INDIRIMBO YA 46
Warakoze Yehova
Igicapye
1. Warakoze Yehova Mana yacu,
Umurikira inzira zacu.
Warakoze kumva amasengesho
Tugusenga tukwisanzuyeho.
2. Warakoze kuduha Yesu Kristo
Waducunguye akadukiza.
Warakoze kuba utuyobora,
Tugakora ibigushimisha.
3. Warakoze kuduha umurimo
Wo kwamamaza izina ryawe.
Tugushimiye imigisha myinshi
Tuzazanirwa n’Ubwami bwawe.
(Reba nanone Zab 50:14; 95:2; 147:7; Kolo 3:15.)