ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 4/13 pp. 12-13
  • Twasuye Indoneziya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Twasuye Indoneziya
  • Nimukanguke!—2013
Nimukanguke!—2013
g 4/13 pp. 12-13

ISI N’ABAYITUYE

Twasuye Indoneziya

IGIHUGU cya Indoneziya kigizwe n’ibirwa bigera ku 17.000. Abaturage baho barangwa n’urugwiro, kwihangana, kugira ikinyabupfura no kwakira abashyitsi.

Bakunda kurya umuceri uri kumwe n’uburisho burimo ibirungo biryoshye, bakarenzaho imbuto. Mu turere tumwe na tumwe, abagize umuryango basangira bicaye ku musambi, bagafata uburisho bakabuvanga n’umuceri maze bakarisha intoki. Abaturage bo muri Indoneziya benshi bavuga ko ibyokurya basangiye batyo bibaryohera cyane.

Abantu baho bakunda urubuto rusa n’inanasi, rufite umushongi uryohereye, nubwo rufite impumuro mbi

Abaturage bo muri Indoneziya bakunda ubugeni, kubyina n’umuzika. Bafite igikoresho gakondo cy’umuzika gikozwe mu migano baterateranya. Bagikora mu buryo bwihariye, maze umuntu yagicugusa kigatanga ijwi ry’umuzika ryihariye. Kugira ngo abacuranzi bacurange icyo gikoresho, bisaba ko bafatanya, buri wese acugusa igikoresho cye mu gihe gikwiriye.

Inyamaswa yo mu bwoko bw’impundu ikunze kuba mu mashyamba y’inzitane ya Sumatra na Borneo, ni yo nyamaswa nini ku isi yibera mu biti. Ingabo ikuze iba ipima ibiro hafi 91, kandi iyo amaboko yayo arambuye aba afite hafi metero ebyiri n’igice.

Mbere y’ikinyejana cya 15, muri Indoneziya hari higanje idini ry’Abahindu n’iry’Ababuda. Ariko mu kinyejana cya 16, Abisilamu batangiye kugira uruhare rukomeye mu muco w’abaturage bo muri Indoneziya. Abanyaburayi bahageze mu kinyejana cya 16 bashakisha ibirungo bihaboneka, maze bituma binjiza amadini yiyita aya gikristo muri icyo gihugu.

Abahamya ba Yehova, bazwi ku isi hose bitewe no kwigisha Bibiliya, batangiye gukorera muri Indoneziya kuva mu wa 1931. Ubu muri icyo gihugu hari Abahamya ba Yehova barenga 22.000. Bashyiraho imihati kugira ngo babwirize abafite ubumuga bwo kutumva. Vuba aha, abagera kuri 500 bitabiriye amateraniro yihariye y’Abahamya ba Yehova yo mu rurimi rw’amarenga, bagiye kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu Kristo.

TYAZA UBWENGE

Mu bintu bikurikira, ibiba muri Indoneziya ni ibihe?

  1. amoko 20.000 y’ibimera

  2. ubwoko bw’inyamabere nini ku isi

  3. ururabo runini ku isi

  4. ururabo rurerure ku isi

Igisubizo: Byose uko ari bine. Ururabo runini ku isi, rufite umurambararo wa santimetero 91, naho ururerure ku isi rukareshya na metero 3.

AMAKURU Y’IBANZE

  • Abaturage: 237.600.000

  • Umurwa mukuru: Jakarta

  • Ikirere: Harashyuha

  • Ibyo bohereza mu mahanga: Amamesa, peteroli, kawucu na nyiramugengeri

  • Indimi: Ikibahasa, ikinyandoneziya n’izindi ndimi zibarirwa mu magana zivugwa na ba kavukire mu turere dutandukanye

  • Amadini: Higanje Abisilamu (88 ku ijana)

Igazeti ya Nimukanguke! isohoka mu ndimi 98, harimo n’ikinyandoneziya (Nanone bita ikibahasa cyo muri Indoneziya)

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze