ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp2 igi. 24 pp. 199-207
  • Nakora iki niba ababyeyi bajya batongana?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nakora iki niba ababyeyi bajya batongana?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Impamvu ababyeyi batongana
  • Icyo wakora
  • Icyo ukwiriye kwirinda
  • Aya mategeko ko akabije kuba menshi?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Kuki ababyeyi banjye batareka ngo nishimishe?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Kuki ababyeyi banjye batandeka ngo nishimishe?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Kuki ababyeyi banjye batanyumva?
    Nimukanguke!—2012
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
yp2 igi. 24 pp. 199-207

IGICE CYA 24

Nakora iki niba ababyeyi bajya batongana?

Ese ababyeyi bawe bajya batongana uhari? Niba bijya bibaho se, ni iki bakunze gupfa muri ibi bintu bikurikira?

□ Amafaranga

□ Imirimo yo mu rugo

□ Bene wabo

□ Wowe

Ni iki wifuza kubwira ababyeyi bawe ku birebana n’ingaruka ibyo bakora bikugiraho? Andika hasi aha icyo wababwira.

․․․․․

BIRUMVIKANA ko kuba ababyeyi bawe batongana, bikubabaza cyane. Ibyo biterwa n’uko ubakunda kandi akaba ari bo bagutunze. Ni yo mpamvu iyo wumvise batongana, bigutera agahinda. Ushobora kuba wemera ibyo umukobwa witwa Marie yavuze, igihe yavugaga ati “kubaha ababyeyi banjye birangora cyane kuko na bo ubwabo batubahana.”

Kubona ababyeyi bawe batongana, bituma utahura ikintu kibabaje utari uzi: burya ababyeyi bawe na bo ntibatunganye. Kubimenya bishobora kugutera ubwoba. Ushobora guhangayikishwa n’uko nibakomeza batyo, bazageraho bagatana. Wa mukobwa witwa Marie yaravuze ati “iyo numvise ababyeyi banjye batongana cyane, ntekereza ko bazatana maze bikazansaba guhitamo umwe muri bo tuzabana. Nanone ntinya ko bazantandukanya n’abo tuva inda imwe.”

Kuki ababyeyi batongana? Ukwiriye gukora iki mu gihe mu muryango havutse intonganya?

Impamvu ababyeyi batongana

Muri rusange, ababyeyi bawe bashobora kuba babana ‘bihanganirana mu rukundo’ (Abefeso 4:2). Bibiliya ivuga ko abantu “bose bakoze ibyaha, maze bananirwa kugera ku ikuzo ry’Imana” (Abaroma 3:23). Ubwo rero, ababyeyi bawe ntibatunganye. Ntiwagombye gutangazwa no kuba bagira ibyo batumvikanaho maze buhoro buhoro bikazavamo intonganya.

Ujye wibuka ko turi mu ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira’ (2 Timoteyo 3:1). Muri iki gihe hari ibintu bigora abashakanye, muri byo hakaba harimo gushaka imibereho, kwishyura ibintu runaka n’ibibazo bahura na byo ku kazi. Niba ababyeyi bawe bombi bafite akazi, guhitamo uzajya akora imirimo iyi n’iyi yo mu rugo bishobora gukurura intonganya.

Jya uzirikana ko mu gihe ababyeyi bawe bagize icyo batumvikanaho, bidasobanura ko ishyingiranwa ryabo rigeze aharindimuka. Uko bigaragara, ababyeyi bawe baracyakundana, nubwo hari ibintu batavugaho rumwe.

Reka dufate urugero: ese waba warigeze kureba filimi uri kumwe n’incuti zawe maze ukaza gusanga mutayivugaho rumwe? Ibyo ntibitangaje. N’abantu b’incuti magara bajya bagira ibyo batumvikanaho. Ababyeyi bawe na bo bashobora kuba bafite icyo kibazo. Bombi bashobora kuba bahangayikishijwe no gucunga amafaranga y’umuryango, ariko bakaba batavuga rumwe ku birebana n’uko akwiriye gukoreshwa. Bombi bifuza ko wagira amanota meza ku ishuri, ariko bakaba batavuga rumwe ku buryo bagufasha kubigeraho.

Icyo wazirikana ni uko kuba abantu bunze ubumwe bidasobanura ko baba babona ibintu kimwe. Hari n’igihe abantu bakundana bashobora kubona ibintu mu buryo butandukanye. Gusa nanone, iyo ababyeyi bawe batongana, kubatega amatwi bishobora kutakorohera. Wakora iki kugira ngo ubyihanganire?

Icyo wakora

Jya ububaha. Biroroshye ko umuntu ubana n’ababyeyi bahora batongana yakumva abarambiwe. Ubusanzwe, ababyeyi ni bo baha abana babo urugero rwiza, si abana. Gusuzugura umubyeyi nta kindi byamara, uretse kongera ibibazo mu muryango. Icy’ingenzi kurushaho, ni uko Yehova Imana agutegeka kubaha no kumvira ababyeyi bawe, nubwo byaba bitakoroheye.—Kuva 20:12; Imigani 30:17.

Byagenda bite niba nawe uri mu byo ababyeyi bawe bapfa? Urugero, tekereza umwe mu babyeyi bawe ari Umuhamya wa Yehova undi atari we. Hari igihe havuka ingorane bigasaba ko ujya ku ruhande rw’umubyeyi wawe w’Umuhamya (Matayo 10:34-37). Buri gihe ujye ubikora ‘mu bugwaneza kandi wubaha cyane.’ Urugero utanga rushobora kuzatuma umubyeyi wawe utari Umuhamya na we aba we.—1 Petero 3:15.

Ntukagire uwo ubogamiraho. Wakora iki se mu gihe ababyeyi bawe baguhatiye kugira uwo ushyigikira mu bibazo batumvikanaho ariko bitakureba? Ujye wirinda kugira aho ubogamira. Wenda ushobora kubabwira mu kinyabupfura uti “mama, papa, mwese ndabakunda. Mumbabarire ntimunsabe kugira aho mbogamira. Icyo kibazo mukwiriye kucyikemurira.”

Mubiganireho. Bwira ababyeyi bawe uko wumva umerewe iyo batongana. Shaka igihe gikwiriye utekereza ko bashobora kugutega amatwi, maze ubabwire mu kinyabupfura ko imyifatire yabo ikurakaza, ikakubabaza ndetse ikanaguhangayikisha.—Imigani 15:23; Abakolosayi 4:6.

Icyo ukwiriye kwirinda

Ntugashake kuba umujyanama wabo. Kubera ko ukiri muto, ntufite ubushobozi bwo gukemura ibibazo ababyeyi bawe bafitanye. Reka dufate urugero: tekereza uramutse uri mu ndege maze ukumva umuderevu n’umwungirije batongana. Birumvikana ko ibyo byaguhangayikisha. Ariko se byagenda bite ushatse kubwira abo baderevu uko batwara indege ukagerageza no kubigizayo ushaka kuyitwara?

Mu buryo nk’ubwo, kugerageza kwivanga mu bibazo ababyeyi bawe bafitanye bishobora gutuma ibintu birushaho kuzamba. Bibiliya ivuga ko “ubwibone butera intambara gusa, ariko ubwenge bufitwe n’abajya inama” (Imigani 13:10). Ahubwo icyaba cyiza ni uko ababyeyi bawe baganira ku kibazo bafitanye bonyine.—Imigani 25:9.

Ntukabyivangemo. Iyo abantu babiri batongana nawe ukabyivangamo, uba ukojeje agati mu ntozi. Nubwo wakumva ushaka kugira icyo ukora kugira ngo uhoshe izo ntonganya, ukwiriye kuzirikana ko ibyo atari wowe bireba ahubwo ko bireba ababyeyi bawe gusa. Bityo rero, gerageza gukurikiza inama dusanga muri Bibiliya ivuga ko ugomba ‘kwita ku bikureba,’ mu bibazo nk’ibyo bireba umuntu ku giti cye (1 Abatesalonike 4:11). Ntukivange mu bibazo ababyeyi bawe bafitanye.

Ntugateranye ababyeyi bawe. Hari abakiri bato bateranya ababyeyi babo kugira ngo batongane. Nk’urugero, nyina yababuza gukora ikintu bakagerageza kwinginga se kugira ngo we akibemerere. Ubucakura nk’ubwo bushobora gutuma ubona umudendezo w’igihe gito, ariko mu gihe kiri imbere ukazatuma ababyeyi bawe barushaho kutumvikana.

Ntukemere ko imyifatire yabo ihindura iyawe. Hari umusore witwa Peter waje gutahura ko yagiraga imyifatire mibi kugira ngo ahime se wari umunyarugomo. Yaravuze ati “jye na mama na mushiki wanjye, papa yadufataga nabi. Ibyo ni byo byatumaga nifata nabi kugira ngo mubabaze.” Icyakora Peter ntiyatinze kubona ingaruka z’imyifatire ye. Ni irihe somo wabikuramo? Kwitwara nabi nta kindi byakumarira, uretse gutuma ibibazo by’iwanyu birushaho kuzamba.—Abagalatiya 6:7.

Andika hasi aha ikintu wasomye muri iki gice ukwiriye kononosora kurusha ibindi. ․․․․․

Mu by’ukuri ntushobora kubuza ababyeyi bawe gutongana. Icyakora ukwiriye kuzirikana ko Yehova azagufasha kwihanganira agahinda uterwa no kuba ababyeyi bawe batongana.—Abafilipi 4:6, 7; 1 Petero 5:7.

Gerageza gukurikiza inama zatanzwe muri iki gice. Birashoboka ko hari igihe ababyeyi bawe bazabonera umuti ibibazo byabo. Nta wamenya, hari n’igihe batazongera gutongana.

MU GICE GIKURIKIRA:

Wakwihanganira ute ingorane uterwa no kuba urerwa n’umubyeyi umwe?

UMURONGO W’IFATIZO

“Amagambo yanyu ajye ahora arangwa n’ineza.”​—Abakolosayi 4:6.

ESE WARI UBIZI . . . ?

Abantu bakundana bashobora kutumvikana ku bintu byose.

INAMA

Niba ababyeyi bawe bakunze gutongana kandi bakarakaranya, bagire inama yo gushaka uwabafasha, ariko ubikore mu kinyabupfura.

ICYO NIYEMEJE GUKORA

Dore icyo nzakora ababyeyi banjye nibatangira gutongana: ․․․․․

Ababyeyi banjye nibansaba kugira uwo nshyigikira, nzabasubiza nti: ․․․․․

Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․

UBITEKEREZAHO IKI?

● Ni iki gituma ababyeyi bamwe na bamwe batongana?

● Kuki udakwiriye kumva ko ari wowe utuma batongana?

● Ni irihe somo wakura ku myifatire y’ababyeyi bawe?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 201]

“Kwibuka ko ababyeyi banjye na bo badatunganye kandi ko bahura n’ibibazo, byamfashaga kwihangana iyo babaga batonganye.”—Kathy

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 206 n’iya 207]

Nakora iki mu gihe ababyeyi batakibana?

Niba ababyeyi bawe batakibana, wagaragaza ute ubwenge nubwo uba washenguwe n’agahinda? Suzuma ibitekerezo bikurikira:

● Ntukabitegeho ibintu bidashyize mu gaciro. Igitekerezo gihita kikuzamo ni icyo kugerageza kunga ababyeyi bawe ngo basubirane. Umukobwa witwa Anne yaravuze ati “nubwo ababyeyi banjye batari bakibana, bakomeje kujya badusohokana rimwe na rimwe bari kumwe. Hari igihe jye na murumuna wanjye twajyaga twongorerana tuti ‘reka twiruke maze basigarane.’ Twibwiraga ko ibyo hari icyo byatanga, ariko nta cyo byatanze. Ntibigeze basubirana.”

Mu Migani 13:12 havuga ko “iyo icyari cyitezwe kitabonetse bitera umutima kurwara.” Ukwiriye kuzirikana ko nta bubasha ufite ku byo ababyeyi bawe bakora. Ibyo bizakurinda kwibabariza ubusa. Kuba batakibana si wowe wabiteye kandi ntibyoroshye ko wagira icyo ukora ngo basubirane.—Imigani 26:17.

● Irinde kwanga ababyeyi bawe. Kubarakarira no kumva wanze umwe muri bo cyangwa bombi, bishobora kukugiraho ingaruka z’igihe kirekire. Umusore witwa Tom yibuka ibyamubayeho igihe yari afite imyaka 12. Yaravuze ati “natangiye kumva ndakariye papa. Wenda sinavuga ko namwangaga, ariko numvaga mufitiye inzika. Siniyumvishaga ukuntu yari kuzongera kutwitaho kandi yaradutaye.”

Icyakora, kugira ngo abashakanye batane ntibiterwa gusa n’uko umubyeyi umwe ari umuntu mwiza naho undi akaba mubi. Birashoboka ko ababyeyi bawe batakubwiye igitera ibibazo bagirana cyangwa icyatumye batakibana. Na bo ubwabo bashobora kuba batumva neza ikibazo bafitanye. Bityo rero, ukwiriye kwirinda gufata umwanzuro utabanje gusobanukirwa uko ikibazo cyose giteye (Imigani 18:13). Tuvugishije ukuri, kwihanganira agahinda ufite ntibyoroshye kandi ni ibisanzwe ko mu gihe runaka wumva ubabaye cyane. Ariko kandi, gukomeza kurakara no gushaka kwihimura bishobora kukwangiza. Iyo ni yo mpamvu Bibiliya itubwira iti “reka umujinya kandi uve mu burakari”—Zaburi 37:8.

● Jya ushyira mu gaciro. Kuri bamwe mu rubyiruko, aho kwanga umubyeyi batakibana, bahitamo kumukunda cyane. Urugero, hari umwana wari ufite se wakundaga inzoga n’abagore cyane. Uwo mugabo yataga umuryango we kenshi, amaherezo aza no gutana n’umugore we. Icyakora, uwo mwana yibuka ko kubera impamvu runaka, yumvaga akunze se birenze urugero.

Urukundo nk’urwo rudashyize mu gaciro rukunze kubaho. Mu gihugu kimwe, abana bagera kuri 90 ku ijana babyawe n’ababyeyi ubu batakibana, barerwa na ba nyina ariko bakajya basura ba se. Akenshi, umugore ni we uba ufite inshingano yo kwita ku byo abana be bakenera buri munsi, kandi akajya abahana. Nubwo umugabo akomeza guha uwahoze ari umugore we amafaranga yo kumufasha kurera abana, akenshi amafaranga uwo mugore yabonaga aragabanuka cyane. Ku rundi ruhande ariko, amafaranga y’umugabo yo ashobora kwiyongera. Ibyo bituma iyo papa aje gusura abana be, abazanira impano bakishima. Ariko kubana na mama wabo byo bigasaba abana kubaho mu buzima bworoheje kandi bakubahiriza amategeko yo mu rugo yabashyiriyeho. Ikibabaje ni uko hari bamwe mu rubyiruko bagiye basiga umubyeyi wabo w’Umuhamya, bakajya kubana n’umubyeyi wabo utari Umuhamya ariko ukize, uzabaha n’uburenganzira bwose bashaka.—Imigani 19:4.

Niba nawe wumva wahitamo kubana n’umubyeyi nk’uwo, genzura neza urebe ibyo waha agaciro cyane. Wibuke ko ukeneye umubyeyi uzagutoza amahame mbwirizamuco kandi akajya agukosora. Ibyo ni byo bizakugirira akamaro kuruta ikintu icyo ari cyo cyose umubyeyi yaguha. —Imigani 4:13.

[Ifoto yo ku ipaji ya 202 n’iya 203]

Kubwira ababyeyi bawe uko bahosha intonganya bagirana, ni kimwe n’uko umugenzi wo mu ndege yabwira abaderevu uko bayiyobora

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze