ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 6/13 p. 3
  • Hirya no hino ku isi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Hirya no hino ku isi
  • Nimukanguke!—2013
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Isi
  • Antaragitika
  • Irilande
  • Afurika na Aziya
  • El Salvador
  • Hirya no hino ku isi
    Nimukanguke!—2014
  • Ingingo zifite umutwe uvuga ngo: “Ibibazo Urubyiruko rwibaza” zasohotse muri Nimukanguke!
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
Nimukanguke!—2013
g 6/13 p. 3

Hirya no hino ku isi

Isi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima, ryavuze ko ibyuka bitumurwa na moteri zinywa mazutu “bitera kanseri y’ibihaha,” kandi ko bishobora no gutera kanseri y’uruhago.

Antaragitika

Ibisigazwa by’insinda z’ibimera byavumbuwe hasi mu nyanja, bigaragaza ko mu gace ka Antaragitika higeze kuba imikindo n’amashyamba y’inzitane yenda kumera nk’ayo mu turere dushyuha. Kera cyane, ibihe by’imbeho muri ako karere byarangwaga n’ubukonje buhehereye, “kandi nta rubura rwaharangwaga.” Nanone kandi, ubushyuhe bwo ku mpera z’isi ntibwari butandukanye cyane n’ubwo mu duce twegereye koma y’isi.

Irilande

Mu mwaka wa 2012, Ishyirahamwe ry’Abapadiri b’Abagatolika ryo muri Irilande ryasohoye raporo ivuga ko 87 ku ijana by’Abagatolika bo muri icyo gihugu babajijwe, bavuze ko abapadiri bagombye kwemererwa gushaka, naho 77 ku ijana bavuga ko abagore bagombye kwemererwa kuba abapadiri.

Afurika na Aziya

Ubushakashatsi bwagaragaje ko imiti ya malariya ikoreshwa mu bihugu bimwe na bimwe, akenshi iba ari imyiganano cyangwa ikaba idafite ubushobozi bwo gukiza malariya. Ibyo bituma abarwayi batavurwa neza, banavurwa ntibakire. Mu Burasirazuba bw’Amajyepfo ya Aziya, 36 ku ijana by’imiti yagenzuwe basanze ari imyiganano, naho muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, basanga ari 20 ku ijana.

El Salvador

Muri Mata 2012, leta y’igihugu cya El Salvador yatangaje umunsi wa mbere warangiye nta muntu wishwe mu myaka igera kuri itatu ishize. Muri icyo gihugu cyazahajwe n’urugomo ruterwa n’ibiyobyabwenge, abantu bagera kuri 69 ku bihumbi ijana barishwe mu mwaka wa 2011. El Salvador ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’abantu bahitanwa n’urugomo ku isi.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze