muri ryo bayobowe n’umwuka wera, kugira ngo bahishure ibintu byari bimaze imyaka ari amayobera. Yehova yarabejeje maze atuma barabagirana mu buryo bw’umwuka, bamurika nk’inyenyeri. Ibyo byatumye bahindurira benshi kugira igihagararo cyo kuba abakiranutsi imbere ya Yehova Imana.

28, 29. Ni iki twagombye kwiyemeza ubwo “igihe cy’imperuka” cyegereje iherezo ryacyo?

28 Mbese, dufatiye kuri ibyo bimenyetso byose by’ubuhanuzi bigaragaza “abera b’Isumbabyose,” ni iyihe mpamvu umuntu ashobora kwitwaza mu gihe yaba ananiwe kubamenya no kwifatanya na bo? Hari imigisha y’igitangaza ihishiwe abagize imbaga y’abantu benshi bakorera Yehova bifatanyije n’iryo tsinda ry’abasizwe rigenda rigabanuka. Twese tugomba gukomeza gutegereza isohozwa ry’amasezerano y’Imana (Habakuki 2:3). Muri iki gihe, Mikayeli, wa Mutware Ukomeye, amaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ahagarikiye ubwoko bw’Imana. Vuba aha, azagira icyo akora ari uwashyizweho n’Imana kugira ngo asohoreze imanza kuri iyi gahunda y’ibintu. Ni iyihe mimerere tuzaba turimo igihe azabigenza atyo?

29 Igisubizo cy’icyo kibazo kizaterwa n’amahitamo yacu ku birebana no kugira imibereho irangwa n’ubudahemuka muri iki gihe. Kugira ngo dushimangire icyemezo twafashe cyo kubigenza dutyo uko “igihe cy’imperuka” kigenda cyegereza, nimucyo dusuzume umurongo wa nyuma w’igitabo cya Daniyeli. Isuzuma ryawo mu gice gikurikira, rizadufasha kubona ukuntu Daniyeli yahagaze imbere y’Imana ye, n’ukuntu azahagarara imbere yayo mu gihe kizaza.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Ayo magambo yahinduwemo ngo “igitambo” mu buhinduzi bw’Ikigiriki bwitwa Septante.

NI IKI WAMENYE?

• Ni mu kihe gihe Mikayeli ‘ahagarara,’ kandi se, ni gute kandi ni ryari “azahaguruka”?

• Ni uwuhe muzuko werekezwaho muri Daniyeli 12:2?

• Ni ayahe matariki agaragaza intangiriro n’iherezo

ry’ibihe bitatu n’igice bivugwa muri Daniyeli 12:7?

ry’iminsi 1.290 yahanuwe muri Daniyeli 12:11?

ry’iminsi 1.335 yahanuwe muri Daniyeli 12:12?

• Ni gute kwitondera ibivugwa muri Daniyeli igice cya 12 bidufasha kumenya abasenga Yehova by’ukuri?

[Agasanduku ko ku ipaji ya 298]

GUKURAHO IGITAMBO GIHORAHO

Amagambo ngo “igitambo gihoraho” aboneka incuro eshanu mu gitabo cya Daniyeli. Yerekeza ku gitambo cy’ishimwe​—ni ukuvuga “[i]mbuto z’iminwa”​—gihora gitambirwa Yehova Imana gitambwe n’abagaragu be (Abaheburayo 13:15). Gukurwaho kwacyo kwahanuwe kwavuzwe muri Daniyeli 8:11, 11:31 na 12:11.

Mu gihe cy’intambara ebyiri z’isi yose, ubwoko bwa Yehova bwaratotejwe bikabije mu turere twategekwaga n’ “umwami w’amajyaruguru” n’ “umwami w’amajyepfo” (Daniyeli 11:14, 15, NW ). Gukuraho “igitambo gihorah o” byabaye ahagana ku iherezo ry’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, igihe umurimo wo kubwiriza wasaga n’aho uhagaritswe burundu mu mwaka wa 1918 rwagati (Daniyeli 12:7). Mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, nanone “igitambo gihoraho” ‘cyakuweho’ n’Ubutegetsi bw’Igihangange bw’Isi bw’u Bwongereza na Amerika mu gihe cy’iminsi 2.300. (Daniyeli 8:11-14; reba Igice cya 10 cy’iki gitabo.) Nanone kandi, cyaje kuvanwaho n’ “ingabo” z’ishyaka rya Nazi, igihe ibyo byamaze kikaba kitarasobanuwe mu Byanditswe.​—Daniyeli 11:31; reba Igice cya 15 cy’iki gitabo.

[Imbonerahamwe/Amafoto yo ku ipaji ya 301]

IBIHE BY’UBUHANUZI BIVUGWA MURI DANIYELI

Ibihe birindwi (imyaka 2.520): Ukwakira 607 M.I.C. kugeza

Daniyeli 4:13, 22,umurongo Ukwakira 1914 I.C.

wa 16 n’uwa 25 muri Biblia Yera (Ubwami bwa Kimesiya bwashyizweho.

Reba Igice cya 6 cy’iki gitabo.)

Ibihe bitatu n’igice Ukuboza 1914 kugeza Kamena 1918

(Iminsi 1.260): (Abakristo Basizwe babuzwa amahwemo.

Daniyeli 7:25; 12:7 Reba Igice cya 9 cy’iki gitabo.)

Imigoroba n’ibitondo 2.300: Kuva ku itariki ya 1 cyangwa ku ya

Daniyeli 8:14 15 Kamena 1938 kugeza ku itariki

ya 8 cyangwa ku ya 22 Ukwakira 1944

(“[Imbaga y’]abantu benshi” yigaragaza,

yiyongera. Reba Igice cya 10

cy’iki gitabo.)

Ibyumweru 70 (imyaka 490): 455 M.I.C. kugeza 36 I.C.

Daniyeli 9:24-27 (kuza kwa Mesiya n’umurimo

we wo ku isi. Reba Igice cya 11

cy’iki gitabo.)

Iminsi 1.290: Mutarama 1919 kugeza

Daniyeli 12:11 Nzeri 1922

(Abakristo Basizwe bakanguka kandi

bakajya mbere mu buryo bw’umwuka.)

Iminsi 1.335: Nzeri 1922 kugeza Gicurasi 1926

Daniyeli 12:12 (Abakristo Basizwe bagera

mu mimerere y’ibyishimo.)

[Amafoto yo ku ipaji ya 287]

Abagaragu ba Yehova bari ku isonga mu murimo boherejwe muri gereza ya Atlanta, muri leta ya Géorgie, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bazira akarengane. Uhereye ibumoso ugana iburyo: (abicaye) A. H. Macmillan, J. F. Rutherford, W. E. Van Amburgh; (abahagaze) G. H. Fisher, R. J. Martin, G. DeCecca, F. H. Robison na C. J. Woodworth

[Amafoto yo ku ipaji ya 299]

Amakoraniro atazibagirana yabereye i Cedar Point, muri leta ya Ohio, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu wa 1919 (haruguru) no mu wa 1922 (hasi)

[Ifoto yuzuye ipaji ya 302]

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze