ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 1/13 pp. 12-13
  • Twasuye Kameruni

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Twasuye Kameruni
  • Nimukanguke!—2013
Nimukanguke!—2013
g 1/13 pp. 12-13

ISI N’ABAYITUYE

Twasuye Kameruni

ABATURAGE bo mu bwoko bwa Aka cyangwa impunyu, ni bo bashobora kuba barabanje gutura muri Kameruni. Mu myaka ya 1500 ni bwo Abanyaporutugali bahageze. Imyaka ibarirwa mu magana nyuma yaho, haje abaturage b’Abisilamu bitwaga Abafulani, maze bigarurira amajyaruguru ya Kameruni. Muri iki gihe, 40 ku ijana by’abaturage ba Kameruni ni Abakristo, 20 ku ijana ni Abisilamu, naho 40 ku ijana bari mu madini gakondo yo muri Afurika.

Abahamya ba Yehova basohoye ibitabo mu rurimi rwa Basa ruvugwa muri Kameruni

Abantu baba mu byaro bagira urugwiro. Bakira abashyitsi, bakabaha amazi n’ibyokurya. Iwabo kirazira ko umuntu agutumira ngo wange. Iyo wemeye ubutumire bigaragaza ko umwubashye.

Mbere y’uko muganira ubanza gusuhuza abagize umuryango ubabaza amakuru. Nanone biramenyerewe ko babazanya uko amatungo amerewe. Joseph wavukiye muri Kameruni avuga ko ‘iyo umushyitsi wagusuye atashye, kumusezeraho bidahagije. Uwamwakiriye aramuherekeza bakagenda baganira, akamugeza nko ku muhanda. Hari aho bagera, akamusezeraho amwifuriza amahoro, nuko agasubira mu rugo. Umushyitsi bataherekeje, yumva ko yasuzuguwe.’

Abagendera mu ruzi rwa Sanaga bakunze kwifashisha amato ameze nk’imivure. Bakora ibitambaro biyobora ubwato mu bikoresho byose bashobora kubona

Mu gihe cyo kurya, hari igihe usanga incuti zisangirira ku isahani imwe, kandi akenshi zirisha intoki. Muri Kameruni, iyo abantu bafitanye ubucuti basangiriye hamwe, biba bigaragaza ko bunze ubumwe. N’ikimenyimenyi, iyo ubucuti bw’abantu bwajemo agatotsi bitewe n’impamvu runaka, biyunga basangirira hamwe. Mu rugero runaka, ni nk’aho baba babwirana bati “ubu noneho tubanye mu mahoro.”

Muri Kameruni, hari amatorero 300 y’Abahamya ba Yehova, ari na bo banditsi b’iyi gazeti. Bigisha Bibiliya abantu bagera ku 65.000.

AMAKURU Y’IBANZE

Akenshi umuntu ukuze wo muri ubwo bwoko aba afite uburebure buri hagati ya metero 1 na santimetero 20 na metero 1 na santimetero 42.

  • Abaturage: Hafi miriyoni 20

  • Umurwa mukuru: Yaoundé

  • Ikirere: Mu majyaruguru harashyuha naho mu turere twegereye inyanja harahehereye

  • Ibyo bohereza mu mahanga: Amavuta, kakawo, ikawa, ipamba, imbaho na aluminiyumu

  • Indimi: Icyongereza, igifaransa n’izindi ndimi 270 zo muri Afurika.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze