ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g17 No. 6 pp. 10-11
  • Twasuye Nouvelle-Zélande

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Twasuye Nouvelle-Zélande
  • Nimukanguke!—2017
Nimukanguke!—2017
g17 No. 6 pp. 10-11
Milford Sound muri Nouvelle-Zélande

Milford Sound

ISI N’ABAYITUYE

Twasuye Nouvelle-Zélande

Ikarita ya Nouvelle-Zélande

HASHIZE imyaka igera kuri 800 Abamawori bagenze ibirometero ibihumbi mu nyanja, bagiye gutura muri Nouvelle-Zélande. Aho bahasanze ubutaka butandukanye n’ubw’aho bari bavuye mu birwa bya Polynésie. Basanze haba imisozi itwikiriwe n’amasimbi n’urubura kandi hakaba n’amashyuza. Abandi bimukira bahageze nyuma y’imyaka igera kuri magana atanu baturutse mu Burayi. Ubu Nouvelle-Zélande ituwe n’abantu bafite imico yo mu Bwongereza no muri Polynésie. Abaturage baho basaga 90 ku ijana baba mu migi. Umugi wa Wellington ni wo mugi uri hafi y’impera y’isi y’epfo kurusha indi migi yose yo ku isi.

Amashyuza yo muri Nouvelle-Zélande

Amashyuza yo ku kirwa cya ruguru

Nubwo Nouvelle-Zélande isa n’iri yonyine, ifite ubwiza nyaburanga bukurura ba mukerarugendo basaga miriyoni eshatu mu mwaka.

Ibiti byo muri Nouvelle-Zélande

Ibi biti bishobora kugira uburebure bwa metero 10

Inyoni zitaguruka

Abantu batekereza ko inyoni zitwa takahe zacitse mu wa 1948

Nouvelle-Zélande irimo amoko menshi y’inyamaswa, urugero nk’inyoni zidashobora kuguruka utasanga ahandi hose ku isi. Muri icyo gihugu haba agasimba kameze nk’umuserebanya, gashobora kuramba imyaka isaga 100. Uducurama n’ibifi binini ni zo nyamabere zonyine ziba muri icyo gihugu.

Abahamya ba Yehova bamaze imyaka igera ku 120 bakorera umurimo wabo muri Nouvelle-Zélande. Babwiriza ubutumwa bwiza mu ndimi zigera kuri 19, harimo indimi gakondo zo muri Polynésie, urugero nk’Ikiniyuwe, Ikirarotonga, Igisamowa n’Igitonga.

Abamawori baririmba

Abamawori baririmba bambaye imyenda gakondo

ESE WARI UBIZI?

Izina Nouvelle-Zélande rikomoka ku izina ry’akarere ko mu Buholandi kitwa Zélande. Izina ry’Abamawori (Aotearoa) risobanura “igihugu k’ibicu byinshi by’umweru.”

Nubwo abaturage benshi bo muri Nouvelle-Zélande bavuga Icyongereza, ururimi rw’Ikimawori na rwo rurakoreshwa cyane kandi rwigishwa mu mashuri. Urubuga rwemewe rw’Abahamya ba Yehova ari rwo jw.org ruboneka no mu rurimi rw’Ikimawori.

  • ABATURAGE: MIRIYONI 4,7

  • UMURWA MUKURU: WELLINGTON

  • UBUTAKA: MU MAJYARUGURU HARI IBIRUNGA N’AMASHYUZA. MU MAGEPFO HAKUNZE KUBA URUBURA

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze