ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 8/12 p. 8
  • Ushobora kwitoza kuba umunyamahoro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ushobora kwitoza kuba umunyamahoro
  • Nimukanguke!—2012
  • Ibisa na byo
  • ‘Shaka amahoro uyakurikire’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Urugomo
    Nimukanguke!—2015
  • Amahoro—Wayabona ute?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Ese uzakomeza kugenda ‘uyobowe n’umwuka’?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Nimukanguke!—2012
g 8/12 p. 8

Ushobora kwitoza kuba umunyamahoro

NUBWO dushobora kuvukana kamere mbi, akenshi kugira urugomo byo birigwa. Ibyo ni na ko bimeze ku birebana no kuba umunyamahoro. Ariko se ni nde wadutoza kuba abanyamahoro? Nta wundi ufite ubwo bushobozi uretse Umuremyi wacu ufite ubwenge butagira akagero. Reka dusuzume ibintu bitanu byabidufashamo, hamwe n’inama zirangwa n’ubwenge ziboneka muri Bibiliya.

1. “Ntukagirire ishyari umunyarugomo” (Imigani 3:31). Ujye uzirikana ko ubutwari nyabwo, bufitwe n’abazi kwifata kandi bakagwa neza. Mu Migani 16:32 hagira hati “utinda kurakara aruta umunyambaraga.” Kimwe n’urukuta rukomeye rutangira amazi, aba ashobora kwifata akirinda abamushotora bose. Koko rero, iyo arakajwe agaragaza ubugwaneza, bityo ‘agahosha uburakari’ (Imigani 15:1). Ariko umuntu uvoma hafi, iyo hagize umurakaza ahita amutombokera.—Imigani 25:28.

2. Jya uhitamo neza abo wifatanya na bo. Mu Migani 16:29, hagira hati “umunyarugomo ashuka mugenzi we.” Ku rundi ruhande, “ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge” (Imigani 13:20). Koko rero, iyo twifatanya n’abantu b’abanyamahoro bazi kwifata kandi barangwa n’ubugwaneza, bituma natwe tugerageza kubigana.

3. Itoze gukunda abandi by’ukuri. Nta magambo meza yagaragaza icyo urukundo ari cyo kuruta aboneka mu 1 Abakorinto 13:4-7. Hari aho iyo mirongo igira iti “urukundo rurihangana kandi rukagira neza. . . . Ntirwivumbura. Ntirubika inzika y’inabi rwagiriwe. . . . Rutwikira byose, . . . rwihanganira byose.” Yesu yavuze ko niba twifuza kugira urukundo nk’urw’Imana, tugomba no gukunda abanzi bacu.—Matayo 5:44, 45.

4. Izere ko Imana izahana ababi. “Ntimukiture umuntu wese inabi yabagiriye. . . . Niba bishoboka ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose. Bakundwa, ntimukihorere, . . . kuko handitswe ngo ‘guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura, ni ko Yehova avuga’” (Abaroma 12:17-19). Iyo twizera Imana n’ibyo idusezeranya, tugira amahoro yo mu mutima abantu badafite ukwizera badashobora kwiyumvisha.—Zaburi 7:14-16; Abafilipi 4:6, 7.

5. Iringire ko Ubwami bw’Imana ari bwo buzazana amahoro nyakuri hano ku isi. Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bwo mu ijuru bugiye kuvanaho ababi, kandi bugategeka isi yose (Zaburi 37:8-11; Daniyeli 2:44). Igihe ubwo Bwami buzaba butegeka, “umukiranutsi azasagamba,” kandi hazabaho “amahoro menshi kugeza igihe ukwezi kuzaba kutakiriho.”—Zaburi 72:7.

Ibyo bintu Bibiliya yigisha byafashije abantu babarirwa muri za miriyoni, harimo n’abanyarugomo, barahinduka baba abanyamahoro. Reka dusuzume urugero rw’uwitwa Salvador Garza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze