ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 3/12 pp. 15-17
  • Ese kuba icyamamare ni bibi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese kuba icyamamare ni bibi?
  • Nimukanguke!—2012
  • Ibisa na byo
  • Kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga bigufitiye akahe kamaro?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Nakora iki niba hari abannyuzura?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Nakora iki niba ku ishuri hari abannyuzura?
    Ibibazo 10 urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo
  • Nakora iki ngo abandi banyemere?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
Reba ibindi
Nimukanguke!—2012
g 3/12 pp. 15-17

Ibibazo urubyiruko rwibaza

Ese kuba icyamamare ni bibi?

Uzurisha iyi nteruro amagambo akwiriye:

Kuba icyamamare ․․․․․.

  1. A. ni byiza buri gihe

  2. B. ni byiza rimwe na rimwe

  3. C. si byiza

IGISUBIZO cy’ukuri ni “B.” Kubera iki? Ni ukubera ko kuba icyamamare bisobanura gusa ko uba ukunzwe n’abantu benshi, kandi ibyo si ko buri gihe biba ari bibi. Bibiliya yari yarahanuye ko Abakristo bari kuzaba “umucyo w’amahanga,” kandi ko abantu bari kuzabagana (Yesaya 42:6; Ibyakozwe 13:47). Ubwo rero, twavuga ko Abakristo ari ibyamamare.

Ese wari ubizi?

Yesu yari icyamamare. Ndetse n’igihe yari akiri muto, ‘yakundwaga n’Imana n’abantu’ (Luka 2:52). Bibiliya ivuga kandi ko igihe Yesu yari amaze kuba mukuru, ‘imbaga y’abantu benshi bamukurikiye baturutse i Galilaya, i Dekapoli, i Yerusalemu, i Yudaya no hakurya ya Yorodani.’​—Matayo 4:25.

Kuki ibyo byari bikwiriye?

Impamvu ni uko Yesu atigeze yishakira icyubahiro cyangwa ngo aharanire kuba icyamamare. Ntiyahataniraga kwemerwa n’abandi. Ahubwo yakoraga ibikwiriye, bigatuma rimwe na rimwe abandi bantu bamwemera (Yohana 8:29, 30). Icyakora, Yesu yari azi ko kuba yaremerwaga n’abantu bahoraga bahuzagurika, bitari kumara kabiri. Yivugiye ko amaherezo abantu bari kuzamwica.​—Luka 9:22.

Umwanzuro:

Kuba icyamamare ni nko kugira ubutunzi. Kubugira si ko buri gihe biba ari bibi. Aho ikibazo kiri, ni ukumenya icyo abantu bakora kugira ngo babubone cyangwa babugumane.

Umuburo:

Abakiri bato benshi bakora ibishoboka byose kugira ngo babe ibyamamare. Bamwe bakora ibyo abantu benshi bifuza kugira ngo babemere. Abandi bo bariyemera bagahatira abantu kubashimagiza, kabone niyo abo bantu babikora bitewe no kubatinya.a

Mu mapaji akurikira, turi burebe izo nzira ebyiri mbi abantu banyuramo kugira ngo babe ibyamamare. Hanyuma turi burebe inzira nziza umuntu yanyuramo.

Niba wifuza ingingo zo mu zindi ndimi zivuga ibirebana n’“Ibibazo urubyiruko rwibaza,” warebera ku muyoboro wa interineti wa www.watchtower.org/ype

a Bibiliya ivuga iby’abantu biyemeraga bitwaga ‘Abanefili,’ nanone bitwa ‘ibirangirire.’ Intego yabo y’ibanze yari ukwihesha ikuzo.—Intangiriro 6:4.

INZIRA WANYURAMO

GUSHIMISHA ABANTU

  • Nkeneye kwemerwa n’abandi.

  • Kugira ngo mbigereho, ngomba kwigana imyifatire yabo.

“Nagerageje guhindura imyifatire yanjye, ngira ngo nyihuze n’iy’abandi. Mu mizo ya mbere, nabonaga ko ari byiza. Ariko nyuma yaho naje kubona ko umuntu atagombye guhindura imyifatire ye kugira ngo yemerwe.”—Nicole.

Ihame rya Bibiliya: “Ntugakore ikintu ubitewe n’uko abantu bose bagikora. . . . Kandi ntukemere ko bagukoresha ibibi.”—Kuva 23:2, Holy Bible—Easy to Read Version.

GUHUTAZA ABANDI

  • Abantu basanzwe banyemera, kandi ndifuza ko bikomeza bityo.

  • Nzakora ibishoboka byose kugira ngo nkomeze kuba umuntu ukomeye, nubwo byansaba gusuzugura abandi.

“Abana b’abanyeshuri bakunda kugira ubugome. Kubera ko abana bahutaza abandi bamenyekana cyane, umwana udashabutse yumva ko ibyo bavuze byose ari byo.”​—Raquel.

Ihame rya Bibiliya: “Ibyo mushaka ko abantu babagirira, mube ari byo mubagirira namwe.”​—Luka 6:31.

INZIRA NZIZA

  1. Menya amahame ugenderaho. Bibiliya ivuga ko abantu bakuze mu buryo bw’umwuka, baba ‘baratojwe gutandukanya icyiza n’ikibi.’​—Abaheburayo 5:14.

    Nushyira mu bikorwa izo nama eshatu, hari abantu bashobora kuzakwanga, ariko abantu beza bazagukunda.

  2. Komera ku myizerere yawe. Ujye uba nka Yosuwa wavuganye icyizere ati “uyu munsi nimwihitiremo uwo muzakorera. . . . Ariko jye n’abo mu rugo rwanjye tuzakorera Yehova.”​—Yosuwa 24:15.

  3. Jya uterwa ishema n’inzira wahisemo. Intumwa Pawulo yibukije Timoteyo ati “Imana ntiyaduhaye umwuka w’ubugwari, ahubwo yaduhaye umwuka w’imbaraga.”​—2 Timoteyo 1:7.

ICYO BAGENZI BAWE BABIVUGAHO

Melissa—Ni iby’ukuri ko ushobora kugerageza kwigana buri munyeshuri uhuye na we, ariko burya ingendo y’undi iravuna. Kuba Umukristo bituma ukomeza kuba umuntu mwiza. Ntibituma abandi bakwishisha, ahubwo bituma bagukunda.

Ashley—Abanyeshuri bagenzi banjye ntibanyemeraga. Ariko iyo najyaga mu materaniro ya gikristo, nahahuriraga n’incuti zankundiraga uwo ndi we. Icyo gihe numvaga ntagishaka kwemerwa n’abanyeshuri twiganaga.

Phillip—Ikintu cy’ingenzi cyagufasha kwemerwa n’abandi, ni ukubitaho. Mu minsi ishize nagerageje gukorera incuti zanjye ibintu byoroheje, kandi byatumye turushaho gukundana.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze