ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g20 No. 1 pp. 14-15
  • Imihangayiko iri hafi kurangira

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imihangayiko iri hafi kurangira
  • Nimukanguke!—2020
  • Ibisa na byo
  • Ibirimo
    Nimukanguke!—2020
  • Ubwami bw’Imana nibutegeka hazabaho “amahoro menshi”
    Nimukanguke!—2019
  • Uko warwanya imihangayiko
    Nimukanguke!—2020
  • Kuki Yesu yahaga agaciro Ubwami bw’Imana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
Reba ibindi
Nimukanguke!—2020
g20 No. 1 pp. 14-15
Umwana ukina na se mu miraba y’inyanja, abandi bagize umuryango babitegereza.

IHUMURE KU BANTU BAHANGAYITSE

Imihangayiko iri hafi kurangira

Ubwenge Bibiliya itanga bushobora kudufasha kwirinda imihangayiko itari ngombwa. Ariko nta muntu wadukuriraho iyo mihangayiko. Icyakora Umuremyi wacu we yayidukuriraho. Yamaze no gushyiraho umuntu uzayituvaniraho. Uwo ni Yesu Kristo. Vuba aha, azakora ibintu bihebuje kurusha ibyo yakoze igihe yari ku isi kandi azabikora ku isi hose. Reka turebe bimwe mu byo azakora.

YESU AZAKIZA ABARWAYI.

“Bamuzanira abantu bose bari bamerewe nabi n’abari bafite indwara zinyuranye . . . maze arabakiza.”—MATAYO 4:24.

YESU AZAHA ABANTU BOSE AHO KUBA N’IBYOKURYA.

Abazaba bayobowe na Yesu Kristo “bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, kandi ntibazahinga ngo biribwe n’abandi.”—YESAYA 65:21, 22.

UBUTEGETSI BUYOBOWE NA YESU KRISTO BUZAZANA AMAHORO N’UMUTEKANO KU ISI HOSE.

“Mu minsi ye umukiranutsi azasagamba, kandi azagira amahoro menshi kugeza igihe ukwezi kuzaba kutakiriho. Azagira abayoboke kuva ku nyanja kugera ku yindi, no kuva kuri rwa Ruzi kugera ku mpera z’isi. . . . Abanzi be bazarigata umukungugu.”—ZABURI YA 72:7-9.

YESU AZAKURAHO AKARENGANE.

“Azagirira impuhwe uworoheje n’umukene, kandi azakiza ubugingo bw’abakene. Azacungura ubugingo bwabo abukize urugomo no gukandamizwa.”—ZABURI YA 72:13, 14.

YESU AZAKURAHO IMIBABARO N’URUPFU.

“Urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.”—IBYAHISHUWE 21:4.

IBIHE BIGOYE KWIHANGANIRA

Hari umwanditsi wavuze ati: “Muri iki gihe abatuye isi barahangayitse cyane, bafite ubwoba kandi barababaye kuruta ikindi gihe.”

None se kuki abantu bahangayitse cyane? Bibiliya itanga igisubizo gisobanutse neza muri 2 Timoteyo 3:1. Aho hagira hati: “Mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira.” Bibiliya ikomeza ivuga impamvu hariho ibihe biruhije, igaragaza imyifatire mibi abantu bari kugira. Bari kugira umururumba, bakishyira hejuru, bagasa n’abakunda Imana ariko batayikunda, bagira urugomo, badakunda ababo kandi batamenya kwifata (2 Timoteyo 3:2-5). Iminsi y’imperuka izarangira igihe Yesu Kristo Umwami w’Ubwami bw’Imana, azaba ategeka iyi si yose.—Daniyeli 2:44.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze