ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g16 No. 1 pp. 12-13
  • Twasuye Liechtenstein

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Twasuye Liechtenstein
  • Nimukanguke!—2016
Nimukanguke!—2016
g16 No. 1 pp. 12-13
Ikiraro cyo ku mugezi wo muri Liechtenstein

ISI N’ABAYITUYE

Twasuye Liechtenstein

Ikarita igaragaza Liechtenstein, hagati y’u Busuwisi na Otirishiya

ICYO gihugu ni kimwe mu bihugu bito byo ku isi, giherereye mu misozi miremire iri hagati y’u Busuwisi na Otirishiya. Mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu magana, cyatuwe n’Abaselite, Abaretiyani, Abaroma n’Abalemani. Bibiri bya gatatu by’abaturage bagituye, ni abo mu bwoko bw’Abalemani, bakaba bahamaze imyaka igera ku 1.500.

Nubwo muri icyo gihugu havugwa indimi zitandukanye, ururimi rukoreshwa mu butegetsi ni ikidage. Bakunda ibyokurya byitwa Tüarka-Rebel biva mu bigori n’ibindi byitwa Käsknöpfle bimeze nk’amakaroni.

Amoko abiri y’ibyokurya byo muri Liechtenstein

Käsknöpfle

Umugore n’abakobwa be bambaye imyenda y’amabara iranga umuco wo muri Liechtenstein

Imyambaro gakondo y’amabara

Iyo utembera muri icyo gihugu uhabona imisozi itwikiriwe n’urubura, ibibaya bitohagiye, imizabibu n’ibindi bimera. Urugero, haba ubwoko bugera hafi kuri 50 bw’indabo. Nanone haba amazu ndangamurage, amazu berekaniramo filimi n’inzengero za divayi. Ibyo bituma icyo gihugu gisurwa na ba mukerarugendo mu gihe cy’impeshyi no mu gihe cy’itumba.

Abahamya ba Yehova batangiye kuhabwiriza mu myaka ya za 20. Ubu hari Abahamya bagera kuri 90, babwiriza ubutumwa bwo muri Bibiliya abaturage baho na ba mukerarugendo.

Igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, cyahinduwe mu kidage, ari rwo rurimi rukoreshwa mu butegetsi, mu gihugu cya Liechtenstein. Nanone kiboneka kuri interineti kuri www.pr2711.com/rw.

AMAKURU Y’IBANZE

  • Abaturage: 37.000

  • Umurwa mukuru: Vaduz

  • Ururimi rukoreshwa mu butegetsi: Ikidage

  • Idini: Higanje Abagatolika

ISUZUMABUMENYI

Muri ibi bikurikira ni ibihe biranga Liechtenstein?

  1. Ni kimwe mu bihugu bibiri byo ku isi bikikijwe n’ibihugu bidakora ku nyanja.

  2. Haba ubwoko bw’inyamabere burenga 50.

  3. Haba ubwoko bw’ibimera burenga 1.600.

  4. Icyo gihugu ntikigira ingabo.

Ibisubizo: Byose ni byo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze