ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp2 igi. 28 pp. 231-236
  • Nakwirinda nte kuryamana n’abo duhuje igitsina?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nakwirinda nte kuryamana n’abo duhuje igitsina?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Imana ibona ite kuryamana kw’abahuje igitsina?
  • Ntugacogore
  • Nasobanura nte icyo Bibiliya ivuga ku baryamana bahuje igitsina?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Ese ubutinganyi ni bubi?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Ese kuryamana kw’abahuje igitsina biremewe?
    Nimukanguke!—2012
  • Bibiliya ivuga iki ku birebana n’abaryamana bahuje igitsina?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
yp2 igi. 28 pp. 231-236

IGICE CYA 28

Nakwirinda nte kuryamana n’abo duhuje igitsina?

“Nkiri ingimbi numvaga nkunze abandi bahungu. Ariko mu mutima wanjye, nari nzi ko urwo rukundo rudasanzwe.”—Olef.

“Jye n’umukobwa w’incuti yanjye twasomanye nk’incuro imwe cyangwa ebyiri. Ariko kubera ko numvaga nkunze n’abahungu, nibazaga niba ntakunda abantu b’ibitsina byombi.”—Sarah.

UGERERANYIJE no mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, kuryamana kw’abahuje igitsina bisigaye bivugwa mu buryo bweruye muri iki gihe. Ariko ibeshye ugire icyo ubinengaho, urebe ngo urikururira ibibazo. Umukobwa witwa Amy, ufite imyaka 16, yaravuze ati “hari umukobwa wambwiye ko kudashyigikira abantu baryamana n’abo bahuje igitsina, nta ho bitaniye no kugirira urwikekwe abantu tudahuje ubwoko.”

Kubera imitekerereze yiganje yo gushyigikira ibibi iriho muri iki gihe, abenshi mu rubyiruko bashaka kumva uko bigenda iyo umuntu aryamanye n’uwo bahuje igitsina. Umukobwa witwa Becky, ufite imyaka 15, yaravuze ati “ku ishuri ryacu, abakobwa benshi bo ubwabo bivugira ko baryamana n’abandi bakobwa, bakaryamana n’abahungu cyangwa ugasanga babifitiye amatsiko.” Umukobwa witwa Christa, ufite imyaka 18, na we yabonye ibintu nk’ibyo aho yiga. Yaravuze ati “hari abakobwa babiri bansabye ko turyamana. Umwe yanyandikiye akabaruwa ambaza niba nifuza kumva uko kuryamana n’undi mukobwa bimera.”

Kubera ko abantu basigaye bashimagiza ibyo kuryamana kw’abahuje igitsina, bishobora gutuma wibaza uti ‘ese kuryamana n’uwo duhuje igitsina hari icyaha kirimo? Nakora iki se niba numva nkunze abo duhuje igitsina? Ese byaba bivuga ko ndi mu mubare w’abaryamana n’abo bahuje igitsina?’

Imana ibona ite kuryamana kw’abahuje igitsina?

Muri iki gihe, abantu benshi hakubiyemo n’abayobozi b’amadini, babona ko kuryamana kw’abahuje igitsina ari ibintu bisanzwe. Icyakora Ijambo ry’Imana Bibiliya, rigaragaza neza uko Imana ibibona. Bibiliya itubwira ko Yehova Imana yaremye umugabo n’umugore, kandi ko umugabo n’umugore bashakanye ari bo bonyine bafite uburenganzira bwo guhaza irari ry’ibitsina (Intangiriro 1:27, 28; 2:24). Ntibitangaje rero kuba Bibiliya iciraho iteka kuryamana kw’abahuje igitsina.—Abaroma 1:26, 27.

Icyakora, hari abashobora kuvuga ko Ijambo ry’Imana ritagihuje n’igihe. Ariko se, utekereza ko ari iki gituma bavuga batyo? Ese byaba biterwa n’uko batabona ibintu nk’uko Bibiliya ibibona? Abantu benshi banga Ijambo ry’Imana bitewe gusa n’uko ibyo ryigisha bitandukanye n’ibyifuzo byabo. Ibitekerezo nk’ibyo ntibikwiriye kandi ntidukwiriye kwemera kuyobywa na byo.

None se wakora iki niba wumva wikundiye abo muhuje igitsina? Ese nawe washyirwa mu mubare w’abaryamana n’abo bahuje igitsina? Oya. Wibuke ko uri mu ‘gihe cy’amabyiruka,’ igihe irari ry’ibitsina ryiyongera nta ruhare ubigizemo (1 Abakorinto 7:36). Niba hari igihe ujya wumva ukunze abo muhuje igitsina, ntibisobanura ko uri mu rwego rumwe n’abaryamana n’abo bahuje igitsina. Akenshi uko igihe kigenda gihita bigenda bishira. Hagati aho ariko, ugomba kugendera kure ibintu byatuma uryamana n’abo muhuje igitsina. Wakora iki?

Senga Yehova umubwire icyo kibazo. Ukwiriye kwinginga Yehova nka Dawidi wavuze ati “Mana, ngenzura umenye umutima wanjye. Nsuzuma umenye ibitekerezo bimpagarika umutima, urebe niba muri jye hari icyatuma ngendera mu nzira mbi, maze unyobore mu nzira y’ibihe bitarondoreka” (Zaburi 139:23, 24). Yehova ashobora kugukomeza akaguha ‘amahoro asumba cyane ibitekerezo byose.’ Ayo mahoro ‘azarinda umutima wawe n’ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu’ kandi atume ugira “imbaraga zirenze izisanzwe” kugira ngo udatwarwa n’irari.—Abafilipi 4:6, 7; 2 Abakorinto 4:7.

Jya utekereza ku bintu bikwiriye (Abafilipi 4:8). Jya usoma Bibiliya buri munsi. Komeza kuzirikana ko ifite imbaraga ku buryo ishobora gukosora imitekerereze yawe n’ibyo umutima wawe wibwira (Abaheburayo 4:12). Umusore w’ingimbi witwa Jason, yaravuze ati “amagambo afite imbaraga yo muri Bibiliya, aboneka mu 1 Abakorinto 6:9, 10 no mu Befeso 5:3, yaramfashije cyane. Iyo numvise ibitekerezo bibi binjemo, nongera gusoma ayo magambo.”

Irinde porunogarafiya n’ibitekerezo bishimagiza kuryamana kw’abahuje igitsina (Abakolosayi 3:5). Irinde ikintu cyose cyatuma ugira irari ry’ibitsina. Ibyo bikubiyemo kwirinda porunogarafiya, bimwe mu biganiro byo kuri televiziyo na za filimi, ndetse wenda n’ibinyamakuru byerekana imyenda igezweho cyangwa ibigaragaza imiterere y’umubiri w’abantu baterura ibyuma bafite ibigango. Ikuremo ibitekerezo byanduye ubisimbuze ibyiza. Hari umusore w’ingimbi wavuze ati “iyo numvise ibyifuzo byo kuryamana n’undi muhungu binjemo, ntekereza ku murongo nkunda cyane wo muri Bibiliya.”

Birumvikana ko hari abazavuga ko atari ngombwa gufata izo ngamba, ko ahubwo ukwiriye ‘guhaza irari ryawe ry’ibitsina’ kandi ‘ukemera ko ari uko uremwe.’ Nyamara Bibiliya ivuga ko ushobora kwikuramo ibyo bitekerezo bibi. Urugero, itubwira ko hari Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, kera baryamanaga n’abo bahuje igitsina, ariko bakaza guhinduka (1 Abakorinto 6:9-11). Nawe, nubwo ubu ibyo bitekerezo bikurwaniramo, ushobora gutsinda urwo rugamba.

Wakora iki se niba ukomeje kumva urarikiye abo muhuje igitsina? Ntukemere kuganzwa n’iryo rari. Yehova aciraho iteka ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje igitsina. Ku bw’ibyo, umuntu ukunze kurarikira abo bahuje igitsina hari intego yakwishyiriraho kandi akayigeraho: ashobora guhitamo kudatwarwa n’iryo rari.

Urugero: umuntu ashobora kuba ‘akunda kugira umujinya’ (Imigani 29:22). Birashoboka ko mu bihe byahise yajyaga agira umujinya mwinshi. Icyakora amaze kwiga Bibiliya, yamenye ko akwiriye kwitoza kumenya kwifata. Ese ibyo byaba bivuga ko atazongera kurakara? Oya. Ariko kandi, kubera ko asobanukiwe icyo Bibiliya ivuga ku byo kugira umujinya mwinshi, azakomeza guhatana kugira ngo adaheranwa n’ubwo burakari.

Urwo rugero ni nk’urw’umuntu wumva akuruwe n’abo bahuje igitsina, ariko akaba yaramaze kumenya icyo Bibiliya ivuga ku byo kuryamana kw’abahuje igitsina. Rimwe na rimwe, irari ry’ibitsina ridakwiriye rishobora kuzajya ryizana. Iyo umuntu yanga ibyo kuryamana kw’abahuje igitsina nk’uko Yehova abyanga, bimufasha kubona imbaraga zo kwikuramo iryo rari.

Ntugacogore

Niba uhanganye n’ibyifuzo byo kumva urarikiye abo muhuje igitsina, ushobora kumva umeze nk’umusore wavuze ati “nagerageje kwikuramo ibitekerezo bindimo. Nasenze Yehova ngo amfashe. Nasomye Bibiliya. Numvise disikuru zivuga iby’icyo kibazo mfite. Ariko sinzi ikindi nakora.”

Niba uri mu mimerere nk’iyo, ufite intambara itoroshye urimo urwana, kandi nta buryo bworoshye bwo kuyitsinda buhari. Nubwo bimeze bityo ariko, umuntu wese wifuza gushimisha Imana agomba gukurikiza amahame mbwirizamuco yayo kandi akirinda cyane imyifatire mibi, nubwo byaba bitamworoheye na gato. Ukwiriye kuzirikana ko Imana izi neza intambara uhanganye na yo kandi ko igirira impuhwe abayikorera (1 Yohana 3:19, 20).a Iyo wumviye amategeko y’Imana, ni nk’aho uba uyugururiye amarembo ngo iguhe imigisha yayo. Bityo rero, nukomeza gukurikiza amategeko y’Imana uzabona “ingororano ikomeye” (Zaburi 19:11). Uzagira imibereho myiza nubwo turi muri iyi si yuzuyemo ibibazo.

Bityo rero, ishingikirize ku Mana kandi urwanye ibyifuzo bibi bikuzamo (Abagalatiya 6:9). Ukwiriye kwihatira ‘kwanga ikibi urunuka, ukizirika ku cyiza’ (Abaroma 12:9). Nukomeza gukora uko ushoboye kose, uko igihe kizagenda gihita uzibonera ko ibyifuzo bibi bigenda bigabanuka. Icyiza kurushaho, ni uko niwirinda ibikorwa byo kuryamana n’abo muhuje igitsina, uzaba wiringiye kuzabaho iteka mu isi nshya ikiranuka y’Imana.

MU GICE GIKURIKIRA:

Wakora iki niba wumva ukuruwe n’umuntu mudahuje igitsina?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Umukristo waguye mu bikorwa by’ubwiyandarike akwiriye kubibwira abasaza b’itorero kugira ngo bamufashe.—Yakobo 5:14, 15.

UMURONGO W’IFATIZO

“Nsuzuma umenye ibitekerezo bimpagarika umutima, urebe niba muri jye hari icyatuma ngendera mu nzira mbi.”—Zaburi 139:23, 24.

INAMA

Kugira ngo ugire igitekerezo gikwiriye cy’uko umugabo nyamugabo aba ameze, suzuma urugero rwa Yesu (1 Petero 2:21). Yagaragaje mu buryo buhebuje ko ari umugabo uhamye kandi ugwa neza.

ESE WARI UBIZI . . . ?

Nubwo udashobora gutegeka irari ryawe mu buryo bwuzuye, ibikorwa byawe byo ushobora kubitegeka. Ushobora guhitamo kudategekwa n’iryo rari.

ICYO NIYEMEJE GUKORA

Dore uko nzasubiza nihagira umbaza impamvu Bibiliya iciraho iteka kuryamana kw’abahuje igitsina: ․․․․․

Nihagira umbwira ko ibyo Bibiliya ivuga bitagihuje n’igihe, dore uko nzamusobanurira: ․․․․․

Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․

UBITEKEREZAHO IKI?

● Kuki Imana yanga kuryamana kw’abahuje igitsina?

● Ni izihe ngamba ushobora gufata kugira ngo wirinde kugwa mu mutego wo kuryamana n’abo muhuje igitsina?

● Ese niba ubona ibyo kuryamana kw’abahuje igitsina nk’uko Imana ibibona, bishatse gusobanura ko wanga ababikora?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 236]

“Imitekerereze ikocamye y’isi ku birebana no kuryamana kw’abahuje igitsina yatumye ndushaho kugwa mu rujijo. Ubu nirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyangwa umuntu uwo ari we wese ushyigikira kuryamana kw’abahuje igitsina.”—Anna

[Ifoto yo ku ipaji ya 233]

Urubyiruko ruba rugomba guhitamo gukurikiza imitekerereze ikocamye y’uko ab’isi babona iby’ibitsina, cyangwa gukurikiza amahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru yo mu Ijambo ry’Imana

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze