ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 7/14 p. 3
  • Hirya no hino ku isi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Hirya no hino ku isi
  • Nimukanguke!—2014
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Leta Zunze Ubumwe za Amerika
  • Esipanye
  • Inyanja ya Pasifika
  • Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu
  • Kuki kunywa inzoga nyinshi ari bibi?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
Nimukanguke!—2014
g 7/14 p. 3

HIRYA NO HINO KU ISI

Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Firigo iri hafi gushiramo ibintu

Minisiteri y’ubuhinzi yatangaje ko mu mwaka wa 2012, Abanyamerika bangana na miriyoni 49, ni ukuvuga ingo 14,5 ku ijana, “batari bafite ibyokurya bihagije, abandi bakaba batari bizeye kubibona.”

Esipanye

Umugabo unywa inzoga nyinshi

Ubushakashatsi bwakozwe n’abanyeshuri bo muri kaminuza bwagaragaje ko abagore 56 ku ijana n’abagabo 41 ku ijana banywa inzoga bakarenza urugero, bakaba baragendeye ku gipimo cy’amacupa nibura umunani ku bagabo n’atandatu ku bagore ingunga imwe.

Inyanja ya Pasifika

Inyanja ya Pasifika

Abahanga mu bya siyansi baherutse gukora ubushakashatsi mu ndiba y’inyanja ya Pasifika, ku birometero 11 by’ubujyakuzimu ahitwa Mariana. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko hari bagiteri n’izindi mikorobe bihororokera cyane, nubwo haba umwijima w’icuraburindi, umwuka ucucitse, n’ubukonje buri kuri dogere ziri hafi ya zeru. Mbere yaho, abantu batekerezaga ko ibinyabuzima bishobora kuba aho hantu ari bike cyane.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Bapima ibiceri bya zahabu

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’umubyibuho ukabije kigenda gifata indi ntera, abayobozi b’umugi wa Dubayi baherutse kugenera umuntu wese utuye muri uwo mugi garama imwe ya zahabu, icyo gihe yanganaga n’amadolari agera hafi kuri 45, ku kiro kimwe atakaje. Kugira ngo abantu bahabwe iyo zahabu, bagombaga kwiyandikisha maze bakiyemeza gutakaza nibura ibiro bibiri mu kwezi kwa Ramazani.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze