ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp1 igi. 17 pp. 121-127
  • Kuki ntinya kubwiriza ku ishuri?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki ntinya kubwiriza ku ishuri?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Ibisa na byo
  • Navuganira nte ukwizera kwanjye?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Ubu koko nabivugiye iki?
    Nimukanguke!—2012
  • Irimbuka rya Sodomu na Gomora
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Nakora iki ngo nkoreshe neza igihe mfite?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
yp1 igi. 17 pp. 121-127

IGICE CYA 17

Kuki ntinya kubwiriza ku ishuri?

“Najyaga mbona uburyo bwo kubwiriza ku ishuri, ariko ngatinya kugira icyo mvuga.”​—Kaleb.

“Igihe twari mu ishuri, mwarimu wacu yatubajije icyo dutekereza ku bwihindurize. Nzi neza ko nari mbonye uburyo bwiza bwo kubwira abandi ibyo nizera. Ariko ubwoba bwaranyishe, nanirwa kugira icyo mvuga. Nyuma yaho numvise mbabaye cyane.”​—Jasmine.

NIBA uri Umukristo ukiri muto, wenda ibyabaye kuri Kaleb na Jasmine, byaba byarakubayeho. Kimwe na bo, nawe ushobora kuba ukunda ukuri wigishijwe gushingiye kuri Bibiliya. Ushobora no kuba wifuza kukubwira abandi. Ariko birashoboka ko no kubitekereza ubwabyo bigutera ubwoba. Icyakora, hari icyo wakora kugira ngo urusheho kugira ubutwari. Wakora iki? Kora ibi bikurikira:

1. Menya ikigutera ubwoba. Iyo utekereje kubwiriza ku ishuri, uhita wibwira ko bitari buze kugenda neza. Icyakora, uramutse uvuze cyangwa ukandika ku rupapuro ibintu bigutera ubwoba, ubwo bwoba bushobora gushira.

Uzuza interuro ikurikira:

● Ndamutse mbwiye abo twigana ibyo nizera, ndatinya ko: ․․․․․

Kumenya ko n’abandi Bakristo bakiri bato benshi bahura n’icyo kibazo, bishobora kuguhumuriza. Urugero, Christopher, ufite imyaka 14, yaravuze ati “ntinya ko abandi bana banseka kandi bakavuga ko ntameze nka bo.” Kaleb, twatangiye tuvuga, yaravuze ati “natinyaga ko hagira umbaza ikibazo nkananirwa kugisubiza.”

2. Jya umenya ko bitoroshye. Ese twavuga ko nta mpamvu ufite yo kugira ubwoba? Oya rwose si ko biri. Umukobwa witwa Ashley, w’imyaka 20 afite icyo abiziho. Yaravuze ati “ku ishuri abana bamwe bigiraga nk’aho bashishikajwe no kumva ibyo mbabwira. Ariko nyuma bakagoreka amagambo nababwiye, bakanserereza imbere y’abandi banyeshuri.” Nicole, ufite imyaka 17, na we yahuye n’ibintu nk’ibyo. Yaravuze ati “umuhungu twiganaga yagereranyije umurongo wo muri Bibiliya ye n’uwo muri Bibiliya yanjye, abona hari amagambo atandukanye, maze avuga ko Bibiliya yanjye igoretse. Nakubiswe n’inkuba, mbura icyo mvuga.”a

Ibintu nk’ibyo bishobora gusa n’ibiteye ubwoba. Ariko aho kubihunga, jya wemera ko ari ibintu bisanzwe kandi bigomba kubaho mu buzima bwawe, kuko uri Umukristo (2 Timoteyo 3:12). Matthew, ufite imyaka 13, yaravuze ati “Yesu yavuze ko abigishwa be bazatotezwa. Ubwo rero, ntitugomba kwitega ko buri muntu wese azadukunda cyangwa ko azemera imyizerere yacu.”—Yohana 15:20.

3. Zirikana ko hari icyo bizakumarira. Ese nubwo wabwiriza ku ishuri bakaguserereza, hari ikintu cyiza bizatanga? Amber, ufite imyaka 21, abona bishobora gutanga ikintu cyiza. Yaravuze ati “kubwiriza abantu batemera Bibiliya ntibyoroshye. Icyakora iyo ubikoze, barushaho kumenya neza ibyo wizera.”—Abaroma 12:2.

Ongera usuzume ibintu wujuje kuri ya nteruro ya 1. Noneho tekereza nibura ibintu 2 byiza ushobora kugeraho, uramutse ubwirije abo mwigana. Byandike hasi aha.

1 ․․․․․

2 ․․․․․

Ibitekerezo: ni mu buhe buryo kubwiriza ku ishuri byagabanya amoshya y’urungano? Bizagufasha bite kwigirira icyizere? Ni mu buhe buryo bizatuma urushaho gukunda Yehova kandi na we akarushaho kugukunda?—Imigani 23:15.

4. Jya uba witeguye. Mu Migani 15:28 havuga ko ‘umutima w’umukiranutsi utekereza mbere yo gusubiza.’ Aho gutekereza gusa ku cyo uzavuga, ujye ugerageza kwibaza ibibazo abandi bashobora kukubaza. Hanyuma ujye ukora ubushakashatsi kuri ibyo bibazo, kandi utegure neza ibisubizo uzatanga bitakugoye.—Reba imbonerahamwe ifite umutwe uvuga ngo “Tegura uko uzasubiza,” iri ku ipaji ya 127.

5. Menya uko ukwiriye gutangira. Ushobora kwibaza uti ‘none se nimara kwitegura nzatangira mvuga iki?’ Hari uburyo bwinshi wakoresha. Ubundi, kubwiriza byagereranywa no koga: hari bamwe bajya mu mazi bitonze, ariko hari n’abandi bahita basimbukiramo. Nawe ushobora gutangira kubwiriza uvuga ibintu bidafitanye isano n’idini, maze ukareba uko uwo ubwira ari bwitware, mbese nka wa muntu ujya mu mazi yitonze. Ariko niba utinya ko bishobora kugenda nabi, byaba byiza uhise utangira kubwiriza, nka wa muntu uhita asimbukira mu mazi (Luka 12:11, 12). Andrew ufite imyaka 17, yaravuze ati “gutekereza kubwiriza ubwabyo byaramvunaga cyane kuruta kubikora. Ariko iyo natangiraga kubwiriza, byaranyoroheraga kuruta uko nabitekerezaga.”b

6. Jya ugira amakenga. Salomo yaranditse ati “umuntu ushishoza akora ibyo yatekereje” (Imigani 13:16, Bibiliya Ijambo ry’Imana). Nk’uko utapfa gusimbukira mu mazi uzi ko ari magufi, ujye witonda kugira ngo utishora mu mpaka zitari ngombwa. Ujye wibuka ko hari igihe cyo kuvuga n’igihe cyo guceceka (Umubwiriza 3:1, 7). Hari igihe Yesu na we yangaga gusubiza ibibazo bamubajije.—Matayo 26:62, 63.

Niba uhisemo gusubiza, ukwiriye kuvuga amagambo make kandi ukagira amakenga. Urugero, tuvuge ko umunyeshuri mwigana akubajije impamvu utanywa itabi. Ushobora kumusubiza uti ‘ni ukubera ko ntashaka kwangiza ubuzima bwanjye.’ Ukurikije uko agushubije, ushobora kureba niba bikwiriye ko umuha ibindi bisobanuro bishingiye ku kwizera kwawe.

Ibyo tumaze kuvuga bishobora kugufasha ‘guhora witeguye gusobanurira umuntu wese ukubajije impamvu’ y’ukwizera kwawe (1 Petero 3:15). Icyakora, kuba witeguye ntibivuga ko utazagira ubwoba. Alana, ufite imyaka 18, yaravuze ati “nubwiriza abandi nubwo waba ufite ubwoba, uzumva hari ikintu gikomeye ugezeho: uzaba wanesheje ubwoba wari ufite, nubwo wibwiraga ko bitari bugende neza. Nubona bigenze neza, uzarushaho kwishimira ko wagize ubutwari bwo kubwiriza.”

MU GICE GIKURIKIRA:

Ese kwiga birakunaniza cyane? Hari icyo wakora kugira ngo uhangane n’icyo kibazo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Bibiliya zitandukanye zikoresha amagambo atandukanye. Ariko kandi, zimwe muri izo Bibiliya zahinduwe zikurikije indimi z’umwimerere Bibiliya yanditswemo.

b Reba agasanduku kari ku ipaji ya 124, gafite umutwe uvuga ngo “Uko watangira kubwiriza.”

UMURONGO W’IFATIZO

“Muhore mwiteguye gusobanurira umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro mufite, ariko mubikore mu bugwaneza kandi mwubaha cyane.”—1 Petero 3:15.

INAMA

Aho kugira ngo unenge imyizerere y’abo mwigana, vugana icyizere ubamenyeshe ibyo wizera n’impamvu wumva ko ari ukuri.

ESE WARI UBIZI . . . ?

Abo mwigana bashobora kuba bashimishwa n’uko ukurikiza amahame yo muri Bibiliya, ariko bakagira isoni zo kukubaza imyizerere yawe.

ICYO NIYEMEJE GUKORA

Dore izina ry’umunyeshuri nzabwiriza (andika izina rye): ․․․․․

Ingingo ntekereza ko izamushishikaza ni iyi: ․․․․․

Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․

UBITEKEREZAHO IKI?

● Utekereza ko ari iyihe mpamvu ituma abo mwigana banenga imyizerere yawe?

● Kuki ukwiriye kuvugana icyizere mu gihe ubwiriza abo mwigana?

[Amagambo yo ku ipaji ya 126]

“Nkiri muto, numvaga nshaka kumera nk’abandi bana. Ariko naje kubona ko imyizerere yanjye ituma ndushaho kugira ubuzima bwiza. Kuba narabisobanukiwe, byatumye ndushaho kwigirira icyizere kandi bintera ishema.”—Jason.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 124]

uko watangira kubwiriza

● “Ufite iyihe gahunda muri ibi biruhuko?” [Nyuma yo gusubiza, mubwire gahunda ufite zo gukorera Imana, urugero nko kujya mu ikoraniro cyangwa kwagura umurimo wawe.]

● Vuga ikintu runaka cyavuzwe mu makuru, maze umubaze uti “ese wabyumvise? None se ubitekerezaho iki?”

● “Ese utekereza ko ubukungu bw’isi bwifashe nabi [cyangwa ikindi kibazo], hari igihe buzarushaho kumera neza? [Mureke asubize.] Kuki ushubije utyo?”

● “Ese uri mu rihe dini?”

● “Ese utekereza ko uzaba umeze ute mu myaka itanu iri imbere?” [Namara kugusubiza, umubwire intego ufite zo gukorera Imana.]

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 127]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gitabo)

Urupapuro rw’imyitozo

Tegura uko uzasubiza

Kora kopi!

Inama twakugira: ganira n’ababyeyi bawe cyangwa abandi Bakristo bakiri bato ibiri muri iyi mbonerahamwe, uyuzuze. Reba niba hari ibindi bibazo abo mwigana bashobora kukubaza, uteganye uko wabasubiza bitakugoye.

Kutivanga

Ikibazo

Kuki utaririmba indirimbo yubahiriza igihugu? Ubwo se ukunda igihugu cyawe?

Igisubizo

Nubaha igihugu mbamo, ariko singisenga.

Ikindi kibazo

Ubwo ni ukuvuga ko utarwanirira igihugu cyawe?

Igisubizo

Sinakirwanirira kandi n’Abahamya ba Yehova bo mu bindi bihugu babarirwa muri za miriyoni ntibashobora kurwanya iki gihugu.

Amaraso

Ikibazo

Kuki utakwemera guterwa amaraso?

Igisubizo

Ni ukubera ko Bibiliya idutegeka kwirinda amaraso. Ariko nemera ubundi buryo bwo kuvura hadakoreshejwe amaraso. Ubwo buryo ntibwatuma umuntu yandura SIDA.

Ikindi kibazo

None se byagenda bite uramutse uri hafi gupfa kandi amaraso ari yo yagukiza? Ese Imana ntiyakubabarira?

Igisubizo

․․․․․

Amahitamo

Ikibazo

Kanaka ni uwo mu idini ryanyu, kandi we yakoze ibi n’ibi. Kuki wowe utabikora?

Igisubizo

Twiga amategeko y’Imana, ariko ntibitubuza gukoresha ubwenge bwacu. Buri wese afite uburenganzira bwo guhitamo ibyo ashatse.

Ikindi kibazo

Ese ubwo ntibishatse kuvuga ko buri wese afite amahame agenderaho atandukanye n’ay’abandi?

Igisubizo

․․․․․

Irema

Ikibazo

Kuki utemera ubwihindurize?

Igisubizo

Kuki se nagombye kwemera ubwihindurize? N’abahanga mu bya siyandi ubwabo ntibabivugaho rumwe, kandi ari bo bitwa ko ari inzobere!

Ikindi kibazo

․․․․․

Ikibazo

․․․․․

[Ifoto yo ku ipaji ya 125]

Kubwiriza byagereranywa no koga. Ushobora guhitamo kujya mu mazi witonze, cyangwa ugahita usimbukiramo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze